Ukugarurwa kwa buri Munsi
Dukeneye iyinjizwa rikomeza, ry’urumuri rwo mu Ijuru. Dukeneye “ibihe byo guhemburwa.” Ibihe by’ukugarurwa k’umuntu ku giti cye.
Dukoranye iki gitondo cyiza cy’Isabato kugira ngo tuvuge kuri Kristo, tunezererwe mu nkuru nziza Ye, kandi dushyigikire tunaterane ingabo mu bitugu uko tugenda mu “nzira” y’Umukiza wacu.
Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, duterana ku bw’iyi mpamvu buri munsi w’Isabato umwaka wose. Niba utari umunyamuryango w’Itorero, tuguhanye ikaze ubwuzu bwinshi kandi turagushimira ku bwo kutwisunga kugira ngo duhimbaze Umukiza kandi tumwige. Nkawe, turi guharanira—nubwo mu buryo budatunganye—kurushaho guhinduka inshuti nziza, abaturanyi n’ibiremwa muntu, kandi dushaka gukora ibi dukurikiza Intangarugero yacu, Yesu Kristo.
Twiringiye ko ushobora kwiyumwamo ubutariganya bw’ubuhamya bwacu. Yesu Kristo ariho! Ni Umwana w’Imana iriho, kandi ayobora abahanuzi ku isi mu minsi yacu. Tubararikiye mwese kuza, kumva ijambo ry’Imana, no gufata k’ubwiza Bwe! Mbaye umuhamya ku giti cyanjye ko Imana iri muri twe kandi ko ntagushidikanya iziyegereza kuri bose bayiyegereza.
Tubifata nk’ishema kugendana namwe mu kayira gato kandi k’impatanwa ka Mwigisha ko kuba umwigishwa.
Ubuhanga bwo Kugendera mu Murongo Ugororotse
Hari ubumenyimburafato ko abantu bayobye bizengurukaho. Nta gihe kinini gishize, abahanga mu bya siyansi muri Max Planck Institute for Biological Cybernetics [Ikigo cya Max Planck kiga kw’Ikoranabuhanga ry’Ubumenyi bw’ibinyabuzima] basuzumye ubwo bumenyimburafato. Bajyanye abitabiriye mu ishyamba ry’inzitane maze babaha amabwiriza yoroshye: “Mugendere mu murongo ugororotse.” Nta bimenyetso by’ubutaka byagaragaraga. Abakorerwaho isuzuma bagombaga kwishingikiriza gusa ku cyumviro cyabo cy’icyerekezo.
Utekereza ko babyitwayemo bate?
Abahanga mu bya siyansi banzuye bati, “Abantu [koko] bizengurukaho by’ukuri iyo badafite imbuzi zizewe mu cyerekezo cy’aho bagenda cyabo.” Ubwo babajijwe nyuma yaho, abitabiriye bamwe biyizeye cyane birahiye ko batigeze batandukira na gato. Hatitawe ku cyizere cyabo cyinshi, ibyatanzwe bya GPS byerekanye ko bagendaga bizengurukaho mu biziga bifunganye kugeza ku murambararo wa metero 20.
Ni kuki duhura n’ingorane mu kugendera mu murongo ugororotse? Abashakashatsi bamwe bibwira ko ugutandukira ku butaka guto, gusa nk’aho kudafite icyo kuvuze gukora ikinyuranyo. Abandi bakomoje ku mvaho ko twe twese dufite ukuguru kumwe gukomeye gake kurusha ukundi. “Birashoboka cyane,” ahubwo, tugorwa no kugenda ahagororotse imbere “[kubera] ukwiyongera k’ugushidikanya ku byerekeye ahagororotse imbere aho ari ho.”
Icyabiteye icyo ari cyo cyose, ni kamere ya muntu: nta bimenyetso by’ubutaka byizewe, duta umurongo.
Komongana uta Inzira
Ntibishishikaje ukuntu nyirabayazana ntoya, zigaragara nkaho ntacyo zivuze zishobora gukora ikinyuranyo cy’ingenzi mu buzima bwacu?
Ibi mbizi ngendeye ku nararibonye ryanjye nk’umuderevu. Igihe cyose natangiraga kwegera ikibuga cy’indege, Nabaga nzi ko akazi kanjye kenshi gasigaye karaba kagizwe no gukora ikosora rito rito rihamye mu cyerekezo kugira ngo nyobore indege mu buryo butekanye ku muhanda wo kururukiraho wacu twifuza.
Wagira iryo nararibonye iyo utwaye imodoka. Umuyaga, ukutaringanira k’umuhanda, ukudatungana mu miramburire y’umutende, kurangara—tutibagiwe ibikorwa by’abandi bashoferi—byose bishobora kugutesha inzira yawe wateganyije. Nanirwa kwitondera izi nyirabayazana byanarangira ugize umunsi mubi.
Ibi biratureba mu buryo bw’umubiri.
Biranatureba mu buryo bwa roho.
Inyinshi mu mpinduka mu buzima bwacu bwa roho—inziza n’izibi byombi—ziba gahoro gahoro, intambwe ku yindi. Nk’abitabiriye inyigo ya Max Planck, twaba tutamenya igihe twatereye umurongo. Twanagira yewe n’icyizere cyinshi ko turi kugendera mu murongo ugororotse. Ariko imvaho ni uko nta bufasha bw’ibimenyetso by’ubutaka byo kutuyobora, ntakabuza turomongana bikarangira turi ahantu tutigeze dutekereza ko tuzagera.
Ibi ni ukuri ku bantu ku giti cyabo. Ni ukuri kandi ku miryango no ku mahanga. Ibyanditswe bitagatifu byuzuye ingero.
Igitabo cy’Abacamanza gishyira mu nyandiko ko nyuma y’uko Yosuwa apfuye “Abo bakurikirwa … bakura batazi Nyagasani, haba no kumenya imirimo yakoreraga Isirayeli.”
Hatitawe ku bwitambike butangaje bwo mu Ijuru, inzinduko, ubutabazi n’intsinzi z’ibitangaza abana ba Isirayeli babereye abahamya mu bihe bya Mose na Yosuwa, mu gisekuru kimwe abantu bari barataye Inzira ndetse batangiye kugendera ku byifuzo byabo. Kandi, birumvikana, ntibyafashe igihe kinini mbere y’uko bakozweho n’iyo myifatire.
Rimwe na rimwe uku kugwa gufata ibisekuru byinshi. Rimwe na rimwe biba mu gihe cy’imyaka cyangwa amezi. Twese turi abo byabaho. Kabone n’uko inararibonye ryacu mu bya roho ryaba ryari rikomeye kera, nk’ibiremwa muntu tujya duteshuka. Ibi byahoze ariyo miterere kuva mu minsi y’Adamu kugeza n’ubu.
Dore Amakuru Meza
Ariko nta rirarenga. Atari nka bariya bitabiriye isuzuma bayobaguritse, dufite ibiminyetso by’ubutaka, byizewe bigaragara dushobora gukoresha kugira ngo dusuzume inzira yacu.
None ibi bimenyetso by’ubutaka ni ibihe?
Bidasubirwaho birimo isengesho rya buri munsi no gutekereza byimbitse ibyanditswe bitagatifu no gukoresha ibikoresho byahumetswe nka Ngwino, Unkurikire. Buri munsi, dushobora gushyikirana n’ingoma y’Imana mu kwiyoroshya n’ubunyangamugayo. Dushobora gutekereza byimbitse ku bikorwa byacu no gusubiramo ibihe by’umunsi wacu—tuzirikana ugushaka n’ibyifuzo byacu dukurikije Ibyayo. Niba twarateshutse, twingingira Imana kutugarura, kandi tukiyemeza gukora neza.
Iki gihe cyo kwitekerezaho ni amahirwe yo kwisubiraho. Ni igihe cyo kwitekerezaho aho dushobora kugendana na Nyagasani kandi tukigishwa, tukubakwa, kandi tukanagirwa abaziranenge n’ijambo ryanditswe kandi ryahishuwe na roho rya Data wo mu Ijuru. Ni igihe gitagatifu ubwo twibuka ibihango byacu bitariganya byo gukurikira Kristo witonda, ubwo dusuzuma iterambere ryacu ndetse tukanishyira hamwe n’ibimenyetso by’ubutaka bya roho Imana yatanze ku bw’abana Be.
Mubitekereze nk’ ukugarurwa kwa buri munsiko ku giti cyanyu. Mu rugendo rwacu nk’abagenzi mu nzira y’ikuzo, tuzi ukuntu byoroshye kugwa. Ariko nk’uko ugutandukira guto gushobora kutuvana mu Nzira y’Umukiza, ni na ko ibikorwa bito kandi byoroshye by’ugusubira ku murongo nta kabuza bitugarura. Iyo umwijima uteye mu buzima bwacu, nk’uko ubikora kenshi, ukugarurwa kwacu kwa buri munsi gufungurira imitima yacu urumuri rwo mu ijuru, rumurikira ubugingo bwacu, rwirukana ibicucu, ubwoba n’ugushidikanya.
Ingashya Ntoya, Inkuge Ngari
Ni tubushaka, nta kabuza Imana izaduha ubumenyi binyuze muri Roho Mutagatifu, yewe n’impano itarondoreka ya Roho Mutagatifu. Uko tuzabisaba kenshi, Izatwigisha Inzira kandi idufashe kuyikurikiza.
Ibi, birumvikana, bisaba umuhate udahwema ku ruhande rwacu. Ntabwo dushobora kunyurwa n’inararibonye rya roho ryahise. Dukeneye umuvumba udahwema.
Ntabwo dushobora kwishingikiriza ubuhamya bw’abandi burundu. Tugomba kubaka ubwacu.
Dukeneye iyinjizwa rikomeza, ry’urumuri rwo mu Ijuru.
Dukeneye “ibihe byo guhemburwa.” Ibihe by’ukugarurwa k’umuntu ku giti cye.
“Amazi asuma” ntashobora “gukomeza kuba atari urubogobogo igihe kinini.” Kugira ngo dutume ibitekerezo n’ibikorwa byacu bihora bitunganye, tugomba kuguma tubyihatira!
Nyuma ya byose, Ukugarurwa kw’inkuru nziza n’Itorero ntabwo ari ikintu cyabaye inshuro imwe kandi cyarangiye. Ni uruhererekane rukomeza—umunsi umwe ku wundi, umutima umwe ku wundi.
Uko iminsi yacu igenda, ni na ko ubuzima bwacu bugenda. Umwanditsi umwe yabivuze muri ubu buryo: “Umunsi ni nk’ubuzima bwose. Utangira ukora ikintu kimwe, ariko bikarangira ukoze ikindi kintu, uteganya kujya kugira ibyo ushaka, ariko ntiwigere ubigeraho. … Maze ku mpera z’ubuzima bwawe, ukubaho kwawe kose na ko kugira ireme nk’iryo riri aho nk’iribonetse ryose. Ubuzima bwawe bwose bufite isena nk’iy’umunsi umwe.”
Ushaka guhindura isena y’ubuzima bwawe?
Hindura isena y’umunsi wawe.
Ushaka guhindura umunsi wawe?
Hindura iyi saha.
Hindura icyo utekereza, wiyumvamo, kandi ukora muri aka kanya.
Ingashya ntoya ishobora kuyobora inkuge ngari.
Amatafari mato ashobora guhindukamo amagorofa y’akataraboneka.
Utubuto duto dushobora guhindukamo ibiti binini by’inganzamarumbo bya sekoya.
Iminota n’amasaha byakoreshejwe neza ni ibice byubakana by’ubuzima bubawemo neza. Bishobora guhumeka ineza, kudukura mu bunyage bw’ukudatungana, kandi bikatugarura mu nzira icungura y’imbabazi n’ugutagatifuzwa.
Imana y’Intangiriro Nshya
Hamwe namwe, nerekanye inyiturano mu mutima wanjye ku bw’impano ihebuje y’amahirwe mashya, ubuzima bushya, ibyiringiro bishya.
Tuzamuye amajwi yacu mu gusingiza Imana yacu irumbuka kandi ibabarira. Kuko by’impamo, Ni Imana y’intangiriro nshya. Iherezo ry’agahebuzo ry’umurimo Wayo wose ni ugufasha twebwe, abana Bayo, gutsinda m’ugushaka kwacu k’ukudapfa n’ubuzima buhoraho.
Dushobora guhinduka ibyaremwe bishya muri Kristo, kuko Imana yasezeranije iti, “Nuko akenshi uko abantu banjye bazihana nzababarira ibicumuro bankoreye” kandi sinzabyibuka ukundi.
Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, nshuti zanjye nkunda, twese turateshuka igihe kimwe na kimwe.
Ariko dushobora kwisubiraho. Dushobora kuyobora inzira yacu mu mwijima n’ibigeragezo by’ubu buzima kandi tukaza kubona inzira itugarura kuri Data wo mu Ijuru udukunda nidushaka tukanemera ibimenyetso by’ubutaka bya roho yatugabiye, tukacyira icyahishuwe cy’umuntu bwite, kandi tugaharanira ukugarurwa kwa buri munsi. Uku ni ko duhinduka abigishwa nyakuri b’Umukiza wacu ukunzwe, Yesu Kristo.
Uko tubigenza dutyo, Imana izatumwenyurira. “Nyagasani … azaguhera umugisha mu gihugu Nyagasani Imana yawe iguha. Nyagasani azagukomereza kumubera ubwoko butagatifu.
Ko tuzashaka ukugarurwa kwa buri munsi no guharanira bihamye mu kugendera mu Nzira ya Yesu Kristo ni isengesho ryanjye. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.