“Kuwa 30 Werurwe–Kuwa 5 Mata. ‘Urupfu Azarumira Bunguri Kugeza ku [Ntsinzi],” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 30 Werurwe–Kuwa 5 Mata. ‘Urupfu Azarumira Bunguri Kugeza ku [Ntsinzi],’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Igishushanyo cy’imva irimo ubusa
Kuwa 30 Werurwe–Kuwa 5 Mata: “Urupfu Azarumira Bunguri Kugeza ku [Ntsinzi]”
Pasika
Ubuzima bwa Yesu Kristo “[ni]bwo huriro ry’amateka ya muntu yose” (“Kristo Uriho: Ubuhamya bw’Intumwa,” Isomero ry’Inkuru Nziza). Mbese ibyo bisobanuye iki? Mu gice kimwe, bisobanuye ko ubuzima bw’Umukiza bugira uruhare ku iherezo rihoraho rya buri muntu wese wigeze kubaho cyangwa uzabaho. Mushobora kandi na none kuvuga ko Umuzuko wa Yesu Kristo, kuri kiriya Cyumweru cya mbere cya Pasika, uhuza abantu bose b’Imana babayeho mu mateka: Abavutse mbere y’Umuzuko We bakawutegereza mu kwizera (reba Yakobo 4:4), ndetse n’abavutse nyuma yawo bakawibuka mu kwizera. Uko dusoma inyandiko zo mu Isezerano rya Kera n’ubuhanuzi, ntitwigera tubonamo izina rya Yesu Kristo, ariko tubonamo ibihamya by’ukwizera kw’abemera b’ahambere no kwifuza Mesiya n’Umucunguzi wabo. Rero twe twahamagariwe kumwibuka twiyumvamo ihuriro na bariya bari bamutegereje Kuko mu by’ukuri Yesu Kristo yikoreye “ibyaha byacu twese” (Yesaya 53:6; bitsindagiweho), kandi “abantu bose bazahindurwa bazima muri Kristo” (1 Abakorinto 15:22; bitsindagiweho).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Abahanuzi ba kera n’abo mu minsi ya none bahamya iby’igitambo cy’impongano y’Umukiza.
Ibyanditswe byinshi mu Isezerano rya Kera bigaruka ku iyogezabutumwa ry’Umukiza n’igitambo cy’impongano ye. imbonerahamwe ikurikira itondekanya bimwe muri ibyo byanditswe. Uko musoma iyi mirongo, ni ibihe byiyumviro biza muri mwebwe byerekeye Umukiza?
|
Isezerano rya Kera |
Isezerano Rishya |
|---|---|
Isezerano rya Kera Zekariya 9:9 | Isezerano Rishya Matayo 21:1–11 |
Isezerano rya Kera Zekariya 11:12–13 | Isezerano Rishya Matayo 26:14–16; 27:3–8 |
Isezerano rya Kera Yesaya 53:4 | Isezerano Rishya Matayo 8:16–17; 26:36–39 |
Isezerano rya Kera Yesaya 53:7 | Isezerano Rishya Mariko 14:60–61 |
Isezerano rya Kera Zaburi 22:16 | Isezerano Rishya Yohana 19:17–18; 20:25–27 |
Isezerano rya Kera Zaburi 22:18 | Isezerano Rishya Matayo 27:35 |
Isezerano rya Kera Zaburi 69:21 | Isezerano Rishya Matayo 27:34, 48 |
Isezerano rya Kera Zaburi 118:22 | Isezerano Rishya Matayo 21:42 |
Isezerano rya Kera Yesaya 53:9, 12 | Isezerano Rishya Matayo 27:57–60; Mariko 15:27–28 |
Isezerano rya Kera Yesaya 25:8 | Isezerano Rishya Mariko 16:1–6; Luka 24:6 |
Isezerano rya Kera Daniyeli 12:2 | Isezerano Rishya Matayo 27:52–53 |
Ubuhanuzi bwigisha ibijyanye n’Umukiza na none ni bwinshi kandi burasobanutse mu Gitabo cya Morumoni. Mutekereze uko ukwizera kwanyu gukomezwa n’imirongo nk’iyi: 1 Nefi 11:31–33; 2 Nefi 25:13; Mosaya 3:2–11; Aluma 7:10–13.
Abahanuzi b’iminsi ya nyuma bakomeza gutanga ubuhamya budasanzwe bwa Yesu Kristo n’ubutumwa bwe bwo kwihongerera. Uko mutega amatwi igiterane rusange muri izi mpera z’icyumweru cya Pasika, mwandike ubuhamya bwa Yesu Kristo mwumva. Ese ni iki bakwigisha kijyanye na We?
Yesu Kristo ampa amahoro n’umunezero.
Pasika ni igihe cy’umunezero, kuko ari igihe cyo kwishimira impongano y’Umukiza n’Umuzuko. Kandi na none no mu gihe cya Pasika, hari abantu benshi batiyumvamo umunezero kubera impamvu zitandukanye. Mbese ni iki ushobora gukora ngo musakaze amahoro n’umunezero w’Umukiza kuri iyi Pasika?
Igitekerezo kimwe ni ugushaka ubutumwa mu byanditswe bitagatifu bwerekeye amahoro n’umunezero Yesu Kristo atanga, nk’ibi bikurikira: Zaburi 16:8–11; 30:2–5; Yesaya 12; 25:8–9; 40:28–31; Yohana 14:27; 16:33; Aluma 26:11–22. Mutekereze uko mushobora gusangiza ubu butumwa abandi. Nk’urugero, wenda mushobora gukora udukarita twa Pasika two gusangiza abandi, mugendeye kuri ubu butumwa. Musenge mumenye abakeneye kwakira indamukanyo yanyu ya Pasika. Mushobora na none guhitamo gusangiza ubutumwa bwanyu ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bashobora kubureba.
Indirimbo zerekeye Kristo n’Umuzuko, nka “He Is Risen!” (Indirimbo, nimero. 199), nayo ishobora kudufasha kwiyumvamo amahoro n’umunezero kuri Pasika. Nimurebe imirongo yo mu ndirimbo, mu myumvire yanyu, yerekana umunezero wa Pasika.
Murebe na none Jeffrey R. Holland, “Not as the World Giveth,” Liyahona, Gicurasi 2021, 35–38; Mark S. Palmer, “Umubabaro Wacu Uzahindurwamo Umunezero,” Liyahona, Gicurasi 2021, 88–90.
Why Weepest Thou [Kubera Iki Urira], cyahanzwe na Simon Dewey (igice)
Kubera Impongano Ye, Yesu Kristo afite ububasha bwo kumfasha gutsinda icyaha, urupfu, ibigeragezo, n’intege nke.
Hano hari igikorwa gishobora kubafasha kureba imigisha myinshi iza inyuze muri Yesu Kristo n’Impongano Ye. Musome ibyanditswe bikurikira bijyanye n’ibyo Yesu Kristo adufasha gutsinda. Mugerageze gutondekanya ibyanditswe muri ibi byiciro: icyaha, urupfu, ibigeragezo, n’intege nke (imirongo imwe ishobora gushyirwa mu kiciro kirenze kimwe). Uko musoma, mbese ni ibihe byiyumviro mugira byerekeye ububashabw’Umukiza?
-
Yesaya 61:1–3
-
Ezekiyeli 36:26–28
-
Matayo 11:28–30
-
Luka 1:46–55
-
Abaroma 8:35–39
Mbese ni gute mwasobanurira inshuti itari Umukristo impamvu Yesu Kristo ari ingirakamaro kuri mwe? Ubutumwa bw’Umukuru Ahmad S. Corbitt “Uzi Impamvu Njye nk’Umukristo Nemera Kristo?” (Liyahona, Gicurasi 2023, 119–21) ishobora kugufasha.
Reba na none Reyna I. Aburto, “The Grave Has No Victory [Igituro Nta Ntsinzi Gifite],” Liyahona, Gicurasi 2021, 85–87; Topics and Questions, “Atonement of Jesus Christ [Impongano ya Yesu Kristo],” “Resurrection [Umuzuko],” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Yesu Kristo yishyuye ikiguzi kidashyikirwa kubw’agakiza kanjye.
Ni iki mwigira mu mirongo ikurikira ijyanye n’ikiguzi Yesu Kristo yishyuye kubw’agakiza kanyu: Yesaya 53:3–5; Mosaya 3:7; Inyigisho n’Ibihango 19:16–19? Mbese ni ikihe kiguzi Data wo mu Ijuru yishyuye?(reba Yohana 3:16).
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Yesu Kristo yarababajwe kandi arampfira.
-
Icyumweru cya Pasika ni igihe cyiza cyo kwigisha abana bawe ibijyanye n’ibyo Umukiza yadukoreye i Getsemani ndetse no ku musaraba. Mushobora gutangira mubereka amashusho akurikira maze mukabasaba kuvuga ku birimo kuba mu mashusho. Mu gihe abana banyu barimo kureba amashusho, mushobora gusoma imirongo isobanura ibyo bihe (reba Matayo 26:36–46; 27:35–50; Luka 22:39–46; Yohani 19:16–30). Abana banyu bashobora kwerekana ibisobanuro byimbitse mu mashusho bagendeye ku byo barimo kumva mu mirongo y’ibyanditswe.
Ibumoso: Christ in Gethsemane [Kristo muri Getsemani], yakozwe na Harry Anderson. Iburyo: The Crucifixion [Kubambwa], yakozwe na Harry Anderson
-
Mbese ni gute turi abanyamugisha kubera igitambo cya Yesu kubwacu? Mufasha abana banyu kureba amagambo n’imirongo isubiza ibi bibazo muri Yesaya 53:4–12; Aluma 7:11–13; no muri Inyigisho n’Ibihango 19:16–19. Musangizanye uko mwiyumva ku bijyanye n’Umukiza nyuma yo gusoma ibi byanditswe.
Yesu Kristo yarazutse kubwanjye.
-
Mushobora gukoresha paji y’igikorwa cy’iki cyumweru cyangwa andi mashusho muri iyi ncamake kugira ngo mubwire abana banyu inkuru y’umuzuko (reba na none “Jesus Is Risen,” muri Inkuru z’Isezerano Rishya, 139–44). Noneho mureke abana babasubiriremo iyo nkuru.
-
Mutekereze uko muzafasha abana banyu kubona umunezero muri Kristo kuri iyi Pasika. Nk’urugero, mushobora kuririmbira hamwe indirimbo mukunda ya Pasika, nka “Christ the Lord Is Risen Today” (Hymns, nimero. 200) cyangwa “Gethsemane” (Isomero ry’Inkuru Nziza). Kugira ngo mubone izindi ndirimbo zijyanye n’Umuzuko, mushobora kureba ishakiro rya Hymns na Children’s Songbook. Mwebwe n’abana banyu mushobora gusangizanya impamvu mukunda ziriya ndirimbo n’uko mwiyumva iyo muziririmbye. Mbese ni iki ziriya ndirimbo zitwigisha kubijyanye na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo?
Abana bashobora kwiyumvamo Roho ariko bashobora gukenera inkunga yo kumenya imbaraga Ze. Mwigishe abana ibyerekeranye n’uburyo butandukanye Roho avugana natwe. Mubafashe kumenya ijwi Rye igihe Avugana na bo. Ibi bizabafasha kugira umuco wo gushaka no gukora ku mahishurirwa y’umuntu kugiti cye mu buzima bwabo”” (Teaching in the Savior’s Way, 32). Nk’urugero, uko muririmba indirimbo zerekeye Umukiza hamwe n’abana bawe, murebe amashusho Ye, cyangwa musome inkuru zerekeye kuri We, musangizanye ibyiyumviro bya roho mufite.
-
Isomero ry’Inkuru Nziza rifite ikusanyo rya Easter videos abana bawe bashobora kunezererwa. Wenda mushobora kubareka bagahitamo amashusho amwe yo kureba. Mubabaze icyo bize kijyanye na Yesu Kristo muri ayo mashusho. Mushobora na none kubasaba kuvuga muri make ubutumwa bw’ayo mu mashusho mu nteruro imwe.
Abahanuzi bahamya ibya Yesu Kristo n’Impongano Ye.
-
Igihe mwebwe n’abana banyu murebera hamwe igiterane rusange muri izi mpera z’icyumweru cya Pasika, mubafashe kumenya igihe abahamya badasanzwe b’Umukiza batanga ubuhamya bw’Umuzuko. Wenda mushobora gukina umukino wabyo—mubasabe guhaguruka igihe cyose bumvise amagambo nka Pasika cyangwa Impongano cyangwa Umuzuko. Musangizanye impamvu mwishimira ubuhamya bw’abahanuzi bariho bw’Umukiza.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .