Ngwino, Unkurikire
Kuwa 23–29 Werurwe. “Nibutse Isezerano Ryanjye”: Kuva 1–6


“Kuwa 23–29 Werurwe. ‘Nibutse Isezerano Ryanjye’: Kuva 1–6,” Ngwino, Unkurikire—Yo mu Rugo no ku Rusengero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 23–29 Werurwe. ‘Nibutse Isezerano Ryanjye’,” Ngwino, Unkurikire: 2026

Mose n’igihuru cyaka umuriro

Moses and the Burning Bush [Mose n’Igihuru Cyaka Umuriro], cyahanzwe na Jerry Thompson

Kuwa 23–29 Werurwe: “Nibutse Isezerano Ryanjye”

Kuva 1–6

Ubutumire bwo kuba muri Egiputa bwakijije umuryango wa Yakobo. Ariko nyuma y’imyaka amagana, ababakomotseho bagizwe abacakara ndetse bagaterwa ubwoba na farawo mushya “utarigeze amenya Yosefu” (Kuva 1:8). Byari kuba ari ibisanzwe ku Bisirayeli kwibaza impamvu Imana yemeye ko ibi bibabaho, abantu b’igihango. Mbese Yaba yaributse igihango yagiranye na bo? Mbese bari bakiri abantu bayo? Mbese yashoboraga kubona uko bababaraga?

Hashobora kubaho ibihe nawe wumva wabaza ibibazo nk’ibyo. Mushobora kwibaza muti : “Ese Imana izi ibyo ndi kunyuramo? Mbese Ishobora kumva ubwinginzi bwanjye nsaba gufashwa?” Ukugobotrwa kw’Abisirayelimuri Egiputa gusubiza ibibazo nk’ibyo neza: Imana ntabwo ijya yibagirwa abantu bayo. Yibuka ibihango yagiranye natwe kandi Izabyuzuza mu gihe Cyayo n’uburyo Byayo bwite. “Nzabacunguza ukuboko kurambutse,” Niko yatangaje. “Ndi Nyagasani Imana yanyu, kandi nzabatura imitwaro [yanyu]” (Kuva 6:6–7).

Kubw’incamake y’igitabo cyo Kuva, reba “igitabo cyo, Kuva” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Kuva 1–2

Imana ishobora kunkoreramo ngo nuzuze intego Zayo.

Mbese ni iki kibatangaza ku bagore basobanuwe mu Kuva 1–2? Mbese ni gute bafashije mu kuzuza umugambi w’Imana ku bantu bayo? Mbese ni iki imihate yabo ibigisha ku gukora mu murimo w’Imana?

Kuva 1–3

Yesu Kristo ni Uwangobotoye.

Mbere y’uko mutangira gusoma Kuva, mushobora gutekereza ingorane muri kunyuramo—ikintu runaka mwiringira ko Nyagasani azabagobotoramo. Mbese ni ayahe magambo n’imirongo mu Kuva 1–3 asa nko gufatwa bunyago kwa roho cyangwa ibintu duhura nabyo uyu munsi? Mumenye kandi uko abana ba Isirayeli basabye ukugobotorwa n’uko Nyagasani yabasubije (reba, nk’urugero, Kuva 2:23–25; 3:7–8). Mbese ni gute Nyagasani “yamanukiye kubakiza” mwebwe?

Mu gitabo cyo Kuva, mushobora na none kubonamo amasano ari hagati ya Mose na Yesu Kristo (reba Gutegeka Kwa Kabiri 18:18–19; 1 Nefi 22:20–21). Nk’urugero, ni ayahe masano mubona hagati ya Kuva 1:22; 2:1–10 na Matayo 2:13–16? Cyangwa hagati yo Kuva 24:18 na Matayo 4:1–2? Ni iki mwiyumvamo ko Nyagasani ashaka ko musobanukirwa ibyerekeye e ubwe n’ububasha Bwe?

Mushake ibimenyetso bihamya Yesu Kristo. “Mushobora … gushaka ibigereranyo biri hagati y’ubuzima bw’Umukiza n’ubuzima bw’abahanuzi n’abandi bagabo n’abagore b’indahemuka mu byanditswe bitagatifu. [Gukora ibyo] birahishura ukuri ku Mukiza ari ahantu mwashoboraga kwirengagiza (Reba Teaching in the Savior’s Way7; reba nanone Hoseya 12:10).

umugore uzamura agatebo mu mugezi

Faith at Water’s Edge [Ukwizera ku Nkombe y’Amazi, cyahanzwe na Anne Marie Oborn

Kuva 3:1–6

agashushondanga k’iseminari
Nshobora kwerekana icyubahiro ku bintu bitagatifu n’ahantu hatagatifu.

Mushobora gutekereza igihe ikintu runaka cyatumye mwuzura ubwoba kandi mwiibaza? Mbese mwitwaye mute? Mwasobanura mute ibyiyumviro mwagize?

Mugitekereza ibyo, musoma Kuva 3:1–6. mbese ni iki kibatangaza ku bunararibonye butangaje bwa Mose? Mbese ni iki Mose yakoze ngo yerekane icyubahiro afitiye Imana? Mbese ni irihe sano mubona hagati y’ibikorwa bye n’icyubahiro afitiye ibintu bitagatifu?

Gusoma iyi mirongo bishobora kugutera gutekereza ku bintu bitagatifu n’ahantu hatagatifu mu buzima bwawe. Mbese ni kuki ari ibitagatifu kuri mwebwe? Mbese ni gute mubifata mu buryo butandukanye n’ibintu bisanzwe? Kugira ngo muyoborwe mu gutekereza kwanyu byimbitse, mushobora kureba igice gifite umutwe witwa “Remembering the Promises” mu butumwa bw’Umukuru David A. Bednar “Exceeding Great and Precious Promises” (Liyahona, Ugushyingo 2017, 91–93). Mushobora na none kuririmba cyangwa gutega amatwi indirimbo imara ubwoba, nka “I Stand All Amazed” (Indirimbo, nimero 193) maze utekereze byimbitse icyo isobanuye n’inkuru nziza igutangaza.

Yego rwose, ndetse n’ubwo twaba twarahuye n’ibihe bitangaje bya roho, , hariho akaga ko gufata ibintu bitagatifu nk’ibisanzwe. Mbese ni gute mwirinda ibi? Aha hari ubutumwa bubiri buvuga kuri iki kibazo; mutoranyemo bumwe, maze murebemo imvugo ibafasha: Ulisses Soares, “In Awe of Christ and His Gospel” (Liyahona, Gicurasi 2022, 115–17); Gérald Caussé, “Is It Still Wonderful to You?” (Liyahona, Gicurasi 2015, 98–100).

Murebe nanone Inyigisho n’Ibihango 6:10–12; 63:64.

Kuva 3–4

Imana iha ububasha abantu ihamagara ngo bakore umurimo wayo.

Uyu munsi tuzi Mose nk’umuhanuzi ukomeye n’umuyobozi. Ariko Mose ntabwo yigeze yibona ubwe muri ubwo buryo igihe Nyagasani yamuhamagaraga. Uko musoma Kuva 3–4, nimukore ututonde rw’impungenge za Mose n’uko Nyagasani yamusubije. Mbese ni iki mubona muri iyi mirongo gishobora kubatera umuhate mu gihe mwumva ko mudakwiriye? Mbese ni ryari mwabonye Imana ibatera imbaraga cyangwa itera imbaraga abandi zo gukora umurimo wayo?

Reba na none “The Church Gives Us Opportunities to Assist in God’s Work” muri “Church Organization” muri Topics and Questions, Isomero ry’Inkuru Nziza.

Kuva 5–6

Imigambi ya Nyagasani izuzuzwa mu gihe Cyayo.

Bishobora kubaca intege igihe umuhate wanyu wo gukora icyiza ugaragaye ko utarimo gukora—igihe turimo kugerageza gukora ugushaka kwa Nyagasani ariko ntitubone ibisubizo twateganyaga. Kugira ngo mumenye igihe kimeze nk’icyo Mose yagize, musome Kuva 5:4–9, 20–23. mbese ni gute Nyagasani yafashije Mose gutsinda ibyiyumviro byo gucika intege? (reba Kuva 6:1–13). Mbese ni gute Nyagasani yagufashije gutsimbarara mu gukora ugushaka Kwe?

Murebe nanone Jeffrey R. Holland, “Waiting on the Lord,” Liyahona, Ugushyingo 2020, 115–17.

Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana 01

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Kubera ko iki Cyumweru ari Icyumweru cya gatanu cy’ukwezi, abigisha b’ishuri ry’ibanze bashishikarijwe gukoresha ibikorwa biri muri “Umugereka B: Gutegurira Abana Kuguma mu Nzira y’Igihango mu Buzima Bwabo Bwose.”

Kuva 1–2

Imana ishobora kunkoreramo ngo nuzuze intego Zayo.

  • Mose yari afite uruhare runini rwo kubohora Abisirayeli akabakura mu buretwa. Ariko ntabwo yari kubasha kugera kuri ibi iyo nyina, mushiki we, umukobwa wa Farawo, n’abandi bagore b’indahemuka batamurinda kandi ngo bamwiteho. Mufashe abana banyu kwiga ibyerekeranye n’abo bagore mu Kuva 1:15–20; Kuva 2:2–10 (reba na none Kubara 26:59); na Kuva 2:16–21. Mushobora na none gukoresha Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru na “Baby Moses” (mu Nkuru z’isezerano rya Kera, 61–63) kugira ngo mubabwire inkuru zabo. Mbese ni gute aba bagore bafashije mu kuzuza umugambo w’Imana? Muganire hagati yanyu ku bandi bantu mwareberaho bafasha mu murimo w’Imana, harimo no mu buryo butoya kand bworoheje. Mbese ni gute dushobora gukurikiza urugero rwabo?

    1:36

    Baby Moses

Kuva 3:1–5

Nshobora kubaha ahantu hatagatifu.

  • Nyuma yo gusomera hamwe, Kuva 3:1–5 musabe abana banyu kuvuga muri make iyi mirongo mu magambo yabo (reba na none “Moses the Prophet” muri Inkuru z’Isezerano Rya Kera, 64–66). Mbese ni gute Mose yagaragaje icyubahiro imbere ya Nyagasani? Mbese ni gute Nyagasani ashaka ko twerekana icyubahiro? Mushobora na none gusaba abana banyu kubafasha gushaka (cyangwa gushushanya) amashusho y’ahantu hatagatifu cyangwa ibikorwa tugomba ubaha. Ni iki twakora ngo duhindure ingo zacu ahantu hatagatifu?

    1:26

    Moses the Prophet

  • Muririmbire hamwe indirimbo y’icyubahiro, nka “Reverence Is Love” (Children’s Songbook, 31). Uko muririmba, abana banyu bashobora gushaka amagambo cyangwa imirongo isobanura icyo kubaha bisobanuye. Niba tuzanye inshuti ku rusengero bwa mbere, mbese ni gute twayisobanurira icyo kubaha bisobanuye?

Mose na Aroni bavugana n’abantu

Moses and Aaron Speak to the People [Mose na Aroni Bavugana n’Abantu], igihangano cyahanzwe na James J. Tissot

Kuva 3–4

Igihe Nyagasani ansabye gukora ikintu, Azamfasha kugikora.

  • Ukoresheje inyandiko iri mu Kuva 3; 4:1–17, mureke abana banyu bakine bigize Mose. Bishobora kuba byashimisha gushyiramo ibintu cyangwa ibyoroshye, , nk’urumuri n’ikimera mu kwerekana igihuru cyaka. Mufashe abana banyu kuvumbura uko Mose yiyumvise kubijyanye n’inshingano Nyagasani yamuhaye (reba Kuva 3:11; 4:1, 10). Ahari mushobora gusangira hagati yanyu igihe mwagize ibyiyumviro nk’ibyo. Mbese ni iyihe nama twasangiza Mose ngo tumufashe? Musome ibyerekeye uko Nyagasani yateye umuhate Mose mu Kuva 3:12; 4:2–9, 11–12. Mubwire abana uko Umukiza yabafashije kuzuza umuhamagaro, gukurikiza ugushaka kwe, cyangwa gukora ikindi kintu cyari gikomeye kuri wowe.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Nyina wa Mose

The Mother of Moses [Nyina wa Mose], cyahanzwe na Simeon Solomon

Paji y’igikorwa cy’ishuri ry’ibanze.: Nshobora kubabarira