“Kuwa 23 Gashyantare–Kuwa 1 Werurwe ‘Hari ikinanira Nyagasani se?’: Itangiriro 18–23,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 23 Gashyantare–Kuwa 1 Werurwe ‘Hari ikinanira Nyagasani se?’,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Sarah and Isaac [Sara na Isaka], cyahanzwe na Scott Snow
Gashyantare 23–Werurwe 1: “Hari ikinanira Nyagasani se?”
Itangiriro 18–23
Ubuzima bwa Aburahamu na Sara, bwari bwuzuye ibihe bibabaza umutima n’ibihe bikomeza umutima, ni ikimenyetso cy’ukuri Aburahamu yigiye mu nzozi—ko turi ku isi ngo duhamye, “ngo turebe niba [tu]zakora ibintu ibyo aribyo byose Nyagasani Imana [yacu] iza[du]tegeka” (Aburahamu 3:25). Mbese Aburahamu na Sara bahamije ko ari indahemuka? Mbese bari gukomeza kugira ukwizera mu isezerano ry’Imana ry’uko bari kuzagira urubyaro rwinshi, ndetse n’ubwo nta mwana bari bafite mu myaka yabo y’izabukuru? Kandi igihe Isaka yavukaga, ukwizera kwabo kwari kwihanganira itegeko—umuntu atatekereza ryo gutamba umuhungu Imana yari kuzuza igihango cyayo binyuze muri we?
Aburahamu na Sara bizeye Imana, kandi nayo yarabizeye (reba Itangiriro 15:6; Abaroma 4:3). Mu Itangiriro 18–23, tubonamo inkuru zo mu buzima bwa Aburahamu, Sara, n’abandi zishobora gutuma dutekereza ku gushaka kwacu mu kwemera amasezerano y’Imana, tukareka ibyaha ndetse ntituzabisubiremo, kandi tukizera Imana tutitaye ku gitambo. Mu kudusuzuma, Imana na none iduteza imbere.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Itangiriro 18:9–14; 21:1–7
Nyagasani asohoza amasezerano Ye mu gihe Cye.
Nyagasani yahaye amasezerano y’ikuzo ku bantu b’indahemuka, ariko igihe kimwe na kimwe ibyo duhura nabyo mu buzima bishobora kudutera kwibaza uko ayo masezerano bishoboka ko ashobora gusohozwa. Aburahamu na Sara bashobora kuba bariyumvise gutyo. Ni iki wigira ku byababayeho? Biirashoboka gutangira ukwiga kwanyu mureba ibyo Nyagasani yasezeranije mu Kuva 17:4, 15–22. Ni gute Aburahamu na Sara bitwaye? (reba Joseph Smith Translation, Itangiriro 17:23 [mu Itangiriro 17:17, agasobanuro mpezarupapuro b]; Itangiriro 18:9–12). Mbese ni gute Nyagasani yabasubije ngo abafashe kugira ukwizera mu masezerano Ye? (reba Itangiriro 18:14).
Mbese ni iki mubona muri iyi mirongo cyubaka ukwizera kwanyu? Ni ubuhe bunararibonye bundi—mu buzima bwanyu cyangwa mu buzima bw’undi muntu—bwakomeje ukwizera kwanyu ko Nyagasani azuzuza amasezerano Ye mu gihe cye no mu buryo Bwe? Mushobora na none gutekereza byimbitse uko mushobora gushyigikira ukwizera kwanyu igihe imigisha mwasezeranijwe muta yakiriye muri ubu buzima. Mbese ni ubuhe bujyanama mubona muri Abaheburayo 11:8–13 n’ubutumwa bw’Umuyobozi Russell M. Nelson “Kristo Yazutse; Ukwizera muri We Kuzimura Imisozi”? (Liyahona, Gicurasi 2021, 101–4).
Reba na none Inyigisho n’Ibihango 88:68.
Itangiriro 19:12–29
Nyagasani antegeka kuva mu byaha kandi sinzabisubiremo.
Mbese ni ayahe masomo mwiga ajyanye no kuva mu byaha uko musoma ibijyanye na Loti n’umuryango we? Nk’urugero, ni iki kigutangaza kubijyanye n’ibyo abamalayika bavuze n’ibyo bakoze ngo bafashe Loti n’umuryango we guhunga irimburwa (reba Itangiriro 19:12–17). Mbese ni gute Nyagasani agufasha wowe n’umuryango wawe kuva cyangwa kubona ubwirinzi bubarinda ibitero bya sekibi mu isi? Mutekereze ibihe muba mwumva murimo gushukwa ngo “[murebe] inyuma” (umurongo 26) igihe mwarahiriye kureba imbere mu kwizera mu Mukiza. Mbese ni iki Luka 9:62 yongera ku gusobanukirwa kwawe iki gitekerezo?
Reba na none Joseph Smith Translation, Itangiriro 19:9–15 (ku mugereka wa Bibilia).
Itangiriro 19:26
Ni irihe kosa umugore wa Loti yakoze?
Umukuru Jeffrey R. Holland yarigishije ati:
Uko bigaragara, ikibazo umugore wa Loti yagize, si uko yarebye inyuma gusa; ahubwo mu mutima we yifuzaga gusubira inyuma. Byaragaragaraga ko ndetse mbere y’uko arenga imipaka y’uwo murwa, yari yatangiye gukumbura ibyo yabagamo muri Sodoma na Gomora. …
Birashoboka ko umugore wa Loti yarebye inyuma akumva arakariye Nyagasani bitewe n’ibyo yari yamusabye gusiga inyuma. Bityo ntabwo ari uko gusa yarebye inyuma, ahubwo yarebye inyuma ahakumbuye. Muri make, ukwizirika kwe ahahise byatumye atagira ikizere cy’ahazaza. Ibyo, uko bigaragara, nibyo byari igice cy’icyaha cye.
“… Ndakwinginze ntukibande ku minsi yashize cyangwa ngo wifuze iby’ejo hashize, ndetse nubwo iyo minsi yahise yaba yari myiza gute. Ahahise ni aho kwigiraho ariko si aho kubamo. Dusubije amaso inyuma ngo dushake ibishashi by’ubunararibonye budufasha gukura ariko bitari ivu. Kandi iyo twize ibyo dukeneye kwiga kandi tukagarura ubunararibonye bwiza twagize, noneho tureba imbere tukibuka ko ukwizera guhora kwerekeje ahazaza. …
“… kwibanda ku buzima bw’ahahise, harimo n’amakosa y’ahahise, ntabwo ari byo! Ntabwo ari inkuru nziza ya Yesu Kristo. …
Ku bantu bose ba buri gisekuruza, ndabasaba nti: ‘Mwibuke muka Loti’ [Luka 17:32]. Ukwizera ni uko ahazaza. Ukwizera kubakira ku hahise ariko ntabwo kugumayo. Ukwizera kwemera ko Imana ifite ibintu byinshi bya buri umwe muri twe mu bubiko kandi ko Kristo koko ari ‘umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza’ (Abaheburayo 9:11)” (“The Best Is Yet to Be,” Ensign, Mutarama. 2010, 24, 26–27).
Abraham and Isaac [Aburahamu na Isaka, cyahanzwe na Harold Copping
Itangiriro 22:1–19
Ugushaka kwa Aburahamu ko gutamba Isaka ni ishusho y’Imana n’Umwana wayo.
N’ubwo twese tutazi impamvu Imana yategetse Aburahamu gutangaho Isaka igitambo, tuzi ko byari igerageza ry’ukwizera kwe mu Mana. Tuzi na none ko byari byo“shusho y’Imana n’Umwana wayo w’Ikinege” (Yakobo 4:5). Uko musoma Itangiriro 22:1–19, mushobora kureba ibimenyetso cyangwa ihuriro ry’Aburahamu atamba Isaka na Data atamba Umwana We, Yesu Kristo. muzirikane kwandika ibyo mubona mu mbonerahamwe imeze gutya:
|
Aburahamu na Isaka |
Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo |
|---|---|
Aburahamu na Isaka Isaka yari we mwana w’ikinege wenyine wa Aburahamu na Sara (Intangiriro 22:2; reba na none Abaheburayo 11:17) | Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo Yesu ni we Mwana wenyine w’Ikinege wa Data (Yohana 3:16) |
Aburahamu na Isaka Isaka yagombaga gutambwa mu mwanya w’umwana w’intama (Intangiriro 22:7–9) | Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo Yesu Kristo ni Ntama w’Imana (Yohana 1:29) |
Ni ibihe bimenyetso cyangwa ihuriro ku gitambo cy’impongano y’Umukiza mubona bisobanutse kurushaho? Muzirikane kuririmba cyangwa gusoma inyandiko y’indirimbo yerekana urukundo rwa Data kuri twe, nka “God Loved Us, So He Sent His Son,” Indirimbo, nimero. 187. Mushobora na none kwandika ibyiyumviro byanyu kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo n’igitambo cyabo kuri wowe.
Niba mushaka kwiga ibyisumbuyeho ku gitambo cy’Umukiza wacu, zirikana gusoma ubutumwa bw’Umuyobozi Jeffrey R. Holland “Behold the Lamb of God” (Liyahona, Gicurasi 2019, 44–46). Mbese kukii umwana w’intama ari ikimenyetso gikomeye cy’Umwana w’Imana? Mbese ni iki Umuyobozi Holland yigishije cyongereye ukubaha kwanyu impano za Data wo mu Ijuru?
Reba na none amashusho yitwa “Akedah (The Binding)”, mu Isomero ry’Inkuru Nziza.
Akedah (The Binding)
Koresha amashusho mu kwigisha. Mu kongera ibintu bitandukanye mu kwigisha no kwiga, mushobora gukoresha imwe cyangwa menshi mu mashusho ari muri iyi ncamake uko mwiga inkuru ziri mu Itangiriro 18–23. Nk’urugero, mwebwe n’umuryango wanyu cyangwa ishuri mushobora kwandika ibyimbitse biri mu mashusho ya Aburahamu na Isaka. Muganire impamvu ibyo byimbitse ari ingirakamaro ku nkuru, kandi mushake ibyo byimbitse mu byanditswe bitagatifu. Mbese ni gute batsindagira ibimenyetso by’igitambo cy’Umwana w’Imana mu nkuru?
Kubw’ibirenzeho inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Itangiriro 17:15–21; 18:14; 21:1–7
Nshobora kwizera Imana ko izasohoza amasezerano yayo.
-
Kwiga ibyerekeye ukwizera kwa Aburahamu na Sara mu masezerano y’Imana, mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira igihe bategereje ikintu runaka bashakaga cyane. Mushobora noneho kureba ishusho ya Sara na Isaka ku ntangiriro y’iyi ncamake yerekana isezerano Imana yagiranye na we na Aburahamu (reba na none “Abraham and Sarah,” muri Old Testament Stories, 28–31). Mufashe abana banyu gutekereza ku bintu Imana yadusezeranije nituba indahemuka. Mubashishikarize kwihangana no kwizera ko Imana izubahiriza amasezerano yayo.
2:20Abraham and Sarah
-
Mu gufasha abana banyu kwiga ukuri kw’ingirakamaro mu Intangiriro 18:14, mushobora kwandika buri jambo riri mu nteruro ya mbere cyangwa uwo murongo ku dupapuro dutandukanye. Noneho muvange udupapuro, maze musabe abana banyu gutondekanya ayo magambo. Mwebwe n’abana banyu mushobora noneho gusoma Intangiriro 17:15–21; 21:1–7 kugira ngo mubone urugero rw’ikintu Nyagasani yakoze cyagaragaraga nk’aho kidashoboka. Musangize n’abana banyu ukwizera kwanyu ko Nyagasani azasohoza amasezerano Ye, ndetse n’ubwo yagaragara nk’aho adashoboka cyangwa azafata igihe kinini.
Intangiriro 19:15–26
Nshobora kuva mu byaha.
-
Mubaze abana banyu igihe umuntu runaka ashobora kubasaba gukora ikintu bazi ko kidakwiriye. Mbese ni gute twa “kwigobotora” ibyo bihe? Mushyire mu ncamake Intangiriro 19:15–26 musobanura ko umuryango wa Nyagasani wabaga mu murwa wuzuye ibyaha maze abamarayika bakababurira kuwuvamo. Uko mwebwe n’abana banyu musomera hamwe imirongo 15–17, 26, mubabaze icyo bisobanuye kuri twe ubu “guhunga” ikibi no “kutareba inyuma” (umurongo 17).
Sodom [Sodoma], cyahanzwe na Julius Schnorr von Carolsfeld
Itangiriro 22:1–14
Aburahamu yubashye Nyagasani.
-
Gukoresha amashusho ya Aburahamu na Isaka no Kubambwa(reba Gospel Art Book, nos. 9, 57) bishobora gufasha abana banyu kugereranya inkuru iri mu Intangiriro 22 n’igitambo cy’Umukiza (reba Matayo 27:26–37). Mbese ni iki dushobora kwiga kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo mu nyandiko ya Aburahamu na Isaka n’Igitambo? (Reba na none “Abraham and Isaac,” muri Old Testament Stories, 34–37.)
2:0Abraham and Isaac
-
Mushobora gutekereza umukino woroheje wo gukina n’abana banyu mubasaba gukurikira ibyerekezo? Ahari ibyerekezo bishobora kubayobora ku ishusho ihishe y’Umukiza. Umukino ugomba kuba urimo ibiganiro byerekeye ku bintu Data wo mu Ijuru yadutegetse gukora kugira ngo dushobore kongera kubana na We na Yesu Kristo. Mutekereze kuririmba indirimbo nka “Keep the Commandments” (Children’s Songbook, 146–47). Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru nayo ishobora gufasha.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .