Ngwino, Unkurikire
Kuwa 16–22 Gashyantare. “[Kuba] Umuyoboke w’Ubukiranutsi”: Itangiriro 12–17; Aburahamu 1–2


“Kuwa 16–22 Gashyantare. ‘[Kuba] Umuyoboke w’Ubukiranutsi’: Itagiriro 12–17; Aburahamu 1–2,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 16–22 Gashyantare. ‘[Kuba] Umuyoboke w’Ubukiranutsi’,” Ngwino, Unkurikire: 2026

Melekizedeki arambuye ibiganza ku mutwe wa Aburamu ngo amuhe umugisha

Melchizedek Blesses Abram [Melekizedeki Aha Umugisha Aburam, igihangano cyahanzwe na Walter Rane (igice)

Gashyantare 16–22: “[Kuba] Umuyoboke w’Ubukiranutsi”

Itangiriro 12–17; Aburahamu 1–2

Kubera igihango Imana yagiranye nawe, Aburahamu yagizwe “ise w’abakiranutsi” (Inyigisho n’Ibihango 138:41) n’“inshuti y’Imana” (Yakobo 2:23). Abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe bamwubaha nk’umukurambere wabo, kandi abandi bagiye bemerwa mu muryango we binyuze mu guhindurwa n’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ariko Aburahamu ubwe yavaga mu muryango urimo ibibazo—se, wari wararetse kuramya Imana k’ukuri, yagerageje gutamba aburahamu ku bigirwamana. Nubwo byari bimeze gutya, icyifuzo cya Aburahamu cyari “[ukuba] umuyoboke w’ubukiranutsi” (Aburahamu 1:2), kandi inkuru y’ubuzima bwe igaragaza ko Imana yubashye icyifuzo cye. Ubuzima bwa Aburahamu ni urugero rw’ubuhamya ko hatitawe ku mateka y’umuryango w’umuntu, ahazaza haba hashobora kuzuzwa ibyiringiro.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwiga mu Rugo no ku Rusengero

Aburahamu 1:1–19

Imana izampa umugisha kubera ukwizera kwanjye n’ibyifuzo byo gukiranuka.

Twese duterwa umuhate n’imiryango yacu n’imico yacu , Umukuru Neil L. Andersen yarigishije ati: kandi nemera ko hari umwanya muri twe tubasha gucunga no kurema byihariye. … Amaherezo, ibyifuzo byacu byimbitse ni ubuzima twahawe kandi bigaragarira mu mahitamo tugira no mu bikorwa byacu” (“Educate Your Desires, Elder Andersen Counsels,” ChurchofJesusChrist.org). Mutekereze uko Aburahamu 1:1–19 yerekana ibyo Umukuru Andersen yigishije. Ibibazo nk’ibi bishobora gufasha:

  • Mbese ni iki Aburahamu yifuje? Mbese ni gute ibyifuzo bye byabaye igihamya mu bikorwa bye? Mbese ni gute Imana yashyigikiye ibyifuzo bye?

  • Mbese ni byifuzo byawe? Mbese ni gute ari ibihamya mu bikorwa byawe? Mbese ni gute Imana igufasha?

  • Mbese ni ubuhe butumwa iyi mirongo iha abantu kubw’imiryango yabo itifuza ubukiranutsi?

Kimwe mu byifuzo bikomeye bya Aburahamu na Sara byari—kugira umwana—cyamaze imyaka myinshi kitarasubizwa (reba Itangiriro 15:1–6). Mbese ni iki mwigira mui Abaheburayo 11:8–13 kijyanye n’uko Aburahamu na Sara bitwaye muri iki kigeragezo? Ni gute Umukiza agufasha “kwakira” amasezerano Ye, ndetse n’ubwo yaba ari “kure”?

Reba na none amashusho yitwa “Deliverance of Abraham”, mu Isomero ry’Inkuru Nziza.

1:38

Deliverance of Abraham

Itangiriro 12:1–3; 13:15–16; 15:1–6; 17:1–8, 15–22; Aburahamu 2:6–11

agashushondanga k’iseminari
Imana ishaka ko nkora kandi nkubahiriza ibihango nagiranye na Yo.

Mbese ni kuki kumenya igihango Imana yagiranye na Aburahamu ari iby’ingenzi? Kubera ko Imana ishaka kugirana igihango nk’icyo na we. Yasezeranyije ko iki gihango kizakomeza kugera no ku rubyaro rwa Aburahamu, cyangwa “imbuto,” kandi ko “kuko abenshi bazakira iyi Nkuru Nziza … bazabarurwa nk’urubyaro rwawe” (reba Aburahamu 2:10–11). Mu yandi magambo, igihango gikomereza muri wowe—iyo ubatijwe kandi kikuzuzwa kurushaho iyo ukoreye ibihango mu ngoro (reba Abagalatiya 3:26–29; Inyigisho n’Ibihango 132:30–32).

Kubw’iyo mpamvu, ushobora gushaka kwiga Aburahamu 2:6–11 maze ugakora urutonde rw’ibyo, mu by’ukuri Imana yasezeranyije Aburahamu na Sara (reba na none Intangiriro 12:1–3; 13:15–16; 15:1–6; 17:1–8, 15–22). Mbese ni gute iyi migisha ibareba?

Amwe muri aya masezerano afite ibijyanye nayo ubuziraherezo. Mbese ni gute amasezerano nk’igihugu cy’umurage cyangwa urubyaro rugari byujujwe ubuziraherezo? (reba Inyigisho n’Ibihango 131:1–4; 132:20–24, 28–32).

Uretse imigisha yasezeranyijwe, Imana yabwiye Aburahamu “kuba umugisha” (Itangiriro 12:2; bitsindagiweho). Mbese muratekereza ko ibi bisobanuye iki? Mbese ni gute muzaba umugisha? (reba Aburahamu 2:11).

Kwigisha ibijyanye n’ibihango, Umukuru Dale G. Renlund yavuze iby’imvura n’imiraba byo mu Mugezi wa Amazone, n’Umuyobozi Emily Belle Freeman avuga ibijyanye no kugendera mu nzira y’amabuye wavunitse akagombambari (reba “Accessing God’s Power through Covenants,” Liyahona, Gicurasi 2023, 35–37; “Kugendera mu Mubano w’Igihango na Kristo,” Liyahona, Ugushyingo 2023, 76–79). Mushakishe interuro muri bumwe cyangwa mu butumwa bwose ibafasha gusubiza ikibazo kigira giti: “Kubera iki Imana ishaka ko tugirana ibihango na Yo?”

Musabe abantu kwigishanya hagati yabo. Niba muri kwigisha umuryango wanyu cyangwa ishuri ryo ku Rusengero ibijyanye n’ibihango, mutekereze guha buri muntu igice cy’ubutumwa bw’Umukuru Renlund cyangwa Umuyobozi Freeman bwo kwiga. Noneho bashobora gusangiza abandi bagize umuryango cyangwa ishuri ibyo bize. Ibi bituma abantu bahana ubuhamya kandi bakigishanya, maze ibyo bigatumira Roho. (Reba Teaching in the Savior’s Way26.)

Reba na none Topics and Questions, “Abrahamic Covenant,” Isomero ry’Inkuru Nziza; “Thoughts to Keep in Mind: The Covenant,” muri iyi nyandiko.

Aburahamu na Sara

The Abrahamic Covenant [Igihango cya Aburahamu, igihangano cyahanzwe na Dilleen Marsh (igice)

Itangiriro 14:18–19; Joseph Smith Translation, Itangiriro 14:25–40

“Melekizedeki yari umuntu wizera.”

Nimutekereze ko murimo kubwira Melekizedeki umuntu utari umuzi. Ni iki mwavuga? Reba ibitekerezo Joseph Smith Translation, Itangiriro 14:26–27, 33–38 (Ku mugereka wa Bibiliya); Aluma 13:13–19; Inyigisho n’Ibihango 107:1–4. Mbese ni iyihe mico isa nk’iya Kristo mubona muri ubu busobanuro bwa Melekizedeki? Ni gute ukwiga kwanyu ubuzima bwa Melekizedeki bigira ingaruka ku buryo mubona Ubutambyi bwa Melekizedeki?

Itangiriro 14:18–24; Joseph Smith Translation, Itangiriro 14:36–40

Aburahamu yishyuye icyacumi.

Mbese ni iki wigira ku myitwarire ya Aburahamu kubijyanye n’ubukungu biri mu Intangiriro 14:18–24 na Joseph Smith Translation, Intangiriro 14:36–40 (ku mugereka wa Bibiliya)? nk’urugero, nimumenye igisubizo yahaye umwami wa Sodoma mu Itangiriro 14:23. Mbese ni gute kubahiriza itegeko ryo gutanga icyacumi byagize ingaruka k’uburyo mureba ifeza?

Itangiriro 16

Imana iranyumva.

Uko musoma Intangiriro 16, mushobora gutekereza igihe mwumvaga mwarenganyijwe, nka Hagari. Mumenye ko “Ishimayeli” bisobanura ngo “Imana irumva.” Mbese ni gute Imana yakweretse ko yakumvise?

Murebe na none “Secret Prayer,” Indirimbo, nimero. 144.

Kubw’ibirenzeho inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana 01

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Aburahamu 1:18; 2:8

Yesu Kristo azamfata ukuboko.

  • Uko mwebwe n’abana banyu musoma Aburahamu 1:18 na 2:8, mushobora kubasaba gutega amatwi igice cy’igika cyavuzwe mu mirongo yombi. Ahari mushobora gukina umukino aho umwana afunga amaso ye maze mukayobora umwana ahantu mumufashe ukuboko. Noneho mushobora kuganira uko mwumva bimeze kuyoborwa na Yesu Kristo abafashe ukuboko cyangwa abarinda.

Itangiriro 13:5–12

Nshobora kuba umunyamahoro.

  • Abana banyu bashobora gushimishwa no gukina inkuru iri mu Intangiriro 13:5–12, bigira nkaho ari Aburahamu, Loti, n’abashumba. Ni gute dushobora gukurikira urugero rwa Aburahamu rwo kuba abanyamahoro hamwe n’imiryango yacu n’inshuti? Mugerageze kubigiramo uruhare mukina ibisubizo byabo.

Aburahamu avugana na Loti

Lot’s Choice [Amahitamo ya Loti], cyahanzwe na William Fredericks © Providence Collection/licensed from goodsalt.com

Itangiriro 13:16; Intangiriro 15:1–6; 17:1–8; Aburahamu 2:9–11

Imana ishaka ko ngirana ibihango na Yo.

  • Muzirikane kwereka abana banyu akebo karimo itaka, inyenyeri ziri mu kirere ninjoro, cyangwa ishusho iri ku mpera y’iyi ncamake. Ibi bishobora kubafasha gusobanukirwa amasezerano y’Imana mu Intangiriro 13:16; 15:1–6. Muganire uko mwize kwizera amasezerano y’Imana, ndetse naho yaba yaragaragaraga nk’aho adashoboka.

  • Kugirango mwigishe abana banyu ibijyanye n’ibihango, mubasabe kubabwira igihe bakoze isezerano cyangwa umuntu runaka yabasezeranyije ikintu. Niba byafasha, mubasangize ubuhamya bwanyu—harimo ibihango mwagiranye n’Imana mubatizwa cyangwa mu ngoro. Mbese ni gute ibihango byanyu byagize ingaruka ku mubano wanyu n’Imana Muhitemo imirongo mike mu Itangiriro 15:1–6; 17:1–8; Aburahamu 2:9–11 kugira ngo musangize imwe mu migisha Imana yasezeranije Aburahamu na Sara.

  • Kugira ngo mufashe abana banyu kwitegura kugirana igihango n’Imana nibabatizwa, mushobora gukoresha bimwe mu bitekerezo by’imikoro biri ku Umugereka A or umugereka B.

Aburahamu 1:12–17; Itangiriro 16:7–11

Imana iranyumva.

  • Igihe ubuzima bwa Aburahamu bwari mu kaga, yatakambiye Imana. Igihe Hagari yari wenyine mu butayu, yamenye ko Imana yamwumvise. Muzirikane gusangiza izi nkuru ebyiri abana banyu: “Abraham and Sarah” na “Hagar” muri Old Testament Stories, 28–31, 32–33. Mbese ni iki twigira kuri izi nkuru cyerekeye Imana? Noneho mushobora gusangizanya ibindi bintu byababayeho igihe mwumvise ko Imana yabumvise. Indirimbo nka “A Child’s Prayer” (Children’s Songbook, 12–13) ishobora gushimangira iri hame.

2:20

Abraham and Sarah

1:23

Hagar

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Sara areba inyenyeri hejuru

Pondering God’s Promise [Gutekereza byimbitse ku Isezerano ry’Imana, cyahanzwe na Courtney Matz

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Imana ishaka ko ngirana ibihango na Yo