“Ibintu byo Kuzirikina: Igihango,” Ngwino, Unkurikire—Kubw”Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Igihango,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Ibintu byo Kuzirikana
Igihango
Mu Isezerano rya Kera ryose, akenshi muzasomamo ijambo igihango. muri iki gihe ubusanzwe dutekereza ibihango nk’amasezerano matagatifu tugirana n’Imana, ariko mu isi ya kera, ibihango na none byari igice cy’ingenzi cy’imikoranire hagati y’abantu. Kubw’umutekano wabo n’amaramuko, abantu bari bakeneye kugirirana icyizere, kandi ibihango byari uburyo bwo kurinda icyo cyizere.
Bityo ubwo Imana yavuganaga na Henoki, Nowa, Mose, n’abandi ku byerekeranye n’ibihango, Yari irimo kubahamagarira kugirana umubano wo kwizera na Yo. Twita iki gihango igihango gishya kandi gihoraho cyangwa igihango cya Aburahamu—ifatiro ry”igihango Imana yagiranye na Aburahamu na Sara kandi cyavuguruwe mubabakomotseho aribo Isaka na Yakobo (wiswe na none Isirayeli). Mu isezerano rya Kera, cyari kizwi nka “igihango.” Uzabona ko Isezerano rya Kera ari by’umwihariko inkuru z’abantu bibonaga nk’abaragwa b’iki gihango—abantu b’igihango.
Igihango cya Aburahamu gikomejekuba ingenzi muri iki gihe, by’umwihariko ku Bera b’iminsi ya Nyuma. Kubera iki? Kubera ko natwe turi abantu b’igihango, twaba turi cyangwa tutari abakomoka bataziguye ba Aburahamu, Isaka, na Yakobo. Kubw’iyo mpamvu, ni iby’ingenzi gusobanukirwa icyo igihango cya Aburahamu aricyo n’uko kitureba muri iki gihe.
Igihango cya Aburahamu ni iki?
Aburahamu yashakaga “kuba umuyoboke ukomeye w’ubukiranutsi” (Aburahamu 1:2), rero Imana yamuhamagaye mu mubano w’igihango. Aburahamu ntabwo yari uwa mbere wagize iki cyifuzo, kandi nta n’ubwo yari uwa mbere wakiriye igihango. Cyari, cyakora, igihango cy’iteka ryose. Aburahamu yasabye “imigisha y’abasogokuruza” (Aburahamu 1:2)—imigisha yatanzwe binyuze mu gihango cya Adamu na Eva kandi nyuma y’aho igahabwa abantu bayishakanye umwete.
Igihango Imana yagiranye na Aburahamu cyasezeranyije imigisha myinshi: umurage w’igihugu, urubyaro rugari, kugira imigenzo y’ubutambyi n’izina rizubahwa n’ibisekuruza bizaza. Ariko iki gihango nticyari kigamije gusa imigisha Aburahamu n’umuryango we bari kwakira ahubwo na none cyari umugisha bari kuzabera abandi bana bose b’Imana. Imana yaratangaje iti: “Uzabe umugisha … kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izahererwa umugisha” (Itangiriro 12:2–3).
Mbese iki gihango cyahaye Aburahamu, Sara, n’ababakomotseho umwanya w’icyubahiro mu bana b’Imana? Byonyine byari mu buryo bwo guha umugisha abandi. Umuryango wa Aburahamu wari “[kuzajyana] mu maboko yabo uyu murimo n’Ubutambyi mu mahanga yose,” bagasangiza “imigisha y’Inkuru Nziza, ari yo migisha y’agakiza, ndetse [n’iy’]ubugingo buhoraho” (Aburahamu 2:9, 11). Kuba abantu b’igihango b’Imana ntabwo byari bisobanuye ko bari beza kuruta abandi; byari bisobanuye ko bari bafite inshingano zo gufasha abandi kuba beza.
Iki gihango cyari umugisha Aburahamu yagumye kwifuza. Nyuma yo kucyakira, Aburahamu yavugiye mu mutima we ati: “Umugaragu wawe yaragushakishije yivuye inyuma, none ubu nakubonye” (Aburahamu 2:12).
Ibyo byari imyaka ibihumbi ishize, ariko iki gihango cyagaruwe muri iki gihe cyacu. Kandi kirimo kuzuzwa ubu mu buzima bw’abantu b’Imana. Ukuzuzwa kw’igihango ni ukuzamura impirita mu minsi ya nyuma uko umurimo w’Imana utera imbere, uhesha imigisha imiryango ku isi hose. Kandi umuntu wese, nka Aburahamu, ushaka kuba umuyoboke ukomeye w’ubukiranutsi (umuntu wese ushakishaa uwiteka ashyizeho umwete) ashobora kukigiramo uruhare.
Mbese Igihango cya Aburahamu Gisobanuye iki kuri Njye?
Uri umwana w’igihango. Ugirana igihango n’Imana iyo ubatijwe no mu gihe ufata isakaramentu. Kandi wakira ubwuzure kw”igihango hamwe n’imigenzo mitagatifu y’ingoro.
Binyuze muri ibi bihango n’imigenzo, duhinduka abantu b’Imana. Tuziritswe kuri We “ n’imigozi y’iteka ryose.” “Iyo tugiranye igihango n’Imana,” Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “duhagarika kuba akazuyazi burundu. Imana ntizirengagiza umubano Wayo n’abacuze uwo murunga ubahambira na Yo Koko rero, abagiranye igihango bose n’Imana bashyikira ubwoko bw’urukundo n’impuhwe byihariye. … Kubera igihango cyacu n’Imana, ntizigera inanirwa mu muhate Wayo wo kudufasha, kandi ntabwo tuzigera tunaniza ukwihangana kuzuye impuhwe Kwayo idufitiye.” Muzabona ibi mu mateka y’abantu b’igihango b’Imana mu Isezerano rya Kera, kandi muzabibona mu buzima bwanyu nka bamwe mu bana Bayo b’igihango.
Be Not Afraid [Wigira Ubwoba], igihangano cyahanzwe na Dan Wilson
Iyi ni imyumvire y’agaciro twahawe kubera Ukugarurwa kw’igihango cya Aburahamu binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith. Bityo mu gihe musoma ibijyanye n’ibihango mu Isezerano rya Kera, ntimugatekereze gusa ku mubano w’Imana na Aburahamu, Isaka, na Yakobo. Mujye mutekereza na none isano iri hagati yanyu na We. Mu gihe musoma ibijyanye n’isezerano ry”urubyaro rutabarika, ntimugatekereze gusa abantu amamiliyoni ubu bita Aburahamu sekuruza. Nimutekereze nanone isezerano Imana yabahaye ry’umuryango uhoraho no kwiyongera bihoraho. Mu gihe musoma ibijyanye n’isezerano ryo kuragwa igihugu, ntimutekereze gusa igihugu Aburahamu yasezeranijwe. Mutekereze na none ku igenu Selesitiyeli ry’isi ubwayo—umurage wasezeranijwe“abagwaneza bategereza [Nyagasani]” (Matayo 5:5; Zaburi 37:9, 11). Kandi mu gihe musoma isezerano ko abantu b’Imana bazaha umugisha “imiryango yose y’isi” (Aburahamu 2:11), ntimutekereze gusa ku murimo wa Aburahamu cyangwa abahanuzi bamukomotseho. Mutekereze na none ku cyo mushobora gukora—nk’umuyoboke w’igihango wa Yesu Kristo—ngo ube umugisha ku bantu bagukikije.