“Kuwa 2–8 Gashyantare. ‘Nyagasani Yise Abantu Be Siyoni’: Mose 7,” Ngwino, Unkurikire—Yo mu Rugo no ku Rusengero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 2–8 Gashyantare. ‘Nyagasani Yise Abantu Be Siyoni’,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Enoch Sees the Meridian of Time [Henoki Abona Igihe Gicagase], cyahanzwe na Jennifer Paget
Kuwa 2–8 Gashyantare: “Nyagasani Yise Abantu Be Siyoni”
Mose 7
Mu mateka, abantu bagerageje kugera kubyo Henoki n’abantu be bagezeho: kubaka sosiyete nziza aho nta bukene cyangwa urugomo. Nk’abantu b’Imana, dusangiye iki cyifuzo. Tubyita kubaka Siyoni, kandi harimo—byiyongereyeho kwita kubantu bakeneye ubufasha no gusakaza amahoro—gukora ibihango, no guhurizwa hamwe mu gukiranuka, no kuba umwe hagati yacu ndetse na Yesu Kristo, “Umwami wa Siyoni” (Mose 7:53). Niba isi, aho utuye, cyangwa umuryango wawe bitari uko ubishaka, birafasha kubaza uti: Ni gute Henoki n’abantu be babikoze? Ni gute babaye abafite “umutima umwe n’igitekerezo kimwe” (Mose 7:18) batitaye ku birangaza byari bibakikije? Mu byimbitse byinshi tubona muri Mose 7 ku ibyerekeye Siyoni, ikintu cy’agaciro ku Bera b’iminsi ya Nyuma kigomba kuba iki: Siyoni ntabwo ari umujyi gusa ahubwo—ni imimerere y’umutima na roho. Siyoni, nk’uko Nyagasan yayigishije, ni “umutima ukeye” (Inyigisho n’Ibihango 97:21). Rero ahari uburyo bwiza bwo kubaka Siyoni ni ugutangirira mu mitima yacu no mu ngo zacu.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Nshobora gufasha kubaka Siyoni.
Igihe Umuhanuzi Joseph Smith bwambere yigaga kuri Henoki n’Umujyi we w’Ubutagatifu, byamuteye umuhate. Yari “azi ko umunsi ugeze kugirango Nyagasani yongere kuzana Siyon ku isi nanone” (Saints, 1:108–9), maze atangira urugendo rw’ubuzima bwe rwo kubaka Siyoni. Gusoma Mose 7 bishobora kugufasha gukomeza uwo muhate ubu.
Ushobora gutangira unyura mu bibazo nka “Siyoni ni Iki?” na “Ni gute itandukanye n’ikindi gice cy’isi?” Zirikana gutondeka ibisubizo bikuzamo uko wiga Mose 7, cyane cyane imirongo 16–21, 27, 53, 62–69.
Ibisubizo byawe kuri ibyo bibazo bishobora gusobanura neza ko tugifite imirimo myinshi yo gukora ngo twubake Siyoni. Rero ni gute tubikora? Bishobora kugufasha gutekereza ibihe wiyumvise ko “ufite umutima umwe n’igitekerezo kimwe ” n’umuntu runaka (Mose 7:18). Ahari byari muri paruwasi, umuryango, cyangwa mu itsinda ku kazi cyangwa ku ishuri. Ni iki abantu bakoze ngo bakore ubumwe mu gukiranuka?
Aha hari ibindi byanditswe bitagatifu ushobora kunyuramo ngo ubone ibitekerezo n’ibyagutera umuhate. Hitamo kimwe cyangwa byinshi byo kwiga, maze wandike icyo wumva utewe umuhate wo gukora ngo wubake Siyoni:
-
Abafilipi 2:1–4; 4 Nefi 1:15–18; Inyigisho n’Ibihango 97:21; 105:5.
-
Ulisses Soares, “Bavandimwe muri Kristo,” Liyahona, Ugushyingo. 2023, 70–73.
-
D. Todd Christofferson, “Umwe muri Kristo,” Liyahona, Gicurasi 2023, 77–80.
Imana ishaka ko abantu bayo bagira “umutima umwe n’igitekerezo kimwe,” (Mose 7:18).
Yesu Kristo ni “Umwami wa Siyoni.”
Bisobanuye iki kuri wowe kugira Yesu Kristo nk’umwami wawe? Menya andi mazina ya Yesu Kristo muri uyu murongo. Ese ni iki bakwigisha kijyanye na We? Uratekereza bisobanuye iki “[k]winjirira mu muryango kandi [ukamwuririraho];”?
Reba nanone “Come, O Thou King of Kings,” Indirimbo, nimero. 59.
Imana irarira—kandi ikanezererwa—abana Bayo.
Abantu bamwe na bamwe babona Imana nk’ikinyabuzima kiri kure yacu ko itagirwaho ingaruka mu marangamutima n’ibitubaho. Henoki yungutse uburyo butandukanye abonamo Imana mu iyerekwa ryaditswe muri Mose 7. Ni iki yize ku Mana—ndetse ni iki wiga—mu mirongo ya 28–40? Kubera iki utekereza ko Henoki yatangaye abona Imana irira? Kubera iki ari ingirakamaro kuri wowe kumenya ko irira?
Uko iyerekwa ryakomeje, Henoki nawe yararize. Ariko Imana nanone yamusangije impamvu zo kwishima. Zirebe muri Mose 7:41–69. Ni iki wigira ku iyerekwa rya Henoki gishobora kugufasha “[Ku]nezerwa mu mutima, kandi [ukishima],” uretse “ububabare” buri mu buzima bwawe (umurongo 44)?
Reba nanone Jeffrey R. Holland, “The Grandeur of God,” Liyahona, Ugushyingo. 2003, 70–73.
Yesu Kristo azaza nanone mu minsi ya nyuma.
Iyerekwa rya Henoki, cyane cyane iryanditse muri Mose 7:59–67, ni bumwe mu buhanuzi bwambere bwabayeho mu mateka bwo kuza kwa kabiri k’Umukiza. Ni iki kigutangaza ku buryo iyi mirongo isobanura iminsi ya nyuma? Nk’urugero, zirikana uko wumva ubuhanuzi buri mu murongo 62 buri kuzuzwa. Ni iki iyi mirongo ikwigisha kubijyanye n’umurimo w’Imana mu minsi ya nyuma?
Reba nanone Henry B. Eyring, “Abagore muri Siyoni,” Liyahona, Ugushyingo. 2020, 67–69.
Kubyisumbuyeho, reba ibinyamakuru bya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko byasohotse uku kwezi.
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Imana ishaka ko tugira “umutima umwe n’igitekerezo kimwe.”
-
Kugirango ufashe abana bawe kwiga ibijyanye na Henok na Siyoni, ushobora gukoresha “Enoch the Prophet” muri Old Testament Stories (19–21) cyangwa umurongo wa kabiri wa “Follow the Prophet” (Children’s Songbook, 110–11). Noneho ushobora gusaba abana bawe kugufasha bagasubiramo inkuru mu magambo yabo. Amashusho ya Henoki ari muri iyi ncamake ashobora kugufasha.
-
Aha hari uburyo bumwe bwo gufasha abana bawe gusobanukirwa icyo bisobanuye kugira “umutima umwe n’igitekerezo kimwe.” (Mose 7:18): kora umutima w’igipapuro maze ugikatemo uduce twinshi, duhagije kuburyo buri mwana ari bubone agace ke. Bareke bandike amazina yabo kuri buri gapapuro maze bafatanye mu gusubiranya wa mutima. Uko babikora, ushobora kuvuga ibintu ukunda kuri buri mwana.
-
Fasha abana bawe kubara inshuro ijambo “Siyoni” riza muri Mose 7:18–21, 62–63, 68–69. Igihe cyose babonye iryo jambo, bafashe kuvumbura icyo uwo murongo uvuga kuri Siyoni (reba nanone Guide to the Scriptures, “Zion,” Isomero ry’Inkuru Nziza). Ni gute dushobora kumera biruseho nk’abantu bavugwa muri iyi mirongo?
Bashishikarize kwiga ibyanditswe bitagatifu ku giti cyabo. Waba urikwigisha umuryango wawe mu rugo cyangwa ishuri ku Cyumweru, bumwe mu buryo bwiza ushobora gufashamo abandi kubaka ukwizera kurambye muri Yesu Kristo ni ukubafasha kugira umuco wo gushaka ubunararibonye ku giti cyabo biga ibyaditswe bitagatifu. Basangize ubunararibonye uri kugira wiga ibyaditswe bitagatifu, maze ushishikarize umuryango cyangwa abagize ishuri gusangiza ubunararibonye bwabo. Iyo twumvise uko gusoma ibyanditswe bitagatifu biri guhesha umugisha abandi, akenshi duterwa umuhate wo gushaka imigisha nk’iyo kuri Nyagasani. (Reba Teaching in the Savior’s Way, 25.)
Data wo mu Ijuru ashaka ko mpitamo kumukurikira.
-
Mu kubwira Mose 7:32–33 abana bawe, ushobora kubaganiriza ku mahitamo bagombaga gukora vuba aha. Noneho mushobora gusomera hamwe imirongo kugirango mumenye icyo Data wo mu Ijuru ashaka ko duhiamo. Ni ayahe mahitamo dushobora gukora kugirango twerekane ko tumuhitamo? Ahari abana bawe bashobora gukina amwe muri yo mahitamo noneho abadi bagafora icyo ibikorwa bari gukora byerekana.
Yesu azagaruka ku isi.
-
Muri Mose 7:59, Henoki yabajije Nyagasani ikibazo. Saba abana bawe kugishaka, maze ubasabe gushaka igisubizo mu murongo 60. Ushobora nanone kuganira nabo ibijyanye n’igihe bari biteze umuntu wari kugaruka mu rugo. Babaze uko biyumvise n’icyo bakoze ngo bitegure. Ni gute twakwitegura ukugaruka kwa Yesu?
-
Zirikana kubereka amashusho y’ibihe Umukiza yabonekeye abantu (nka Gospel Art Book, nos. 60, 82, 83, na 84). Ni iki abantu bari gukora mu mashusho? Ni gute abantu biyumvise ubwo bahuraga na Yesu? Mushobora nanone kuririmba indirimbo yo Kuza kwa Kabiri k’Umukiza, nka “When He Comes Again” (Children’s Songbook, 82–83), noneho ukabaza abana uko batekereza bizaba bimeze Yesu naza nanone. Reka abana basangize uko biyumva baramutse babonye Yesu aje nanone.
Kubyisumbuyeho, reba ikinyamakuru cya Inshuti cyasohotse uku kwezi.