Ngwino, Unkurikire
Kuwa 26 Mutarama –Kuwa 1 Gashyantare “[Mwigishe] Ibi Bintu Abana Banyu mu Mudendezo”: Itangiriro 5; Mose 6


“Kuwa 26 Mutarama–Kuwa 1 Gashyantare. ‘[Mwigishe] Ibi Bintu Abana Banyu mu Mudendezo’: Intangiriro 5; Mose 6,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 26 Mutarama–Kuwa 1 Gashyantare. ‘[Mwigishe] Ibi Bintu Abana Banyu mu Mudendezo’,” Ngwino, Unkurikire: 2026

Adamu na Eva

Better Than Paradise [Byiza kurusha Paradizo], cyahanzwe na Kendal Ray Johnson

Kuwa 26 Mutarama 26–Kuwa 1 Gashyantare: “[Mwigishe] Ibi Bintu Abana Banyu mu Mudendezo”

Itangiriro 5; Mose 6

Byinshi mu Itangiriro 5 ni urutonde rw’ibisekuruza biri hagati ya Adamu na Eva na Nowa. Dusomamo amazina menshi, ariko ntabwo twiga byinshi kuri yo. Noneho tugasoma uyu murongo ushishikaje ariko udasobanuwe: “Kandi Enoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye” (Itangiriro 5:24). Mu by’ukuri hari inkuru yihishe inyuma y’uwo murongo! Ariko nta gisobanuro kirambuye, urutonde rw’ibisekuruza rurakomeza.

Igishimishije, Mose 6 ahishura inkuru yimbitse ya Enoki—kandi ni inkuru koko. Twiga ubwiyoroshye bwa Enoki, ubwoba bwe, ubushobozi Imana yamubonyemo, n’umurimo ukomeye yakoze nk’umuhanuzi w’Imana. Tubonamo kandi n’ishusho igaragara neza y’umuryango wa Adamu na Eva uko wakomeje binyuze mu bisekuruza. Dusomamo “ubutware bukomye” bwa Satani ariko na none tugasomamo ababyeyi bigishije abana “Inzira zose z’Imana.” (Mose 6:15, 21). By’umwihariko, iby’agaciro ni icyo twigira ku nyigisho abo babyeyi bigishije arizo: ukwizera muri Yesu Kristo, ukwihana, umubatizo, no kwakira Roho Mutagatifu (reba Mose 6:50–52). Iyo nyigisho, kimwe n’ubutambyi buziherekeza, “bwariho mu ntangiriro, buzanabaho ku iherezo ry’isi” (Mose 6:7).

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Mose 6:26–36

Icyaha gikumira ubushobozi bwanjye bwo kureba, kwiyumvamo, no kumva ibintu by’Imana.

Mbese uko musoma Mose 6:26–36, ni iki mwiga ku ngaruka z’icyaha? Mbese ni gute mwabonye izi ngaruka? Mbese ni iyihe myitwarire Enoki yagize yamufashije gutsinda izo ngaruka? Mbese ni gute Imana yamuhaye umugisha ku bw’ibyo?

Mose 6:26–47

agashushondanga k’iseminari
Imana irampamagara ngo nkore umurimo wayo ititaye ku ntege nke zanjye.

Niba mujya mwumva muhangayikishijwe n’umuhamagaro Nyagasani yaguhamagariye gukora, ntabwo muri mwenyine. Enoki nawe yiyumvise gutyo igihe Nyagasani yamuhamagaraga ngo abe umuhanuzi. Uko musoma Mose 6:26–36, murebe impamvu Enoki yumvise ahangayitse n’icyo Nyagasani yamubwiye ngo amutere ubutwari.

Mu mirongo 37–47, mushobora kureba uburyo Nyagasani yashyigikiye Enoki kandi akamutera imbaraga zo gukora umurimo We (reba na none Mose 7:13). mushobora kugereranya ubunararibonye bwa Enoki n’ubwo abandi bahanuzi biyumvisemo ko badakwiriye, nka Mose (reba Kuva 4:10–16), Yeremiya (reba Yeremiya 1:4–10), Nefi (see 2 Nefi 33:1–4), na Moroni (reba Eteri 12:23–29). Mbese ni iki mwumva ko Imana ishaka ko mwiga muri ibi byanditswe bitagatifu kijyanye n’umurimo yaguhaye?

Enoki asenga

A Seer Hath the Lord Raised Up [Nyagasani yahagurukije bamenya] (Mose 6:36), cyahanzwe na Eva Timothy

Intumwa nyinshi n’abahanuzi muri iki gihe nabo berekanye ibyiyumviro bimeze nk’ibya Enoki igihe basobanuraga uko biyumvise bakira umuhamagaro wabo. Nk’urugero, reba ubuhamya bw’Umukuru Ulisses Soares muri “Prophets Speak by the Power of the Holy Spirit” (Liyahona, Gicurasi 2018, 98–99).

Mbese ni iki mushobora kwigira kuri abo bahanuzi n’intumwa kubijyanye n’ibyiyumviro byanyu byo kumva ko mudakwiriye? Mbese ni ryari mwumvise ko Umukiza yabafashije igihe yabasabaga gukora ibintu bikomeye? Mutekereze kwandika hasi ubunararibonye buke ahazaza igihe muzakenera kwishingikiriza ku nkunga bw’Umukiza. Mbese ni gute wakwegera ibyo bihe ufite ukwizera muri Yesu Kristo?

Murebe na none David A. Bednar, “Mugume muri Njye, Nanjye ngume muri Mwe, Kubera iyo mpamvu, Mugendane Nanjye,Liyahona, Gicurasi 2023, 123–25; “I’ll Go Where You Want Me to Go,” Indirimbo, nimero 270.

Mose 6:48–68

Inkuru nziza ya Yesu Kristo yigishijwe guhera mu ntangiriro.

Kubera ko dufite igitabo cya Mose, tuzi ko Imana yigishaga abana bayo uko babona ugucungurwa uhereye mu gihe cya Adamu na Eva. Uko musoma Mose 6:48–68, mushakishe icyo tugomba kumenya no gukora kugira ngo ducungurwe. Murabona neza ikibazo cya Adamu mu murongo 53. Mbese migeze kwibaza ibyo? Mbese ni iki mwigira ku gisubizo cya Nyagasani mu mirongo 53–65? Mushobora gutekereza iyo mirongo nk’ubutumwa bwa Nyagasani mu muhango wo kubatizwa kwa Adamu. Mbese ni iki mwiga byerekeranye n’umubatizo mu butumwa Bwe? Mbese ni kuki mutekereza ko yagereranyije umubatizo no “kongera kuvuka”? (umurongo 59). Mbese ni iki mwakora ngo mukomere ku “kuba mwarongeye kuvuka” mu buzima bwanyu?

Reba ibimenyetso. Mu byanditswe bitagatifu, ibikoresho cyangwa ibihe bishobora gushushanya cyangwa kwerekana ukuri kwa roho, cyane cyane ukuri kwerekeye Umukiza (reba Teaching in the Savior’s Way7). Ibi bimenyetso bishobora gukungahaza ukumusobanukirwa n’inyigiso Ye. Nk’urugero, ni iki mwigira ku bimenyetso by’umutima n’amatwi muri Mose 6:27, amaso n’ibumba muri Mose 6:35, cyangwa amazi muri Mose 6:59–60?

Mose 6:51–62

“[Mwigishe] ibi bintu abana banyu mu mudendezo.”

Nyuma yo kwigisha Adamu ukuri kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo, muri Mose 6:51–63, Nyagasani yabwiye Adamu kuzabyigisha ibisekuruza bizaza. Muzirkane gukora urutonde rw’uku kuri. (Bishobora kugufasha kugabanyamo amatsinda mato y’imirongo, nka imirongo 51–52, 53–57, 58–60, 61–63). Mbese ni kukiKubera iki uku kuri ari ukw’agaciro ku gisekuruza kibyiruka uyu munsi? Ni iki kindi mushobora kwigira ku mabwiriza ya Nyagasani ku babyeyi muri Mosaya 4:14–15 na Inyigisho n’Ibihango 68:25–28; 93:40–50?

Gusoma ibyerekeye “igitabo cy’urwibutso” umuryango wa Adamu na Eva bari bafite bishobora kugutera umuhate wowe cyangwa umuryango wawe wo gukora igitabo cyawe cy’urwibutso. Mbese ni iki mwumva Nyagasani yaba ashaka ko mushyiramo? Muzirikane kubika amakuru yanyu yo mu gitabo cyanyu cy’urwibutso kuri FamilySearch.org.

Murebe na none Dieter F. Uchtdorf, “Jesus Christ Is the Strength of Parents,” Liyahona, Gicurasi 2023, 55–59; “Parenting: Touching the Hearts of Our Youth,” “But Why?” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.

umuryango uri gusomera hamwe ibyanditswe bitagatifu

Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana 01

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Mose 6:26–34

Imana ishobora kumfasha gukora ibintu bikomeye.

  • Igihe Enoki yahamagarirwaga kwigisha inkuru nziza, yagize ubwoba ko bizamunanira. Ariko Imana yaramufashije. Musomere hamwe iyi nkuru muri Mose 6:26–34 (reba na none “Enoch the Prophet” muri Old Testament Stories, 19–21). Mbese kuki Enoki yiyumvisemo ko adashobora kubwiriza inkuru nziza (reba Mose 6:31). Mbese ni gute Imana yafashije Enoki? (reba Mose 6:32–34; 7:13).

  • Abana banyu bashobora kunezezwa no gusangiza cyangwa no gukora ku zindi ngero z’igihe Imana yafashije abantu gukora ibintu bikomeye—nk’urugero, Nowa, Dawidi, Amoni, cyangwa Samweli w’Umuramani (reba Gospel Art Book, nos. 7, 19, 7881). Mshobora na none gusangiza ubunararibonye bwanyu maze mukareka abana banyu bakavuga uko Imana yabafashije gukora ibintu bikomeye.

Mose 6:50–62

Ukwizera muri Kristo, ukwihana, kubatizwa, no kwakira Roho Mutagatifu bintegura kuzasubira ku Imana.

  • Imana yigishije Adamu icyo dukeneye gukora ngo tuyigarukeho—kugira ukwizera muri Yesu Kristo, kwihana, kubatizwa, no kwakira impano ya Roho Mutagatifu. Mufashe abana banyu kubona ayo mahame muri Mose 6:52, 57. Noneho mushobora kubafasha kwandika ikigisho gito kuri imwe muri aya mahame. Buri cyigisho gishobora kubamo icyanditswe gitagatifu kiri muri Mose 6, ubunararibonye,n’ubuhamya. Mureke basangizanye ibyigisho byabo.

  • Mshobora na none kwerekana amashusho yerekana amahame ya mbere y’inkuru nziza(reba fourth article of faith). Muyashyire ku murongo werekera ku ishusho ya Yesu Kristo. Uko musoma Mose 6:52, abana banyu bashobora guhagarara iruhande rw’ishusho y’ukuri igihe bumvise amagambo ishusho ishushanya.

  • Abana banyu bashobora kunezezwa no kuririmba indirimbo yigisha amahame ari muri Mose 6:52, nka “Faith,” “When I Am Baptized,” na “The Holy Ghost” (Children’s Songbook, 96–97, 103, 105). Mubafashe kubona ayo mahame muri Mose 6:52.

Mose 6:57–58

Data wo mu Ijuru ashaka ko ababyeyi bigisha abana babo.

  • Mu gushishikariza abana banyu gushyigikira ababyeyi babo mu nshingano zabo nk’abigisha b’inkuru nziza, nimuzirikanegusaba umwana gusoma Mose 6:58 maze yerekane itegeko Imana yahaye ababyeyi. Noneho ushobora kubereka ishusho ya Adamu na Eva bigisha abana babo (nk’imwe iri ku mpera w’iyi ncamake) maze mureke abana banyu bavuge ibyo babona ku ishusho. Abana bawe bashobora gushushanya amashusho y’imiryango yabo basomera hamwe ibyanditswe bitagatifu, basengera hamwe, cyangwa bakinira hamwe.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Adamu na Eva bigishirizaa abana babo munsi y’igiti

Adam and Eve Teaching Their Children [Adamu na Eva Bigisha Abana Babo, cyahanzwe na Del Parson

Paji y’igikorwa cy’ishuri ry’ibanze.: Inkuru nziza inyigisha uburyo bwo kugarukira Data wo mu Ijuru