Ngwino, Unkurikire
Kuwa 19–Kuwa 25 Mutarama Ukugwa kwa Adamu na Eva: Itangiriro 3–4; Mose 4–5


“Kuwa 19–Kuwa 25 Mutarama Ukugwa kwa Adamu na Eva: Itangiriro 3–4; Mose 4–5,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 19–Kuwa 25 Mutarama Ukugwa kwa Adamu na Eva,” Ngwino, Unkurikire: 2026

Adamu na Eva

Adam and Eve [Adamu na Eva], cyahanzwe na Douglas M. Fryer

Kuwa 19–Kuwa 25 Mutarama: Ukugwa kwa Adamu na Eva

Itangiriro 3–4; Mose 4–5

Ku bwa mbere, inkuru y’Ukugwa kwa Adamu na Eva ishobora kugaragara nk’akaga gakomeye. Adamu na Eva birukanwe mu busitani bwiza bwa Edeni. Boherejwe mu isi y’ububabare, agahinda, n’urupfu (reba Itangiriro 3:16–19). Nk’uko bari baratandukanye na Data wo mu Ijuru. Ariko ukuri kwagaruwe binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith mu gitabo cya Mose gutuma tubona byihariye Ukugwa.

Yego, Ubusitani bwa Edeni bwari bwiza. Ariko Adamu na Eva bari bakeneye ibirenze kuba bazengurutswe n’ubwiza. Bari bakeneye—kandi natwe twese dukeneye—amahirwe yo gukura. Kuva mu Busitani bwa Edeni yari intambwe ya mbere y’ingenzi ituganisha ku Mana amaherezo tukamera nka Yo. Ibyo byasobanuraga guhura n’inzitizi, kugira amahitamo, gukora amakosa, kwiga ukwihana, no kwizera Umukiza, watanze impongano yatumye iterambere n’umunezero w’ugucungurwa kwacu bishoboka.” (Mose 5:11). Bityo mu gihe musoma ibyerekeye Ukugwa kwa Adamu na Eva, ntimwibande ku gisa n’akaga gakomeye ahubwo ku bishoboka—ntimwibande kuri paradizo Adamu na Eva bahombye ahubwo mwibande ku ikuzo amahitamo yabo yatumye twakira.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Itangiriro 3; Mose 4

Ukugwa kwari igice cy’umugambi w’Imana.

Ni ukuri ko uguhitamo kwa Adamu na Eva kwatuzaniye ingorane duhura nazo mu buzima bupfa. Ariko ibyo ntibisobanura ko twicuza uguhitamo kwabo. Uko musoma Itangiriro 3 na Mose 4, mushobora kwibaza mwebwe ubwanyu, impamvu Ukugwa kwari ingirakamaro ku mugambi w’Imana?

Bijyanye na Mose 5:9–12, ni gute Adamu na Eva biyumva kubijyanye n’ukugwa? Mbese ni gute mwashyira mu bikorwa amagambo yabo mu bunararibonye mugirira muri iyi si yaguye? Mbese ni ikihe kintu kindi mwigira muri 2 Nefi 2:19–25?

Murebe na none Mosaya 3:19; Aluma 12:21–37; n’ Inyigisho n’Ibihango 29:39–43.

Eva acigatiye urubuto rwa pome

Leaving Eden [Kuva muri Edeni], igihangano cyahanzwe na Annie Henrie Nader

Itangiriro 3:1–7; Mose 4:22–31; 5:4–15

Yesu Kristo atanga ibyiringiro n’ugucungurwa.

Inkuru ya Adamu na Eva ni imwe mu byiringiro n’ugucungurwa binyuze muri Yesu Kristo. Kugira ngo mumenye impamvu, mushobora gutangira mucukumbura ingaruka z’Ukugwa mu Intangiriro 3:1–7; Mose 4:22–31 Mbese nii gute izi ngaruka zibagiraho ingaruka? Noneho mushobora gucukumbura Mose 5:4–15, mureba umugambi w’Imana wo kuducungura ukatuvana muri izo ngaruka. Mbese ni kuki Adamu na Eva “bishimye” nyuma y’uko umumarayika abasuye? Mbese ni iki mubigiraho ku bijyanye n’umugambi wa Data wo mu Ijuru?

Murebe nanone amashusho yitwa “Because of Him” mu Isomero ry’Inkuru Nziza.

2:44

Because of Him

Itangiriro 3:16; Mose 4:22

Mbese ni iki bisobanuye ko Adamu yari “kugenga” Eva?

Iki gice cy’icyanditswe rimwe na rimwe cyagiye cyumvikana nabi hasobanurwa ko umugabo yemerewe gufata umugore we nabi. Muri iki gihe, abahanuzi ba Nyagasani bigishije ko umugabo n’umugore bagomba kurebana nk’abafatanyabikorwa bareshya mu kuzuza inshingano z’ubumana mu muryango (reba “Umuryango: Itangazo ku Isi” [Isomero ry’Inkuru Nziza.]). Umukuru Dale G. Renlund na mushiki wacu Ruth Lybbert Renlund basobanuye ko umugabo w’umukiranutsi “azashakisha gukora; azemera amakosa kandi asaba imbabazi; yihutira gushimira; azita ku byo abagize umuryango we bifuza; azumva afite inshingano ziremereye zo guha umuryango we ibikenerwa mu buzima n’ubwirinzi; agafata umugore we neza mu bworoherane n’icyubahiro. … Agaha umugisha umuryango we” (The Melchizedek Priesthood: Understanding the Doctrine, Living the Principles [2018], 23).

Mose 4:1–4

agashushondanga k’iseminari
Nkeneye ko amahitamo n’inzitizi byaguka.

Umukuru Renlund yarigishije ati: intego ya Data wo mu Ijuru mu kurera ntabwo ari ugutuma abana Be bakora ibikwiriye, ahubwo ni ugutuma abana Be bahitamo gukora ibikwiriye kandi amaherezo bagahinduka nka We (“Choose You This Day,” Liyahona, Ugushyingo 2018, 104). Mbese ni kuki ari ingenzi ko mu mugambi wa Data wo mu Ijuru duhitamo gukora igikwiriye?

Uko musoma Mose 4:1–4, murebe icyo Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bakoze ngo barinde uburenganzira bwanyu bwo guhitamo—amahitamo yanyu. Mbese ni gute mushobora gushyikira ububasha bwabo bw’uburinzi? Nk’ibitekerezo, mutekereze kwiga igice cya“Make inspired choices” muri For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices (4–5).

Mutekereze na none gusoma ibyo Lehi yigishije ku bijyanye n’amahitamo 2 Nefi 2:11–20, 25–30. Mbese ni kuki inzitizi ari ngombwa ku mahitamo? Mbese ni gute wagaragariza Yesu Kristo ugushima kwanyu kubwo kuba yaraguhaye “ubwigenge bwo guhitamo”? (2 Nefi 2:27).

Murebe na none Dallin H. Oaks, “Opposition in All Things,” Liyahona, Gicurasi 2016, 114–17; Topics and Questions, “Amahitamo,” Isomero ry’Inkuru Nziza; “Choose the Right,” Indirimbo, nomero 239.

Mwitabire kurushaho. Ibikorwa byinshi byo kwiga bishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye, umuryango, cyangwa ishuri, mu matsinda mato; cyangwa abantu babiri. Mukoreshe uburyo butandukanye kugira ngo mwemerere abantu batashoboraga mu bundi buryo kwitabira kugira ayo mahirwe. Kubw’iki gikorwa,, mushobora gusaba umuntu umwe cyangwa itsinda gusoma Mose 4 n’Imfashanyigisho ya For the Strength of Youth mu gihe irindi tsinda ryiga imirongo iri muri 2 Nefi 2. Noneho bashobora kwigishanya ibyo bigiye mu gice cyabo.

Mose 4:4–12; 5:13–33

Satani ashakisha “kumbeshya no kumpuma”.

Uko musoma Mose 4:4–12; 5:13–33, muzirikane ukuntu mutondeka uburyo Satani yagerageje gushuka Adamu na Eva n’abana babo. Mbese ni gute muri iyi minsi agerageza ibyo bintu? Mbese ni gute Data wo mu Ijuru agufasha gutsinda ibinyoma bya Satani?

Mose 4:13–16, 27

“Njyewe, Nyagasani Imana … narabambitse.”

Nyuma yo kurya ku rubuto babujijwe, Adamu na Eva bagerageje guhisha ubwambure bwabo. Hanyuma, Nyagasani yabemereye kubambika. Uko musoma Mose 4:13–16, 27, mutekereze ibikurikira:

  • Mutekereze byimbitse icyo ubwambure n’imyambaro bishobora gushushanya mu byanditswe bitagatifu (reba, nk’urugero, Ibyahishuwe 7:9, 13–15; 2 Nefi 9:14; Inyigisho n’Ibihango 109:22–26, 76). Mbese ni iki mwigira ku bunararibonye bwa Adamu na Eva bw’ubwambure no kwambikwa?

  • Niba mwarahawe ingabire mu ngoro, muzirikane icyo Adamu na Eva bashobora kukubwira ku byerekeye imyambaro yanyu yo mu ngoro n’icyo isobanura.

Murebe na none amashusho yitwa, “Sacred Temple Clothing” mu Isomero ry’Inkuru Nziza.

4:12

Sacred Temple Clothing

Mose 5:4–9, 16–26

Imana izemera ibitambo byanjye nimbiturana umutima ushaka kandi wumvira.

Uko musoma Mose 5:4–9, 16–26, mutekereze imyitwarire ya Adamu na Eva n’abahungu babo Gahini na Abeli yerekeranye n’igitambo. Mbese ni kuki Nyagasani yemeye igitambo cya Abeli ntiyemere icya Gahini?

Mbese ni iki Nyagasani abasaba gutamba? Mbese haba hari ikintu muri iyi mirongo kigaragaza uburyo mutekereza biriya bitambo?

Kubw’ibirenzeho inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana 01

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Itangiriro 3; Mose 4; 5:8–15

Yesu Kristo adukiza Ukugwa.

  • Kugira ngo mufashe abana banyu gusobanukirwa neza no Kugwa kwa Adamu na Eva, mushobora kwifashisha amashusho ari muri “Adam and Eve” (muri Old Testament Stories, 13–16) maze mukayakata. Noneho mushobora gukorera hamwe mushyira ayo mashusho ku murongo uko muganira k’ubunararibonye bwa Adamu na Eva. Uko mubikora, muganire impamvu byari ingenzi, mu mugambi wa Data wo mu Ijuru, ko Adamu na Eva bava mu Busitani bwa Edeni.

  • Abana bawe bashobora kumva bishimiye Impongano ya Yesu Kristo uko basobanukirwa n’uko yatsinze ingaruka z’Ukugwa. Uko musomera hamwe Mose 4:25; 6:48; Abaroma 5:12; 2 Nefi 2:22–23, mufashe abana banyu gushaka uburyo buzuza iyi nteruro: “Kubera Ukugwa, Na …” Noneho, uko musomera hamwe Mose 5:8–11, 14–15; 6:59; Aluma 11:42, bashobora kuzuza iyi nteruro: “Kubera Yesu Kristo, Na …” Musangizanye amashimwe yanyu kuri Yesu Kristo.

Mose 4:1–4

Nshobora guhitamo ikiri ukuri.

  • Mutekereze ku kintu cyoroheje nk’isomo ryo kwerekana ihame ry’amahitamo: musabe abana banyu gusiga amabara Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru, ariko ubahe ibara rimwe gusa ryo gukoresha. Mbese ni kukii byaba ari byiza kugira amahitamo kuri bo? Mushobora noneho gusomera hamwe Mose 4:1–4 maze mukaganira impamvu Imana ishaka ko tubasha guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Mbese ni gute Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo badufasha kugira amahitamo meza?

  • Mufashe abana banyu gutekereza no gushushanya amashusho y’amahitamo meza bashobora gukora ngo bakurikire Yesu Kristo. Cyangwa mushobora kuririmbira hamwe indirimbo yo kugira amahitamo meza, nka “Choose the Right Way” (Children’s Songbook, 160–61). Mushobora kubwirana igihe mwakoze amahitamo meza n’uko mwiyumvise nyuma yaho.

Adamu na Eva

The Fall [Ukugwa], igihangano cyahanzwe na Robert T. Barrett

Mose 5:4, 8

Nshobora gusenga Data wo mu Ijuru.

  • Ubwo Adamu na Eva bagombaga kuva mu Busitani bwa Edeni, ntibashoboraga kubana na Data wo mu Ijuru ukundi. Musomere hamwe Mose 5:4, 8 n’abana banyu, maze mubafashe kubona icyo Adamu na Eva bakoze ngo bumve bari hafi Ye kandi bamwumve. Mbese ni ibihe bintu dushobora kubwira Data wo mu Ijuru mu masengesho yacu?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Adamu na Eva bafite umwana w’intama y’igitambo ku gicaniro

In Similitude of the Sacrifice of the Only Begotten of the Father [Ishusho y’Igitambo cy’Umwana w’Ikinege wa Data], cyahanzwe na Mike Malm (reba Mose 5:5–9)

Paji y’igikorwa cy’ishuri ry’ibanze: Ukugwa kwa Adamu na Eva