Ngwino, Unkurikire
Ibintu byo Kurizikana: Gusoma Isezerano rya Kera


“Ibintu byo Kuzirikana: Gusoma Isezerano rya Kera,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Gusoma Isezerano rya Kera,” Ngwino, Unkurikire: 2026

agashushondanga k’ibitekerezo

Ibintu byo Kuzirikana

Gusoma Isezerano rya Kera

Igihe Nefi yashakaga gutera abavandimwe be kwizera Nyagasani, yabasangije inkuru kuri Mose n’inyigisho za Yesaya. Igihe Intumwa Pawulo yashakaga gushishikariza Abakirisito ba kera kwizera Imana, yabibukije ukwizera kwa Nowa, Aburahamu, Sara, Rahabu, n’abandi. Kandi ubwo Yesu Kristo yabwiraga abayobozi b’abayahudi ati: “[mucukumbure ibyanditswe bitagatifu],” asobanura ko “bimpamya” (Yohana 5:39), ibyanditswe bitagatifu yavugaga ni inyandiko twita Isezerano rya Kera.

Mu yandi magambo, iyo usomye Isezerano rya Kera, uba uri gusoma amagambo yahumetswe, ahumuriza, kandi ashishikariza abantu b’Imana yanditswe mu myaka ibihumbi ishize.

Ariko se ibintu byanditswe mu myaka myinshi cyane ishize bishobora kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo muhura na byo uyu munsi? Yego, birashoboka! By’umwihariko iyo wibuka uwo mu by’ukuri isezerano rya Kera rivugaho.

Isezerano rya Yesu Kristo

Ibigeragezo ibyo ari byo byose mwebwe n’umuryango wanyumushobora kuba murimo guhura na byo, igisubizo gihora ari Yesu Kristo. Rero kugira ngo mubone ibisubizo mu Isezerano rya Kera, umushake. Ntabwo bihora byoroshye. Mushobora gukenera gutekereza byimbitse kandi mwihanganye kandi mugashakisha inama ya roho. Rimwe na rimweibimuvugwaho bisa nk’ibitaziguye mu itangazo rya Yesaya, rivuga riti:i: “Umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu: … azitwa … [Igikomangoma cy]’Amahoro” (Yesaya 9:6). Mu bindi bice, Umukiza agaragazwa cyane mu buryo bworoheje, binyuze mu bimenyetso n’ibintu bisa—nk’urugero, binyuze mu busobanuro bw’igitambo cy’inyamaswa cyangwa inkuru ya Yozefu ababarira abavandimwe be maze akabakiza amapfa.

Yesu Kristo ahagaze ku rutare areba inyanja

Light of the World [Urumuri rw’Isi], igihangano cyahanzwe na Scott Sumner

Nimushaka ukwizera gukomeye mu Mukiza uko mwiga Isezerano rya Kera, muzakubona. Ahari iyi ishobora kuba intego yo kwiga kwanyu uyu mwaka. Musenge kugira ngo Roho azakuyobore gushaka no kwibanda ku mirongo, inkuru, n’ubuhamya buzakuzana hafi ya Yesu Kristo.

Byateganijwe n’Imana

Ntiwitege Isezerano rya Kera ko rikwereka byimbitse amateka y’ikiremwa muntu. Ibyo ntabwo aribyo abanditsi banyabo cyangwa abahuje inyandiko bashakaga gukora. Ikintu kinini bari bagamije cyari ukwigisha ibintu bijyanye n’Imana—bijyanye n’umugambi Wayo ku bana Bayo, icyo bisobanuye kuba abantu be b’igihango, n’uko twabona incungu igihe twaguye. Rimwe na rimwe babikoze bahuza ibihe by’amateka uko babyumvaga, harimo n’inkuru z’abahanuzi bariho. Itangiriro ni urugero rw’ibi, kimwe n’ibitabo nka Yosuwa, Abacamanza, na 1 na 2 Abami. Ariko abandi banditsi b’Isezerano rya Kera ntabwo bari bagamije kuba abanyamateka habe namba. Ahubwo, bigishaga binyuze mu bikorwa by’ubugeni nk’ibisigo n’ibitabo. Zaburi n’Imigani biri muri iki kiciro. Noneho hari amagambo meza y’abahanuzi, nka Yesaya na Malaki, babwiye ijambo ry’Imana Abisirayeli ba kera—kandi, binyuze mu gitangaza cya Bibiliya, baracyavugana natwe uyu munsi.

Ese abo bahanuzi bose, abasizi, n’abanditsi bari bazi ko amagambo yabo azasomwa n’abantu bo ku isi yose mu myaka ibihumbi ishize? Ntabwo tubizi. Ariko dutangazwa n’uko ibyo ari byo byabaye. Ibihugu byarazamukaga bikagwa, imirwa igatsindwa, abami bakabaho hanyuma bagapfa, ariko Isezerano rya Kera ryararambye, uhereye ku gisekuru kugeza ku kindi, uhereye ku mwanditsi kugera ku wundi, uhereye ku busemuzi kugera ku bundi. Yego rwose ibintu bimwe na bimwe byarabuze cyangwa bigahindurwa, kandi na none mu buryo bumwe ibintu byinshi byarasigasiwe.

Umuhanuzi wa kera yandika ku muzingo

Old Testament Prophet [Umuhanuzi w’Isezerano rya Kera], igihangano cyahanzwe na Judith A. Mehr (igice)

Hari ibintu bike byo kuzirikana uko musoma Isezerano rya Kera uyu mwaka. Imana yasigasiye izi nyandiko za kera kubera ko yari ibazi kandi izi ibyo murimo kunyuramo. Yaguteguriye ubutumwa bwa roho muri aya magambo, buzakujyana hafi Ye kandi ukubaka ukwizera kwawe mu mugambi We no mu Mwana We akunda. Ahari azakuyobora ku murongo cyangwa igitekerezo gishobora guha umugisha umuntu uzi—ubutumwa ushobora gusangiza inshuti, ugize umuryango wawe, cyangwa Uwera mugenzi wawe. Hari ibishoboka byinshi. Ese ibyo ntabwo binejeje kubitekerezaho?

Nefi yaravuze ati, “Roho yanjye inenezwa n’ibyanditswe bitagatifu” (2 Nefi 4:15). Ahari muri namwe muziyumva gutyo uko musoma byinshi mu magambo Nefi yasomye—ibyo ubu twita Isezerano rya Kera.

Ibitabo byo mu Isezerano rya Kera

Muri verisiyo nyinshiza gikristo z’Isezerano rya Kera, ibitabo bitondekwa mu buryo butandukanye n’uko byari bitondetse igihe bihurizwa hamwe bwa mbere. Bityo mu gihe Bibiliya y’Igiheburayo ishyira mu matsinda ibitabo mu byiciro bitatu—amategeko, abahanuzi, n’inyandiko—Bibiliya nyinshi za gikristo zitondeka ibitabo mu byiciro bine (Itangiriro–Gutegeka Kwa Kabiri), amateka (Yosuwa–Esiteri), ibitabo by’ibisigoi (Yobu–Indirimbo za Salomo), n’abahanuzi (Yesaya–Malaki).

Mbese ni kuki ibyo byiciro ari ingenzi? Kubera ko kumenya ubwoko bw’igitabo murimo kwiga bishobora kugufasha gusobanukirwa uko mukiga.

Hano hari ikintu cyo kuzirikana uko mutangira gusoma “amategeko,” cyangwa ibitabo bitanu bya mbere byo mu Isezerano rya Kera. Ibyo bitabo, byitiriwe Mose, ahari byanyuze mu biganza by’abanditsi benshi n’ababikusanyije uko ibihe byagiye bisimburana. Kandi mumenye ko, mu binyejana byinshi, “ibice byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye” byakuwe muri Bibiliya (reba 1 Nefi 13:23–26). Kandi, ibitabo bya Mose ni amagambo yahumetswe n’Imana, kabone naho ameze—nk’umurimo uwo ari wo wose Imana yatanze binyuze mu bantu—ugendeye ku kudatungana kw’ikiremwa muntu (reba Mose 1:41; Ingingo z’Ukwizera 1:8). Amagamo ya Morumoni, avuga ku nyandiko y’Igitabo gitagatifu cya Morumoni yafashije mu gukusanya, arafasha hano: “Niba hari amakosa muri iyi nyandiko byaba ari ukwibeshya kw’abantu; kubera iyo mpamvu, ntimuhinyure ibintu by’Imana” (Urupapuro rw’Umutwe rw’Igitabo cya Morumoni). Mu yandi magambo, igitabo cy’ibyanditswe bitagatifu ntabwo gikeneye kutabamo amakosa y’abantu ngo kibe ijambo ry’Imana.

Aho byavuye

  1. Reba 1 Nefi 4:2–3; 17:23–43; 19:22–23.

  2. Reba Abaheburayo 11.

  3. Reba Russell M. Nelson, “Igisubizo Gihora ari Yesu Kristo,” Liyahona, Gicurasi 2023, 127–28.

  4. Reba Abalewi 1:3–4.

  5. Reba Itangiriro 45–46.

  6. Umuyobozi M. Russell Ballard yaravuze atari kubw’amahirwe cyangwa ibyahuriranye kuba dufite Bibiliya uyu munsi. Abantu b’abakiranutsi babitewe na Roho kwandika ibintu bitagatifu byose babonye n’amagambo yahumetswe bumvise cyangwa bavuze. Abandi bantu bari bariyeguriye Imana bashishikarijwe kurinda no gusigasira izo nyandiko (“The Miracle of the Holy Bible,” Liyahona, Gicurasi 2007, 80).