“Kuwa 12–Kuwa 18 Mutarama ‘Mbere na Mbere Imana Yaremye Ijuru n’Isi’: Itangiriro 1–2; Mose 2–3; Aburahamu 4–5,” Ngwino, Unkurikire—Yo mu Rugo no ku Rusengero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 12–Kuwa 18 Mutarama ‘Mbere na Mbere Imana Yaremye Ijuru n’Isi’,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Kuwa 12–Kuwa 18 Mutarama: “Mbere na Mbere Imana Yaremye Ijuru n’Isi”
Itangiriro 1–2; Mose 2–3; Aburahamu 4–5
Kubera ko isi idukikije ari nziza cyane kandi ikaba ari nini cyane, biragoye kwiyumvisha uko isi yari imeze “idafite ishusho, kandi itagira inenge” ndetse “iriho ubusa kandi ari ubutayu” (Itangiriro 1:2; Aburahamu 4:2). Ikintu kimwe inkuru y’Iremwa itwigisha ni uko Imana ishobora, mu gihe runaka, kuvana ikintu gitangaje mu kintu kitari gitunganye. Birafasha kubyibuka mu gihe ubuzima busa nkahobwajemo urujijo Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo ni Abaremyi, kandi umurimo wo kurema Wabo kuri twe nturarangira. Bashobora kutumurikira mu bihe by’umwijima mu buzima bwacu. Bashobora kutwuzuzamo ubuzimaa ahari ubusa. Bashobora kuduhinduramo ibiremwa by’Imana twaremewe kuba. Icyo nicyo bisobanuye kuremwa mu ishusho y’Imana, nyuma yo gusa nayo (reba Itangiriro 1:26). Dufite ubushobozi bwo guhinduka nka Yo: : mu ikuzo, mu cyubahiro, mu ijuru.
Ku byerekeye ibisobanuro birambuye ku gitabo cy’Intangiriro, reba “Itangiriro” mu Inkoranyamagambo ya Bibiliya.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Itangiriro 1:1–25; Mose 2:1–25; Aburahamu 4:1–25
“Nkoresheje Umwana wanjye w’Ikinege naremye ibi bintu.”
Nubwo tutazi buri kintu ku byerekeye uko isi yaremwe, biratangaje kumenya icyo Imana yahisemo guhishura ku byerekeye Iremwa. Mbese ni iki Imana ibibigishaho mu Itangiriro 1:1–25; Mose 2:1–25; na Aburahamu 4:1–25? Mbese kuki Ishaka ko mumenya ibi bintu? Uko mutekereza byimbitse kuri izi nyandiko, mushobora na none kuzirikana icyo zibigisha kuri Data wo mu Ijuru, Yesu Kristo, isi, namwe ubwanyu.
Mu gukungahaza inyigo yanyu, , muzirikane gusoma iyi mirongo muvuga iyo Imana yaremye cyangwa muteze amatwi indirimbo nka “All Creatures of Our God and King” (Indirimbo, nimero 62). Mushobora kubona amashusho y’Ibyaremwe Byayo abafasha kumva mufitiye icyubahiro Umuremyi. Mutekereze gusangiza aya mashusho, hamwe n’ubuhamya bwanyu n’abandi.
Murebe na none Inyigisho n’Ibihango 101:32–34.
The Garden of Eden [Ubusitani bwa Edeni], cyahanzwe na Grant Romney Clawson
Itangiriro 1:26–27; Mose 2:26–27; Aburahamu 4:26–27
Naremwe mu ishusho y’Imana.
Uko musoma Itangiriro 1:26–27; Mose 2:26–27; na Aburahamu 4:26–27, mutekereza byimbitse icyo bisobanuye kuremwa mu “ishusho” y’Imana cyangwa “gusa nayo,” ku mugabo n’umugore. Mbese ni kukikumenya ukuri ko muri iyi mirongo ari ingenzi? Nk’urugero, ni gute uku kuri kugira ingaruka k’uburyo mwinona ubwanyu, abandi n’Imana? Ni gute gushobora kugufasha igihe ufite ibyiyumviro bibi kuri wowe ubwawe?
Kugira ngo mufashwe gutekereza kuri ibi bibazo, nimugerageze kuzuza interuro nk’iyi: “Kubera ko nziko naremwe mu ishusho y’Imana, mpisemo …” Kongera gusoma “Your body is sacred” muri For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices (paji 22–29) zishobora kugufasha. Mutekereze guhitamo ikintu muzakora ngo mwereke Imana ko muzi ko umubiri wanyu ko ari mutagatifu.
Mu mashusho yitwa “God’s Greatest Creation” (somero ry’Inkuru Nziza), Umuyobozi Russell M. Nelson yatanze ubuhamya bw’uko umubiri w’umuntu ari igitangaza. Uko mureba aya mashusho, mwibaze ubwanyu muti: “Ni gute Data wo mu Ijuru ashaka ko niyumvira ku mubiri wanjye?” Mbese ni gute ibi bitandukanye n’ubutumwa mushobora kumva ku bandi?
God's Greatest Creation
Abantu bamwe bashobora kuvuga ko kuba twararemwe mu ishusho y’Imana bisobanuye ko ibitekerezo byacu byose, ibyiyumviro, n’ibyifuzo byose byemezwa na Yokandi ko tudakeneye (cyangwa tudashobora) kubinoza. Mbese ni iki wavuga kuri ibyo? Mbese ni ibihe bintu wungukira muri Mosaya 3:19 na Eteri 12:27?
Murebe na none Russell M. Nelson, “Your Body: A Magnificent Gift to Cherish,” Liyahona, Kanama 2019, 50–55.
Itangiriro 1:27–28; 2:18–25; Mose 3:18, 21–24; Aburahamu 5:14–18
Ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore kwimitswe n’Imana.
“Adamu na Eva bahurijwe hamwe mu gushyingirwa by’igihe cya hano ku isi n’ubuziraherezo kubw’ububasha bw’ubutambyi buhoraho” (Russell M. Nelson, “Lessons from Eve,” Ensign, Ugushyingo. 1987, 87). Mutekereze byimbitse kuri ibi uko musoma Itangiriro 1:27–28; 2:18–25; Mose 3:18, 21–25; na Aburahamu 5:14–19. Mbese ni gute mwakwita k’ugushyingirwa n’ubutagatifu Imana yaguhaye?
Murebe nanone 1 Abakorinto 11:11; “Umuryango: Itangazo ku Isi,” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Itangiriro 1:28; Mose 2:28; Aburahamu 4:28
Mfite inshingano zo kwita ku biremwa by’Imana.
Mbese ni iki Intangiriro 1:28; Mose 2:28; na Aburahamu 4:28 bavuga ku nshingano zacu ku biremwa by’Imana? Mbese ni iki Inyigisho n’Ibihango 59:16–21 na 104:13–18 byongera ku myumvire yanyu?
Murebe na none Gérald Caussé, “Inshingano Zacu ku Isi,” Liyahona, Ugushyingo. 2022, 57–59; Topics and Questions, “Environmental Stewardship and Conservation,” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Itangiriro 2:2–3; Mose 3:2–3; Aburahamu 5:2–3
Imana yahaye umugisha kandi itagatifuza umunsi w’Isabato.
Imana yagize umunsi w’Isabato umutagatifu, kandi idusaba kujya tuwutagatifuza. Uko musoma Itangiriro 2:2–3; Mose 3:2–3; na Aburahamu 5:2–3, nimutekereze igituma Isabato iba “umugisha” kuri mwe.
Murebe na none Inyigisho n’Ibihango 59:9–13; “The Sabbath Is a Delight” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.
Highlight: The Sabbath Is a Delight
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Itangiriro 1:1–25; Mose 2:1–25; Aburahamu 4:1–25
Yesu yaremye isi.
-
Mbese ni gute mushobora gutuma abana banyu bishimira kwiga Ibiremwa? Mushobora kubajyana gushakisha hanze ubwoko bw’ibintu byaremwe muri buri gihe cy’Iremwa. Abana banyu bashobora na none kureba amashusho y’ibintu Yesu yaremye (reba “The Creation of the Earth” muri Old Testament Stories, 8–12). Noneho mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira uko mwiyumva kuri Yesu Kristo nyuma yo gusoma ibyerekeye Iremwa.
-
Mutekereze kuririmbira indirimbo hamwe yerekeye isi nziza yacu, nka “My Heavenly Father Loves Me” (Children’s Songbook, 228–29). Ahari abana banyu bashobora kongera ku ndirimbo ibindi bintu Imana yaremye bibafasha kwiyumvamo urukundo Rwayo.
Mufashe abana banyu kwerekana ubuhanga bwabo. “Igihe musabye abana banyu gushushanya, kubaka, gusiga amabara, cyangwa kwandika ikintu kijyanye n’amahame y’inkuru nziza, mubafashe gusobanukirwa neza iryo hame kandi mubahe ikintu gifatika bazibukiraho ibyo bize” (Teaching in the Savior’s Way, 32).
Itangiriro 1:26–27; Mose 2:26–27; Aburahamu 4:26–27
Naremwe mu ishusho y’Imana.
-
Abana banyu bashobora kwiyubakamo imyumvire yo kubaha imibiri yabo ubwabo n’iy’abandi uko biga ko twese twaremwe mu ishusho y’Imana. Mu kubafasha gusobanukirwa icyo ibi bisobanuye, mushobora gusaba abana banyu kureba ishusho yabo mu ndorerwamo cyangwa ishusho uko mubasomera Mose 2:26–27 . Mshobora no kubereka uko abana b’inyamanswa baba akenshi “basa” n’ababyeyi babo (reba ishusho muri iyi ncamake, nk’urugero). Ibi bishobora kubajyana ku kiganiro cyerekeranye n’impamvu kumenya ko mwaremwe mu ishusho ya Data wo mu Ijuru ar iby’ingenzi kuri mwe.
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora kunezezwa no gushushanya umubiri w’umuntu maze ayo mashusho mukayakatame uduce. Uko abana banyu bahuza twa duce, bashobora kuganira uburyo bashobora kwereka Data wo mu Ijuru ko bamushimira imibiri yabahaye.
Itangiriro 2:2–3; Mose 3:2–3; Aburahamu 5:2–3
Umunsi w’Isabato ni mutagatifu.
-
Uko musoma Mose 3:2–3, musabe abana banyu gutega amatwi icyo Imana yakoze ku munsi wa karindwi. Mufashe abana banyu kubona cyangwa gushushanya amashusho agaragaza ibintu bashobora gukora ku Cyumweru kugira ngo bakigire umunsi mutagatifu utandukanye n’indi minsi. Musangizanye impamvu ari ingirakamaro kuri mwe kubahiriza umunsi w’Isabato.
-
Mufashe abana banyu gukina agakino basobanurira inshuti impamvu bahitamo gukora ibintu ku Cyumweru byubahisha Data wo mu Ijuru na Yesu. Mubagire inama yo gukoresha Intangiriro 2:2–3 mu bisobanuro byabo. Mbese ni gute kubahiriza umunsi w’Isabato byerekana urukundo dufitiye Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .