“Kuwa 29 Ukuboza–Kuwa 4 Mutarama. Isezerano rya Mbere rya Yesu Kristo: Iriburiro ku Isezerano rya Kera,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Iriburiro ku Isezerano rya Kera,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Kuwa 29 Ukuboza–Kuwa 4 Mutarama: Isezerano rya Mbere rya Yesu Kristo
Iriburiro ku Isezerano rya Kera
Ese iyo mutekereje kwiga Isezerano rya Kera uyu mwaka, mwiyumvira mute? Wumva ushishikaye? Wumva ushidikanya? Wumva ufite ubwoba? Ibi byiyumviro byose birumvikana. Isezerano rya Kera ni imwe mu nyandiko zakusanyijwe zimaze igihe kinini mu isi, kandi ibi bishobora kuba bishimishije cyangwa biteye ubwoba. Izo nyandiko zituruka mu muco wa kera ushobora gusa nk’aho ari uw’amahanga cyangwa rimwe na rimwe ugasa nk’aho utamenyerewe cyangwa ubuza amahwemo. Kandi muri izi nyandiko tubonamo abantu bagira ubunararibonye nk’ubwo tumenyereye. Dusangamo insanganyamatsiko z’inkuru nziza zihamya iby’ubumana bwa Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye. Yego, abantu nka Aburahamu, Sara, Hana, na Daniyeli babayeho ubuzima, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bwari butandukanye cyane n’ubwacu. Ariko nabo bahuye n’umunezero n’amakimbirane mu muryango, ibihe by’ukwizera n’ibihe byo gushidikanya, no gutsinda no gutsindwa—nk’uko twese duhura nabyo. Icy’ingenzi kuruta ibindi, bagize ukwizera, barihana, bakora ibihango, bagira ubunararibonye bwo muri roho, kandi ntibava mu isezerano ry’Umukiza. Uko twiga uko Imana yagiye mu buzima bwabo, natwe tuyibona mu bwacu, kandi tuvuga kimwe n’umwanditsi wa zaburi tuti: “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. … Ni cyo gituma umugaragu wawe ndikunda” (Zaburi 119:105, 140).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Isezerano rya Kera rihamya Yesu Kristo.
Uburyo bumwe bwo kubona ibyo kurya bya roho mu Isezerano rya Kera ni ugushaka Umutsima w’Ubugingo, Yesu Kristo (reba Yohana 6:48). Nk’urugero, mbese ni gute mubona Umukiza mu mirongo ikurikira?
-
Manu (Kuva 16:4, 11–15; Yohana 6:35)
-
umwana w’intama wo gutangwamo igitambo (Kuva 12:3–5; Yohana 1:29)
-
Inzoka y’umuringa (Kubara 21:4–10; Yohana 3:14)
-
Yona (Yona 1:4–17; Matayo 12:38–41)
Mbese ni iki izi ngero zigisha kuri We? Mbese ni izihe mfashanyigisho kuri Yesu Kristo ziri mu Isezerano rya Kera usanzwe uzi?
Mu butumwa bwe “Yesu Kristo ni Ubutunzi,” Umukuru Dale G. Renlund yadushishikarije “kwibuka no guhora [twibanda] kuri yesu Kristo.” (Liyahona, Ugushyingo. 2023, 98). Mutekereze gusoma ubutumwa bwe, mushaka ibintu mushobora gukora kugira ngo mubone Yesu Kristo atari mu Isezerano rya Kera gusa ahubwo no mu buzima bwanyu.
Reba na none “Types or Symbols of Christ” muri Guide to the Scriptures, “Jesus Christ,” Isomero ry’Inkuru Nziza; “Seek the Lord Early,” Children’s Songbook, 108.
Reba ibimenyetso bihamya Yesu Kristo. Nyagasani yigishije Adamu ati: “ibintu byose bifite ishusho yabyo, kandi ibintu byose byararemwe kandi bikorwa ngo bitange ubuhamya bwanjye” (Mose 6:63). Mwaba murimo kwiga cyangwa kwigisha, kwibanda kuri Yesu Kristo bishobora kubafasha kubona ubusobanuro mu byanditswe bitagatifu kandi bikabafasha kwagura urukundo rwawe n’ukwizera muri We. (Reba Teaching in the Savior’s Way, 7.)
Yesu Kristo niwe Yehova mu Isezerano rya Kera.
Umuyobozi Dallin H. Oaks yarigishije ati: “Data yazanye Umwana we w’Ikinege, Yesu Kristo, nk’Umukiza n’Umucunguzi kandi aduha itegeko ryo ‘kumwumvira.’ Duhereye kuri iki cyerekezo twanzura ko amagambo y’ibyanditswe yavuzwe n’‘Imana’ cyangwa ‘Nyagasani’ ahora ari nk’amagambo ya Yehova, Nyagasani wacu wazutse, Yesu Kristo” (“Inyigisho za Yesu Kristo,” Liyahona, Gicurasi 2023, 102).
The Teachings of Jesus Christ
Igihe abayobozi b’Abayahudi bageragezaga Yesu bamubaza uwo ari we, Yaratangaje ati, “Mbere y’uko Aburahamu abaho, Nari ndiho.” Ayo magambo yatunguye abantu bumvise Yesu, kandi bari biteguye kumutera amabuye (reba Yohana 8:58–59). Mutekereze gusoma Kuva 3:13–15; 6:3–5 kugira ngo murebe impamvu Abayahudi bamwe barakariye ibyo Yesu yavuze.
Mbese ni kuki ari ngombwa ko mumenyako Yesu Kristo ari Yehova?
Nyagasani yagaruye “ibintu byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye” binyuze kuri Joseph Smith.
Mu iyerekwa, Nyagasani yeretse Nefi ukuza kwa Bibiliya, asobanura ko “ibintu byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye” bizakurwa muri yo. Mutekereze gusoma 1 Nefi 13:21–29, 38–42, mureba uko Nyagasani yateguye “kumenyekanisha ibintu byeruye kandi by’agaciro gakomeye.” Bijyanye na 2 Nefi 3:12, mbese ni gute Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni bikorana?
Uko mwiga Isezerano rya Kera uyu mwaka, muziga n’“ibindi bitabo” Nefi yabonye. Ibyo birimo:
-
Igitabo cya Mose, igice cy’ubusemuzi bwa Joseph Smith bwa Bibiliya. Kigarura ukuri n’inkuru zitaboneka mu nyandiko y’ubu ya Itangiriro 1–6.
-
Igitabo cya Aburahamu, cyahishuriwe Joseph Smith ubwo yasuzumaga inyandiko za kera z’Abanyegiputa (reba Topics and Questions, “Book of Abraham,” Isomero ry’Inkuru Nziza).
-
Imirongo itandukanye yo mu busemuzi bwa Joseph Smith, imwe muri yo igaragara mu dusobanuro mpezarupapuro, ku mugereka wa Bibiliya, na Guide to the Scriptures.
Aha hari zimwe mu nkuru zo mu Isezerano rya Kera zagaruwe binyuze kuri Joseph Smith: umujyi wa Siyoni wa Henoki (Mose 7:18–19), iyerekwa rya Aburahamu ry’inama yabereye mu ijuru (Aburahamu 3:22–28), n’iyogezabutumwa rya Melekizedeki (Ubusemuzi bwa Joseph Smith, Itangiriro 14:25–40). Mbese ni kuki izi nkuru ari iz’ibintu “byeruye kandi by’agaciro gakomeye” kuri mwebwe?
Adam and Eve Offering Sacrifices [Adamu na Eva Batanga Ibitambo], igihangano cyahanzwe na Keith Larson (igice)
Isezerano rya Kera rimfasha gusobanukirwa isano riri hagati y’igihango cyanjye n’Imana.
Isezerano rya Kera ni inkuru y’Imana ishakisha uko yatugira “ubutunzi bwihariye” bwayo kubw’igihango (Kuva 19:5). Kubw’iyo mpamvu, uburyo bwiza bwo kwitegura gusoma Isezerano rya Kera ni ukwiga iby’ibihango—by’umwihariko igihango cy’iteka ryose Imana yagiranye n’abahanuzi ba kera nka Aburahamu, Isaka, Yakobo n’ababakomokaho. Kandi uburyo bwiza bwo kwiga ibihango ni ukwiga ubutumwa bw’Umuyobozi Russell M. Nelson “Igihango cy’Iteka ryose” (Liyahona, Ukwakira 2022, 4–11).
Uko musoma, wibaze ubwawe uti: Ni iyihe mpamvu ibihango ari ingirakamaro kuri njye? Ni ubuhe “bwoko bw’urukundo n’impuhwe byihariye” nakira biturutse ku Imana uko nubahiriza ibihango byanjye na Yo? Uko musoma Isezerano rya Kera uyu mwaka, nimurebe ibintu Imana ishaka kubigisha ku isano riri hagati y’igihango cyawe na Yo.
Reba na none Yeremiya 31:31–34.
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Nshobora kwiga ibyerekeye Yesu Kristo mu Isezerano rya Kera.
-
Amagambo n’umuco byo mu Isezerano rya Kera bishobora kugorana gusobanukirwa ku bana, ariko ushobora kubafasha kubona Yesu Kristo mu bimenyetso no mu nkuru. Ahari mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ishusho ikurikira, The Prophet Isaiah Foretells Christ’s Birth [Umuhanuzi Yesaya Avuga ku Ivuka rya Kristo]. Nimureke abana banyu bagaragaze ibisobanuro babona. Nimubashishikarize, by’umwihariko, kwita ku mwana Yesu. Noneho mushobora gusomeraa hamwe nabo ibyo Yesaya yanditse ku ivuka ry’Umukiza Yesaya 7:14; 9:6. musangize abana banyu uko mwumva mwashakira Umukiza mu Isezerano rya Kera uyu mwaka.
Isaiah Writes of Christ’s Birth (The Prophet Isaiah Foretells Christ’s Birth) [Yesaya Yandika iby’Ivuka rya Kristo (Umuhanuzi Yesaya Avuga ku Ivuka rya Kristo)], igihangano cyahanzwe na Harry Anderson
-
Mwebwe n’’abana banyu mushobora na none gusoma Zaburi 23 cyangwa Yesaya 53:3–9 maze mugashaka amagambo abibutsa Yesu Kristo. Ni iki aya magambo atwigisha ku buzima Bwe n’Impongano?
Data wo mu Ijuru ashaka kugirana ibihango nanjye.
-
Ibihango ni insanganyamatsiko ikomeye mu Isezerano rya Kera. Kugira ngo mubwire abana banyu iyi nsanganyamatsiko, mushobora kubaganiriza ku masezerano bakora kandi bakubahiriza hamwe n’umuryango cyangwa inshuti n’impamvu kubahiriza ayo masezerano ari ingenzi. Mushobora noneho kureba ishusho y’umubatizo noneho mukaganira ku isezerano, cyangwa igihango, tugirana n’Imana iyo tubatijwe (reba Mosaya 18:10, 13). Mushobora na none kubereka ishusho y’ingoro maze mukabasangiza ibyiyumviro byanyu ku bihango mugirirayo.
-
Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru rushobora gufasha abana banyu kunezezwa no kugirana no kubahiriza ibihango na Data wo mu Ijuru. Mushobora na none kuririmba indirimbo ivuga ku kugirana ibihango, nka “When I Am Baptized” (Children’s Songbook, 103).
Yesu Kristo niwe Yehova mu Isezerano rya Kera.
-
Mbese abana banyu bazi umuntu ufite amazina atandukanye mu buryo butandukanye? Ahari umubyeyi cyangwa umwarimu yitwa bitandukanye ku kazi, mu rugo, no ku rusengero. Muganire kuri ayo mazina; noneho musomere Kuva 6:3 hamwe maze musabe abana banyu gushaka amazina Yesu Kristo yari azwiho mbere y’uko avuka (reba na none ubusemuzi bwa Joseph Smith ku Kuva 6:3 c).
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .