“Kuwa 5–11 Mutarama ‘Uyu ni Umurimo Wanjye n’Ikuzo Ryanjye’: Mose 1; Aburahamu 3,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 5–11 Mutarama ‘Uyu ni Umurimo Wanjye n’Ikuzo Ryanjye’,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Mutarama 5–11: “Uyu ni Umurimo Wanjye n’Ikuzo Ryanjye”
Mose 1; Aburahamu 3
Bibiliya itangirira ku ijambo rigira riti: “Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Ariko se ni iki cyari aho mbere y’iyi “ntangiriro”? Kandi ni kuki Imana yaremye ibi byose? Binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith, Nyagasani yasobanuye byose kuri ibi bibazo.
Nk’urugero, Yaduhaye inyandiko y’iyerekwa Aburahamu yabonye ko twabagaho nka roho “mbere y’isi ibaho” (reba Aburahamu 3:22–28). Nyagasani kandi yaduhumetsemo ubusemuzi cyangwa isubirwamo ryw’ibice bitandatu bya mbere by’Intangiriro, bwiswe igitabo cya Mose—kidatangirira “mu intangiriro.” Ahubwo, gitangirira ku bunararibonye Mose yagize bwatanze imiterere y’inkuru yo Kuremwa. Byose hamwe, ibi byanditswe bitagatifu ni ahantu heza ho gutangirira inyigo yacu y’Isezerano rya Kera kubera ko bisubiza ibibazo bimwe by’ibanze bishobora gushyira mu murongo isomo ryacu:: Imana ni Nde? Ese turi bande? Ni uwuhe murimo w’Imana, ndetse ni uwuhe mwanya wacu muri wo? Ibice bibanza by’igitabo cy’Intangiriro bishobora kugaragaraa ko ari igisubizo Nyagasani yahaye Mose wayisabye ati “Girira impuhwe umugaragu wawe, O Mana, kandi umbwire ibyerekeye iyi si, n’abayituye, ndetse n’amajuru” (Mose 1:36).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Nk’umwana w’Imana, mfite igeno ry’Imana.
“Iyo Nyagasani aba arimo kuvugana nawe imbonankubone,” Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati, “ikintu cya mbere Agomba kwizera ko musobanukiwe uwo uriwe mu by’ukuri” (“Choices for Eternity” [umuhango w’ukuramya ku isi yose kubw’urubyiruko rukuze, Gicurasi 2022], Isomero ry’Inkuru Nziza). Hagakurikiraho ko Satani ashobora kugerageza gutuma ushidikanya kuri iyo ngingo nyine. Murebeuru rugero mu butumwa Imana yahaye Mose muri Mose 1:4, 6 no mu butumwa bwa Satani muri Mose 1:12. Mbese ni iki mwigira muri iyi mirongo ku bijyanye n’itandukaniro riri hagati y’Imana na Satani?
Umuyobozi Nelson yarigishije na none ati: “Uko utekereza uwo uri we bigira ingaruka kuri buri mwanzuro uzafata” (“Choices for Eternity”). Muzirikne gukora urutonde rw’amahitamo mukora kubera uwo muri we nk’umwana w’Imana biza mbere kuruta ibindi byose.
Ni iyihe mirongo y’inyongera gyangwa interuro muri Mose 1 bigufasha gusobanukirwa agaciro kanyu kava ku Mana? Mushobora na none gusoma byinshi ku butumwa bw’Umuyobozi Nelson mu gice cya “Choices for Eternity” cyahawe umutwe wa “First: Know the truth about who you are.” Mbese ni iki mwumva mwakora kugira ngo mugire umwirondoro wanyu nk’umwana w’Imana ikibaranga cyanyu cy’ingenzi kurusha ibindi.
Reba na none “I Am a Child of God,” Indirimbo (1985), nimero. 301; “Our True Identity” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza; Topics and Questions, “Children of God,” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Our True Identity
Mfashijwe na Nyagasani, nshobora gutsinda Satani.
Nk’uko Mose 1 iyerekana neza, ubunararibonye bukomeye bwa roho ntibusobanura ko tutazongera gushukwa na rimwe. Mu by’ukuri, rimwe mu mayeri ya Satani ni ukudushuka ngo dushidikanye kuri ubu bunararibonye. Mbese uko musoma igisubizo Mose yahaye Satani mu mirongo 12–26, ni iki mwiga gishobora kubafasha kugumana ukuri ku buhamya mwakiriye? Mbese ni iki amaherezo cyafashije Mose gutsinda Satani?
Irindi somo riri mu bunararionye bwa Mose ni uko Satani adushuka akoresheje ibihimbano ku kuri kw’Imana n’imbaraga zayo. Mutekereze ku bintu by’ibihimbano, nk’ikimera cy’igikorano cyangwa igikinisho cy’umwana. Mbese ni gute mwabona ko ari ibihimbano? Noneho mutekereze ku binyoma Satani akoresha uyu munsi ngo abashuke. Mbese ni iki mwigira kuri Mose 1:13–18 ku buryo mwamenya kandi mugahakana ibinyoma bye? Mbese ni gute Nyagasani ishobora kugufasha? (reba Mose 1:24–26).
Reba na none Matayo 4:1–11; Gary E. Stevenson, “Deceive Me Not,” Liyahona, Ugushyingo 2019, 93–96; “I Am a Son of God” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.
I Am a Son of God
Kwigira mu rugo bishobora gutegurwa ariko bishobora no kuba nta myiteguro. “Amahirwe yo kwigisha mu muryango akenshi aza mu buryo butateguwe, mu bihe bya buri munsi—mu gihe bafata ifunguro, bakora imirimo yo mu rugo, bakina imikino, [cyangwa] batembera” (Teaching in the Savior’s Way, 31). Nk’urugero, byiyongereye ku gusoma uko Mose yahanganye na Satani muri Mose 1, mushobora gukoresha umwanya muto mu gihe cyo gufata ifunguro rya nijoro mukaganira nk’umuryango uko mwanesheje imbaraga z’umwanzi.
Umurimo w’Imana n’ikuzo ni ukumfasha kuronka ubugingo buhoraho.
Nyuma yo kubona iyerekwa ry’ibiremwa by’Imana, Mose yabwiye Nyagasani ati: “Mbwira … kuki ibi bintu bimeze bityo,” (Mose 1:30). Mbese ni iki kibatangaza ku gisubizo cya Nyagasani muri Mose 1:31–39? Mbese ni irihe tandukaniro riri hagati y’ukudapfa n’ubugingo buhoraho? (reba Topics and Questions, “Eternal Life,” Isomero ry’Inkuru Nziza). Mbese ni gute Yesu Kristo atuma byose bibaho? Aburahamu nawe yari yaragize inzozi, zanditse muri Aburahamu 3. Mbese ni iki mubona mu mirongo 24–26 gishobora kubafasha gusubiza ubusabe bwa Mose?
Nabayeho nka roho mbere y’uko mvukira ku isi.
Tuzi bikeya ku buzima bwacu bwa mbere y’ubu buzima. Ariko byinshi mu byo tuzi bituruka mu iyerekwa rya Aburahamu muri Aburahamu 3:22–28. Uko musoma iyi mirongo, mukore urutonde rw’ukuri mubona—harimo ukuri kuri mwebwe ubwanyu no kuri Yesu Kristo. Mbese ni kuki uku kuri ari ukw’agaciro kuri wowe? Mbese ni irihe tandukaniro kuzana mu buzima bwawe?
Reba na none Topics and Questions, “Premortal Life,” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Ndi umwana w’Imana.
-
Nyuma yo gusomera hamwe ubutumwa bw’Imana kuri Mose muri Mose 1:4, muzirikane kureka abana banyu barebe ishusho yabo mu ndorerwamo maze nabo bihe ubutumwa nka buriya bati: “Ndi umwana w’Imana.” Noneho bashobora guhana ubwo butumwa babwirana bati: “Uri umwana w’Imana.” Mushobora na none gushaka amashusho y’abantu batandukanye maze mugasaba abana banyu gutunga agatoki kuri buri imwe maze bakavuga bati: “uyu ni umwana w’Imana.” Musangizanye impamvu mwishimira kumenya ko muri abana b’Imana. Mbese ni gute kumenya ibi bihindura uburyo mwifata mwebwe ubwanyu n’abandi?
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora kugereranya ubutumwa bw’Imana kuri Mose buri muri Mose 1:4 n’ubutumwa bwa Satani mu murongo 12. Mbese ni gute mushobora gufasha abana banyu gutandukanya ubutumwa bw’Imana kuri bo n’ubwa Satani?
Moses Sees Jehovah [Mose Areba Yehova], igihangano cyahanzwe na Joseph Brickey (igice)
Data wo mu Ijuru amfitiye umurimo wo gukora.
-
Uko musoma Mose 1:6 hamwe n’abana banyu, mushobora kubaganiriza ibyerekeye “umurimo” Imana yari ifitiye Mose. Mutekereze gukoresha Gospel Art Book, nos. 13–16, cyangwa Old Testament Stories, urupapuro 64–84, kugira ngo mufashe abana banyu kubona ibyo Mose yagezeho abifashijwemo na Data wo mu Ijuru. Mbese ni uwuhe murimo Imana idufitiye wo gukora? (reba, urugero, Inyigisho n’Ibihango 11:20).
Nshobora kunesha ibishuko bya Satani.
-
Uko mwigira hamwe Mose 1:12–26 n’abana banyu, mubafashe kuvumbura icyo Mose yakoze ngo aneshe Satani (reba imirongo 13, 15, 18, 20–22, 26). Bishobora kubashimisha bakinnye ibintu bashobora gukora ngo baneshe igishuko (nko gusenga, guhunga, cyangwa gusaba ubufasha).
Nabayeho nka roho mbere y’uko mvukira ku isi.
-
Kumenya iby’ubuzima bwacu bwa mbere y’ubu buzima bishobora gutera abana banyu umuhate wo gukora amahitamo bagendeye ku kuri guhoraho. Mu kubafasha kwiga kuri ibyo, mushobora kubaha amagambo y’ingenzi n’imirongo bashaka muri Aburahamu 3:22–28, nka “Mbere y’uko isi ibaho,” “roho,” “kurema isi,” na “kwemeza.” Mbese ni iki iyi mirongo itwigisha ku bijyanye n’impamvu Data wo mu Ijuru yatwohereje ku isi?
-
Indirimbo nka “I Will Follow God’s Plan” (Children’s Songbook, 164–65) ishobora gushimangira ibyo Aburahamu 3 yigisha. Ahari mushobora gusaba abana banyu gushushanya amashusho ajyana n’amagambo.
-
Mufashe abana banyu gutekereza ibihe baba bagomba guhitamo niba bakora icyo Imana yabasabye gukora cyangwa ntibabihitemo (reba Aburahamu 3:25; reba na none For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices). Mureke bitoze ibisubizo bishoboka muri ibyo bihe. Mbese ni gute Umukiza adufasha iyo dukoze amahitamo mabi?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .