Ngwino, Unkurikire
Umugereka B: Kubw’Ishuri ry’ibanze—Gutegurira Abana Inzira y’Igihango cy’Imana Ubuzima Bwose


“Umugereka B: Kubw’Ishuri ry’ibanze—Gutegurira Abana Inzira y’Igihango cy’Imana Ubuzima Bwose,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Umugereka B,” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Umugereka B

Kubw’Ishuri ry’ibanze—Gutegurira Abana Inzira y’Igihango cy’Imana Ubuzima Bwose

Mu mezi afite ibyumweru bitanu, abigisha Ishuri ry’ibanze babwirizwa gusimbuza Ngwino, Unkurikire isanzwe iteguye igaragara ku cyumweru cya gatanu hamwe kimwe cyangwa ibi bikorwa byigisha.

Amahame n’Imigenzo y’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo.

Inyigisho ya Kristo itwigisha uko twagarukira Imana.

Ubwo Yesu Kristo yabonekeraga abantu muri za Amerika, Yabigishije inyigisho Ye. Yavuze ko dushobora kwinjira mu bwami bw’Imana niba dufite ukwizera, twihannye, tubatije, twakiriye Roho Mutagatifu, kandi twihanganye kugeza ku ndunduro (reba 3 Nephi 11:31–40; reba kandi Inyigisho n’Ibihango 20:29). Ibikorwa bikurikira bishobora kubafasha kwigisha abana ko aya mahame n’imigenzo bizadufasha kurushaho kwegera Umukiza mu buzima bwacu bwose.

Kugira ngo tumenye kurushaho ibyerekeye inyigisho ya Kristo, reba 2 Nefi 31.

Ibikorwa Bishoboka

  • Muhe abana amashusho yerekana ukwizera Yesu Kristo, ukwihana, umubatizo, n’Ukwemezwa (reba Gospel Art Book, nos. 1, 111, 103, na 105). Musome kandi mufate mu mutwe, musubiremo n’abana ingingo ya kane y’ukwizera, maze mubasabe gushyira hejuru amashusho yabo mu gihe murimo kuvuga iryo hae cyangwa umugenzo. Mufashe abana gusobanukirwa uko rimwe muri aya mahame cyangwa imigenzo bidufasha guhinduka nka Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

  • Mbese ni gute mwashobora gufasha abana gusobanukirwa ko ukwizera, ukwihana, umubatizo, n’ukwemezwa atari umuhango w’igihe kimwe gusa ahubwo ko bigira uruhare mu mikurire ya roho mu buzima bwacu bwose? Mushobora kubereka ishusho y’urubuto n’igiti cy’inganzamarumbo (cyangwa mugashushanya ibi bintu ku kibaho). Mubafashe gutekereza ku bintu bifasha urubuto gukura rukaba igiti cy’inganzamarumbo, nk’amazi, ubutaka, n’urumuri rw’izuba. Mubafashe kubona ko ibi ari nk’ibintu dukora ngo dukure turushaho kwegera Imana mu buzima bwacu bwose—twubaka ukwizera kwacu muri Yesu Kristo, twihana buri munsi, kubahiriza igihango cyacu cy’umubatizo, dusangira isakaramentu, kandi twakira Roho Mutagatifu.

  • Musangize abana inkuru y’ubutumwa bw’Umukuru Dale G. Renlund yerekeranye n’umuriro w’amaringushyo “How can Repenting Help Me Feel Happy? (Inshuti, Ukuboza 2017, 12–13, cyangwa Liyahona, Ukuboza 2017, 70–71; reba kandi videwo “ Repentance: A joyful Choice “ [Isomero ry’Inkuru Nziza]. Muri iyi nkuru, ahantu henshi, mujye musaba abana gutekereza ku’uko Umukuru Renlund ashobora kuba yariyumviriga. Mbese ni kuki twumva umunezero mu gihe twihana. Nimusangire n’abana umunezero n’urukundo mwumvise ubwo mwasabaga Data wo mu Ijuru kubababarira.

    4:36

    Repentance: A Joyful Choice

Umubatizo

Yesu Kristo yanshyiriyeho urugero ubwo Yabatizwaga.

Nubwo Yesu atigeze icyaha, Yarabatijwe kugira ngo ashyireho urugero rutunganye rw’ukumvira Data wo mu Ijuru (reba 2 Nefi 31:6–10).

Kugira ngo mumenye kurushaho ibyerekeye umubatizo, reba Inyigisho n’Ibihango 20:37; Topics and Questions, “Umubatizo,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

Ibikorwa Bishoboka

  • Mwereke ishusho y’umubatizo w’Umukiza n’umubatizo w’undi muntu (cyangwa reba Gospel Art Book, no. 35 cyangwa se no. 103 cyangwa no. 104). Musabe abana gusangira icyo ayo mashusho atandukaniyeho n’icyo bihuriyeho. Musomere hamwe Matayo 3:13–17 cyangwa “Igice cya 10: Yesu Abatizwa” mu nkuru z’Isezerano Rishya, 26–29. Nimureke abana berekane kuri aya mashusho ibintu bumva muri izi nkuru. Mubwire abana iby’urukundo rwanyu mufitiye Umukiza n’icyifuzo cyo Kumukurikira.

    1:52

    Chapter 10: Jesus Is Baptized

  • Mutege amatwi cyangwa muririmbe indirimbo y’umubatizo, nka “When Jesus Christ Was Baptized” (Children’s Songbook, 102). Mbese ni iki twiga ku mubatizo muri iyi ndirimbo? Musome 2 Nefi 31:9–10, maze musabe abana gutega amatwi impamvu Yesu Yabatijwe. Basabe gushushanya ishusho yabo bwite ku munsi wabo w’umubatizo.

Nshobora guhitamo kugirana igihango n’Imana kandi nkabatizwa.

Kwitegurira umubatizo bisobanura kuruta kwitegurira ibirori. Bisobanura kwitegura gukora igihango maze noneho ukarinda icyo gihango mu buzima bwawe bwose. Gutekereza byimbitse uko mushobora gufasha abana kumva igihango bagirana na Data wo mu Ijuru mu gihe babatizwa, kibaba kirimo amasezerano Abakorera n’amasezerano ba mukorera.

Ibikorwa Bishoboka

  • Musobanure ko igihango ari isezerano riba hagati y’umuntu na Data wo mu Ijuru. Uko duharanira kurinda amasezerano yacu n’Imana, Imana idusezeranya kuduha umugisha. Mwandike ku kibaho Amasezerano Yanjye n’Imana n’ Amasezerano y’Imana Nanjye. Musomere hamwe Mosaya 18:10, 13 n’ Inyigisho n’Ibihango 20:37, maze mufashe abana gukora urutonde rw’amasezerano basanga munsi y’imitwe bijyanye (reba kandi Dallin H. Oaks, “Your Baptism Covenant,” Inshuti, Gashyantare 2021, 2–3). Musangire uko Data wo mu Ijuru yabahaye umugisha uko muharaniye kurinda igihango cy’umubatizo cyanyu.

  • Mwereke abana amashusho y’ibintu Yesu Kristo yakoze mu gihe cy’umurimo we (nk’ingero zimwe, reba Gospel Art Book, no. 33–49). Nimureke abana bavuge ku byo Yesu arimo gukora muri buri shusho. Musome Mosaya 18:8–10, 13, maze musabe abana gutega amatwi uburyo bashobora kubahiriza igihango cy’umubatizo (reba kandi “My Baptismal Covenant,” Liyahona, Kanama 2023, 10–11). Mbese ni gute igihango cyanjye cy’umubatizo cyagire uruhare bu bikorwa byanjye buri munsi? Musabe abana gushushanya ishusho yabo ubwabo bafasha umuntu mu buryo Yesu yabikora.

Ukwemezwa

Mu gihe mbatijwe kandi nkemezwa, mpinduka umuyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Guhinduka umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bizana imigisha myinshi, harimo n’amahirwe ku bana yo kwitabira bivuye inyuma umurimo w’Imana.

Ibikorwa Bishoboka

  • Mutumire umuntu uherutse vuba aha kubatizwa no kwemezwa aze mu ishuri maze abasangize uko kwemezwa yumvaga bimeze. Musabe uyu muntu kuvuga ku cyo byamubwiye kuba umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Mufashe abana gutekereza ku nzira bashoboramo kubahiriza igihango n’abanyamurango b’Itorero. Musangire uko gukora ibi bintu byabafashije kumva umunezero wo kuba umunyamuryango z’Itorero rya Kristo.

  • Mwerekane ishusho y’abantu bari mu Mazi ya Morumoni (reba Gospel Art Book, no. 76), maze musabe abana gusobanura ibyo babaone mu ishusho. Muvuge inkuru ya Aluma n’abantu be bahabatirizwa (reba Mosaya 18:1–17; “Aluma ku Mazi ya Morumoni,” mu Nkuru zo mu Gitabo cya Morumoni). Musubiremo Mosaya 18:8–9 maze musabe abana gukora ibikorwa byo kubafasha kwibuka ibintu abantu baba bifuza gukora nk’abanyamuryango b’Itorero rya Kristo. Musangire uko byagenze ubwo mwabonaga abanyamuryango b’Itorero bafasha muri ubu buryo.

    2:41

    Alma at the Waters of Mormon

Mu gihe nemejwe, nakira impano ya Roho Mutagatifu.

Mu gihe tubatijwe kandi tukemezwa, Data wo mu Ijuru adusezeranya ko “dushobora guhorana Roho We akabana natwe” (Inyigisho n’Ibihango 20:77). Iyi mpano itangaje ituruka ku Mana yitwa impano ya Roho Mutagatifu.

Kugira ngo mumenye kurushaho iby’impano ya Roho Mutagatifu, reba Gary E. Stevenson, “Promptings of the Spirit,” Liyahona, Ugushingo 2023, 42–45; Topics and Questions, “Gift of the Holy Ghost,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

Ibikorwa Bishoboka

  • Musome Inyigisho n’Ibihango 33:15, maze musabe abana gutega amatwi impano idasanzwe Data wo mu Ijuru aduha mu gihe tubatijwe kandi tukemezwa. Kugira ngo mubafashe kumenya kurushaho ibyerekeye uko impano ya Roho Mutagatifu izabafasha, nimusubiremo hamwe Yohana 14:26; Abagalatiya 5:22–23; 2 Nefi 32:5; 3 Nefi 27:20. Mushobora kandi gusubiramo inkuru “A Special Gift” (Liyahona, Kanama, 2023, 18–19).

  • Mbere y’ishuri, nimubaze ababyeyi b’umwana umwe cyangwa benshi kubasangiza uko bahawe umugisha kubera ko bafite impano ya Roho Mutagatifu. Mbese ni gute Abafasha? Mbese ni gute bumva ijwi Rye?

  • Muririmbire hamwe indirimbo yerekeranye na Roho Mutagatifu, nka “The Holy Ghost” (Children’s Songbook, 105). Mufashe abana gusobanukirwa icyo indirimbo itwigisha byerekeranye n’uko Roho Mutagatifu adufasha.

Roho Mutagatifu ashobora kumvugisha mu buryo bwinshi.

Abana bashobora kwibwira ijwi rya Roho bazategurirwa kwakira ihishurirwa bwite kugira ngo ribayobore mu buzima bwabo bwose. Mubafashe gusobanukirwa ko hariho uburyo bwinshi Roho Mutagatifu ashobora kutuvugisha.

Ibikorwa Bishoboka

  • Mufashe abana gutekereza ku buryo butandukanye dushobora kuvugisha inshuti iba kure yacu, nko kwandika ibaruwa, kohereza emayile, cyangwa kuvugira kuri telefoni. mubigisha ko Data wo mu Ijuru ashobora kutuvugisha mu buryo butandukanye binyuze muri Roho Mutagatifu. Mukoreshe ubutumwa bw’Umuyobozi Dallin H. Oaks “How Does Heavenly Father Speak to Us?” kugira ngo dufashe abana gusobanukirwa uburyo butandukanye Roho Mutagatifu ashobora kuvugisha ubwenge bwacu n’imitima (Inshuti, Werurwe, 2020, 2–3, cyangwa Liyahona, Werurwe. 2020, F2–F3).

  • Musangire uko byagenze ubwo Roho Mutagatifu yagiranaga umushyikirano namwe, byaba binyuze mu bitekerezo byanyu cyangwa binyuze mu kiyumviro mu mutima wanyu (reba Inyigisho n’Ibihango 6:22–23; 8:2–3; reba kandi Henry B. Eyring, “Open Your Heart to the Holy Ghost,” Liyahona, Kanama, 2019, F2–F3). Muhe abana ubuhamya ko Roho Mutagatifu ashobora kubafasha mu buryo busa butyo.

  • Mufashe abana kumenya ibihe baba bumvamo Roho—nk’urugero, mu gihe baririmba indirimbo ivuga Umukiza cyangwa mu gihe bakorera ikint cyiza abandi. Mubafashe kumenya ibyiyumviro bya roho Roho Mutagatifu azana, by’umwihariko Ubwira bwo gukora. Ni kuki mutekereza ko Roho Mutagatifu aduha ibi byiyumviro? Mufashe abana gutekereza ku bintu dukeneye gukora kugira twumve Roho Mutagatifu atuvugishe. Muvuge ku byo mukora kugira ngo mwumve neza kurushaho Roho.

Isakaramentu

Mu gihe mfata isakaramentu, nibuka igitambo cy’Umukiza kandi ngirana igihango na We.

Mu gihe dusangira isakaramentu, dukora igihango cyo guhora twibuka Umukiza, tukitirirwa izina Rye, kandi tukubahiriza amategeko Ye.

Kugira ngo tumenye kurushaho, reba Matayo 26: 26–30; Nefi 18:1–12; Inyigisho n’Inyigisho n’Ibihango 20:77,79.

Ibikorwa Bishoboka

  • Musabe abana gusiga amarangi “Jesus Introduced the Sacrament to the Nephites“ muri Scripture Stories Coloring Book: Book of Mormon (2019), 26. Mubasabe kuvuga icyo abantu batekereza kuri iyo shusho. Musomere abana uduce twa 3 Nefi 18:1–12 cyangwa “Yesu Asangiza Isakaramentu,” mu Nkuru zo mu Gitabo cya Morumoni. Mbese ni iki twakora kugira ngo twibuke Yesu Kristo mu gihe cy’isakaramentu?

  • Musabe abana kubabwira ibintu bimwe bagomba guhora bibuka gukora, nko gufunga inkweto zabo cyangwa gukaraba ibiganza byabo mbere yo kurya. Mbese ni ukubera iki kwibuka ibi bintu ari iby’ingenzi? Musomere abana Moroni 4:3 , maze mubasabe gutega amatwi ibyo dusezerana guhora twibuka mu gihe dufata isakaramentu. Mbese ni ukubera iki kwibuka Yesu Kristo ari iby’ingenzi? Mufashe abana gusobanukirwa uko umugati n’amazi by’isakaramentu bidufasha kwibuka ibyo Yesu yadukoreye (reba Moroni 4:3; 5:2).

  • Mwandike ku kibaho “Nsezeranyije …” Musomere abana amasengesho (reba Inyigisho n’Ibihango 20:77,79). Mu gihe bumvise isezerano dukorera Imana, muruhuke maze mubafashe kurangiza interuro ku kibaho n’isezerano bumvise.

  • Mbese bivuga iki kwiyitirira izina rya Yesu Kristo? Kugira ngo abana basubize iki kibazo, nimusangize urugero rw’ikintu dushyiraho amazina yacu. Mbese ni ukubera iki dushyira amazina yacu kuri ibi bintu? Mbese ni kuki Yesu Kristo ashaka gushyira izina Rye kuri twebwe? Mutekereze gusangiza iki gisobanuro cyatanzwe n’Umuyobozi Russell M. Nelson: “Kwiyitirira izina ry’Umukiza bikubiyemo gutangariza no guhamiriza abandi—binyuze mu bikorwa byacu n’amagambo yacu—uwo Yesu niwe Kristo” (“Izina Nyakuri ry’Itorero,” Liyahona, Ugushyingo, 2018, 88).

Ububasha bw’Ubutambyi, Ubushobozi n’Imfunguzo

Imana iha umugisha abana Bayo binyuze mu bubasha bw’ubutambyi.

Abana b’Imana bose—b’igitsina gore na gabo, urubyiruko cyangwa abakuze—bahabwa ububasha bw’Imana uko bubahiriza ibihango bagiranye na Yo. Dukora ibi bihango mu gihe twakira imigenzo y’ubutambyi nk’umubatizo (reba Igitabo cy’amabwiriza Rusange: Gufashiriza mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, 3.5, 3.6, Isomero ry’Inkuru Nziza). Kugira ngo mumenye kurushaho, reba Russell M.Nelson, “Spiritual Treasures,” Liyahona, Ugushyingo 2019, 76–79; “Amahame y’Ubutambyi,” igice cya 3 mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange.

Ibikorwa Bishoboka

  • Mufashe abana kumenya imigisha babahwa kubera ubutambyi. Kugira ngo mubahe ibitekerezo bimwe, mushobora kubereka videwo “Blessings of the Priesthood“ (Isomero ry’Inkuru Nziza). Nimutekereze gukora urutonde rw’iyi migisha ku kibaho. Mbese ni kuki iyi migisha ari ingenzi kuri twebwe? Tanga ubuhamya ko iyi migisha itugeraho kubera Yesu Kristo n’ububasha bw’umutambyi.

    3:5

    Blessings of the Priesthood

  • Mufashe abana kubona amashushoyerekana uko Imana ikoresha ububasha Bwayo iduha umugisha. Nk’urugero, bashobora gushaka ishusho y’isi yaturemeye, ingero z’ugukiza abarwayi, n’imigenzo itagatifujwe, yaduhaye (reba Gospel Art Book, nos. 3, 46, 104, 105, 107120). Musangire impamvu mwishimira ubutambyi n’imigisha buzana. Mufashe abana gutekereza ku bihe bagize ubwo bahabwaga imigisha n’ububasha bw’ubutambyi bw’Imana

  • Imwe mu nzira twakiramo imigisha y’ububasha bwa Nyagasani mu buzima binyuze mu migenzo y’ubutambyi (reba Inyigisho n’Ibihango 84:20). Kugira ngo mufashe abana kumenya uku kuri, mushobora gukora urutonde rw’ibi byanditswe bikurikira ku kibaho: 3 nefi 11:21–26, 33 (umubatizo); Moroni 2 (ukwemezwa); Moroni 4–5 (isakaramentu). Abana bashobora buri wese guhitamo umwe muri iyi mirongo maze akarondora umugezo byerekana. Musabe abana gusangira uko ku giti cyabo bwite bahawe umugisha kubw’ukwakira imigenzo y’ubutambyi.

  • Mufashe abana gusobanukirwa ko bazahabwa ububasha buvuye ku Mana mu gihe babatijwe kandi bakubahiriza igihango cy’umubatizo, Mubaze abana uko ubu bubasha bushobora kubafasha.

Umurimo w’Imana uyoborwa n’imfunguzo z’ubutambyi kandi usohozwa n’ubushobozi bw’ubutambyi.

Igihe cyose umuntu arobanuriwe umuhamagaro cyangwa ahawe inshingano zo gufasha mu murimo w’Imana, ashobora gukoresha ubushobozi bw’ubutambyi yeguriwe. Byongeyeho, abanyamuryango b’igitsina gabo b’Itorero bashobora guhabwa ubutambyi kandi bagasigirwa umurimo w’ubutambyi. Imikoreshereze y’ubushobozi bw’ubutambyi bwose mu Itorero igengwa n’amabwiriza y’abayobozi bafite imfunguzo z’ubutambyi, nk’umuyobozi w’urumambo, umwepiskopi, n’ihuriro ry’abayobozi. Imfunguzo z’Ubutambyi ni ubushobozi bwo kuyobora ubutambyi mu gihe bakora umurimo w’Imana.

Ibikorwa Bishoboka

  • Musomane n’abana Mariko 3:14–15, maze mubereke ishusho y’umuhango wasobanuwe aho (nka Gospel Art Book, no. 38). Mubaze abana niba barigeze babona umuntu arobanurirwa umuhamagaro cyangwa asigirwa umwanya w’ubutambyi (cyangwa mubabwire ibyababayeho). Mbese ibyo byaba bisa n’ibyo Umukiza yakoze hamwe n’Intumwa Ze? Mufashe abana gukora urutonde ku kibaho rw’imihamagaro cyangwa imyanya y’ubutambyi ishobora guhabwa abanyamuryango b’Itorero, nk’umwigisha cyangwa umuyobozi w’umuryango. Hirya ya buri muhamagaro cyangwa umwanya, mushobora kwandika icyo umuntu ufite uwo muhamagaro cyangwa umwanya afite ubushobozi bwo gukora. Mubwire abana uko kurobanurwa n’umuntu ufite imfunguzo z’ubuyobozi bw’ubutambyi byabafashije gukora umurimo.

  • Musabe abana gutekereza ku kintu mukeneyeho urufunguzo, nk’imodoka cyangwa urugi. Mbes ni iki kibaho iyo mudafite urufunguzo? Musomere hamwe Inyigisho n’Ibihango 65:2, maze musangire ubuhamya bwanyu burebana n’uko kugira imfunguzo z’ubutambyi ari iby’ingenzi. Mushobora kandi kurebana videwo “Imfunguzo Ziri Hehe?“ (Isomero ry’Inkuru Nziza) maze mushake ibyo Umukuru Gary E. Stevenson yigisha ku byerekeye imfunguzo z’ubutambyi.

    2:51

    Where Are the Keys?

Ingoro n’Umugambi w’Ibyishimo

Ingoro ni inzu ya Nyagasani.

Ingoro ni igice kimwe cy’umugambi wa Data wo mu Ijuru Kubw’abana Be. Mu ngoro, dukora ibihango bitagatifu na We, duhabwa ingabire n’ububasha bw’ubutambyi, duhabwa ihishurwa, dukore imigenzo kubw’abakurambere bacu bapfuye, kandi twomekanywa n’imiryango yacu ubuziraherezo. Ibi byose bishoboka kubera Yesu Kristo n’igitambo cye cy’Impongano.

Ni gute mushobora gufasha abana mwigisha kumenya ubutagatifu bw’inzu ya Nyagasani no kwitegurira kuba bakwiriye kugira ngo bitabire imigenzo y’ingoro. Mutekereze gusubiramo izi mfashanyigisho: Russell M. Nelson, “Ingoro y’Imana n’Umusingi Wawe w’Ibya Roho,” Liyahona, Ugushyingo 2021, 93–96; “Why Latter–day Saints Build Temples,” temples.ChurchofJesusChrist.org.

urubyiruko ku ngoro

Ingoro ni igice kimwe cy’umugambi wa Data wo mu Ijuru kubw’abana be.

Ibikorwa Bishoboka

  • Mwerekane ishusho imwe cyangwa nyinshi z’ingoro. Mubaze abana ni ikihe kintu kigira ingoro ahantu hadasanzwe. Mugaragaze ko kuri buri ngoro hariho inyandiko : Ubutagatifu kuri Nyagasani—Inzu ya Nyagasani.“ Mubaze abana icyo batekereza ko “Ubutagatifu kuri Nyagasani “ bishobora kuba bivuga. Mbese ni kuki ingoro yitwa Inzu ya Nyagasani.Ingoro zitwa inzu ya Nyagasani? Mbese ibi biratwigisha iki ku ngororo? Niba hari abana bageze mu ngoro, nabo bashobora gusangira uko bumvise bameze mu gihe barimo. Niba mwaragiye mu ngoro, nimusangire uko mwiyumviriye ikuzo rya Nyagasani muri yo, kandi muganire ibyerekeye impamvuingoro ari ahantu hatagatifu kuri mwebwe.

  • Reba Inyigisho n’Ibihango 97:15–17. Musabe abana gushakisha ibyo Nyagasani ategereje ku bantu binjira mu nzu ye ntagatifu. Ni iki dukeneye kuba dukwiriye kugira ngo mwinjire mu nzu Ye? Nk’igice kimwe cy’iki kiganiro, nimuvugane n’abana ku byrekeye impushya zo kwinjira mu ngoro, harimo n’uko bayibona. Mushobora gutumirira umunyamuryango w’ubwepiskopi kubasangiza icyo ikiganiro cy’uruhushya rwo kwinjira mu ngoro ari cyo n’ibibazo bibazwa muri icyo kiganiro.

Mu ngoro, tugirana ibihango n’Imana.

Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Yesu Kristo adutumirira gufata inzira y’igihango dusubiza Ababayeyi kwa Data wo mu Ijuru kandi tukabana n’abo dukunda” (“Ngwino, Umkurikire,” Liyahona, Gicurasi 2019, 91). Mufashe abana gusobanukirwa ko inzira y’igihugu ikubiyemo umubatizo, ukwemezwa, n’ingabire n’ugufatanywa mu ngoro.

Ibikorwa Bishoboka

  • Musabe abana kubafasha gusubiramo ibihango tugirana n’Imana mu gihe tubatizwa no mu gihe dusangira isakaramentu (reba Mosaya 18:10, 13; Inyigisho n’Ibihango 20: 77, 79). Mwerekane ishusho y’ingoro, kandi musobanure ko Data wo mu Ijuru afite imigisha myinshi Ashaka kuduhera mu ngoro.

  • Mushushanye irembo ryerekera mu nzira. Mubaze abana kuki batekereza kugira inzira yo kugendamo bifasha. Musomere hamwe 2 Nefi 31:17–20, aho Nefi agereranya igihango cy’umubatizo n’irembo maze akadutumirira gukomereza ku nzira y’umubatizo. Hari ibihango biruseho byo gukora nyuma y’umubatizo, harimo n’ibihango bikorerwa mu ngoro. Musobanure ko Umuyobozi Nelson yise iyi nzira “inzira y’igihango “

Mu ngoro, dushobora kubatizwa no kwemezwa kubw’abakurambere bapfuye.

Inkuru Nziza ya Yesu Kristo ituma bishobokera abana bose b’Imana kugaruka kubana na Yo, ndetse niyo bapfuye bataramenya inkuru nziza. Mu ngoro, dushobora kubatizwa no kwemezwa kubwabo.

Ibikorwa Bishoboka

  • Nimuvuge ku gihe umuntu yaba yarakoreye ikintu mwebwe mutari gushobora kwikorera ubwanyu. Musabe abana gusangiza ibihe nk’ibyo. Musobanure ko mu gihe tugiye mu ngoro, dushobora kwakira imigenzo nk’umubatizo kubw’abandi bapfuye. Mbese ni gute tumera nka Yesu mu gihe turimo gukora umurimo kubw’abapfuye? Mbese ni iki Yadukoreye tutari gushobora kwikorera ubwacu?

  • Musabe umwe mu rubyiruko cyangwa benshi babatijwe kubw’abakurambere babo gusangiza ubunararibonye bwabo. Mubabaze uko byari bimeze mu ngoro. Mubatere inkunga yo gusangiza uko biyumviraga mu gihe bakoraga uyu murimo kubw’abakurambere babo.

  • Mushushanye igiti ku kibaho, hariho n’imizi n’amashami. Mubaze abana gutekereza uko umuryango wagereranywa n’igiti. Mushyire ikimenyetso ku mizi Abakurambere, mushyire ikimenyesto ku mashami Ababakomokaho, kandi mushyire ikimenyetso ku gihimba cy’igiti Mwebwe. Musomere hamwe iyi nteruro yo mu Inyigisho n’Ibihango 128:18: “Kuko tutabafite (abakurambere) ntidushobora kugirwa intungane; nta n’ubwo batadufite bagirwa intungane.” Mubaze ibibazo n’ibikurikira: “Kuki dukeneye abakurambere bacu? Mbese ni kuki abakurambere bacu badukeneye? Ni gute ababyeyi bacu, ba sogokuru na nyogokuru, n’abandi bakurambere badufashije? Musabe abana gushakisha ibisigaye by’ Inyigisho n’Ibihango 128:18 kubw’interuro isobanura uko dushobora gufasha abakurambere bacu.

  • Mutekereze gukorana n’ababyeyi ba buri mwana kugira ngo mushakishe izina ry’umukurambere ukeneye imigenzo mu ngoro (reba FamilySearch.org).