“Kuwa 16–22 Werurwe. ‘Imana iyihinduramo ibyiza’: Intangiriro 42–50,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 16–22 Werurwe. ‘Imana iyihinduramo ibyiza’,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Forgiveness [Imbabazi], cyahanzwe na Megan Rieker
Werurwe 16–22: “Imana iyihinduramo ibyiza”
Itangiriro 42–50
Hari hashize imyaka 22 abavandimwe ba Yozefu bamugurishije mu bucakara. Yozefu yanyuze mu bigeragezo byinshi, harimo gushinjwa ibinyoma no gufungwa. Ubwo nyuma yabonaga abavandimwe be, Yozefu yari umutegetsi wa Egiputa yose, akaba uwa kabiri kuri Farawo. Byari byoroshye ko yakwihorera ku bavandimwe be, kandi witaye kubyo bakoreye Yozefu, ibyo byari kumvikana. Ariko Yozefu yarababariye. Ntabwo ari ibyo gusa, ahubwo yabafashije kubona intego y’Imana mu mibabaro ye. “Imana iyihinduramo ibyiza” (Itangiriro 50:20), niko yababwiye, kuberako yamushyize mu mwanya wo gukiza “abo mu nzu ya se bose inzara (Itangiriro 47:12).
Mu buryo bwinshi, Yozefu yari ameze nka Yesu Kristo. Nubwo ibyaha byacu byateye Yesu ububabare bukomeye, Atanga imbabazi, atugobotora twese mu iherezo ribi cyane kuruta inzara. Byaba dukeneye guhabwa cyangwa gutanga imbabazi—mu gihe runaka twese dukenera gukora byombi—urugero rwa Yozefu rudutunga ku Mukiza, isoko nyakuri y’ugukira n’ubwiyunge.
Ibitekerezo byo Kwiga mu Rugo no ku Rusengero
Itangiriro 45:5–7; 47:12
“Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho.”
Mwaba hari ihuriro mwabonye riri hagati y’ubuzima bwa Yozefu n’ubutumwa bw’impongano bwa Yesu Kristo? Kugira ngo murebe ingero zayo mahuriro, mugerageze kugereranya:
-
Itangiriro 37:3 na Matayo 3:17.
-
Itangiriro 37:26–28 na Matayo 26:14–16.
-
Itangiriro 45:5–7 na Luka 4:18.
-
Itangiriro47:12 na Yohana 6:35.
Ni ibihe bitekerezo mufite ku bijyanye n’Umukiza n’ubutumwa Bwe uko musoma iyi mirongo?
Itangiriro 45; 50:15–21
Imbabazi zizana gukira.
Gusoma ibyerekeye Yozefu ababarira abavandimwe be ibintu bibi bakoze bishobora kubatera gutekereza ku muntu uri kugorwa no kubabarira ubu. Ibibazo bikurikira bishobora kubafasha uko mugerageza kubahiriza iri hame:
-
Mbese ni kuki bigomba kuba byari bikomeye kuri Yozefu kubabarira abavandimwe be? (kugira ngo mubone ibyo bamukoreye, nimurebe Itangiriro 37). Mbese ni ibiki byabaye kuri Yozefu cyangwa ni iyihe myitwarire byaba byarahaye Yozefu intege zo kubabarira? (reba, nk’urugero, Itangiriro 45:1–15 cyangwa 50:15–21).
-
Mbese ni iyihe migisha ituruka ku mbabazi Yozefu yahaye abavandimwe be? Nk’urugero, mugereranye imibanire iri hagati y’umuryango wa Yakobo mu ntangiriro y’inkuru (reba, nk’urugero, Intangiriro 37:3–11) n’imibanire ku mpera (reba Itangiriro 45:9–15; 50:15–21). Mbese ni gute ibintu byari kuba bitandukanye iyo Yozefu atagira ubushake bwo kubabarira?
-
Mutekerese kwandika izina ry’umuntu runaka ushobora kuba akeneye imbabazi zanyu—baba bazisabye cyangwa batazisabye. Mbese ni iki mushobora gukora ngo musabe imbaraga zikiza z’Umukiza muri ibyo bihe? Niba kubabarira bigaragara nkaho bigoranye, mutekereze kureba inama z’Umukuru Gerrit W. Gong mu bika bitandatu byanyuma by’ubutumwa bwe “Kwishima Ubuziraherezo” (Liyahona, Ugushyingo. 2022, 85). Mbese ni iki mubona kibaha ibyiringiro ko mushobora kubabarira?
Reba na none Inyigisho n’Ibihango 64:9–11; “Forgiveness: My Burden Was Made Light (Imbabazi: Umutwaro Wanjye Warorohejwe)” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.
Forgiveness: My Burden Was Made Light
Itangiriro 49
Yakobo yahaye umuryango we imigisha w’ubuhanuzi.
Umugisha Yakobo yahaye abazamukomokaho arimo namashusho agaragara, ariko ntibyoroshye kuyasobanukirwa. Igishimishije, inkuru nziza yagaruwe iradufasha. Iyo musomye imigisha ya Yozefu mu Itangiriro 49:22–26, soma n’iyi mirongo ikurikira, maze urebe ibitekerezo itanga: 1 Nefi 15:12; 2 Nefi 3:4–5; Yakobo 2:25; Inyigisho n’Ibihango 50:44.
Uko musoma umugisha wa Yuda mu Itangiriro 49:8–12, wibuke ko Yesu Kristo yakomokaga kuri Yuda. Ni iki ubona muri iyi mirongo kikwibutsa Umukiza? (reba nanone Ibyahishuwe 5:5–6, 9; 1 Nefi 15:14–15; Inyigisho n’Ibihango 45:59; 133:46–50).
Gusoma iyi migisha bishobora gutuma mwongera kureba umugishawanyu wa patiriyaki —cyangwa, niba mutawufite, mukawuhabwa. Mbese ni ayahe magambo cyangwa imirongo mu migisha yanyu agarura ibitekerezo byanyu kuri Yesu Kristo?
Reba na none Randall K. Bennett, “Your Patriarchal Blessing—Inspired Direction from Heavenly Father,” Liyahona, Gicurasi 2023, 42–44.
Itangiriro 50:19–21
Imana ishobora kumfasha kubona igisobanuro mu bigeragezo byanjye.
Nubwo byari bidasobanutse igihe yabinyuragamo, amaherezo Yozefu yabashije gusubiza amaso inyuma areba ingorane yahuye nazo muri Egiputa maze abona ko“Imana i[z]ihinduramo ibyiza”: (Itangiriro 50:20). Iyo muza kuba mwarashoboye gusura Yozefu igihe yari mu cyobo cyangwa ari muri gereza, mwari kumuhumuriza ute? Mbese ni gute Itangiriro 50:19–21 igufasha mu bihe byawe by’ikigeragezo?
Reba na none Inyigisho n’Ibihango 122; “How Firm a Foundation,” Indirimbo, nimero. 85.
Joseph Smith among the Prophets [Joseph Smith umwe mu bahanuzi], igihangano cyahanzwe na Paul Mann (igice)
Itangiriro 50:24–25
“Nyagasani Imana yanjye izahagurutsa bamenya.”
Uko musoma Itangiriro 50:24–25 na Ubusemuzi bwa Joseph Smith, Itangiriro 50:24–38 (muri Joseph Smith Translation Appendix), mutekereze byimbitse impamvu byari kuba byarabaye iby’ingezi kuri Yozefu kumenya Mose na Joseph Smith mu binyejana byinshi mbere. Ni gute Joseph Smith yujuje ubuhanuzi bwa Yozefu kuri we? (reba Inyigisho n’Ibihango 1:17–23; 20:7–12; 39:11; 135:3).
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Itangiriro 42–44; 45:4–15
Nshobora kugaragariza urukundo n’imbabazi umuryango wanjye.
-
Byashobora gushimisha abana banyu gukina inkuru ya Yozefu yongera guhuza umuryango we (reba Itangiriro 42–44). Cyangwa bashobora gukoresha “Joseph and the Famine” (muri Old Testament Stories, 57–60) cyangwa amashusho ari muri iyi ncamake bigishanya iyi inkuru. Hano hari bimwe mu bibazo bishobora gufasha abana banyu kwigira kuri iyi nkuru:
-
Mbese ni iki Yozefu yakoze ngo agaragarize umuryango we urukundo? (reba Itangiriro 45:4–15).
-
Mbese ni kuki i mwumva ko Yozefu yababariye abavandimwe be?
-
Mbese mutekereza ko ee abavandimwe ba Yozefu biyumvise gute igihe bamenyaga ko Yozefu yabababariye? Mbese ni nde mu buzima bwanyu ukeneye kubabarirwa? Mbese ni gute mwagaragaza urukundo n’imbabazi?
2:26Joseph and the Famine
-
Uko mwitegura kwigisha, nimubaze muti: “Mbese ni iki abana bacu bazakora kugira ngo bige?” Nk’urugero, muri iki gikorwa abana banyu barimo gukina cyangwa gusubira mu nkuru. Gukora ibi bizabafasha kwibuka haba ibyabaye n’amahame y’inkuru nziza ari mu nkuru.
-
Mwebwe cyangwa abana banyu mushobora gushaka gusangiza ibyababayeho igihe bababariye umuntu cyangwa igihe umuntu runaka yabababariye. Mushobora noneho kuririmba indirimbo nka “Love One Another” (Children’s Songbook, 136) cyangwa “Help Me, Dear Father” (Children’s Songbook, 99).
Itangiriro 48:8–9
Nyagasani amfasha binyuze mu migisha y’ubutambyi.
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ishusho ya Yakobo aha umugisha abahungu be ku mpera w’iyi ncamake maze mukaganira ku birimo kuba (reba Itangiriro 48:8–9). Niba bikenewe, musobanure ko Yakobo, se wa Yozefu, yashakaga guha imigisha y’ubutambyi umuryango we. Ahari mushobora gusangizanya ibyababayeho mwaba mwaragize mwakira ubufasha buturutse ku Imana binyuze mu mugisha w’ubutambyi. Mbese ni izihe mpamvu zishobora gutuma twaka umugisha w’ubutambyi?
Itangiriro 45:5–11
Data wo mu Ijuru yohereje Yesu Kristo ngo ankize.
-
Mbese ni gute mwafasha abana banyu kureba Umukiza mu nkuru ya Yozefu akiza inzara umuryango we? Mutekereze gukora imbonerahamwe zifite imirongo imanutse yanditsemo Yozefu na Yesu Kristo. Mufashe abana banyu gushakisha ibyanditswe bikurikira maze mwuzuze mu mbonerahamwe ibintu Yozefu na Yesu bahuriyeho: Itangiriro 37:3 na Matayo 3:17; Itangiriro 37:26–28 na Matayo 26:14–16; Itangiriro 45:5–7 na Luka 4:18; na Itangiriro 47:12 na Yohana 6:35.
-
Mubaze abana banyu icyo bisobanuye gukiza cyangwa gutabara umuntu runaka. Niba haba hari umwe muri bo wagize ubunararibonye bwo gukizwa cyangwa gutabarwa ari mu byago, mumusabe kubisangiza abandi. Mbese ni gute Yozefu yakijije abavandimwe be? (see Itangiriro 42:1–3; 45:5–7). Noneho mushobora kurebera hamwe ishusho y’umukiza maze mugasaba abana banyu kuganira ku buryo Yesu adukiza.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .