“Kuwa 9–15 Werurwe. ‘Nyagasani Yari kumwe na Yozefu’: Itangiriro 37–41,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 9–15 Werurwe. ‘Nyagasani Yari kumwe na Yozefu’,” Ngwino, Unkurikire: 2026
Joseph and His Brothers [Yozefu n’Abavandimwe Be], igihangano cyahanzwe na Sam Lawlor
Werurwe 9–15: “Nyagasani Yari kumwe na Yozefu”
Itangiriro 37–41
Tuzi ko Imana iha umugisha abantu bayizera kandi bakubahiriza amategeko yayo. Ariko rimwe na rimwe ntigaragara bityo. Rimwe na rimwe umuntu wizera Imana arahohoterwa ndetse agatereranwa n’abagize umuryango. Rimwe na rimwe umuntu ugira ubutwari bwo kwanga kurengaku itegeko ryo kudasambana n’ubundi ashinjwa ibinyoma Iyo ibintu nk’ibyo bitubayeho, dushobora gushukwa kurakarira Imana. Dushobora kwibaza tuti: “Bimaze iki kugerageza gukora ibintu byiza niba bigaragara ko bituma ubuzima bwacu budukomerera?”
Yozefu, umuhungu wa Yakobo, nawe ashobora kuba yaribajije ibyo. Rimwe na rimwe, uyu mugabo w’indahemuka yaratunganirwaga; ikindi gihe, byagaragaye ko uko yarushagaho kuba indahemuka, niko ’yarushagaho guhura n’ingorane. Ariko Yozefu ntabwo yigeze areka Nyagasani, kandi na Nyagasani ntabwo yigeze areka Yozefu. Ibyo ntbisobanuye ko Nyagasani yarwanyije ko ibintu bibi biba kuri Yozefu, ariko muri byose, “Nyagasani yari ari kumwe nawe” (Itangiriro 39:3).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Itangiriro 37:1–28; 39; 41:9–45
Nyagasani azabana nanjye mu ngorane zanjye.
Inshuro nyinshi, amahirwe yasaga nkasiga Yozefu, ariko Imana yo ntiyigeze ibikora. Uko musoma inkuru ya Yozefu,mu tekereza byimbitse ku bibazo nk’ibi: Mbese ni iki Yozefu yakoze ngo agume hafi ya Nyagasani? Mbese ni gute Nyagasani yari “ari kumwe na we”? (reba Itangiriro 39; 40:1–19; 41:9–45). Mbese ni iki wigira ku nkuru ya Yozefu gishobora kugufasha kubona ko Nyagasani ari mu buzima bwawe?
Mushobora na none kubaza ibibazo nk’ibyo byerekeye ubuzima bwanyu. Ni ikihe kimenyetso wabonye ko Nyagasani atagutereranye mu bihe by’ikgeragezo? Mutekereze uko mushobora gusangira ibyo mwanyuzemo n’abagize umuryango wanyu ndetse n’ n’ibisekuruza bizaza (reba 1 Nephi 5:14).
Ni byo rwose, muzahura n’ibindi bigeragezo ahazaza. Mbese ni iki mwakora ubu cyabafasha kumenya neza ko ibyo bigeragezo bitabakurura bikabajyana kure ya Nyagasani? Mutekereze kwandika ibaruwa yo gushishikariza wowe w’ahazaza kuguma hafi ye utitaye ku kintu icyo ari cyo cyose. Mushobora gushyiramo ibitekerezo byo mu buzima bwa Yozefu cyangwa ibyo mu butumwa bw’Umukuru D. Todd Christofferson “Our Relationship with God” (Liyahona, Gicurasi 2022, 78–81).
Reba na none Yohana 14:18; Abaroma 8:28; Aluma 36:3; Inyigisho n’Ibihango 121:7–8; “Abide with Me!,” Indirimbo, nimero. 166.
Itangiriro 37:5–11; 40; 41:1–38
Niba ndi indahemuka, Nyagasani azanyobora kandi amurikire.
Yozefu yari afite impano yo gusobanura ubutumwa bwa Nyagasani binyuze mu nzozi. Mbese ni iki mushobora kwigira mu Itangiriro 37:5–11; 40:5–8; 41:14–25, 37–38 ku bijyanye no kwakira no gusobanukirwa amahishurirwa aturutse kuri Nyagasani? Nk’urugero, ni iki mwwakigira ku rugero rwa Yozefu igihe amahishurirwa bigaragara ko akomeye kuyasobanukirwa? (reba Itangiriro 40:8; 41:16).
Mutekereze byimbitse uko Nyagasani arimo kubahishurira ugushaka kwe. Mbese ni iki murimo gukora ngo mukore ku mahishurirwa yabahaye? Mbese ni gute murimo gushakisha ukuyoborwa kw’inyongera kumuturutseho?’
Joseph Interpreting the Butler and Baker’s Dreams [Yozefu asobanura inzozi z’umuhereza wa vino n’umuvuzi w’imitsima], igihangano cyahanzwe na François Gérard
Itangiriro 39:1–20
Hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani, nshobora gutsinda ibishuko.
Niba Yozefu yabagira inama yo gutsinda igishuko cyo gukora ubusambanyi, mutekereza ko yabavuga iki? Mutekereze kuri ibi uko musoma ibyerekeranye n’ubuzima bwemu Itangiriro 39. Nk’urugero, mutekereze uko Yozefu yasubiza ibibazo nk’ibi:
-
Niba nta wundi muntu uzi ibyo ndimo gukora, ikibazo kiri he? (reba imirongo 8–9).
-
Nagerageje kwifata, ariko gusa igishuko ndabona kidashaka guhagarara (reba umurongo 10).
-
Mbese ni iki nakora igihe ndi mu gihe igishuko gikomeye? (reba umurongo 12).
Mbese ni gute mwasobanura impamvu kubaha itegeko ryo kwifata ari ingenzi? (reba For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices, 23–28).
Urugero rwa Yozefu, nibyo rwose, rushobora no gukora ku bundi bwoko bw’ibishuko. Muzirikana ibyo Yozefu yanyuzemo, nimutekereze gushyiraho umugambi wo kurwanya no kwanga igishuko. Nk’urugero, mushobora gutekereza igishuko maze mukandika hasi ibihe mwakwirindamo nuko “muzahunga” igishuko nikiza.
|
Igishuko | |
|
Ibihe byo kwirinda | |
|
umugambi wo kukirwanya |
Hano hari ibindi byanditswe bitagatifu bishobora kubafasha mu mugambi wanyu. Mbese ni iki mwigira ku buryo Umukiza ashobora kubafasha gutsinda igishuko? Matayo 4:1–11; 1 Abakorinto 10:13; 1 Nefi 15:23–24; 3 Nefii 18:17–18.
Uko mushyiraho umugambi wanyu, bishobora na none kubafasha gutekerezaku bihe byahise mwaba mwarabashije kwirinda cyangwa gutsinda igishuko. Mbese ni gute Umukiza yabafashije? (reba 2 Nefi 4:18–33).
Itangiriro 41:15–57
Nyagasani azamfasha kwitegura ibikomeye.
Isobanura ry’inzozi za Farawo ryakozwe na Yozefu ryatanze inama z’ubushishozi kandi zashyirwa mu bikorwa kugira ngo barokoke inzara (reba Itangiriro 41:15–57). Mutekereze ngo ni ubuhe butumwa bwa roho Nyagasani yaba abafitiye muri iyi nyandiko Mbese ni gute mwumva ashaka ko mwitegura ibigoranye by’ahazaza?
Reba na none David A. Bednar, “We Will Prove Them Herewith,” Liyahona, Ugushyingo. 2020, 8–11.
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Itangiriro 37
Nshobora kugwa nezamu muryango wanjye.
-
Gusoma ibyiyumviro bigoranye byari mu muryango wa Yozefu bishobora gutuma tugira ibiganiro bijyanye n’uko tugomba gufata abagize umuryango. Kugira ngo muvuge inkuru ya Yozefu n’abavandimwe be mu Intangiriro 37, mushobora gukoresha amashusho ari muri iyi ncamake cyangwa muri “Joseph’s Inspired Dreams” (muri Old Testament Stories, 47–51). Mureke abana banyuwe basangize ibisobanuro bitatuye bazi kuri iyi nkuru. Mushobora gusaba abana banyu gutekereza nk’aho bari mu muryango wa Yozefu. Mbese ni iki barimo kuvuga cyangwa gukora kugira ngo babe abanyamahoro mu muryango? Nk’urugero, mbese “kuvugana amahoro” mu muryango wacu bisobanuye iki? (umurongo 4). Mbese ni gute Yesu Kristo ari umunyamahoro mu muryango w’Imana?
2:17Joseph’s Inspired Dreams
Itangiriro 37:18–28; 39:20–23; 41:38
Imana ishobora kumfasha igihe habaye ibintu kibi.
-
Igihe abana banyu bahuye n’ibihe bigoranye, bakeneye kumenya ko Nyagasani azaba ari kumwe nabo, nk’uko yari ari kumwe na Yozefu. Ahari mushobora gufasha abana banyu gukora urutonde rw’ibintu bigoranye byabaye kuri Yozefu (reba Itangiriro 37:23–28; 39:20; cyangwa “Joseph’s Inspired Dreams” na “Joseph in Egypt,” muri Old Testament Stories, 47–51, 52–56). Nyuma ya buri kintu kigoranye babonye, musabe abana banyu gusubiramo bati , “Nyagasani yari kumwe na Yozefu” (Itangiriro 39:2).
2:17Joseph’s Inspired Dreams
2:50Joseph in Egypt
-
Ahari abana banyu bashobora gucukumbura mu Itangiriro 39:1–3, 20–23 buri hantu hari interuro “Nyagasani Yari kumwe na Yozefu” n’izindi nteruro bisa. Mubareke basangize icyo batekereza ko iyi nteruro isobanura. Mbese ni gute tumenya ko Nyagasani ari kumwe natwe? Mubwirane uko mwiyumviriye ko Imana yabanye na mwe mu gihe by’ibigeragezo.
Joseph of Egypt in Prison [Yozefu wa Egiputa mu Nzu y’Imbohe], igihangano cyahanzwe na Jeff Ward (igice)
Itangiriro 39:7–12
Mfashijwe na Nyagasani, nshobora guhunga ibishuko.
-
Hano igikoresho cy’isomo gishobora gufasha abana banyu gukurikiza urugero rwa Yozefu rwo guhunga umugore wa Potifari: Mukoreshe rukuruzi ebyiri mushushanyaYesu Kristo na Satani. Mukoreshe agakoresho gato k’icyuma, nk’impeta yo gufatisha impapuro. Noneho reka abana bawe barebe uko imbaraga za rukuruzi ku cyuma zikomeye uko begereza ako gakoresho kuri yo. Mbese ni guteibyo Yozefu yanyuzemo muri Itangiriro 39:7–12 byerekana uku kuri? Mbese ni iki twakora ngo tujye kure y’icyaha maze twegere Yesu? Videwo “Temptation Fades as We Seek Christ in Every Thought” (Isomero ry’Inkuru Nziza) n’indirimbo nka “I Need Thee Every Hour” (Indirimbo, nimero 98) bishobora kubafasha muri ibi biganiro.
2:58Temptation Fades as We Seek Christ in Every Thought
Mukoreshe umuziki. “Indirimbo zo mu gitabo n’izindi ndirimbo ntagatifu zishobora gufasha abana kwiyumvamo urukundo rw’Imana, kwiyumvamo Roho, no kwiga ukuri kw’inkuru nziza. Indirimbo, injyana, n’uko amagambo asanishwa byoroheje bishobora gufasha abana kwibuka ukuri kw’inkuru nziza mu myaka izaza. Uko muririmbana n’abana, mubafashe kuvumbura no gusobanukirwa amahame yigishijwe mu ndirimbo” (Teaching in the Savior’s Way, 32).
-
Mufashe abana banyu gutekereza ibishuko bashobora guhura na byo. Mureke bakine uko bashobora “guhunga” ibyo bishuko.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .