Ngwino, Unkurikire
Ibitekerezo Byo Kwibuka: Inzu ya Isirayeli


“Ibitekerezo Byo Kwibuka: Inzu ya Isirayeli,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Inzu ya Isirayeli,” Ngwino, Unkurikire: 2026

agashushondanga k’ibitekerezo

Ibitekerezo Byo Kwibuka

Inzu ya Isirayeli

Ari ahantu hamwe mu gasi iburasirazuba bwa Kanani, Yakobo yategereje afite ubwoba bwo guterwa n’umuvandimwe we, Esawu. Ubwa nyuma Yakobo yari yarabonye Esawu, hari mu myaka 20 yari ishize, ubwo Esawu yashakaga kumwica. Yakobo yamaze ijoro ryose akirana, ashaka umugisha w’Imana. Imana yashubije amasengesho ya Yakobo, bitewe n’uko yari afite ukwizera, yarakomeje kwihangana, kandi yariyemeje gukora ibyo ishaka. Iryo joro izina rya Yakobo ryahinduwe Isirayeli, izina risobanuye, mu bindi bintu “uwakiranije Imana” (Itangiriro 32:28, footnote b).

Umugezi wa Yaboki

Hafi y’Umugezi wa Yaboki, Yakobo yakiriye izina Isirayeli.

Iki nicyo gihe cya mbere izina Isirayeli ryagaragaye muri Bibiliya, kandi ni izina ryasigasiwe mu gitabo cyose no mu mateka yose. Izina nyuma ryaje kwitirirwa umuntu urenze umwe. Isirayeli yari afite abahungu 12, kandi ababakomokahomuri rusange bari bazwi nk’“inzu ya Isirayeli,” “imiryango ya Isirayeli,” “abana ba Isirayeli,” cyangwa “Abisirayeli.”

Mu mateka, abana ba Isirayeli bazirikanye agaciro gakomeye k’urubyaro rw’umwe mu miryango cumi n’ibiri ya Isirayeli. Igisekuruza cyabocyari igice cy’ingenzi cy’ibiranga igihango cyabo. Intumwa Pawulo yatangaje ko yari “uwo mu muryango wa Benyamini” (Abaroma 11:1). Impamvu imwe yatumye Lehi yohereza abana be i Yerusalemu kugarura ibisate bya zahabu yari uko ibyo bisate byarimo ibisekuruza by’abasogokuruza be” (1 Nefi 5:14). Lehi yavumbuye ko yakomokaga kuri Yozefu, kandi mu myaka yakurikiyeho, kuba abamukomotseho bari basobanukiwe isano bafitanye n’inzu ya Isirayeli, byababereye iby’ingenzi cyane.

Mu Itorero muri iki gihe, mushobora kumva Isirayeli mu mvugo nk’“ikoraniro rya Isirayeli.” Turirimba ibijyanye na “Redeemer of Israel,” “Hope of Israel,” na “Ye Elders of Israel.” Muri izo ndirimbo, ntabwo tuba tuvuga cyangwa turirimba ibijyanye n’ubwami bwa kera bwa Isirayeli cyangwa igihugu cy’ubu kitwa Isirayeli. Ahubwo, tuba tuvuga abantu bakoranyirijwe mu Itorero rya Yesu Kristo.mu moko y’isi . Tuba tuvuga abantu bahamanye n’Imana, bafite umuhate wo gushakishaimigisha Yayo, kandi, binyuze mu mubatizo, babaye abantu be b’igihango. Mu magambo y’Umuyobozi Russell M. Nelson, kuba ugize Isirayeli bisobanuye “kureka Imana ikatubera imbaraga zisumba byose mu buzima bwacu.”

Umugisha wa patiriyaki wanyu ubatangariza ihuriro ryanyu n’umwe mu miryango yo mu nzu ya Isirayeli. Ibyo biruta igice gitngaje cy’amateka y’umuryango wanyu. Kandi kibafiteho ubu n’ahazaza. Kuba muri abo mu nzu ya Isirayeli bisobanuye ko mufite isano ry’igihango hagati yanyu na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Bivuga ko wowe, kimwe na Aburahamu, mwaremewe “kuba umugisha” ku bana b’Imana (Itangiriro 12:2; Aburahamu 2:9–11). Bivuga, , mu magambo ya Petero, ko “muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza” (1 Petero 2:9). Biravuga ko wowe “ureka Imana ikaganza”—ko ari wowe wahamanye n’Imana” uko wubahiriza ibihango wagiranye na Yo.

igisekuru cyanjye

Family Tree of Jacob (Israel) [Igisekuru cy’Umuryango wa Yakobo (Isirayeli)], igihangano cyahanzwe na Brent Evans

Aho byavuye

  1. Reba na none Itangiriro 32:24–32. Hari ubundi bisobanuro by’izina Isirayeli, harimo “Imana iyobora,” “Imana irwana cyangwa ikirana,” na “Reka Imana iganze.”

  2. Reba Aluma 26:36; 3 Nefi 20:25.

  3. Indirimbo (1985), no. 6, 259319.

  4. Russell M. Nelson, “Mureke Imana Iganze,” Liyahona, Ugushyingo 2020, 92.