“Kuwa 6–12 Mata. ‘Mujye Mwibuka Uyu Munsi Muviriye Muri Egiputa’: Kuva 7–13,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 6–12 Mata. ‘ Mwibuka Uyu Munsi Muviriye Muri Egiputa,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Illustration of Moses and Aaron in the court of Pharaoh, by Robert T. Barrett [Ishusho ya Mose na Aroni mu rukiko rwa Farawo, cyahanzwe na Robert T. Barrett]
Kuwa 6–12 Mata: “Mujye Mwibuka Uyu Munsi Muviriye Muri Egiputa”
Kuva 7–13
Ibyorezo byagiye byikurikiranya byababaje Egiputa, ariko Farawo yakomeje kwanga kurekura Abisirayeli. Kandi nyamara Imana yakomeje kwerekana imbaraga zayo maze iha Farawo amahirwe yo kwemera “ko ndi [Nyagasani]” kandi ko “ntawe uhwanye nanjye mu isi yose” (Kuva 7:5; 9:14). Hagati aho, Mose n’Abisirayeli bagomba kuba bararebanye ubwoba ukwigaragaza kw’imbaraga z’Imana kubwabo. Mu by’ukuri ibyo bimenyetso bikomeje byemeje ukwizera kwabo mu Mana kandi bashyize imbaraga mu ugushaka kwabo ko gukurikira umuhanuzi w’Imana. Noneho, nyuma y’uko ibyago icyenda binaniwe kurekuza Abisirayeli, icyorezo cya cumi aricyo—Urupfu rw’imfura, harimo n’imfura ya Farawo—nicyo cyarangije ubucakara. Iki gisa nk’igikwiye kubera ko igihe cyose habayeho ubucakara mu bya roho, mu by’ukuri haba hari inzira imwe yo kubucika. Ni igitambo cya Yesu Kristo gusa, Imfura—amaraso y’umwana w’intama utagira inenge—azadukiza.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Kuva 7–11
Nshobora guhitamo koroshya umutima wanjye
Dufite ibyiringiro ko, ugushaka kwanyu kutazigera gutambamira ugushaka kw’Imana nk’uko byari bimeze kuri Farawo. Ariko kandi, twese hari igihe imitima yacu iba itoroshye nk’uko yakabaye yoroshye. Mbese ni iki mutekereza ku bijyanye n’uko Farawo yitwaye igihe yatezwaga ibyago mu Kuva 7:14–25; 8:5–32; 9:1–26; 10:12–29; 12:29–33? Reba neza ibisobanuro mu busemuzi bwa Joseph Smith bwa Kuva 7:3, 13; 9:12.
Kubera iki “gukomera” ari ubusobanuro bwiza bw’umutima wa Farawo? Mutekereze ku byo mwize muri iyi mirongo ibyerekeye kugira umutima woroshye: 1 Nefi 2:16; Mosaya 3:19; Aluma 24:7–8; 62:41; Eteri 12:27. Uko musoma ibyerekeranye n’ingaruka z’ukunangira umutima kwa Farawo, mutekereze ku mimerere y’umutima wawe. Mbese ni izihe mpinduka mwumva ko mugomba gukora?
Kuva 12:1–42
Yesu Kristo ashobora kunkiza kubera Impongano Ye.
Uburyo bwonyine Abisirayeli barokotse icyago cya cumi, bwasobanuwe mu Kuva 11:4–5, bwabaye gukurikiza neza amabwiriza Nyagasani yahaye Mose mu Kuva 12, mu muhango uzwi nka Pasika. Pasika itwigisha binyuze mu bimenyetso ko nk’uko Nyagasani yakuye Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa, ashobora natwe kutugobotora mu bucakara bw’icyaha. Kugira ngo mutature iki kimenyetso mu Kuva 12:1–42,mushobora gukoresha imbonerahamwe nk’iyi:
|
Ikimenyetso |
Ibisobanuro bishoboka |
Ubutumwa bw’Imana kuri njye |
|---|---|---|
Ikimenyetso Intangiriro z’amezi (umurongo 2; Nyagasani yategetse Abisirayeli gukoresha uyu munsi mu gutangiza kalendari yabo. | Ibisobanuro bishoboka Iri ryagombaga kuba intangiriro y’Abisirayeli. Bagombaga “kongera kuvuka.” | |
Ikimenyetso Umwana w’intama (imirongo 3–5). | Ibisobanuro bishoboka Reba Yohana 1:29; 6:54; 1 Petero 1:19. | |
Ikimenyetso Amaraso y’umwana w’intama asize mu ruhamo rw’umuryango (imirongo 7, 13, 23). | Ibisobanuro bishoboka Reba Mosaya 4:2; Ibyahishuwe 12:11. | |
Ikimenyetso Imitsima itasembuwe (imirongo 8, 15, 19–20). | Ibisobanuro bishoboka Umusemburo, ushobora kuba ikimenyetso cy’ukononekara kuko wangiza ibintu mu buryo bworoshye. Reba Matayo 16:6–12; Yohana 6:35. | |
Ikimenyetso Imboga zisharira (umurongo 8). | Ibisobanuro bishoboka Zitwibutsa ubusharire bw’icyaha n’ubucakara. reba Kuva 1:14; Mose 6:55. | |
Ikimenyetso muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto (umurongo 11). | Ibisobanuro bishoboka Ikimenyetso kigaragaza ko byihutirwa kuva mu bucakara bw’icyaha. Reba Itangiriro 39:12; 2 Timoteyo 2:22. | |
Ikimenyetso Umurimbuzi (umurongo 13, 23). | Ibisobanuro bishoboka | |
Ikimenyetso Abisirayeli barabohowe (imirongo 29–32). | Ibisobanuro bishoboka | |
Mbese ni iki kindi mubona mu mabwiriza n’ibimenyetso bya Pasika bibibutsa Yesu Kristo n’Impongano Ye. Mbese ni iki ibi bimenyetso bibabwira ku byerekeye uburyo bwo kwakira imigisha y’Impongano Ye?
Musange Kristo mumenya ibimenyetso bimuhamya. Nyagasani yaratangaje ati: “ibintu byose byararemwe kandi bikorerwa gutanga ubuhamya kuri njye” (Mose 6:63; reba na none 2 Nefi 11:4). Mu Kuva 12, ibimenyetso nk’umwana w’intama, amaraso, umutsima udasembuwe, ibitangaza, no gutabarwa byose biganisha kuri Kristo. “Iyo dusobanukiwe uko ibyo bimenyetso bifitanye isano n’Umukiza, bishobora kutwigisha imbaraga n’imico bye” (Teaching in the Savior’s Way, 7).
In Remembrance of Me [Mu Kunyibuka], cyahanzwe na Walter Rane
Kuva 12:14–17, 24–27; 13:1–16
Isakaramentu rimfasha kwibuka ugutabarwa kwanjye binyuze muri Yesu Kristo.
Umukiza yategetse abisirayeli kugira Pasika buri mwaka kugira ngo ibafashe kwibuka ko yabatabaye, ndetse na nyuma y’ubucakara bwabo bwabaye amateka ya kera buhinduka amateka. Uko musoma amabwiriza ye mu Kuva 12:14–17, 24–27; 13:1–16, mutekereze ku byo murimo gukora ngo wibuke imigisha y’Imana kuri wowe. Mbese ni gute mwabungabunga urwo rwibutso “mu bihe byanyu byose”? (reba Kuva 12:14, 26–27).
Mbese ni irihe huriro mubona hagati y’igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika n’isakaramentu? Mbese ni iki mushobora gukora ngo “muhore mwibuka” Yesu Kristo? Moroni 4:3; 5:2.
Mushobora na none gutekereza byimbitse ibindi bintu Nyagasani ashaka ko wibuka; reba, nk’urugero, Helamani 5:6–12; Moroni 10:3; Inyigisho n’Ibihango 3:3–5, 10; 18:10; 52:40.
Reba na none Kevin W. Pearson, “Are You Still Willing?,” Liyahona, Ugushyingo. 2022, 67–69; “Always Remember Him” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza; “In Memory of the Crucified,” Indirimbo, nimero 190.
Always Remember Him
Kubw’ibirenzeho inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Kuva 7–11
Nyagasani afite imbaraga ku bintu byose.
-
Ibyago bisobanurwa mu Kuva 7–11 byeretse Abanyegiputa n’Abisirayeli ko Nyagasani afite imbaraga zikomeye. Nyagasani azafasha abana banyu mu buzima bwabo nibagira ukwizera mu mbaraga Ze. Kugira ngo tubafashe kwigira kuri iyi nkuru, mushobora guha buri mwana urupapuro rugabanyije mu bice 10, maze mukabasaba gushushanya amashusho y’ibyago bisobanurwa muri iyi mirongo: Kuva 7:17–18; 8:1–4; 8:16–17; 8:20–22; 9:1–6; 9:8–9; 9:22–23; 10:4–5; 10:21–22; 11:4–7 (reba na none “The Plagues of Egypt” muri Old Testament Stories, 67–69). Musomere hamwe Kuva 7:5 na 9:14 kugira ngo musobanure impamvu Nyagasani yohereje ibyorezo.
2:3The Plagues of Egypt
-
Musangize abana banyu uko Nyagasani yaberetse “ko ari ntawe uhwanye na [We] mu isi yose” (Kuva 9:14). Mubareke basangire uko bazi ko Nyagasani akomeye.
Kuva 8:28–32; 9:7
Nyagasani ashobora kumfasha kugira umutima woroshye.
-
Kugira ngo mufashe abana banyu kwiyumvisha icyo bisobanuye kugira umutima woroshye, byaba byiza muberetse ikintu gikomeye, nk’ibuye, n’ikindi cyoroshye kandi gishobora kunyunyuza amazi, nk’ ikinywamazi. Mushobora no gusuka amazi kuri ibyo bintu mu kwerekana uko umutima woroshye wakira ijambo rya Nyagasani byoroshye. Mushobora noneho gusomera hamwe imirongo isobanura uko Farawo yitwaye ku byago byoherejwe na Nyagasani (reba Kuva 8:28–32; 9:7). Mbese ni ibihe bintu bigaragaza neza Umutima cyangwa imyitwarire ya Farawo? Mbese kugira umutima woroshye bisobanuye iki? (reba Mosaya 3:19).
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora gukora urutonde rw’ibikorwa bimwe bishobora kwerekana igihe dufite imitima ikomeye (nk’urugero, gukoresha amagambo y’inabi cyangwa kudashaka gusangira n’abandi). Mbese ni gute, dushobora kwereka Nyagasani ko dushaka kugira imitima yoroshye?
Kuva 12:1–13
Isakaramentu rishobora kumfasha kwibuka Yesu.
-
Pasika yigishije Abisirayeli gutegereza Umukiza n’igitambo Cye kubwacu. Uko mutatura Kuva 12:1–13 mufashe abana banyu kubona ihuriro riri hagati y’ibyimbitse kuri Pasika n’Impongano ya Yesu Kristo (reba na none “The Passover” muri Old Testament Stories, 70–74). Nk’urugero, mbese ni gute Yesu ari nk’umwana w’intama usobanurwa mu murongo 5?
2:54The Passover
-
Uyu munsi, dufata isakaramentu ngo twibuke igitambo cya Yesu. Mushobora kwereka abana banyu ishusho y’isakaramentu maze mukaganira uko uyu mugenzo udufasha kwibuka Yesu Kristo. Mushobora gufasha abana banyu kureba ijambo “kwibuka” mu isengesho ry’isakaramentu (reba Moroni 4–5). Cyangwa muririmbire hamwe indirimbo mukunda y’isakaramentu, maze mufashe abana banyu kumenya ibyiyumviro by’amahoro bagira iyo batekereje ku Mukiza. Mbese ni gute dushobora gushaka ibyo byiyumviro?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .