Ngwino, Unkurikire
Kuwa 4-10 Gicurasi. “Ntimugomere Nyagasani, Kandi Ntimutinye”: Kubara 11–14; 20–24; 27


“Kuwa 4–10 Gicurasi. ‘Ntimugomere Nyagasani, Kandi Ntimutinye: Kubara 11–14; 20–24; 27,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 4–10 Gicurasi. ‘Ntimugomere Nyagasani, Kandi Ntimutinye,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

ifoto ya Wadi Rum

Ubutayu buri hafi y’Umwigimbakirwa wa Sinayi

Kuwa 4–10 Gicurasi: “Ntimugomere Nyagasani, Kandi Ntimutinye”

Kubara 11–14; 20–2427

Ndetse ugenda n’ibirenge, ntirwari gufata imyaka 40 urugendo rwo kuva mu butayu bwa Sinayi kugera mu gihugu cy’’isezerano i Kanani. Ariko abana ba Isirayeli bakeneye igihe kireshya gityo—atari ukugenda ntera yo mu buryo bw’isi ahubwo ari ukugenda intera yo mu buryo bwa roho: intera iri hagati y’abo bari bo n’abobari guhinduka nk’abantu b’igihango b’Imana.

Igitabo cyo Kubara gisobanura bimwe mu byabaye muri iyo myaka 40, harimo n’amasomo abana ba Isirayeli bari bakeneye kwiga mbere y’uko binjira mu gihugu cy’isezerano. Bize ibijyanye no kuba indahemuka ku bagaragu ba Nyagasani (reba Kubara 12). Bize ibijyanye no kwizera imbaraga za Nyagasani, ndetse n’ubwo ahazaza hasa nk’ahatari ibyiringiro (reba Kubara 13–14). Kandi bamenye ko kuba utizera bizana ukwangirika kwa roho, ariko ko bashoboraga kwihana maze bakarangamira Umukiza ngo abakize (reba Kubara 21:4–9).

Twese mu buryo bumwe tumeze nk’Abisirayeli. Tuzi uko bimera kuba mu butayu bwa roho, kandi amasomo bize ashobora kudufasha kwitegura kwinjira mu gihugu cyacu cy’isezerano aribwo: ubugingo buhoraho turi kumwe na Data wo mu Ijuru.

Kubw’incamake y’igitabo cyo Kubara, reba “Kubara” mu Inkoranyamagambo ya Bibiliya.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Kubara 11:11–17, 24–2912

Uguhishurirwa kurahari kuri buri wese, ariko Imana iyobora Itorero Ryayo binyuze mu muhanuzi Wayo.

Mu Kubara 11:11–17, 24–29, murabona neza ikibazo Mose yahuye nacyo n’igisubizo Imana yamuhaye. Mbese ni iki mutekereza ko Mose yashatse gusobanura igihe yavugaga ko yifuzaga “ko abantu bose ba Nyagasani baba abahanuzi ”? (umurongo 29) Uko mutekereza byimbitse kuri iki kibazo, reba ibisubizo bishoboka mu butumwa bw’Umuyobozi Russell M. Nelson “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives” (Liyahona, Gicurasi 2018, 93–96).

Bivuze ko twese dushobora kwakira amahishurirwa, ariko, ntibisobanuye ko twese dushobora kuyobora abantu b’Imana nk’uko Mose yabikoze. Ibyabayeho mu Kubara 12 birabisobanura neza. Mbese ni iyihe miburo mubona muri iki gice? Mbese ni iki mwumva ko Nyagasani ashaka ko musobanukirwa ku byerekeye ihishurirwa ry’umuntu ku giti cye no gukurikira umuhanuzi We?

Reba na none 1 Nefi 10:17; Inyigisho n’Ibihango 28:1–7; Dallin H. Oaks, “Two Lines of Communication,” Liyahona, Ugushyingo. 2010, 83–86.

Mwibande ku by’ingenzi kurusha ibindi. Abantu bamwe bumva baremerewe n’ibyanditswe byo gusoma bya buri cyumweru biri muri Ngwino, Unkurikire. Uko musubira mu ncamake, ukurikize Roho. Mutekereze ku byo mukeneye n’ibyo abantu mwigisha bakeneye. Gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa bisesuye ihame rimwe mu cyumweru bishobora gufasha kuruta gusoma ibice byinshi uhushura.

Kubara 12:3

“Mose yari umugabo w’umugwaneza.”

Abantu bamwe batungurwa no kumenya ko Mose, umuyobozi ushoboye wahagaze imbere ya Farawo agakora ibitangaza bidasanzwe kubw’imbaraga za Nyagasani, na none yari “umugwaneza cyane” (Kubara 12:3). Mbese kuba umugwaneza bisobanuye iki? Muzirikane kwiga ubusobanuro bw’Umukuru David A. Bednar muri “Meek and Lowly of Heart” (Liyahona, Gicurasi 2018, 30–33) cyangwa “Meek, Meekness” muri Guide to the Scriptures (Isomero ry’Inkuru Nziza).

Mbese ni iki wigira ku ngero za Mose zo kwiyoroshya mu Kuva 18:13–25; Kubara 11:26–29; Kubara 12; Abaheburayo 11:24–27; and Mose 1:10–11? Mushobora na none gutekereza byimbitse uko Umukiza yerekanye ubugwaneza (reba Matayo 11:29; 27:11–14; Luka 22:41–42; Yohana 13:4–5). Mbese ni iki izi ngero zibigisha?

Kubara 13–14

Mfite ukwizera muri Nyagasani, nshobora kugira ibyiringiro by’ahazaza.

Uko musoma Kubara 13–14, nimugerageze kwishyira mwebwe ubwanyu mu mwanya w’Abisirayeli. Mbese ni kuki mutekereza ko bashakaga gusubira muri Egiputa”? (Kubara 14:3). Mbese ni gute mwasobanura indi “roho”Kalebu yari afite? (Kubara 14:24). Mbese ni iki kibatangaza ku kwizera kwa Kalebu na Yosuwa, ndetse ni gute washobora gushyira mu bikorwa ingero zabo mu byo muhura nabyo?

Mose na zimwe mu ntasi z’Abisirayeli.

Icumi mu ntasi z’Abisirayeli zari zifite ubwoba; Yosuwa na Kalebu bari bafite ukwizera. Joshua and Caleb: Obedient Spies [Yosuwa na Kalebu: Intasi zumvira], cyahanzwe na Douglas Klauba. © Lifeway Collection/licensed muri goodsalt.com

Kubara 21:4–9

agashushondanga k’iseminari
Iyo ndebye Yesu Kristo mu kwizera, ashobora kunkiza mu bya roho.

Abahanuzi bo mu Gitabo cya Morumoni bari bazi inkuru dusanga mu Kubara 21:4–9 kandi basobanukiwe akamaro kayo mu bya roho. Soma inyigisho zabo kuri iyi nkuru muri 1 Nefi 17:40–41; Aluma 33:18–22; na Helamani 8:13–15. Hano hari ibibazo byo gutekerezaho byimbitse uko musoma:

  • Mbese ni iki inzoka y’umuringa yasobanuraga?

  • Mbese ni iki kurumwa n’inzoka byasobanuraga?

  • Abisirayeli bagombaga “[kureba] inzoka y’umuringa” (Kubara 21:9) ngo bakire. Mbese ni kuki mutekereza ko abantu bamwe na bamwe banze kuyireba? Mbese haba hari ikintu gisa nk’icyo kigeze kikubaho?

  • Mbese nii iki wumva ubwirijwe gukora ngo “urangamire Umwana w’Imana mu kwizera” birushijeho kandi ukizwe? (Helamani 8:15).

Gusoma ibi byanditswe bishobora kubibutsa ibindi bihe mu byanditswe bitagatifu ubwo abantu bari bakeneye kurangamira Kristo. Nk’urugero, nimugereranye ubutumwa buri mu Kubara 21:4–9 na Matayo 14:25–31 na 1 Nefi 8:24–28 (reba na none ishusho iri ku mugereka w’incamake y’iki cyumweru). Mbese ni iki kigamije kudushyira kure ya Kristo? Mbese ni gute Aha umugisha abantu bagumya kumurangamira?

Reba na none “Jesus, the Very Thought of Thee” (Indirimbo, nimero. 141).

Kubara 22–24

Nshobora gukurikira ugushaka kw’Imana, ndetse n’iyo abandi banshuka ngo simbikore.

Igihe Balaki, umwami w’Abamowabu, yamenyaga ko Abisirayeli barimo kubasatira, yahamagaye Balamu, umugabo wari uzwiho gutanga imigisha no kuvuma. Balaki yashakaga ko avuma Abisirayeli. Menya uko Balaki yagerageje kwemeza Balamu (reba Kubara 22:5–7, 15–17), maze mutekereze ku bishuko mushobora guhura nabyo bituma murwanya ugushaka kw’Imana. Mbese ni iki kibatangaza ku gisubizo cya Balamu mu Kubara 22:18, 38; 23:8, 12, 26; 24:13? Ikibabaje, ni uko nyuma y’igihe Balamu yashyizweho igitutu maze agambanira Abisirayeli (reba Kubara 31:16; Yuda 1:11). Mutekereze byimbitse uko mushobora kugumya kuba indahemuka kuri Nyagasani mutitaye ku gitutu cy’abandi.

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Kubara 11:4–10

Nshobora gushimira kubw’ibyo Imana yampaye.

  • Mubaze abana banyu niba bibuka bimwe mu bitangaza Nyagasani yakoze kugira ngo afashe Abisirayeli (reba “The Plagues of Egypt” na “The Passover” muri Old Testament Stories, 67–74). Noneho mushobora kubibashyirira mu magambo make Kubara 11:4–10, mwibanda ku kuba Abisirayeli bari baribagiwe imigisha yabo bagatangira kwitotomba. Mbese ni iyihe migisha rimwe na rimwe twibagirwa?

  • Uko muririmba cyangwa mugatega amatwi indirimbo ijyanye no gushimira, nka “Count Your Blessings” (Indirimbo, nimero. 241), abana banyu bashobora gushushanya amashusho y’imigisha Nyagasani yabahaye.

Kubara 12

Nyagasani ashaka ko nkurikira umuhanuzi We.

  • Mu kuriburira Kubara 12, mushobora kubwira abana banyu ko Nyagasani atari yishimiye Aroni na Miriyamu, abavandimwe ba Mose. Mubasabe gusoma Kubara 12:1–8 kugira ngo bamenye impamvu. Mutekereze gukoresha Gospel Art Book kugira ngo mufashe abana banyu kubona ingero z’abantu mu byanditswe bitagatifu bubashye umuhanuzi wa Nyagasani maze bagahabwa umugisha. Mbese ni gute duhabwa umugisha iyo dukurikiye umuhanuzi wa Nyagasani?

Kubara 21:6–9

Nshobora kurangamira Yesu Kristo.

  • Mshobora gukoresha “Moses and the Brass Serpent” muri Old Testament Stories, 83–84, kugira ngo mufashe abana banyu kumenya ibyabaye mu Kubara 21:6–9. Mbese ni gute inzoka y’umuringa imeze nka Yesu Kristo? (reba Yohana 3:14–15). Abana banyu bashobora gushimishwa nogukora inzoka mu gipapuro maze bakacyandikaho ibintu byoroheje bakora ngo “barangamire Umwana w’Imana mu kwizera” (Helamani 8:15).

    1:2

    Moses and the Brass Serpent

  • Abana bakuru bashobora guhitamo kimwe muri ibi byanditswe bitagatifu maze bagasangiza icyo byongera ku gusobanukirwa kwabo kw’iyi nkuru: 1 Nefi 17:41; Aluma 33:18–20; Helamani 8:13–15; Inyigisho n’Ibihango 6:36.

inzoka y’umuringa

Bronze Serpent [Inzoka y’Umuringa, cyahanzwe na Brent Evans

Kubara 22–24

Nshobora gukurikira ugushaka kw’Imana, ndetse n’iyo abandi banshuka ngo simbikore.

  • Mushyirire mu mu magambo make abana banyu Kubara 22:1–18 mwibanda k’uko Balamu yanze kuvuma abantu b’Imana, ndetse n’ubwo Balaki, umwami w’Abamowabu, yamwemerara icyubahiro n’ubukire. Noneho mushobora gufasha abana banyu gushakisha imirongo ikurikira bagashakamo imirongo bumva ko yerekana ko Balamu yashakaga gukurikira Imana: Kubara 22:18; 23:26; 24:13. Ahari abana baanyu bashobora guhitamo umurongo umwe bakunze maze bakawandika ku ikarita kugira ngo mujye mubafasha kwibuka kumvira Nyagasani.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Ishusho ihuriweho yerekana Yesu ku musaraba, inzoka y’umuringa, Yesu afasha Petero kugendera hejuru y’amazi, n’inzozi za Lehi

Hejuru ibumoso: The Crucifixion of Christ [Kubambwa kwa Kristo]. Hejuru iburyo: Moses and the Brass Serpent [Mose n’Inzoka y’Umuringa], cyahanzwe na Judith Mehr. Hasi ibumoso: Finisher of Faith [Urangiza Ukwizera], cyahanzwe na Kelsy na Jesse Lightweave. Hasi iburyo: Lehi’s Dream [Inzozi za Lehi], cyahanzwe na Jerry Thompson

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Nshobora kurangamira Yesu Kristo