“Kuwa 11-17 Gicurasi. ‘Uzirinde we kwibagirwa Nyagasani’: Gutegeka Kwa Kabiri 6–8; 15; 18; 29–30; 34,” Ngwino, Unkurikire—Yo mu Rugo no ku Rusengero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 11-17 Gicurasi. ‘Uzirinde we kwibagirwa Nyagasani,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Moses on Mount Nebo [Mose ku Musozi wa Nebo], cyahanzwe na John Steel, © Providence Collection/licensed from goodsalt.com
Kuwa 11-17 Gicurasi: “Uzirinde we kwibagirwa Nyagasani”
Gutegeka Kwa Kabiri 6–8; 15; 18; 29–30; 34
Ivugabutumwa rya Mose ritangirira ku musozi, igihe Imana yavuganaga na we mu gihuru cyaka umuriro (reba Kuva 3:1–10). Ryanarangiriye ku musozi, hashize imyaka irenga 40, igihe Imana yamwerekaga igihugu cw’isezerano hejuru y’Umusozi wa Nebo (reba Gutegeka Kwa Kabiri 34:1–4). Mose mu buzima bwe yateguriye abana ba Isirayeli kwinjira muri kiriya gihugu cy’isezerano, kandi igitabo cyo Gutegeka Kwa Kabiri kirimo amabwiriza ye yanyuma yabahaye, ibyo yabibukije, ibyo yabashishikarije, n.ibyo yingingiye hamwe n’Abisirayeli. Gusoma amagambo ye bigaragaza ko intego y’ivugabutumwa rya Mose—ukwitegura abantu bari bakeneye—bitari ukurokoka ubutayu gusa, gutsinda abanzi, cyangwa kubaka igihugu. Byari ukwiga gukunda Imana, kuyumvira, no kugumya kuba indahemuka kuri Yo. Uko niko kwitegura dukeneye kugira ngo twinjire mu gihugu cy’isezerano cy’ubuzima buhoraho. Bityo n’ubwo Mose atakandagije ikirenge mu “butaka butemba amata n’ubuki” (Kuva 3:8), kubera ukwizera kwe n’ubudahemuka, yinjiye mu gihugu cy’isezerano Imana yateguriye abayiyoboka bose.
Ku byerekeye ibisobanuro birambuye ku gitabo cyo Gutegeka Kwa Kabiri, reba “Gutegeka Kwa Kabiri” mu Inkoranyamagambo ya Bibiliya.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Gutegeka Kwa Kabiri 6:4–7; 8:2–5, 11–17; 29:18–20; 30:6–10, 14–20
“Ukundishe Nyagasani Imana yawe umutima wawe wose.”
Amategeko ya Mose yari akubiyemo imihango n’imigenzo myinshi yo hanze. Nk’uko uzabibona mu nama Mose yatanze mu Gutegeka kwa Kabiri, Nyagasani nawe yari ahangayikishijwe n’imimerere y’imbere y’abantu Be—imimerere ya roho zo mu mitima yabo.
Mu murongo ukurikira, mushaka ijambo umutima, maze mutekereze byimbitse icyo rishobora kuba rigaragaza. Mushobora gutekereza iyi mirongo nk’isuzumwa rya roho mu mitima yacu. Mbese ni ukuhe kwisuzuma wakwikorera ubwawe? Mbese ni uwuhe muti ushobora kwigenera kugira ngo urusheho kugira ubuzima bwiza bwa roho mu mutima wawe? Mwandike ibyiyumviro byanyu:
-
Gutegeka Kwa Kabiri 6:4–7:
-
Gutegeka Kwa Kabiri 8:2–5:
-
Gutegeka Kwa Kabiri 8:11–17:
-
Gutegeka Kwa Kabiri 29:18–20:
-
Gutegeka Kwa Kabiri 30:6–10:
-
Gutegeka Kwa Kabiri 30:14–20:
Uburyo bumwe bwo gushyira k’umurongo ibitekerezo byanyu bushobora kuba gushushanya umutima maze mukandikamo ibintu Nyagasani yavuze mugomba kugira mu mutima wanyu. Noneho inyuma yawo mushobora kwandikaho ibintu mugomba kugumisha hanze y’umutima wanyu.
Ni gute werekana ko mukunda Imana n’umutima wanyu wose? Kubw’ibitekerezo, murebe “Love God, love your neighbor” muri Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko: A Guide for Making Choices, 10–12.
Murebe na none M. Russell Ballard, “Urusha Aba Kunkunda?,” Liyahona, Ugushyingo. 2021, 51–53.
Shakisha ubusobanuro bwa roho ku giti cyawe. Ngwino, Unkurikire itanga ibitekerezo by’imirongo n’amahame yo kwibandaho mu byanditswe bitagatifu, ariko ntugatume ibyo bikumira ukwiga kwanyu. Uko musoma Gutegeka Kwa Kabiri, mushobora kubona ihame ritagaragajwe aha ngaha. Mureke Roho abayobore kubyo mukeneye kwiga.
Gutegeka Kwa Kabiri 6:4–12, 20–25
“Uzirinde we kwibagirwa Nyagasani.”
Abisirayeli benshi bari kwinjira mu gihugu cy’isezerano ntibari barabonye ibyorezo muri Egiputa cyangwa ngo barambutse Inyanja Itukura. Mose yari azi ko bo—n’ibisekuruza by’ahazaza—bazakenera kwibuka ibitangaza by’Imana n’amategeko y’Imana kugira ngo bagume kuba abantu b’Imana.
Mbese Ni izihe nama mubona mu Gutegeka Kwa Kabiri 6:4–12, 20–25 zishobora kubafasha kwibuka ibintu bikomeye Imana yabakoreye? Mbese ni iki ufitiye umuhate wo gukora kugira ngo ijambo rya Nyagasani buri munsi “rihore ku mutima wawe”? (umurongo 6).
Mushobora na none kwiga ubutumwa bw’Umuvandimwe Jan E. Newman “Preserving the Voice of the Covenant People in the Rising Generation” (Liyahona, Ugushyingo. 2023, 36–38) maze mugatekereza uko muzageza ukwizera kwanyu muri Kristo ku bisekuruza byo mu bihe bizaza.
Murebe na none Gutegeka kwa Kabiri 11:18–21; Dale G. Renlund, “Consider the Goodness and Greatness of God,” Liyahona, Gicurasi 2020, 41–44; Bible Dictionary, “Frontlets or phylacteries.”
Gutegeka Kwa Kabiri 15:1–15
Gufasha abantu babikeneye harimo kugira ubuntu n’umutima ushaka.
Ntabwo turagera mu gihe “ubwo nta mukene uzabaho muri mwe” (Gutegeka Kwa Kabiri 15:4), bityo amahame yerekeranye no gufasha abakene mu Gutegeka Kwa Kabiri 15 aracyafite agaciro, ndetse n’iyoimigenzo yihariye yaba byarahindutse. Mumenye icyo imirongo 1–15 yigisha byerekeranye n’impamvu dufasha abantu babikeneye ndetse n’uko imyitwarire yacu yakabaye imeze kuri byo.
Bisobanuye iki “kuramburira iminwe [ikiganza cyawe]” abantu bakennye.? (imirongo 8, 11). Mbese ni iki mwigira k’urugero rwa Nyagasani rwerekeranye no gufasha abantu bakennye? (reba umurongo 15).
Reba na none “Have I Done Any Good?,” Indirimbo, nimero. 223.
Gutegeka Kwa Kabiri 18:15–19
Mose yari “ameze nka” Yesu Kristo.
Petero, Nefi, Moroni, n’Umukiza Ubwe bose bagarutse ku buhanuzi buri mu Gutegeka Kwa Kabiri 18:15–19 (reba Ibyakozwe n’Intumwa 3:20–23; 1 Nefi 22:20–21; Joseph Smith—History 1:40; 3 Nefi 20:23). Mbese ni iki mwigira ku Mukiza muri iyi mirongo? Mutekereze ku byo mwasomye kuri Mose mu byumweru bike bishize. Mbese ni gute Mose “ameze nka” Yesu Kristo?
Yesu yabwiye abantu be muri Amerika ya kera ati: “ndi uwo umuhanuzi Mose yavuze” (3 Nefi 20:23).
Gutegeka Kwa Kabiri 29:9; 30:15–20
Nyagasani ansaba guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.
Byashobora kuba bishimishije kugereranya amagambo ya Mose mu Gutegeka Kwa Kabiri 29:9; 30:15–20 na zimwe mu nyigisho za nyuma za Lehi ku muryango we muri 2 Nefi 2:26–29; 4:4. Mbese ni gute Lehi yagura ibyo Mose yigishije? Mbese ni iki mubona muri iyi mirongo kibatera umuhate wo “guhitamo ubuzima”? (Gutegeka Kwa Kabiri 30:19).
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Gutegeka Kwa Kabiri 6:5
Nshobora Gukunda Imana n’umutima wanjye wose.
-
Mu gufasha abana banyu gusobanukirwa Gutegeka Kwa Kabiri 6:5, mushobora gushushanya umutima, incishirizo y’umubiri, n’ukuboko gukomeye. Abana banyu bashobora kwerekana ku ishusho uko musoma amagambo “umutima,” “ubugingo,” n’“ububasha” muri uyu murongo. Mbese ni gute twereka Nyagasani ko tumukunda n’umutima wacu wose, ubugingo bwcu bwose, n’imbaraga zacu zose?
Gutegeka Kwa Kabiri 6:6–15
Nshobora kubika ijambo ry’Imana mu mutima wanjye.
-
Musomere hamwe n’abana banyu inama ya Nyagasani ku Bisirayeli yo gushyira imirongo y’ibyanditswe bitagatifu aho bayireba buri munsi (reba Gutegeka Kwa Kabiri 6:6–9). Ibi bishobora kubatera umuhate mwebwe n’abana banyu wo gutekereza uburyo bwatuma rwose “mutibagirwa Nyagasani” (umurongo 12) no kwibuka ibyo yakoze ku bwanyu.
-
Mushobora kwerekana ko Gutegeka Kwa Kabiri 6:13, 16 na 8:3 kwafashije Umukiza mu gihe cy’ingenzi mu buzima Bwe. Kugira ngo mumenye uko byagenze , musomere hamwe Matayo 4:1–10. Noneho mushobora gusangizanya imirongo imwe n’imwe yo mu byanditswe bitagatifu yabafashije igihe mwari mubikeneye.
Gutegeka Kwa Kabiri 18:15–18
Abahanuzi bigisha ibya Yesu Kristo.
-
Uko mmusomera hamwe Gutegeka Kwa Kabiri 18:18 , nimufashe abana banyu gusobanukirwa ko Umuhanuzi nka Mose muri uyu murongo ari Yesu Kristo. Ahari mushobora kureba amashusho y’bintu Mose yakoze n’ibintu Yesu Kristo yakoze, noneho mukareka abana banyu bakabihuza (reba Igitabo cy’Ibishushanyo by’Inkuru nziza, no. 15, 16, 38, 39). Mbese ni iki umuhanuzi wacu ubu atwigisha kubyerekeye Umukiza?
Gutegeka Kwa Kabiri 29:12–13; 30:8–10
Kubera ibihango byanjye, ndi umwe mu bantu b’Imana.
-
Kuganira ku Gutegeka Kwa Kabiri 29:12–13 bibaha umwanya mwebwe n’abana banyu yo kuvuga ku bihango bazagirana cyangwa bagiranye na Data wo mu Ijuru. Mbese kuba abantu b’Imana bisobanuye iki? Mbese ni gute amasezerano yacu atugira abantu b’Imana? (reba umurongo 13; reba na none Mosaya 18:8–10).
-
Niba abana banyu bakeneye gufashwa gusobanukirwa icyo igihango ari cyo, nimugire inama yo gushaka igisobanuro muri “Covenant” in the Guide to the Scriptures (Isomero ry’Inkuru nziza). Mbese ni ayahe masezerano Imana n’Abisirayeli bagiranye Gutegeka Kwa Kabiri 30:8–10? Mbese ni ayahe masezerano twagiranye n’Imana? (reba Inyigisho n’Ibihango 20:37, 77). Ni gute aya masezerano aduhuza na Yo? Mutekereze kuririmbira hamwe indirimbo yerekeranye n’ibihango nka “Standing on the Promises” (Isomero ry’Inkuru Nziza).
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .