“Ibitekerezo byo Kuzirikana Ibitabo by’Amateka mu Isezerano rya Kera,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
‘Ibitabo by’Amateka mu Isezerano rya Kera,” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Ibitekerezo byo Kuzirikana
Ibitabo by’Amateka mu Isezerano rya Kera
Ibitabo bya Yosuwa kugeza kuri Esiteri mu busanzwe bizwi nk’“ibitabo by’amateka” by’Isezerano rya Kera. Ibi ntabwo bishatse gusobanura ko ibindi bitabo mu Isezerano rya Kera bitarimo amateka. Ahubwo, ibitabo by’amateka byitwa gutyo kubera ko abanditsi babyo intego yabo yari ukwerekana ikiganza cy’Imana mu mateka y’abantu ba Isirayeli. Intego yabo ntabwo yari ukuvuga muri make amategeko ya Mose, nk’Abalewi no Gutegeka kwa Kabiri. Ntabwo byari ukwerekana amashimwe cyangwa amaganya mu buryo bw’ubusizi, nk’uko Zaburi n’Amaganya abikora. Kandi ntabwo byari ukwandika amagambo y’abahanuzi, nk’uko ibitabo bya Yesaya na Ezekiyeli bibikora. Ahubwo, ibitabo by’amateka bivuga inkuru.
Ingingo y’Icyerekezo
Mu busanzwe, izi nkuru zavuzwe zihereye ku mboni runaka. Nk’uko bidashoboka kubona ururabo, urutare, cyangwa igiti urebeye mu ruhande rumwe ngo urubone rwose icyarimwe, ni nako inkuru z’amateka zigaruka ku muntu cyangwa itsinda ryazanditse. Iyi myumvire irimo aho umwanditsi akomoka cyangwa ubwoko bwe n’imico yabo ndetse n’imyemerere yabo. Kumenya ibi bishobora kudufasha gusobanukirwa ko abanditsi n’abakusanyije inyandiko b’ibitabo by’amateka bibanze ku bintu runaka bakirengagiza ibindi. Bagize ibitekerezo abandi bantu batari kugira. Kandi bageze ku myanzuro bagendeye kuri ibi bisobanuro n’ibitekerezo. Dushobora na none kureba ibintu mu buryo butandukanye mu bitabo bya Bibiliya (ndetse rimwe na rimwe mu gitabo kimwe. uko tumenya ibyo byerekezo kurushaho, ni nako dushobora gusobanukirwa ibitabo by’amateka biruseho.
Icyerekezo kimweibitabo byose by’amateka mu Isezerano rya Kera bihuriraho ni imyumvire y’abana ba Isirayeli, abantu b’igihango b’Imana. Ukwizera kwabo muri Nyagasani kwabafashije kubona ukuboko kwe mu buzima bwabo no mu mikorere y’igihugu cyabo. Mu gihe uzenguruka ibitabo by’amateka ntugambirire kubona ibintu muri ubu buryo, ukubona ibintu muri ubu buryo bwa roho ni igice cyibituma ibitabo by’amateka mu Isezerano rya Kera bigira agaciro kenshi ku bantu bashaka kubaka ukwizera kwabo mu Mana.
Ibigize Ikindi Gice cy’Isezerano rya Kera
Ibitabo by’amateka bitangirira aho Gutegeka Kwa Kabiri irangirira, mu myaka Abisirayeli bamaze bibaza iherezo ryabo mu butayu. Igitabo cya Yosuwa cyerekana abana ba Isirayeli biteguye kwinjira muri Kanani, ubutaka bwabo bw’isezerano, ndetse gisobanura uko babufashe. Ibitabo bikurikiraho, kuva kuri Abacamanza kugeza kuri 2 Ibyo Ku Ngoma, uretse ubunararibonye bw’Abisirayeli ku butaka bw isezerano, kuva igihe babutuyeho kugeza igihe batsinzwe na Ashuri na Babiloni. Ibitabo bya Ezira na Nehemiya bivuga ku kugaruka kw’amatsinda menshi y’Abisirayeli mu mujyi wabo mukuru, Yerusalemu, hashize ibinyecumi byinshi. Ubwa nyuma, , igitabo cya Esiteri gihuza inkuru y’Abisirayeli bava mu buhungiro ku butegetsi bw’Abaperesi.
Kandi aho niho ikurikiranyabihe y’Isezerano rya Kera rurangirira. Abantu benshi basomye Bibiliya bwa mbere batungurwa n’uko basoje gusoma inkuru y’Isezerano rya Kera mbere y’uko basoma na kimwe cya kabiri cy’impapuro zikigize. Nyuma ya Esiteri, ntabwo tubona andi makuru menshi ku mateka y’Abisirayeli. Ahubwo, ibitabo bikurikiraho—cyane cyane ibitabo by’abahanuzi—biri mu gihe ibitabo by’amateka byerekanwe. Iyogezabutumwa ry’umuhanuzi Yeremiya, nk’urugero, ryabayeho mu bihe byanditswe mu 2 Abami 22–25 (n’inkuru biteganye muri 2 Ibyo Ku Ngoma 34–36). Kuba muzi ibi bishobora gundindura uburyo musoma inyandiko z’amateka n’ibitabo by’abahanuzi.
Igihe Hari Ikintu Kitari Kujyamo Neza
Iyo musoma Isezerano rya Kera, nk’andi mateka yose, mushobora gusoma ibyerekeye bantu bakora cyangwa bavuga ibintu, mu gihe cyacu, bigaragara nk’aho bidasanzwe cyangwa byatera ingoranea. Tugomba kwitega ibi—abanditsi b’Isezerano rya Kera babonye isi mu mboni y’uko yarime,ze mu buryo runaka, butandukanye n’ubwacu. Urugomo, amacakubiri ashingiye ku moko n’uruhare rw’abagore, ni bimwe mu bibazo abanditsi ba kera bashobora kuba barabonaga mu buryo butandukanye n’uko tubibona muri iki gihe.
Nonese ni iki twakora iyo tugeze ku murongo mu byanditswe bitagatifu ugaragara nk’aho uteje ibibazo? Mbere na mbere, bishobora kugufasha kuzirikana buri murongo mu buryo bugaragara neza. Ni gute bikwira mu mugambi w’Imana w’agakiza? Ni gute bihura n’ibyo uzi ku mimerere ya Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo? Ni gute bihura n’ukuri kwahishuwe mu bindi byanditswe bitagatifu cyangwa n’inyigisho z’abahanuzi bariho? Ndetse ni gute bihura no kongorera kwa Roho mu mutima wawe no mu bitekerezo?
Mu uryo runaka, hari igihe umurongo udahura neza n’ibyo. Rimwe na rimwe umurongo ushobora kugaragara nk’igice cy’ihurizo kitagaragara nk’aho gifite umwanya mu bindi bice wamaze kubaka. Kugerageza guhata igice kidakwiramo ntabwo ari uburyo bwiza. Ariko ntabwo ugomba kureka ihurizo ryose. Ahubwo, ushobora gukenera gushyira ako gace ku ruhande mu gihe runaka. Uko wiga byinshi kandi ugahuza ihurizo, ushobora kubona neza uko utwo duce waduhuza.
Bishobora kandi nanone kugufasha kwibuka ko icyiyongera ku kugira inzitizi mu buryo ubonamo ibintu, amateka y’ibyanditswe ajyana n’amakosa ya muntu. Urugero, mu binyejana bishize, “ibice byinshi byeruye kandi by’agaciro gakomeye [byavanwe muri Bibiliya],” harimo n’ukuri kw’ingenzi ku nyigisho, imigenzo, n’ibihango (1 Nefii 13:28; see also imirongo 26, 29, 40). Igihe nk’icyo, dushobora kwemera ko uko tubona ibintu harimo inzitizi: hazahora hari ibintu tudasobanukirwa neza n’ibibazo tutahita dusubiza.
Imirongo imwe n’imwe y’ibyanditswe bitagatifu ishobora kumera nk’uduce tw’ihurizo tutazi uko twaduhuza n’ikindi gice cy’ihurizo.
Gushaka Ibitekerezo
Ariko mugihe gito, ibibazo bidafitiwe ibisubizo ntabwo bigomba gutuma tubona ibitekerezo by’agaciro by’ukuri guhoraho kuboneka mu Isezerano rya Kera—kabone naho ibyo bitekerezo rimwe na rimwe biba bihishwe mu rutare rw’ubunararibonye bubi cyangwa amahitamo mabi yakozwe n’abantu badatunganye. Ahari ikintu cy’agaciro kuri ibyo bitekerezo ni inkuru n’imirongo ihamya urukundo rw’Imana—cyane cyane ibyo byerekeza ibitekerezo byacu ku gitambo cya Yesu Kristo. Biturutse ku mumarayika uwo ari we wese, ibitekerezo nk’ibi biratumurikira nk’uko byamuritse mu bihe byashize. Kandi kubera ko izi nkuru zivuga ku bantu b’igihango b’Imana—abagabo n’abagore bagize ugucika intege kwa muntu kandi bagakomeza gukorera Nyagasani—ibitekerezo by’ukuri bikubiye mu bitabo by’amateka by’Isezerano rya Kera.