“Kuwa 27 Mata–Kuwa3 Gicurasi. ‘[Yatagatifurijwe Nyagasani]: Kuva 35–40; Abalewi 1; 4; 16; 19,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 27 Mata–Kuwa3 Gicurasi. ‘Ubutagatifu kuri Nyagasani,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Ingoro yo muri Rio de Janeiro Brazil
Kuwa 27 Mata–Kuwa3 Gicurasi: “[Yatagatifurijwe Nyagasani]”
Kuva 35–40; Abalewi 1; 4; 16; 19
Kuva muri Egiputa—nubwo byari ingenzi—ntibarangije imigambi y’Imana ku bana ba Isirayeli. Ndetse ubuzima budamaraye mu gihugu cy’isezerano si yo yari intego y’ibanze y’Imana kuri bo. Izo nizo zari gusa intambwe ziganisha ku cyo Imana yashakaga mu by’ukuri kubw’abantu bayo: “Mube abatagatifu: kuko Nyagasani Imana yanyu ndi umutagatifu” (Abalewi 19:2). Mbese ni gute Imana yateguye gutagatifuza ubwoko bwayo nyuma y’uko bwari bumaze mu bucakara mu gihe cy’ibisekuruza byinshi? Yabategetse kubaka ahantu hatagatifu mu butayu—ihema ry’Ibonaniro. Yabahaye ibihango n’amategeko byo kuyobora ibikorwa byabo no guhindura imitima yabo. Kandi yabategetse gutanga ibitambo by’inyamaswa kugira ngo abigishe ibyerekeye impongano y’ibyaha byabo Ibi byose byakozwe kugirango berekeze ibitekerezo byabo, imitima, n’ubuzima ku Mukiza. Ni inzira nziza iganisha k’ubutagatifu, kubw’Abisirayeli ndetse natwe. Twese hari igihe twamaze mu bucakara bw’icyaha, kandi twese duhamagarirwa kuva mu cyaha maze tugakurikira Yesu Kristo, we wadusezeranije ati, “nshobora kukugira mutagatifu” (Inyigisho n’Ibihango 60:7).
Kubw’incamake y’igitabo cy’Abalewi, reba “Abalewi” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Kuva 35–40; Abalewi 19
Nyagasani ashaka ko mba umutagatifu.
Kuva 35–40 hasobanura umuhate w’Abisirayeli mu kubaka ihema ry’ibonaniro, aho imigenzo mitagatifu yari kubafasha kuba abantu batagatifu. Uko musoma ibi bice, nimurebe ibintu Nyagasani yasabye ko abantu be bashyira mu ihema ry’ibonaniro. Mbese ibyo bintu bishobora kuba bisobanura iki? Mbese birababwira iki ku bijyanye no kwaguka mu butagatifu? By’umwihariko nimutekereze uko ibi bintu bihindura ibitekerezo byanyu byerekeye ku Mukiza. Imbonerahamwe nk’iyi ishobora kugufasha:
|
Mbese ni ikihe kintu wabonye? |
Mbese iki gishobora kuba gishushanya iki? |
|---|---|
Mbese ni ikihe kintu wabonye? Isanduku y’igihango (Kuva 37:1–9; 40:20–21) | Mbese iki gishobora kuba gishushanya iki? (Reba Kuva 25:20–22; Guide to the Scriptures , “Ark of the Covenant [Isanduku y’Igihango”) |
Mbese ni ikihe kintu wabonye? Igicaniro cyo koserezaho imibavu (Kuva 40:26–27; reba na none Kuva 30:1, 6–8) | Mbese iki gishobora kuba gishushanya iki? (Reba Ibyahishuwe 8:3–4) |
Mbese ni ikihe kintu wabonye? Igitereko cy’amatabaza (Kuva 37:17–24) | Mbese iki gishobora kuba gishushanya iki? (Reba Matayo 5:14–16; Yohana 8:12) |
Mbese ni ikihe kintu wabonye? Igicaniro cyo koserezaho ibitambo (Kuva 38:1–7; reba nanone Kuva 27:1; 29:10–14) | Mbese iki gishobora kuba gishushanya iki? (Reba Guide to the Scriptures, “Igitambo”) |
Mbese ni ikihe kintu wabonye? Igikarabiro (Kuva 30:17–21) | Mbese iki gishobora kuba gishushanya iki? (reba 2 Amateka 4:6; Yesaya 1:16; Yeremiya 33:8) |
Yego rwose, kuba ahantu hatagatifu ntabwo bitugira abatagatifu. Abalewi 19 hasobanura amategeko n’amabwiriza Nyagasani yahaye Abisirayeli ngo abafashe kwaguka mu butagatifu. Mbese ni iki ubona muri aya mategeko gishobora kugufasha gushaka ubutagatifu buturutse kuri Nyagasani? Mbese ni iki wumva wakora ngo wubahirize aya mahame byuzuye?
Nimurebe na none Henry B. Eyring, “Holiness and the Plan of Happiness,” Liyahona, Ugushyingo. 2019, 100–103; “Ihema ry’Ibonaniro” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.
The Tabernacle
Koresha Umuziki mutagatifu. Umuziki ufite imbaraga zikomeye zo gutumira uruhare rwa Roho no kubaka ukwizera muri Yesu Kristo. Ubutumwa buri mu ndirimbo akenshi bushimangira inyigisho ziri mu byanditswe bitagatifu. Nk’urugero, kuririmba indirimbo nka “More Holiness Give Me” (Indirimbo, nimero. 131) bishobora gushimangira bumwe mu butumwa bwigishwa mu Abalewi 19. Ishobora na none kubafasha gutekereza icyo bisobanuye guhinduka umutagatifu kurushaho nk’Umukiza no gutekereza uko Arimo kubafasha kwaguka mu butagatifu bwawe.
Kuva 35:4–35; 36:1–7
Nyagasani ansaba gutanga amaturo yanjye n’umutima ushaka.
Mu gihe cy’umwaka nyuma yo kuva muri Egiputa, umubano w’abana ba Isirayeli na Yehova wasobanurwa nkaho utari uhamye. Kandi na none, nk’uko musoma Kuva 35:4–35 na 36:1–7, reba uko Abisirayeli bitwaye ku itegeko ryo kubaka ihema ry’ibonaniro. Mbese ni iki wigira ku Bisirayeli gishobora kugufasha gukorera Nyagasani kurushaho?
Ashobora kutagusaba ibyuma by’agaciro, ibitambaro, cyangwa imbaho byo kubaka ihema ry’ibonaniro. Mbese ni iki Nyagasani yaguhaye, ndetse ni iki ari kugusaba gutanga? Mbese ni ryari “umutima [wawe] uguhwiturira kuza gukora umurimo”?
Reba na none Topics and Questions, “Igitambo,” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Abana ba Isirayeli batanze amaturo mu ihema ry’ibonaniro n’“umutima ushaka” (Kuva 35:5). Igihangano cyahanzwe na Corbert Gauthier, © Lifeway Collection/licensed from goodsalt.com
Kuva 40:12–14
imigenzo yo mu Ngoro yatanzwe kera cyane.
Kuva 40:12–14 havuga ku migenzo ya kera na none ikorerwa n’ubu mu nzu ya Nyagasani Aha hari imirongo y’inyongera ishobora kugufasha kwiga uko iyi migenzo ihamya Yesu Kristo:
-
Gusukura: Zaburi 51:2; Ezekiyeli 36:25–27
-
Kwambara umwambaro Mutagatifu : Yesaya 61:10; Matayo 22:11–14; Ibyahishuwe 19:7–8
-
Gusiga: Luka 4:18–19; Ibyakozwe n’Intumwa n 10:38
Abalewi 1:1–9; 4; 16
Kubera igitambo cya Yesu Kristo, nshobora kubabarirwa.
Byinshi mu gitabo cy’Abalewi bishobora kugaragara nk’aho ari bishya kuri twe—ibitambo by’inyamaswa, imigenzo harimo amaraso n’amazi, n’amategeko ayobora ibintu bito byimbitse mu buzima. Ariko iyo migenzo n’amategeko byashyiriweho kutwigisha amahame tuzi—ukwihana, ubutagatifu, n’Impongano y’Umukiza. Mwabona ayo mahame uko musoma Abalewi 1:1–9; 4; 16, mutekereze ku bibazo nk’ibi:
-
Mbese ni ayahe magambo cyangwa imirongo mbona inyibutsa Yesu Kristo n’igitambo cye cy’impongano?
-
Mbese ni iki nigira kuri ibi bitambo kijyanye n’igitambo cy’Umukiza
-
Mbese ni gute meze nk’abantu bakoze ibi bitambo?
Nyagasani ntabwo akidusaba ibitambo by’inyamaswa. Ariko igitambo kiracyari ihame ry’ingirakamaro ry’inkuru nziza. Kugirango umenye ubwoko bw’igitambo Nyagasani asaba, soma 3 Nefi 9:19–20; Inyigisho n’Ibihango 64:34. Mbese ni gute ugutanga ibitambo nk’ibi? Ni iki Mose 5:7 ikwigisha kubijyanye n’uko ugomba kureba ibitambo?
Reba kandi “Ibintu byo Kuzirikana: Ihema ry’Ibonaniro n’Igitambo.”
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Kuva 35:20–29; 36:1
Imana yampaye impano zimfasha gukora umurimo wayo.
-
Ku mpera y’iyi ncamake hari ishusho y’ihema ry’ibonaniro ry’Abisirayeli mu gasi. Mushobora gushaka kuyirebera hamwe n’abana bawe maze mukababaza ibikoresho byari bikenewe ngo hubakwe ihema ry’ibonaniro. Noneho mushobora gusomera hamwe Kuva 35:20–29 ngo mubone uko ibyo bikoresho byatanzwe. Mbese ni gute Nyagasani yaduhamagariye kugira uruhare mu kubaka ubwami Bwe?
-
Musomere hamwe nabo Kuva 36:1 kugira ngo mubone uko Nyagasani yateye inkunga Besalēli na Oholiyabu yo kubaka ihema ry’ibonaniro. Mushobora noneho kuganira n’abana banyu ku byo batekereza ko Nyagasani yabahaye ngo bibafashe kubaka ubwami bwe. Mbese ni gute twakoresha ibi bintu duha abandi umugishai?
Ingoro y’i Roma mu Butaliyani
Kuva 40:17–34
Nshobora kumva ikuzo rya Nyagasani mu myanya mitagatifu.
-
Kuva 40:17–34 hatondekanya ibintu byari bigize ihema ry’ibonaniro ry’Abisirayeli. Ahari mwebwe n’abana banyu mushobora kubibona muri iyi mirongo no ku ishusho y’ihema ry’ibonaniro iri ku mpera w’iyi ncamake. Muganire ukuntu buri gice cy’ihema ry’ibonaniro gishobora kwigisha ibyerekeye Umukiza cyangwa Data wo mu Ijuru. nk’urugero, isanduku y’ubuhamya ishobora kutwibutsa Amategeko y’Imana, igicaniro gishobora kutwibutsa igitambo cya Yesu Kristo, n’ibindi.
-
Mbese ni ahahe hantu hatagatifu dufite uyu munsi hadufasha kwiyumvamo ko turi hafi ya Yesu Kristo? Nk’abagize iki kiganiro, mushobora kurebera hamwe amashusho “Temples” (Isomero ry’Inkuru Nziza). Mushobora na none kuririmba indirimbo nka “Holy Places” (Isomero ry’Inkuru Nziza). Musangizanye uko mwiyumva ku bijyanye n’ahantu hatagatifu nk’ingoro.
What Is a Temple?
Abalewi 1:1–4
Kubera igitambo cya Yesu Kristo, nshobora kubabarirwa.
-
ibitambo by’inyamaswa bisobanurwa mu Isezerano rya Kera byashyizweho ngo byigishe abana ba Isirayeli ibijyanye n’imbabazi binyuze muri Yesu Kristo. Mutekereze uko mwasoma ibijyanye n’ibi bitambo bishobora nabyo kwigisha abana banyu. Mushobora kubereka amashusho ya Yesu Kristo ari i Getsemani no ku musaraba (reba Gospel Art Book, nimero. 56, 57) uko musomera hamwe n’abana banyu Abalewi 1:1–4. Mubafashe kubona amagambo cyangwa imirongo ibibutsa igitambo cya Yesu Kristo.
-
Mushobora na none gusomera hamwe 3 Nefi 9:19–20 kugira ngo mubone ibyo dutegetswe gutamba mu kigwi cy’inyamaswa. Mbese gutura Nyagasani umutima umenetse na roho ishengutse bisobanura iki? Reba Guide to the Scrptures, “broken hear [Umutima Umenetse]” (Isomero ry’Inkuru Nziza) hagufashe gusubiza iki kibazo.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .