2020–2024
“Urusha Aba Kunkunda?”
Igiterane rusange Ukwakira 2021


“Urusha Aba Kunkunda?”

Ni ibihe bintu ushobora gukora mu buzima bwawe bwite ngo werekane ko ukunda Nyagasani mbere?

M’Ugushyingo 2019, inshuti yanjye na njye twasuye Ubutaka Butagatifu. Tukiri aho, twize tunasubiramo ibyanditswe bitagatifu bijyanye n’ubuzima bwa Yesu Kristo. Igitondo kimwe twahagaze ku nkombe y’inyanja y’amajyaruguru y’iburengerazuba bw’i Galilaya ahantu bishoboka ko ariho Yesu yahuriye n’abigishwa Be nyuma y’Umuzuko We.

Nyuma y’Umuzuko wa Yesu, nk’uko tubisoma muri Yohana ibice 21, Petero n’abandi bigishwa barobye ijoro ryose nta kuronka.1 Mu gitondo, babona umugabo uhagaze ku nkombe wababwiye ngo baterere urushundura rwabo ku ruhande rundi rw’ubwato. Ku gutangara kwabo, mu buryo bw’ibitangaza urushundura rwari rwuzuye.2

Ako kanya bahise bamenya ko uwo mugabo ari Nyagasani, bihutira kumusuhuza.

Uko bakururaga urushundura rwabo ku nkombe, rwuzuye amafi, Yesu yavuze ati, “Nimuze murye.”3 Yohana avuga ko “Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati, Simoni mwene Yona, Urusha Aba Kunkunda?”4

Ubwo nari mpagaze kuri iyo nkombe y’inyanja, nabonye ko ikibazo cy’Umukiza cyari kimwe mu bibazo by’ingirakamaro kurusha ibindi yazambaza umunsi umwe. Nashoboraga hafi kumva ijwi rye ribimbaza, “Russell, urusha aba kunkunda?”

Wibaza icyo Yesu yashakaga kuvuga abaza Petero, “Urusha aba kunkunda?”

Mu guhuza iki kibazo natwe mu minsi yacu, Nyagasani yaba arimo atubaza buryo ki duhuze n’ingaruka nyinshi nziza n’imbi birushanirwa ko tubirangarira ndetse tukabiha n’igihe cyacu. Yaba arimo kubaza buri wese muri twe niba tumukunda kurusha ibintu by’isi. Iki cyaba ikibazo ku byo duha agaciro mu by’ukuri mu buzima bwacu, uwo dukurikira, n’uko tureba imibano yacu n’abagize umuryango hamwe n’abaturanyi. Cyangwa wenda ari kubaza ikituzanira by’ukuri umunezero n’ibyishimo.

Ese ibintu by’iyi si bituzanira umunezero, ibyishimo n’amahoro Umukiza yatanze ku bigishwa Be kandi aduha? We wenyine ashobora kuzana umunezero w’ukuri, ibyishimo, n’amahoro binyuze mu kumukunda no gukurikira inyigisho Ze.

Nigute twasubiza ikibazo “Urusha aba kunkunda?”

Ubwo tuzavumbura ubusobanuro bwuzuye kurushaho bw’iki kibazo, dushobora kurushaho kuba abagize umuryango beza, abaturanyi, abanegihugu, abanyamuryango b’Itorero, ndetse n’abahungu n’abakobwa b’Imana.

Ku myaka yanjye, nagiye mu mihango yo gushyingura myinshi. Nzi neza ko benshi muri mwe bamaze kubona ibyo maze kubona. Iyo twizihiza ubuzima bw’ugize umuryango twapfushije cyangwa inshuti, biragoye ko ufashe ijambo avuga ku byerekeye ingano y’urugo rw’umuntu, umubare w’imodoka, cyangwa amafaranga asigaye kuri konti za banki. Ubusanzwe ntibavuga ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga. Mu mihango yo gushyingura myinshi nagiyemo, bibanda ku mubano w’abo n’abo bakunda, serivisi bakoreye abandi, amasomo y’ubuzima n’ibyo banyuzemo, n’urukundo rwabo rwa Yesu Kristo.

Ntimunyumve nabi. Sindi kuvuga ko kugira urugo rwiza cyangwa imodoka nziza ko ari bibi cyangwa ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ari bibi. Icyo ndimo kuvuga ni uko ku iherezo, ibyo bintu bifite akamaro gato ugereranyije no gukunda Umukiza.

Iyo tumukunze tukanamukurikira, tugira ukwizera muri We. Tukihana. Dukurikiza urugero Rwe tukanabatizwa ndetse tukanakira Roho Mutagatifu. Tukihangana kugeza ku ndunduro maze tukaguma mu nzira y’igihango. Tubabarira abagize umuryango n’abaturanyi tureka inzika twaba tubafitiye. Tugira umuhate mu kubaha amategeko y’Imana. Duharanira kumvira. Dukora kandi tunaguma mu bihango. Duha icyubahiro ba Data na ba Mama. Dushyira ku ruhande ingero mbi z’iby’isi. Twitegurira Ukuza kwa Kabiri Kwe.

Muri “The Living Christ: The Testimony of the Apostles,” dusoma: Yesu umunsi umwe azagaruka ku isi. … Azategeka nk’umwami w’Abami kandi yime ingoma nka Nyagasani w’Abanyagasani, kandi buri vi rizapfukama na buri rurimi ruzavuga rumuhimbariza imbere Ye. Buri wese muri twe azahagarara kugira ngo acirwe urubanza na We agendeye ku mirimo yacu n’ibyifuzo by’imitima yacu.5

Nk’umwe mu ntumwa wasinye inyandiko ya “The Living Christ”, nshobora kuvuga ko kumenya ko Yesu “ari urumuri, ubuzima, n’ibyiringiro by’isi”6 bimpa icyifuzo gikomeye kurushaho cyo kurushaho kumukunda buri munsi.

Ndahamya ko Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bariho. Ndahamya ko badukunda. Ibyanditswe bitagatifu byigisha ko “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”7 Ibyanditswe bitagatifu byigisha kandi ko Yesu yakunze abari mu isi cyane ku buryo yatanze ubuzima bwe bwite, kugira ngo abazamwemera bose babe bahinduka abahungu n’abakobwa b’Imana.8

Data wo mu Ijuru yaradukunze cyane ku buryo yateguye umugambi We w’agakiza hamwe n’Umukiza nk’ipfundo ry’ishingiro. Nuko Yesu yaradukunze ku buryo mu nama Ikomeye mu Ijuru, ubwo Data wo mu Ijuru yabajije uwo akwiye kohereza. Yesu, wari imfura mu bana bose ba roho ba Data, arasubiza avuga ko Data wo mu Ijuru akwiye kumwohereza.9 Yesu Kristo yavuze ko ugushaka kwa Se gukwiye gukorwa, kandi ko ikuzo rikwiye kuba irya Se iteka ryose.10 Yesu yaritanze mu kuba Umukiza n’umucunguzi wacu kugira ngo tube twahinduka nka Bo ndetse tukagaruka kuba mu maso Habo.

Ibi byanditswe bitagatifu bibiri byigisha kandi ko gusubira mu maso Habo dukeneye kwemera. Dukwiye kwemera Yesu n’umugambi w’ibyishimo w’Imana. Kwemera ni ugukunda tukanakurikira Umukiza tukanubaha amategeko, yewe no mu kivunge cy’ibigeragezo n’amakimbirane.

Isi y’ubu iradugaraye. Hari ugutenguha, ubwumvikane buke, ishavu, n’ibirangaza.

Umuyobozi Dallin H. Oaks, avuga muri 2017, yabonye ibikurikira: “ibi ni ibihe bigoranye, byuzuye imihangayiko ikabije: intambara n’ibihuha by’intambara, ibyorezo bishoboka by’indwara zandura, amapfa, imyuzure, no gushyuha kw’isi.”11

Ntidushobora gutakaza urukundo n’ibyiringiro byacu muri Yesu, habe nubwo duhuye n’imbogamizi ziturenze. Data wo mu Ijuru na Yesu ntibazigera batwibagirwa. Baradukunda.

Ukwakira gushize, Umuyobozi Russell M. Nelson yatwigishije akamaro ko gushyira Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo imbere mu buzima bwacu. Umuyobozi Nelson yatwigishije ko ubusobanuro bumwe bw’ijambo Isirayeli ari “Mureke Imana iganze.”12

Yabajije buri wese muri twe ibi bibazo: “Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe? Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwawe? Ese uzemerera amagambo Yayo, amategeko Yayo, ndetse n’ibihango Byayo kugira ububasha ku byo ukora buri munsi? Ese uzemerera ijwi Ryayo rifate umwanya wa mbere y’irindi iryo ari ryo ryose? Ese ufite ubushake bwo kureka icyo igukeneyeho cyose ko ukora kigafata iyabukuru ku kindi cyifuzo cyose? Ese ufite ubushake bwo kubona ugushaka kwawe kumizwe mu Kwayo?”13

Tugomba kwibuka buri gihe ko ibyishimo byacu nyakuri biterwa n’umubano wacu n’Imana, na Yesu Kristo, ndetse n’uwa buri wese.

Uburyo bumwe bwo kugaragaza urukundo rwacu ni ukwisunga umuryango, inshuti, n’abaturanyi mu gukora ibintu bito mu kurushaho gufasha abandi. Kora ibintu bigira ino si ahantu heza kurushaho.

Ni ibihe bintu ushobora gukora mu buzima bwawe bwite kugira ngo werekane ko ukunda Nyagasani mbere?

Uko twibanda ku gukunda abaturanyi nk’uko abakunda, dutangira gukunda by’ukuri abo baturi iruhande.14

Ndabaza na none, ni gute wasubiza ikibazo cy’Umukiza “Urusha aba kunkunda?”

Uko uzirikana iki kibazo, nk’uko nabikoze, ndasenga ko wasubiza nk’uko Petero yasubije hashize igihe “Yego, Nyagasani; uzi ko ngukunda,”15 noneho ubyerekane ukunda ukanafasha Imana n’abandi bose bari impande yawe.

Ndahamya ko dufite umugisha kuba dufite inkuru nziza ya Yesu Kristo kugira ngo ituyobore mu buryo tubayeho n’ubwo dufatanamo. Muri We, tuvumbura ko buri mukobwa n’Umuhungu b’Imana ari ab’agaciro kuri We.

Ndahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu ukundwa. Ni we Mwana Wenyine w’Imana w’Ikinege. Kandi ntanze ubu buhamya niyoroheje mu izina rya Yesu Kristo, amena.