Ngwino, Unkurikire
Kuwa 1-7 Kamena. “Umutima Wanjye Wishimire Nyagasani”: Rusi; 1 Samweli 1–7


“Kuwa 1-7 Kamena. ‘Umutima Wanjye Wishimire Nyagasani’: Rusi; 1 Samweli 1–7,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 1-7 Kamena. ‘Umutima Wanjye Wishimire Nyagasani,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Rusi na Nawomi bagendana

Whither Thou Goest [Aho Ujya Hose], cyahanzwe na Sandy Freckleton Gagon

Kuwa 1-7 Kamena: “Umutima Wanjye Wishimire Nyagasani”

Rusi; 1 Samweli 1–7

Rimwe na rimwe dutekereza ko ubuzima bwacu bugomba gukurikira inzira itarimo inzitizi kuva mu ntangiriro kugeza ku mpera. Intera ngufi hagati y’ahantu habiri, ibyo aribyo byose, ni umurongo urambuye. Kandi nyamara ubuzima bwuzuye ibidutinza n’inkereramucyamo bitujyana mu byerekezo tutari twiteze.

Rusi na Hana bari basobanukiwe ibi neza. Rusi ntabwo yari umu Isirayeli, ariko yari yararongowe nawe, kandi ubwo umugabo we yari amaze gupfa, yagombaga guhitamo. Mbese yari gusubira mu muryango we no mu buzima bwa kera, yari amenyereye, cyangwa se yari kuguma mu kwizera kw’Abayisirayeli no mu rugo rushya hamwe na nyirabukwe? (reba Rusi 1:4–18). Umugambi wa Hana mu buzima bwe wari ukubyara abana, ariko ntiyabishoboye, kandi ibyo byamusize “mu buribwe bwa roho” (reba 1 Samweli 1:1–10). Uko musoma ibyerekeye Rusi na Hana, mutekereze ukwizera bari bafite kwatumye bagenda mu nzira batateganije. Noneho mutekereze urugendo rwanyu ubwanyu. Rutandukanye n’urwa Rusi na Hana—n’undi muntu uwo ariwe wese. Ariko mu bigeragezo n’ibitungurana biri hagati aha n’icyerekezo cyanyu cy’ubuziraherezo, mushobora kwiga kuvuga nka Hana muti: “Umutima Wanjye Wishimire Nyagasani” (1 Samweli 2:1).

Reba na none Inkoranyamagambo ya Bibiliya kubw’incamake y’ibitabo bya Rusi na 1 Samweli.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Rusi

Yesu Kristo ashobora guhindura mu byago intsinzi.

Ubuzima buba bukomeye ku mupfakazi igihe icyo aricyo cyose. Ariko igihe umugabo wa Rusi yapfaga, imibereho ye yari ikomeye by’umwihariko. Mu muco wa Kisirayeli icyo gihe, umugore udafite umugabo cyangwa abana b’abahungu nta burenganzira yabaga afite ku mitungo n’uburyo buke cyane bwo gushaka imibereho. Uko musoma inkuru ya Rusi, muzirikane uko Nyagasani yahinduye mu byagoimigisha ikomeye. Mbese ni iki mubona kuri Rusi cyashoboraga kuba cyaramufashije? Mbese ni gute Bowazi yacunguye Rusi akamukura mu bihe byo kwiheba? (reba Rusi 4:4–10). Mbese ni gute bombi Rusi na Bowazi bari bameze nka Yesu Kristo?

Reba na none “Be Still, My Soul,” Indirimbo, nimero. 124.

Rusi; 1 Samweli 1

Nshobora kwizera ko Imana izanyobora kandi ikamfasha ititaye ku miterere yanjye.

Ahari wagize igihombo gikomeye, nk’icyo Rusi na Nawomi bagize (reba Rusi 1:1–5). Cyangwa ahari, nka Hana, wifuje imigisha utari wakira (reba 1 Samweli 1:1–10). Mbese ni gute aba bagore berekanye ukwizera kwabo mu Imana? Mbese ni iki mwigiye ku ngero zabo?

Nibyo rwose, si buri wese usengera umwana umuhabwa, kandi si buri wese upfushije umugabo wongera gushaka. Ariko buri wese uhindukirira Umukiza ahabwa inkunga n’amabwiriza. Mutekereze uko “mwaje kwizera” Nyagasani (Rusi 2:12) mu bihe byanyu bigoye.

Reba na none Amy A. Wright, “Abide the Day in Christ,” Liyahona, Ugushyingo. 2023, 9–11.

Hana n’umwana we

For This Child I Prayed [Uyu Mwana Niwe Nasabye], cyahanzwe na Elspeth Young

1 Samweli 2; 4–7

Kugira ngo nakire inkunga ya Nyagasani, nkeneye kumwizera no kubaha amategeko Ye.

Igihe abanzi babo babateraga, abisirayeli batekereje ko kuzana isanduku y’isezerano byari bubarinde. Uko musoma 1 Samweli 4–6, mutekereze impamvu ibyo bitakoze. (Muzirikane na none ku bikorwa byo gukiranuka by’abahungu ba Eli, bakoraga nk’abatambyi mu ihema ry’ibonaniro, muri 1 Samweli 2:12–25.) Mbese ni iki mutekereza ko Nyagasani yageragezaga kwigisha abantu be? Mbese ni iki mwigiye ku byabaye ku Bafilisitiya nyuma yo kwigarurira isanduku y’isezerano? (reba ibice 5–6). Mbese ni iki mwigiye ku muhate w’Abisirayeli wo kongera kubona uburinzi bwa Nyagasani 1 Samweli 7?

Mushobora gushishikazwa no gusoma igisigo cy’igisingizo cya Hana muri 1 Samweli 2:1–10. Mbese ni iki mubona mu magambo ye cyakabaye cyarafashije abahungu ba Eli n’abandi Bisirayeli bose?

1 Samweli 3

agashushondanga k’iseminari
Nshobora kumva no kubaha ijwi rya Nyagasani.

Hari igihe, mushobora kwiyumva nka Samweli, wumvise ijwi rya Nyagasani ariko ntarimenye. Nka twe twese, Samweli yagombaga kwiga uko yamenya ijwi rya Nyagasani. Uko mwiga 1 Samweli 3, mbese ni iki mwigiye kuri uyu mwana w’umuhungu cyerekeranye no kumva no kubaha ijwi rya Nyagasani? Mu shobora nanone gucukumbura ibi byanditswe bitagatifu maze mugakora urutonde rw’amabwiriza ashobora gufasha umuntu kumenya ijwi rya Nyagasani : 1 Abami 19:11–12; Luka 24:15–32; 3 Nefi 11:3–7; Inyigisho n’Ibihango 6:22–23; 8:2–3; 9:7–9.

Mu bindi bihe, mushobora kwiyumva nk’aho ijuru ryacecetse kandi ko Imana idashaka kuvugana namwe. Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati, “Ese Imana koko ishaka kuvugana namwe? Yego!” (“Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liyahona, Gicurasi 2018, 93–96). Uko mwiga ubutumwa bw’Umuyobozi Nelsoni, mbese ni iki mubona kibatera umuhate wo kumva no kubaha ijwi rya Nyagasani? Mbese niiki umuyobozi Nelson abasaba gukora, ndetse ni iyihe migisha abasezeranya? Mushobora na none kureba ubutumire n’imigisha yasezeranyijwe ku ihishurirwa muri “Walk in God’s light” (For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices, 16–20). Mutekereze guhitamo ikintu kimwe mushobora gukora ngo “mwongere ubushobozi bwawe bwa roho bwo kwakira amahishurirwa.”

Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Rusi

Nshobora kwereka urukundo n’ineza abantu bankikije.

  • Uko musangiza abana banyu inkuru ya Rusi (mushobora gukoresha “Ruth and Naomi” muri Old Testament Stories, 100–103), maze mukabasaba kuzamura ukuboko buri gihe bumvise igikorwa cy’ubugwaneza mu nkuru. Bashobora na none gusangiza uko biyumva iyo abandi babagiriye neza, cyangwa iyo bagiriye abandi neza. Mbese ni gute Umukiza yari umugwaneza kuri twe? Mbese ni gute twakurikira urugero Rwe? (reba “Kindness Begins with Me,Children’s Songbook, 145).

    2:0

    Ruth and Naomi

Rusi; 1 Samweli 1

Nshobora kugira ukwizera muri Nyagasani.

  • Inkuru za Rusi na Hana zishobora gutera abana banyu kugumya kuba indahemuka mu bihe bigoye. Mutekereze kubafasha gukora imbonerahamwe yoroheje ifite imitwe Ibigeragezo, Ibikorwa, Imigisha. Noneho mushobora gusomera hamwe Rusi 1:3–5, 8, 16; 2:1–3, 8–12; 4:13–17; 1 Samweli 1:1–18 maze bakandika munsi y’iriya mitwe ibyo basanga muri iyi mirongo. Mbese ni gute Rusi na Hana berekanye ukwizera kwabo muri Nyagasani? Mwebwe cyangwa abana bawe mushobora noneho gusangiza urugero rw’uko Nyagasani yabahaye umugisha uri mu bihe bigoye.

1 Samweli 1:1–18

Data wo mu Ijuru yumva kandi agasubiza amasengesho yanjye.

  • Kugira ngo mumenye ibyerekeye Hana, abana banyu bashobora gusoma 1 Samweli 1:1–18 cyangwa “Hana” muri Old Testament Stories (104–5) cyangwa bakareba “Hannah’s Faith” (amashusho, Isomero ry’Inkuru Nziza). Bishobora gushimisha guterera umupira umwana maze ukamusaba kuvuga igice cy’inkuru mbere y’uko awuterera undi. Mbese ni iki mwigira ku isengesho mugendeye ku rugero rwa Hana?

    1:15

    Hannah

    3:9

    Hannah's Faith

Samweli na Eli

Samuel Tells Eli the Truth [Samweli abwira Eli ukuri, cyahanzwe na Robert T. Barrett

1 Samweli 3:1–10

Nshobora kumva no kubaha ijwi rya Nyagasani.

  • Ahari gukina agakino koroheje bishobora gufasha abana banyu kwigira ku byabaye kuri Samweli n’ihishurirwa. Umwana umwe ashobora kwigira nkaho ari Samweli undi akigira nkaho ari Eli uko musoma 1 Samweli 3:1–10 (reba na none “Samuel the Prophet” muri Old Testament Stories, 106–9, cyangwa amashusho “Samuel and Eli,” Isomero ry’Inkuru Nziza). Mbese ni iki twigira kuri Samweli cyerekeranye no kumva ijwi rya Nyagasani? Mbese ni gute twerekana ko dushaka kumva igihe Nyagasani avugana natwe?

    2:10

    Samuel the Prophet

    1:58

    Samuel and Eli

  • Mubaze abana banyu uko bashobora gusobanurira umuntu runaka uko Nyagasani avugana nabo. Ushobora kubafasha kureba ibisubizo muri Inyigisho n’Ibihango 6:22–23; 8:2–3; 9:7–9.

Fasha abana bawe kwiga uko bamenya Roho. Ntabwo byoroshye gutandukanya ibyiyumviro byacu na Roho Mutagatifu. Buri wese agorwa n’ibi uko ibihe bigenda bisimburana. Fata buri mahirwe yose ushobora kubona mu gufasha abana bawe kumenya igihe barikwiyumvamo uruhare rwa Roho. Nk’urugero, uko usoma 1 Samweli 3:1–10 n’imirongo yatanzwe yo mu Inyigisho n’Ibihango, ushobora gusangiza ubunararibonye aho Nyagasani yakwigishije mu bitekerezo byawe no mu mutima wawe.

Kubyisumbuyeho, reba ikinyamakuru cya Inshuti cyasohotse uku kwezi.

Samweli abyuka mu gitanda

Boy Samuel Called by the Lord [Umuhungu Samweli Ahamagarwa na Nyagasani], cyahanzwe na Harry Anderson

Paji iriho umukoro wo mu ishuri ry’ibanze: Data wo mu Ijuru yumva kandi agasuiza amasengesho yanjye