“Kuwa 8-14 Kamena. ‘Nyagasani Areba mu Mutima’: 1 Samweli 8–10; 13; 15–16,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 8-14 Kamena. ‘Nyagasani Areba mu Mutima,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Beside Still Waters [Iruhande rw’Amazi Atuje], cyahanzwe na Simon Dewey
Kuwa 8-14 Kamena: “Nyagasani Areba mu Mutima”
1 Samweli 8–10; 13; 15–16
Sawuli yari umworozi w’indogobe. Nubwo yari muremure kandi afite uburanga, yari “muto mu maso [ye] ubwe” kandi azirikana umurage w’umuryango we (reba 1 Samweli 9:2–3, 21; 15:17). Ku munsi yagombaga kwerekanwa imbere ya Isirayeli nk’umwami, ntiyigeze yigaragaza; yari afite ubwoba cyane “yarihishe” (1 Samweli 10:21–22). Ureba Sawuli, ntiwarii gutekereza ko yari kuyobora Abisirayeli ngo abageze ku ntsinzi batsinde abanzi babo—ndetse ko nyuma azaba umwibone kandi akarwanya Nyagasani.
Dawidi yari umworozi w’intama. Ntabwo yari afite umubiri utangaje nk’abavandimwe be bakuru. Ku munsi Samweli yaje guhitamo umwami mushya wa Isirayeli, ntibyagaragaraga hari agaciro bifite gushyira Dawidi mu bahatanira uwo mwanya, bityo bamusize mu murima aragiye intama. Ureba Dawidi, ntiwari gutekereza ko yari kugira ukwizera n’umurava wo kunesha igihanganjye maze akaba umwami w’igitangaza wa Isirayeli.
Ariko Nyagasani ntabwo areba ibituranga, imigaragarire yacu, no kutigirira icyizere. Ahubwo, areba, “ku mutima” (1 Samweli 16:7). Kandi ndetse mu gihe umutima wacu uba udakwiriye, iyo tubyifuza, Aduha “undi mutima” (1 Samweli 10:9).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
1 Samweli 8
Yesu Kristo ni Umwami wanjye.
1 Samweli 8 avuga ku bihe byari guhindura iherezo ry’Abisirayeli iteka ryose. Mu kwirinda abanzi babo, Abisirayeli bashatse icyo abaturanyi babo bari bafite—umwami wo kubayobora. Uko musoma ubusabe bwabo n’igisubizo Nyagasani yabahaye, mutekereze uwo mureba ngo abarinde kandi abayobore. Mutekereze icyo kureka Nyagasani “akabayobora” bisobanuye (1 Samweli 8:7).
Mu byumweru biri imbere, muzasoma umubare w’abami bahamagawe ngo bayobore Isirayeli. Uko mwiga ibiberekeyeho, mutekereze ku bibazo bikurikira:
-
Mbese ni gute imbuzi za Nyagasani zujujwe muri 1 Samweli 8:10–18?
-
Mbese ni gute abana ba Isirayeli bagizweho ingaruka n’amahitamo yabo yo kuyoborwa n’umwami wo mu isi?
-
Mbese ni gute Yesu Kristo atandukanye n’abami bo mu isi? Mutekereze ibintu byo mu isi bishobora kubatera gukenera kubikura mu buzima bwanyu ngo mureke Kristo abe Umwami wanyu.
Reba na none “Rejoice, the Lord Is King!,” Indirimbo, nimero. 66.
1 Samweli 9–10; 16:1–13
Imana ihamagara abantu binyuze mu buhanuzi ngo bakore mu bwami Bwayo.
Musome uko Imana yahitagamo abami ba Isirayeli muri 1 Samweli 9–10 na 16 (reba cyane cyane 9:15–17; 10:1–12; 16:1–13). Murebe umurongo ubafasha gusobanukirwa icyo bisobanuye “guhamagarwa n’Imana, mu buhanuzi” mu Itorero rya Nyagasani muri iki gihe (Ingingo z’Ukwizera 1:5). Mushobora gutekereza kwishyira mu mwanya w’umuyobozi uha umuhamagaro (Samweli), umuntu wahamagawe (Sawuli na Dawidi), n’abantu bahamagariwe gukora umurimo (Abisirayeli). Mbese ni iki mwigira ku magambo n’ibikorwa byabo muri ibi bice?
Igishushanyo cya Samweli asuka amavuta kuri Sawuli, cyahanzwe na P. Mann, © Lifeway Collection/licensed from goodsalt.com
1 Samweli 13:5–14; 15
“Kubaha biruta ibitambo.”
Mutekereze ko uko Sawuli yari acecetse 1 Samweli 10, biratangaje gusoma ibyerekeye “ukwigomeka” kwe n’ “ukwinangira” nyuma yo kuba umwami (1 Samweli 15:23). Muratekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye ibi bibaho? Muri 1 Samweli 13:5–14, ni iyihe mico n’imyifatire mubona yamuganishije ku kugwa?
Muri 1 Samweli 15, murasoma iby’amategeko ya Nyagasani Sawuli atubahirije kubera ko yatekereje ko yari afite impamvu nyakuri. Kugira ngo mwigire ku mahitamo mabi ya Sawuli, nimurebe umurongo 22 noneho musimbuzeamagambo “igitambo” n’“ibinure by’inyama” ibintu bigaragara neza ariko bitari ingenzi nko kumva no kubaha Nyagasani. Mbese ni gute mwahawe umugisha uko mushyira ugushaka kw’Imana imbere mu buzima bwanyu?
1 Samweli 16:6–12
“Nyagasani areba mu mutima.”
Mwaba mwarigeze gufata umwanzuro mushingiye “ku ishusho y’inyuma” y’ikintu cyangwa umuntu, nyuma mmukaza gusanga waribeshye? Ahari mwariye ikintu runaka kitari cyiza nk’uko cyagaragaraga inyuma. Cyangwa ahari mwaciriye urubanza umuntu mu buryo budakwiye.
Igihe Samweli yashakaga umwami mushya wa Isirayeli, Nyagasani yamwigishije uburyo bwiza. Musome ibyerekeranye n’’ibyo 1 Samweli 16:6–7, maze mutekereze gukora urutonde rw’uburyo abantu bacira urubanza abandi “bagendeye ku ishusho y’inyuma.” Mushobora kubona urugero mu butumwa bw’Umuyobozi Christophe G. Giraud-Carrier “Turi abana Bayo” (Liyahona, Ugushyingo. 2023, 114–16). Bisobanuye iki kureba “mu mutima” nk’uko Nyagasani abikora? (1 Samweli 16:7). Mushobora kubona urugero rw’ibi, namwe, mu butumwa bw’Umuyobozi Christophe G. Giraud-Carrier. Ahari mushobora gutekereza ibindi bihe Umukiza atarebeye ku ishusho y’umuntu y’inyuma. (Reba, nk’urugero, Mariko 12:41–44; Luka 5:1–11; 19:1–9; Yohana 4:5–30; Mose 6:31–36.) Mbese ni iki mwigiye kuri izi ngero?
Mbese ni gute mwakurikiza urugero rw’Umukiza mu buryo mubonamo abandi—namwe ubwanyu? Mbese ni gute gukora ibyo bigira ingaruka ku busabane bwanyu n’abandi? Mutekereze kubwira umuntu runaka ibyiza mubona mu mutima we.
Murebe na none Ulisses Soares, “Bavandimwe muri Kristo,” Liyahona, Ugushyingo. 2023, 70–73.
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
1 Samweli 8
Yesu Kristo ni Umwami wanjye.
-
Uko musomera hamwe 1 Samweli 8 n’abana banyu, mubafashe kubona impamvu Samweli yabwiye Abisirayeli ko kugira umwami cyari igitekerezo kibi. Mbese byari byiza kugira Yesu Kristo nk’umwami wacu? Ahari mushobora gukora ikamba mu rupapuro maze mukaryambara maze mugasangiza ikintu dushobora gukora kugira ngo twerekane ko dushaka ko Yesu aba Umwami wacu. (Reba na none Yeremiya 23:5; Inyigisho n’Ibihango 45:59.)
1 Samweli 8:6; 9:15–17; 10:1–24; 16:1–13
Abantu bakora umurimo mu Itorero bahamagarwa n’Imana.
-
Inkuru y’Imana ihitamo Sawuli na Dawidi kuba abami ishobora gufasha abana banyu gusobanukirwa uko abantu bahamagarwa muri iki gihe ngo bakore mu Itorero binyuze mu mahishurirwa. Mu kubigisha izo nkuru, mushobora kwandika ibihe byo mu nkuru ku duce tw’urupapuro, maze abana banyu bakadutondeka neza uko musomera hamwe imirongo yo mu byanditswe bitagatifu (reba na none “Young David” muri Old Testament Stories, 110–11). Noneho mushobora kuganira ku bihe ubwo Imana yabahaye umugisha binyuze mu mbaraga za roho ngo mwuzuze umukoro cyangwa umuhamagaro (reba 1 Samweli 10:9–10).
1:16Young David
-
Mbese ni iki gishobora na none kuba igihe cyiza cyo kwigisha abana banyu ingingo y’ukwizera ya gatanu. Mubabwire uko mwakiriye umuhamagaro wanyu mu Itorero. Mbese ni gute mwari muzi ko mwahamagawe n’Imana?
The Prophet Samuel Anoints David to Be King of Israel in Bethlehem [Umuhanuzi Samweli Asuka Amavuta kuri Dawidi ngo Abe Umwami i Betelehemu, cyahanzwe na Balage Balogh
1 Samweli 16:1–13
Nyagasani areba mu mutima.
-
Igikoresho cy’imfashanyigisho gishobora gufasha abana banyu gusobanukirwa ihame riri muri 1 Samweli 16:7. Nk’urugero, mushobora kwereka abana banyu ibiryo cyangwa igifuniko kidahura n’ibiri imbere. Mbese ni iki 1 Samweli 16:7 n’iyi mfashanyigisho byerekana k’uko twakabaye twibona ubwacu n’abandi bantu? Muririmbe indirimbo ishimangira iri hame, nka “Love One Another” (Children’s Songbook, 136).
Koresha imfashanyigisho. Mu gihe abana banyu bafite ikintu cyo kureba cyangwa gukoraho kirebana n’ihame ry’nkuru nziza, baba bazaryibuka. Nk’urugero, uko musomera hamwe, 1 Samweli 16:7 mushobora kubareka bakabafasha gushaka ingero zo kureba ibintu mu buryo butandukanye mukwerekana ingingo y’uko tugomba kugerageza kureba nk’uko Nyagasani areba—tureba “mu mutima”—kuruta guca urubanza ushingiye “ku ishusho y’inyuma.”
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora gusangizanya ibyo mwanyuzemo aho mwamenyeye impamvu mugomba “kureba mu mutima,” atari “ku ishusho y’inyuma” (umurongo 7). Mushobora na none kubwirana imico myiza mubona mu mitima ya buri umwe muri bo.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .