Ngwino, Unkurikire
Kuwa 22-28 Kamena. “Ujye Wumva Gusenga Kwabo Uri mu Ijuru”: 2 Samweli 11–12; 1 Abami 3; 6–9; 11


“Kuwa 22-26 Kamena. ‘Ujye Wumva Gusenga Kwabo Uri mu Ijuru’: 2 Samweli 11–12; 1 Abami 3; 6–9; 11,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 22-26 Kamena. ‘Ujye Wumva Gusenga Kwabo Uri mu Ijuru,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Salomo yegurira Imana ingoro

Solomon Dedicates the Temple at Jerusalem [Salomo Yegurira Imana Ingoro i Yerusalemu, cyahanzwe na James Tissot n’abandi

Kuwa 22-28 Kamena:“Ujye Wumva Gusenga Kwabo Uri mu Ijuru”

2 Samweli 11–12; 1 Abami 3; 6–911

Sawuli, Dawidi, na Salomo, abami batatu ba mbere ba Isirayeli, bose batangiranye amasezerano menshi cyane. Abiyoroshya, intwari, abashishoza, buri wese yabonye ubutoni kuri Nyagasani—nibura mu cihe bya mbere. Ikibabaje, buri mwami yagiye agira intege nke za muntu n’igishuko. Bashyiraga ibyifuzo byabo imbere ya Nyagasani. Kandi nk’uko twabibonye uko ibihe byagiye bisimburana mu byanditswe bitagatifu—no mu buzima bwacu—ibyo byateye icyago gikomeye.

Ariko hari ikintu cy’ingenzi cyabayeho ku ngoma yaa Salomo cyatanze ibyiringiro ko ubuzima bw’abantu b’igihango buzagenda neza. Salomo yubatse ingoro. Yari kuba inzu ihoraho ya Nyagasani kuruta uko isanduku y’isezerano yari imeze. Kandi yagaragazaga ko Nyagasani ari kumwe n’abantu Be bihoraho. Salomo yari abizi ko abantu bazakomeza kugira intege nke n’ibigeragezo mu buryo butandukanye. Mu kwegurira inzu ntagatifu nshya Imana, Salomo yatakambiye Nyagasani ati:, “Ni … bakugarukira n’umutima wabo wose, … ujye wumva gusenga kwabo” (1 Abami 8:47–48). Icyo ni igice cy’ibyo ibihango tugirira mu ngoro bidukorera—birema ubusabanehagati yacu n’Imana. Biduhesha isezerano ko binyuze mu kwihana kwacu n’impuhwe ze, ashobora “gutura hagati muri [twe]” kandi ntazigere adutererana (1 Abami 6:13).

Kubw’incamake y’igitabo cy’Abami 1, reba “Abami, books of” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

2 Samweli 11; 12:1–14

agashushondanga k’iseminari
Nyagasani ashobora kumfasha kugira amahitamo meza igihe ndi gushukwa gukora icyaha.

Rimwe na rimwe tureba abantu basa nkaho bakomeye mu kwizera, maze tukibwira ko bo batajya baneshwa n’ibishuko. Amahitamo mabi ya Dawidi asobanurwa muri 2 Samweli 11 agaragaza ko atari uko biri. Mutekereze isomo mushobora kwigira ku bunararibonye bwe. Ibibazo nk’ibi bishobora gufasha kwiga 2 Samweli 11–12:

  • Ni ayahe mahitamo Dawidi yakoze yamushyize hasi mu nzira y’icyaha? Ni ayahe mahitamo yo gukiranuka yakabaye yarakoze? (Reba na none amashusho “To Look Upon,” mu Isomero ry’Inkuru Nziza.)

    4:15

    To Look Upon

    Gukoresha amashusho. Amashusho ashobora kubafasha kureba inyandiko ziri mu byanditswe bitagatifu maze mukazirikana uko zagufasha. Mutekereze uko mushobora kuzikoresha kugira ngo zibafashe kunoza uko mwigisha n’uko mwiga. Nk’urugero, uko murimo kureba “To Look Upon” (mu Isomero ry’Inkuru Nziza), mutekereze guhagarika amashusho by’akanya gato mu bihe bitandukanye kugira ngo mutekereze byimbitse cyangwa muganire kuri bimwe mu bibazo byatanzwe muri iki gikorwa.

  • Mbese ni gute umwanzi agerageza kugushyira hasi mu nzira y’icyaha? Mbese ni ayahe mahitamo mushobora gukora nonaha kugirango m yugume gutekana muri roho?

  • Mutekereze imyitwarire ya Dawidi ku nkuru ya Natani muri 2 Samweli 12:1–6. Mbese ni gute imyitwarire ye yerekana uko Dawidi yibonaga ubwe? Mbese ni iki Nyagasani yakoze cyatumye mwibona neza biruseho?

  • Mbese ni gute mwashyira mu ncamake ibyabaye muri 2 Samweli 11–12 mu mbuzi y’interuro imwe?

Gusoma ibijyanye n’amahitamo mabi ya Dawidi bishobora kubaganisha kumenya iby’akaga k’amashusho y’urukozasoni no gukora icyaha cy’ubusambanyi. Ahantu heza mwakura ibi ni muri For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices, cyane cyane igice gifite umutwe ugira uti: “What to do in the moment” na “Your body is sacred” (urupapuro 21–28). Ahari mushobora kubona muri iyi mfashanyigisho inama yari kuba yarafashije Dawidi gukora amahitamo meza. Cyangwa mushobora gusoma “Jesus Christ will help you” (urupapuro 6–9), mugashakamo ikintu cyakabaye cyarafashije Dawidi kugaruka kuri Nyagasani.

Mutekereze kuririmba indirimbo nka “I Need Thee Every Hour” (Indirimbo, nimero. 98) maze mutekereze byimbitse uko umukiza yabakomeje igihe mwahuraga n’ibishuko.

Reba na none 2 Nefi 28:20–24; Ulisses Soares, “Shakisha Kristo muri buri Gitekerezo,” Liyahona, Ugushyingo. 2020, 82–85; “Taking Charge of Technology,” Isomero ry’Inkuru Nziza; “Watch Your Step” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.

2:36

Watch Your Step

1 Abami 3:1–15

Impano yo gushishoza imfasha gutandukanya icyiza n’ikibi.

Nyagasani nakubwira ati: “Nsaba icyo ushaka nkiguhe” (1 Abami 3:5), mbese ni iki wamusaba? Mbese ni iki kigutangaza ku cyo Salomo yasabye? Mutekereze byimbitse impamvu “umutima ujijutse”wo “gutandukanya ibyiza n’ibibi” (umurongo 9) ariyo mpano y’agaciro. Mbese ni iki mwakora ngo mubone iyi mpano?

Reba na none Moroni 7:12–19.

1 Abami 6–8; 9:1–9

Binyuze mu bihango nagiriye mu nzu ya Nyagasani, Nyagasani antuyemo.

Muri 1 Abami 6–7 murabonamo ubusobanuro bwimbitse bw’ingoro ntagatifu Salomo yubakiye Nyagasani. Ibyimbitse kuri yo bishobora kutaba iby’ingenzi kuri mwebwe nk’uko byari ingenzi ku Bsirayeli ba kera. Ariko gusoma ibi bice bishobora kubereka uko kuribo kugira inzu ya Nyagasani byari iby’ingenzi. Mbese ni kuki ari ingenzi kuri mwebwe?

Mushobora gutekereza byimbitse icyo ibice bitandukanye by’ingoro ya Salomo byerekanaga. Nk’urugero, mutekereze icyo abakerubi, imikindo, n’uburabyo dusoma muri 1 Abami 6:35 byasobanuraga. (Reba na none Intangiriro 3:24.)

Igice 8 handitsemo isengesho rya Salomo nyuma yo kuzuza ingoro (reba imirongo 22–61). Mutekereze gukora urutonde rw’imigisha Salomo yasabye. Mbese ni iki kibatangaza kuri iyo migisha? (Muzirikane nanone isezerano rya Nyagasani muri 2 Abami 6:11–13; 9:1–9.) Niba mwarinjiye mu nzu ya Nyagasani, nimutekereze ku bunararibonye mwagize muramirizamo. Mbese ni gute kubahiriza ibihango mwagiriye mu ngoro byabafashije kubona imigisha ya Nyagasani?

Reba na none Inyigisho n’Ibihango 109; Henry B. Eyring, “I Love to See the Temple,” Liyahona, Gicurasi 2021, 28–31.

Ingoro ya Barranquilla muri Colombiya

Ingoro ya Barranquilla muri Colombiya

1 Abami 8:61; 11:1–11

“Umutima we ntiwari utunganiye Nyagasani.”

Bisobanuye iki “kureka umutima wawe … ugatunganira Nyagasani”? (1 Abami 8:61). Mbese ibyo bitandukanye n’uko ibikorwa byacu byaba bitunganye? None se gute? Musome 1 Abami 11:1–11, maze mzirikane ku cyo Nyagasani yavuze ku mutima wa Salomo. Mushobora gutekereza byimbitse niba haba hari uruhare mu buzima bwanyu rushobora kubatera kwerekeza umutima wanyu kure ya Nyagasani maze mukawuganishaku “bindi bigirwamana.”

Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

2 Samweli 11

Nyagasani ashobora kumfasha igihe ndi mu bishuko.

  • King David” muri Old Testament Stories, 117–20, ishobora kubafasha kubwira abana banyu inkuru iri muri 2 Samweli 11. Mushobora gusaba abana banyu kureba amahitamo mabi Dawidi yakoze maze bagatanga ibitekerezo by’amahitamo meza yakabaye yarakoze. Mbese ni ibihe bintu dushobora gukora bishobora kudufasha gukora amahitamo meza igihe turimo kugwa mu bishuko?

    2:11

    King David

  • Gusoma iby’icyaha gikomeye cya Dawidi bishobora kuba umwanya mwizawo kuganira ku kaga k’amashusho y’urukozasoni. Amashusho yitwa “What Should I Do When I See Pornography?” (Isomero ry’Inkuru Nziza) afite inama zifasha. Mufashe abana banyu gutegura icyo bazakora nibahura n’amashusho y’urukozasoni.

    5:46

    What should I do when I see pornography?

1 Abami 8:22–61

Gukorera ibihango mu nzu ya Nyagasani—no kubyubahiriza—bimfasha kugendera mu nzira Ze.

  • Uko mwebwe n’abana banyu mwiga ibyerekeye kwegurira Imana ingoro muri 1 Abami 8, mushobora kureba amashusho y’ingoro ari mu ncamake y’iki cyumweru. Mureke abana banyu baganire ku bisobanuro babona muri ayo mashusho. Mugomba gushimangira imirongo 57–58. Bisobanuye iki “kugendera mu nzira za [Nyagasani] zose”? (1 Abami 8:58). Ahari abana banyu bashobora gutera intambwe kuri buri gisubizo batanze.

  • Mubwire abana banyu uko kubahiriza ibihango mugirira mu ngoro bibafasha kugendera mu nzira za Nyagasani. Mushobora kubabwira ibyo bihango ibyo ari byo (reba Igitabo cy’amabwiriza n’Imihamagaro, 27.2, Isomero ry’Inkuru Nziza). Mushobora na none kuririmbira hamwe indirimbo nka “I Love to See the Temple” (Children’s Songbook, 95).

Ingoro ya Salomo

Ishusho y’ingoro ya Salomo, cyahanzwe na Sam Lawlor

1 Abami 11:1–11

Nshobora gushyira Nyagasani imbere mu buzima bwanjye.

  • Gusoma uko abagore ba Salomo bamugizeho uruhare bishobora kutujyana mu kiganiro kijyanye n’ingero z’“ibindi bigirwamana”—cyangwa ibintu abantu baramya cyangwa bakunda aho gukunda Nyagasani. Mbese ni gute tumwereka ko tumukunda kuruta ibindi bintu byose mu buzima bwacu?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Ingoro ya Salomo

Dedication of the Temple of Solomon in Jerusalem [Kwegurira Imana Ingoro ya Salomo i Yerusalemu], cyahanzwe na William Hole

Paji y’igikorwa cy’ishuri ry’ibanze: Gukorera ibihango mu nzu ya Nyagasani bimfasha kugendera mu nzira Ze