“Kuwa 29 Kamena– Kuwa5 Nyakanga. ‘Niba muzi ko Nyagasani ari we Mana, nimumukurikire’: 1 Abami 12–13; 17–22,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 29 Kamena– Kuwa5 Nyakanga. ‘Niba muzi ko Nyagasani ari we Mana, nimumukurikire,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Elijah Contends against the Priests of Baal [Eliya Ahangana n’Abatambyi ba Bayali, cyahanzwe na Jerry Harston
Kuwa 29 Kamena– Kuwa5 Nyakanga: “Niba muzi ko Nyagasani ari we Mana, nimumukurikire”
1 Abami 12–13; 17–22
Abari bagize inzu ya Isirayeli bari bari mu rujijo. Ubwami bwaciwemo ibice, imiryango icumi irema Ubwami bw’Amajyaruguru bwa Isirayeli maze indi miryango ibiri irema Ubwami bw’Amajyepfo bw’Ubuyuda. Ariko icyari kibi kuruta ugutandukana kwabo cyari uko ubwami bwombi bwatandukanye n’ibihago byabo. Abami b’abagome bajyanyeabantu kure ya Nyagasani, kandi abantu benshi baradohotsemu kwizera.
Muri iki gihe, nibwo Nyagasani yahamagariye Eliya kuba umuhanuzi. Ubuzima bwe bwerekanye ko umuntu ashobora kugira ukwizera gukomeye muri Nyagasani ndetse n’ubwo yaba ari mu bihe bibi. Rimwe na rimwe Nyagasani asubiza bene uko kwizera akora ibitangaza bikomeye, mu ruhame, nk’uko umuriro wavuye mu ijuru ukamanuka. Ariko na none Akora atuje, ibitangaza byihariye, nko kugaburira umupfakazi w’indahemuka n’umuhungu we. Kandi akenshi ibitangaza bya Nyagasani biba ari ibintu byihariye ku buryo biba bizwi n’umuntu umwe gusa—Urugero, igihe Nyagasani Akwihishurira binyuze mu “ijwi rito rituje” (1 Abami 19:12).
Ku bw’ibirenzehho kuri Eliya, reba “Eliya” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.
Ibitekerezo byo Kwigiraa mu Rugo no ku Rusengero
1 Abami 12:1–20
Abayobozi bameze nka Kristo bafasha abantu bayoboye.
Mbese ni gute wasobanura amakosa Umwami Rehobowamu, umuhungu wa Salomo, yakoze muri 1 Abami 12:1–14? Mbese ni iyihe myitwarire imeze nk’iya Kristo yari gufasha Rehobowamu gukiza ubwami bwe? (reba umurongo 7; Matayo 20:25–28; Mosaya 2:10–21). Mbese ni gute mushobora gukoresha iyo myitwarire nk’umuyobozi—yaba mu muhamagaro w’Itorero cyangwa nk’umuyobozi w’ubuzima bwanyu ubwanyu?
1 Abami 17:8–16; 19:19–21
Ubutumire bwo gutanga igitambo ni umwanya wo gukoresha ukwizera kwanjye muri Yesu Kristo.
Umuhanuzi Eliya yasabye umupfakazi kumuha ibiryo n’amazi mbere yo kwigaburira we ubwe n’umuhungu we wari ushonje. Mbese ni kuki i yakoze ibi? Ugusaba kwa Eliya kwagaragaye nk’aho ari umugisha ku muryango we muto. Bari bakeneye imigisha ya Nyagasani, kandi igitambo kizana imigisha—harimo n’umugisha w’ukwizera gukomeye.
Uko musoma 1 Abami 17:8–16, mutekereze nk’aho mwaba muri i uyu mupfakazi. Mbese ni iki kigutangaza kuri we? Mushobora na none gukora urutonde rw’amahitamo asaba ukwizera muri Yesu Kristo (nk’urugero, reba For the Strength of Youth: A Guide to Making Choices [2022]). Mbese ni iki mwigira kuri uyu mupfakazi mu gukoresha ukwizera?
Mbese ni gute ibikorwa bya Elisa muri 1 Abami 19:19–21 bisa n’ibikorwa by’umupfakazi?
Mutekereze ku bitambo mwakoze ngo mukurikire Umukiza. Mbese ni iki 1 Abami 17:8–16; 19:19–21 hakwigisha kuri ibi bitambo? Mbese ni gute ubumenyi bwanyu ku Mukiza bubafasha igihe abasabye gutanga igitambo? Mbese ni gute Yaguhaye umugisha?
Reba na none Matayo 4:18–22; 6:25–33; Luka 4:24–26; “Elijah and the Widow of Zarephath” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza; “When Faith Endures,” Indirimbo, nimero. 128.
Elijah and the Widow of Zarephath
1 Abami 18
“Niba muzi ko Nyagasani ari we Mana, nimumukurikire.”
Abisirayeli bashobora kuba barumvaga bafite impamvu nziza zo kuramya Bayali, yari izwi nk’ikigirwamana cy’imiyaga n’imvura. Nyuma y’imyaka itatu y’amapfa, bari bakeneye imvura cyane. Kandi kuramya Bayali byari byemewe mu bantu kandi byamamazwa n’umwami n’umwamikazi. Uko musoma 1 Abami 18, mutekerezeimpamvu umuntu runaka wo mu minsi ya none ashobora kutagira icyemezo cyo gukurikira Nyagasani. Muri iki gice, muratekereza ari iki Nyagasani yageragezaga kwigisha kuri We ubwe? Mbese ni ibihe bihe mwanyuzemo byabafashije kwiyemeza gukurikira Umukiza?
Reba na none D. Todd Christofferson, “Choice and Commitment” (umuhango wo kuramya ku isi yose k’ubwo urubyiruko rukuze , Mutarama. 12, 2020), Isomero ry’Inkuru Nziza.
Ishusho ya Eliya, yakozwe na Wilson Ong
1 Abami 19:1–18
Nyagasani akenshi avuga mu ijwi rituje, mu buryo bworoshye.
Ikibabaje, igitangaza cyabereye ku musozi wa Karumeli ntabwo cyatumye ivugabutumwa rya Eliya ryoroha. Mu by’ukuri, ubuzima bwe bwari mu kaga, kandi byabaye ngombwa ko yihisha mu buvumo bwo mu butayu. Igihe yari aho ngaho, ari wenyine kandi yacitse intege, yahuye na Nyagasani mu buryo butandukanye cyane n’uko byagenze igihe yari ku musozi wa Karumeli. Mbese ni iki ubunararibonye bwa Eliya muri 1 Abami 19:1–18 bubigisha ibyerekeye uko Nyagasani avugana namwe mu gihe mumukeneye?
Mutekereze ibihe mwumvise ko Nyagasani yavuganye namwe. Ni gute mwasobanura uburyo avugana namwe? Mbese ni kuki amagambo “ryoroshye” kandi “rito” ari uburyo bwiza bwo gusobanura ijwi rya Roho? Mbese ni ayahe magambo yandi mubona muri Helamani 5:30; Inyigisho n’Ibihango 6:22–23; 11:12–14? Mbese ni iki mukeneye gukora kugira ngo muhabwe inama ya Nyagasani kenshi bishoboka?
Reba Zaburi 46:10.
Mukoresha ibyiyumviro bitandukanye kugira ngo munoze ukwiga. Twese tumenya ibyerekeye isi binyuze mu byiyumviro byacu bitanu. Gukoresha ibyo byiyumviro bishobora na none kunoza ukwiga inkuru nziza. Nk’urugero, mutekereze ku mashusho cyangwa amajwi mushobora gukoresha ngo mwerekane amagambo “rituje” kandi “rito” uko mwiga cyangwa mwigisha ibyerekeye ijwi rya Nyagasani muri 1 Abami 19.
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
1 Abami 17
Nyagasani ampa umugisha uko ngize ukwizera muri We.
-
Mu gufasha abana banyu kwiga inkuru z’ukwizera mu 1 Abami 17, mushobora kubereka amashusho cyangwa ibikoresho byerekana inkuru, nk’inyoni, umugati, cyangwa umuhungu. Uko mubwira abana banyu izi nkuru mubasabe gushaka ishusho cyangwa igikoresho kijyana na buri nkuru. “Elijah the Prophet” (muri Inkuru z’Isezerano rya Kera, 121–24) ishobora kugufasha kubara izo nkuru. Mbese ni iki buri nkuru itwigisha kirebana no kugaragaza ukwizera muri Yesu Kristo?
1:58Elijah the Prophet
-
Mufashe abana banyu gutekereza uko bashobora kugaragaza ukwizera kwabo muri Yesu Kristo. Muririmbane nabo eo indirimbo ijyanye n’ukwizera, nka “I Have Faith in the Lord, Jesus Christ” (Isomero ry’Inkuru Nziza), maze musangire hagati yanyu icyo mwize cyerekeranye n’ukwizera muri iyi ndirimbo.
Ishusho ya Eliya no gukiza umuhungu w’umupfakazi, yakozwe na Charles Edmund Brock
1 Abami 17:8–16
Mu gihe Nyagasani ansabye gutanga igitambo, nshobora kumvira mu kwizera.
-
Ahari abana banyu bashobora gushushanya ishusho y’icyo Nyagasani yasabye umupfakazi guha Eliya (reba 1 Abami 17:12–13) n’icyo umupfakazi yakiriye nyuma (reba 1 Abami 17:15–16). (Reba na none Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru.) Bashobora na none kureba amashusho y’abandi bantu batanze ikintu bashakaga ngo babone icyiza kurushaho. Musabe abana banyu gushaka ishusho muri Gitabo cy’Amashusho y’Inkuru Nziza cyangwa Ngwino, Unkurikire. Mbese ni iki Nyagasani adusaba gutangaho igitambo? Mbese ni gute aduha umugisha?
1 Abami 18:17–39
Nshobora guhitamo gukurikira Yesu Kristo.
-
Uko musomera hamwe, 1 Abami 18:17–39 abana banyu bashobora guhitamo umurongo maze bagashushanya ishusho y’icyo usobanuye. Bashobora gukoresha amashusho mu kubara inkuru mu magambo yabo. (Reba na none “Elijah and the Priests of Baal,” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 125–28.)
2:17Elijah and the Priests of Baal
-
Mufashe abana banyu gutekereza igihe bashobora gukenera guhitamo niba bakurikira cyangwa badakurikira Yesu Kristo. Ahari bashobora gushushanya amashusho yabo ubwabo bakora amahitamo meza. Musangire hagati yanyu impamvu muhitamo gukurikira Yesu.
1 Abami 19:9–12
Nyagasani avugana nanjye binyuze mu ijwi rituje, kandi rito rya Roho Mutagatifu.
-
Uko mushyira mu ncamake 1 Abami 19:9–12, musabe abana banyu gukora ibikorwa byerekana umuyaga ukomeye, inkuba, n’umuriro. Noneho mubasabe kwicara batuje uko muvugira hamwe, mu ijwi rituje, muti “Nyuma y’umuriro, ijwi ryoroheje rituje” (umurongo 12). (Reba na none “The Lord Speaks to Elijah,” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 129–31.) Mubwire abana banyu ibihe mwumvise ijwi rituje, kandi rito rya Roho Mutagatifu.
1:48The Lord Speaks to Elijah
-
Mutuje muririmbe indirimbo ijyanye na Roho, nka “The Still Small Voice” (Igitabo cy’Indirimbo z’Abana, 106–7). Mbese ni iki gishobora kutubuza kumenya Roho? Mbese ni ikii gishobora kudufasha kumwumva?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .