Ngwino, Unkurikire
Kuwa 6-12 Nyakanga. “Muri Isirayeli Harimo Umuhanuzi”: 2 Abami 2–7


“Kuwa 6-12 Nyakanga. ‘Muri Isirayeli Harimo Umuhanuzi”: 2 Abami 2–7,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 6-12 Nyakanga. ‘Muri Isirayeli Harimo Umuhanuzi,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Namani ku Mugezi wa Yorodani

At River’s Edge [Ku Nkombe z’Umugezi], cyahanzwe na Annie Henrie Nader

Kuwa 6-12 Nyakanga:“Muri Isirayeli Harimo Umuhanuzi”

2 Abami 2–7

Intego nyamukuru y’umuhanuzi ni ukwigisha no guhamya Umukiza Yesu Kristo. Ariko kandi, Inyandiko yacu y’umuhanuzi Elisa, ntabwo irimo inyigisho ze n’ubuhamya. Ibiri muri iyi nyandiko ni ibitangaza Elisa yakoze, harimo kuzura umwana wapfuye (reba 2 Abami 4:18–37), kugaburira abantu benshi akoresheje ibiryo bike (reba 2 Abami 4:42–44), no gukiza umuntu urwaye ibibembe (reba 2 Abami 5:1–14). Bityo mu gihe tudafite amagambo ya Elisa kuri Kristo, dufite iyogezabutumwa rye ndetse n’ibitangaza, bihamya Kristo. Ni ibintu bikomeye bigaragaza imbaraga za Nyagasani zitanga ubuzima, ibyo kurya, n’ububasha bwo gukiza indwara. Ibitangaza bibaho akenshi mu buzima bwacu kurusha uko rimwe na rimwe tubimenya. Kugira ngo tubirebe, dukeneye gushakisha ukwizera Elisa yari afite igihe yasengaga mu cyimbo cy’umugaragu we muto ati: “Nyagasani ndakwinginze, muhumure amaso arebe” (2 Abami 6:17).

Kubw’ibisobanuro birambuye ku gitabo cya 2 Abami, reba “ibitabo, by’Abami” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigiraa mu Rugo no ku Rusengero

2 Abami 2–6

Imana ishobora gukora ibitangaza mu buzima bwanjye.

Ibitangaza bitwereka ububasha bw’Imana Bishobora kudufasha dutsinda ingorane zo mu buzima bupfa—nk’igihugu cyumye gikeneye amazi meza (reba 2 Abami 2:19–22) cyangwa ishoka yabuze ikeneye kubonwa (reba 2 Abami 6:4–7). Ariko icy’ingenzi , ibitangaza bishobora kutugarura kuri Nyagasani. Uko musoma 2 Abami 2–6, mutekereze gushyira ku rutonde ibitangaza mubona, kandi mutekereze byimbitse ku masomo y’ibya roho wigira kuri buri gitangaza.

Mushobora na none kugereranya ibitangaza Elisa yakoze n’ibyo Yesu Kristo yakoze (reba 2 Abami 4:8–37 na Luka 7:11–16; 2 Abami 4:42–44 na Yohana 6:1–13; 2 Abami 5:1–15 na Luka 17:11–19). Mbese ni iki ibi bitangaza bibigisha ku Mukiza n’abahanuzi Be?

Reba na none 2 Nefi 26:12–13; 27:23; Moroni 7:35–37; igice cya “Seek and expect miracles” muri Russell M. Nelson, “The Power of Spiritual Momentum,” Liyahona, Gicurasi 2022, 99–100.

Elisa azura umwana wapfuye

Elisha Raising the Son of the Shunamite [Elisa Azura Umuhungu w’Umushunemukazi], cyahanzwe na Frederic Leighton

2 Abami 4:8–17; 7:1–16

Nyagasani azuzuza amagambo Ye yatanze abinyujije mu bahanuzi Be.

Nyagasani yabwirije Elisa wo guhanura ibintu bizaza—mu busanzweibintubyagaragaraga nk’aho bidashoboka. Uko musoma 2 Abami 4:8–17; 7:1–16, mutekereze uko mwitwara ku magambo ya Nyagasani binyuze mu bahanuzi Be. Mbese ni izihe nyigisho, ubuhanuzi, cyangwa amasezerano mwumvise ku bahanuzi bariho? Mbese ni iki murimo gukora ngo mukore mu kwizera ku magambo yabo?

Murebe na none 3 Nefi 29:6; Inyigisho n’Ibihango 1:37–38; “Teachings of Presidents” collection, Isomero ry’Inkuru Nziza.

2 Abami 5

Uko niyoroshya kandi nkumvira, Yesu Kristo ashobora kunkiza.

Uko musoma 2 Abami 5, mutekereze kugereranya ibibembe bya Namani n’ingorane mu bya roho murimo guhura nazo.

Mbese haba hari umuntu nk’umukobwa w’“umuja muto” mu buzima bwawe, ugushishikariza gusaba inama ku byerekeye ingorane z’ababahanuzi ba Nyagasani? (reba imirongo 2–3, 13).

Mbese niNyagasani aguhamagarira gukora gishobora kugaragara nkaho cyoroshye—nko “kwiyuhagira, no guhumanuka”? (umurongo 13). Mbese ni iki gishobora kubabuza kwemera ubutumire Bwe?

Mbese ni gute mushobora kugaragaza ukwiyoroshya nk’uko Namani yabikoze?

Mumenye uko ibyo Namani yahuye na byo byagize ingaruka k’ukwizera Imana kw’Abisirayeli (reba umurongo 15). Mbese ni iki mushobora kwigira kuri ibi?

Reba na none Luka 4:27; 1 Petero 5:5–7; Aluma 37:3–7; Eteri 12:27; L. Whitney Clayton, “Whatsoever He Saith unto You, Do It,” Liyahona, Gicurasi 2017, 97–99; “Naaman and Elisha” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.

14:30

Naaman and Elisha

Mugereranye Ibyanditswe bitagatifu n’ubuzima bwanyu. Rimwe na rimwe biroroshye kubona igisobanuro bwite mu byanditswe bitagatifu iyo ugereranije ibintu bifatika mu nkuru n’ibintu bya roho mu buzima bwawe. Nk’urugero, uko mwiga 2 Abami 2–7, mushobora kugereranya ibintu bibabaho mu buzima bwanyu n’ibindi bintu nk’ibibembe, ishoka yatiwe, Umugezi wa Yorodani, cyangwa guterwa n’ingabo nyinshi. Mbese ni ayahe masomo Nyagasani ashobora kuba agufitiye muri izi nyandiko?

2 Abami 6:8–23

agashushondanga k’iseminari
“Abo turi kumwe ni benshi kuruta abari kumwe na bo.”

Uko mugerageza gukurikira Kristo, mwaba mwarigeze kwiyumva nk’umugaragu muto wa Elisa—urushwa umubare kandi ufite ubwoba? Mutekereze ko mwaba muri mu mwanya we uko musoma 2 Abami 6:8–23. Mbese ni gute iyi nkuru ihindura uburyo mutekereza n’uko mwiyumva ku bigeragezo byanyu, inshingano zanyu, cyangwa umuhate waanyu wo kubahiriza inkuru nziza?

Uko mutekereza byimbitse, muzirikane amagamo y’Umuyobozi Henry B. Eyring wagize ati: “nk’uriya mugaragu wa Elisa, hari benshi bari kumwe nawe kuruta abo mushobora kubonababarwanya. Bamwe bari kumwe namwe ntibagaragarira amaso yanyu y’umubiri. Nyagasani azabashyigikira kandi rimwe na rimwe azabikora ahamagara abandi ngo babashyigikire” (“O Ye That Embark,” Liyahona, Ugushyingo. 2008, 58).

Mutekereze gukora urutonde rw’“abantu babana namwe” (umurongo 16)—abantu Imana yashyize mu buzima bwanyu ngo babaushyigikire. Mushobora kumusaba kubafasha kubamenya afungura amaso yanyu ya roho. Ahari namwe yabashyize mu buzima bw’abandi ngo mubafashe. Mbese ni gute mwagira intege kandi mugashyigikirana?

Mbese ni ryari mwiyumvisemo inkunga Nyagasani yasobanuye mu Inyigisho n’Ibihango 84:88?

Mushobora na none kwiga ubutumwa bwa Mushiki wacu Michelle D. Craig “Eyes to See” (Liyahona, Ugushyingo. 2020, 15–17). Nimwibaze mwebwe ubwanyumuti, “Mbese ni iki Imana ishaka ko tubona?”

Mugendeye ku nkuru iri mu 2 Abami 6:8–23, Umukuru Ronald A. Rasband yaravuze ati: “Dushobora cyangwa ntidushobora kwohererezwa amagare y’umuriro yo gukuraho ubwoba bwacu no gutsinda amadayimoni yacu, ariko iri somo rirumvikana. Nyagasani ari kumwe natwe, aratwibuka, kandi aduha umugisha mu nzira zonyine Ashobora gukora. Isengesho rishobora kuzana intege n’amahishurirwa dukeneye ngo twerekeze ibitekerezo byacu kuri Yesu Kristo n’igitambo Cye cy’impongano. Nyagasani yari abizi ko igihe kizagera tukagira ubwoba. Nari ndiyo ese wowe wari uhari. … Muri iri Torero dushobora kuba bake mu mibare ugendeye uko isi ibara, ariko iyo dufunguye amaso yacu ya roho, ‘abo turi kumwe ni benshi kuruta abari kumwe na bo’ [2 Abami 6:16]” (“Be Not Troubled,” Liyahona, Ugushyingo. 2018, 18, 19). Mbese ni gute mwakoresha aya magambo ngo mufashe umuntu ufite ubwoba cyangwa watinye?

Reba na none “Dearest Children, God Is Near You,” Indirimbo, nimero. 96.

Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

2 Abami 4

Imana ishobora gukora ibitangaza mu buzima bwanjye.

  • Nyuma yo gufasha abana banyu gusobanukirwa icyo igitangaza ari cyo, mubasabe gukora urutonde rw’ingero nyinshi bishoboka z’ibitangaza. Amashusho ari muri Gitabo cy’Amashusho y’Inkuru nziza cyangwa Ngwino, Unkurikire bishobora kubafasha. Hanyuma bashobora kureba ibitangaza muri 2 Abami 4:1–7, 14–17, 32–35, 38–44. Mbese ni iki ibi bitangaza byigisha kuri Data wo mu Ijuru?

  • Mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira uko Imana yerekanye urukundo rwayo binyuze mu bitangaza. Mushobora na none kuririmbira hamwe indirimbo nka “God’s Gracious Love” (Isomero ry’Inkuru Nziza).

Umugaragu muto w’Umwisirayeli aha ubuhamya umugore wa Namani

Stand as a Witness [Hagarara nk’Umuhamya], cyahanzwe na Kwani Povi Winder

2 Abami 5:1–15

Nshobora guhitamo gukora icyo Imana itegeka binyuze mu bahanuzi bayo.

  • Mufashe abana banyu kwiga inkuru iri mu 2 Abami 5:1–3, 9–14. Mutekerewe gukoresha “Elisha Heals Naaman” (muri Inkuru z’Isezerano rya Kera, 134–37) cyangwa ishusho ya Namani mu incamake y’iki cyumweru. Mbese ni kuki Namani atigeze ashaka gukaraba mu Mugezi wa Yorodani, ndetse n’ubwo Elisa yari yavuze ko ibi byari gukiza uburwayi bwe? Mbese ni gute Namani yahawe umugisha igihe yakurikiraga amabwiriza ya Elisa? Mushobora gusangira hagati yanyu ibihe mwanyuzemo ubwo mwumviye Nyagasani, ndetse n’ubwo mutari muzi neza ko mushaka kubikora.

    1:52

    Elisha Heals Naaman

  • Mushobora na none kwibanda kuri 2 Abami 5:13, aho abagaragu ba Namani bamufashije guhitamo kumvira umuhanuzi Elisa. Abana banyu bashobora noneho kuganira ku buryo bashobora gufasha inshuti zabo cyangwa abagize umuryango gutega amatwi no kumvira umuhanuzi.

2 Abami 6:8–17

Ntabwo ndi njyenyine.

  • Mwebwe n n’abana banyu mushobora gutekereza ko muzengurutswe n’ingabo zifite inkota, amafarashi, n’amagare. Mbese ni gute mwakumva mumeze? Mbese ni iki mwakora? Abana banyu bashobora noneho gufunga amaso yabo igihe mubasomera 2 Abami 6:16–17 . (Reba na none “Elisha and the Lord’s Army,” imuri Inkuru z’Isezerano rya Kera, 138–39, cyangwa ishusho iri ku mpera y’iyi ncamake.) Nimugera ku magambo “afungura amaso ye” (umurongo 17), musabe abana banyu gufungura amaso yabo. Muganire kubyo umugaragu yabonye. Musangize abana banyu uburyo mwiyumvisemo ko Nyagasani yari ari kumwe nabo mu ngorane zabo, n’igihe mwagaragaraga nk’aho muri mwenyine.

    1:9

    Elisha and the Lord’s Army

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Elisa n’umusore bareba igare ryaka umuriro

“Fear not: for they that be with us are more than they that be with them,” [Witinya: kuko abari kumwe natwe baruta cyane abari kumwe nabo] cyahanzwe na Stacy Minch

Paji y’igikorwa cy’ishuri ry’ibanze: Nshobora guhitamo gukora icyo Imana itegeka binyuze mu bahanuzi bayo