Ngwino, Unkurikire
Ibitekerezo Byo Kwibuka: “Yesu Azabwira Abisirayeli Bose Ati: ‘Nimuze mu Rugo’”


“Ibitekerezo Byo Kwibuka: ‘Yesu Azabwira Abisirayeli Bose Ati: “Muze mu Rugo,”’” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Ibitekerezo Byo Kwibuka: ‘Yesu Azabwira Abisirayeli Bose Ati: “Muze mu Rugo,”’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

agashushondanga k’ibitekerezo

Ibitekerezo Byo Kwibuka

“Yesu Azabwira Abisirayeli Bose Ati: ‘Nimuze mu Rugo’”

Mu butayu bwa Sinayi, Mose yakoranyije abana ba Isirayeli munsi y’umusozi. Ahongaho Nyagasani yatangaje ko Ashaka guhindura iri tsinda ry’abacakara baherukaga kubohorwa akabahindura abantu bashoboye. Yaravuze ati: “Muzambera, ubwami bw’abatambyi n’ubwoko butagatifu” (Kuva 19:6). Yabasezeranyije ko bazasagamba kandi bakarumbuka, ndetse ubwo bababakikijwe n’abanzi bakomeye.

Ibi byose byari kubaho atari uko Abisirayeli ari benshi cyangwa bakomeye cyangwa bafite ubumenyi. Nyagasani yasobanuye ko, byari kubaho, iyo “bamwumvira by’ukuri, kandi bakubahiriza igihango [Cye]” (Kuva 19:5). Imbaraga z’Imana, atari izabo, zari kubashoboza.

Ariko Abisirayeli ntabwo buri gihe bubahaga Imana, kandi uko ibihe byagiye bisimburana bahagaritse kubahiriza igihango Cye. Abenshi baramyaga ibindi bigirwamana ndetse bigana indi mico yari ibakikije. Bahakanye ikintu nyacyo cyatumye baba ubwoko butandukanye—isano y’igihango cyabo na Nyagasani. Iyo imbaraga z’Imana zitabarinda, nta kintu cyari guhagarika abanzi babo.

Ugutatana

Ibihe bitandukanye hagati ya 735 na 720 M.K, Abashuri bateye Ubwami bw’Amajyaruguru bwa Isirayeli, iwabo w’’imiryango icumi muri cumi n’ibiri, maze bajyana bunyago ibihumbi by’Abisirayeli mu duce dutandukanye tw’ubwami bw’Ashuru. Aba Bisirayeli baje kumenyekana nk’ “imiryango yazimiye,” bitewe n’uko bavanywe mu gihugu cyabo bagatatanyirizwa mu bindi bihugu. Ariko bari barazimiye na none mu buryo bwimbitse:: Hashize igihe batakaje icyiyumviro cy’ikibaranga nk’abantu b’igihango b’Imana.

Amaherezo abantu benshi bo mu Bwami bw’Amajyefo bw’Ubuyuda nabo bateye umugongo Nyagasani. Abashuri nabo barateye maze biyegurira igice kinini cy’ubwo bwami; Yerusalemu niyo yonyine yabungabunzwe mu buryo bw’igitangaza. Nyuma yaho, hagati y’umwaka wa 597 n’uwa 580 M.K, Abanyababuloni barimbuye Yerusalemu, harimo n’ingoro, kandi bajyana bunyago abantu benshi. Nyuma y’imyaka hafi ya70, igisigisigi cya Yuda cyemerewe gusubira i Yerusalemu no kongera kubaka ingoro. Nyamara, benshi, bagumye i Babuloni.

Yerusalemu yatwitswe n’umuriro

The Destruction of Jerusalem by Nebuzar-adan [Ukurimburwa kwa Yerusalemu Bikozwe na Nebuzaradani], cyahanzwe na William Brassey Hole, © Providence Collection/licensed from goodsalt.com

Uko igihe cyagendaga gihita, Abisirayeli bo mu miryango yose “baratatanye … bajyanwa n’umuyaga w’ishuheri mu mahanga yose batari bazi” (Zakariya 7:14). Bamwe Nyagasani yaberekeje mu bindi bihugu. Abandi bavuye muri Isirayeli bahunga gufatwa cyangwa kubw’impamvu za politiki cyangwa z’ubukungu.

Twita ibi byabayeho byose ugutatana kw’Abisrayeli. Kandi ni ingenzi kumenya iby’uku gutatana kubw’impamvu zitandukanye. Kuko ikintu kimwe, , ni ingingo y’ingenzi y’Isezerano rya Kera—Abahanuzi benshi b’Isezerano rya Kera bari abahamya b’ukugwa kwa roho kwatumye habaho ugutatana. Bakubonye mbere ndetse bakubabauriraho. Bamwe muri bo ndetse bakubayemo. Ibyo ni ingirakamaro kuzirikana mu gihe musoma ibitabo bya Yesaya, Yeremiya, Amosi n’abandi bahanuzi bo mu gice cya nyuma cy’Isezerano rya Kera. Muzirikanye mibi bintu, mu gihe usoma ubuhanuzi bwabo bwerekeye Ashuri na Babuloni, gusenga ibigirwamana no kujyanwa bunyago, ukurimburwaka n’ukugarurwa nyuma y’aho, nibwo muzamenya ibyo barimo bavuga.

Gusobanukirwa ugutatana kwa Isirayeli bizanagufasha na none gusobanukirwa Igitabo cya Morumoni, kubera ko Igitabo cya Morumoni ari inyandiko y’ishami ry’Abisirayeli batatanye. Iyi nyandiko itangirira ku muryango wa Lehi uhunga Yerusalemu hafi y’umwaka wa 600 Mbere ya Kristo, mbere gato y’uko Abanyababuloni batera. Lehi yari umwe muri abo bahanuzi bahanuye iby’ugutatana kwa Isirayeli. Kandi umuryango we wamufashije kuzuza ubwo buhanuzi, bajyana ishami ryabo rya Isirayeli maze bakaritera ku rundi ruhande rw’isi, muri Amerika.

Ugukoranywa

Icyakora, ugutatana kwa Isirayeli, ni igice gusa cy’inkuru. Nyagasani ntiyibagirwa abantu Be, nta n’ubwo abatererana, ndetse n’ubwo bo baba baramutereranye. Ubuhanuzi bwinshi bw’uko Imana yari kuzatatanya Abisirayeli, bwajyanaga n’amasezerano menshi yavugaga ko umunsi umwe Yari kuzabakoranyiriza hamwe.

Uwo munsi ni uyu—Umunsi wacu. Ugukoranywa kwamaze gutangira. Mu mwaka wa 1836, hashize imyaka ibihumbi Mose akoranyirije abana ba Isirayeli munsi y’umusozi wa Sinayi, yagaragaye mu ngoro ya Kirtland aha Joseph Smith “imfunguzo z’ugukoranywa kwa Isirayeli uhereye mu bice bine by’isi” (Inyigisho n’Ibihango 110:11). Ubu, iyobowe n’abantu bafite izi mfunguzo, imiryango ya Isirayeli irimo gukoranyirizwa hamwe muri buri gihugu aho abagaragu ba Nyagasani bashobora kujya.

Mose abonekera Joseph Smith na Oliver Cowdery mu Ngoro ya Kirtland

Moses, Elias, and Elijah Appear in the Kirtland Temple [Mose,Elisa, na Eliya bagaragara mu Ngoro ya Kirtland], yakozwe na Gary E. Smith

Umuyobozi Russell M. Nelson yise uku gukoranywa “Ikintu cy’ingenzi cyane kirimo kuba ku isi muri iki gihe. Nta kindi kintu byagereranywa mu buremere, nta kindi kintu byagereranywa mu kamaro, nta kindi kintu byagereranywa mu buhangange. Kandi nimubihitamo. nimubishaka, mushobora kuba igice kinini cyawo.”

Mbese ni gute twafasha? Mbese gukoranya Isirayeli bisobanura iki? Ese Kugarura imiryago cumi n’ibiri mu gihugu yigeze guturamo bisobanura iki? Mu by’ukuri, bisobanuye ikintu gikomeye kurushaho, kandi gihorahokurushaho cyane. Nk’uko Umuyobozi Nelson yasobibanuye:

“Iyo tuvuga iby’ ugukoranywa, tuba tuvuga buryo bworoheje uku kuri kw’ibanze: buri umwe mu bana ba Data wo mu Ijuru, ku mpande zombi z’umwenda ukingiriza ahera, akwiriye kumva ubutumwa bw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo. …

Igihe icyo ari cyo cyose ukoze ikintu icyo ari cyo cyose gifasha umuntu uwo ari we wese—ku ruhande rumwe cyangwa urundi rw’umwenda ukingiriza—tera intambwe ikuganisha ku kugirana ibihango n’Imana no kwakira imigenzo y’ingenzi y’umubatizo n’iyo mu ngoro, uba urimo gufasha gukoranya Isirayeli. Biroroshye.”

Ibi bibaho, nk’uko Yesaya yabivuze ati: “umwe umwe (Yesaya 27:12) cyangwa, nk’ko Yeremiya yabihanuye ati: “umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango” (Yeremiya 3:14).

Gukoranya Isirayeli bisobanuye kugarurira Imana abana Bayo. Bisobanuye kubagarura mu gihango cyabo na We. Bisobanuye kongera gushyiraho “ubwoko butagatifu” yagize igitekerezo cyo ije gushyiraho mu myaka myinshi ishize (Kuva 19:6).

Nimuze mu Rugo

Nka bamwemu bagiranye igihango n’Imana, muri igice cy’inzu ya Isirayeli. Mwarakoranyijwe, kandi muri ikoraniro. Inkuru y’amateka y’ibinyejana byinshi y’abantu b’igihango, igiye kugera ku ndunduro yayo, kandi namwe mufitemo uruhare rw’ingenzi. Ubu nicyo gihe ubwo “Yesu Azabwira Abisirayeli Bose Ati: ‘Nimuze mu Rugo.’”

Ubu nibwo butumwa bw’ikoraniro: Nimuze mu rugo mu gihango. Nimuze mu rugo i Siyoni. Nimuze mu rugo kuri Yesu Kristo, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, maze azabajyane mu rugo ku Mana, So.

Aho byavuye

  1. Reba Gutegeka Kwa Kabiri 28:1–14.

  2. Reba 2 Abami 17:6–7; 2 Ibyo Ku Ngoma 36:12–20.

  3. Reba 2 Abami 17:1–7. Imiryango icumi yajyanywe bunyago n’Abashuri ni Rubeni, Simeyoni, Isakari, Zabuloni, Dani, Nafutali, Gadi, Asheri, Efurayimu na Manase. Umuryango wa Lewi wari warakwirakwiriyemu turere tw’indi miryango kugira ngo bashobore gukora inshingano zabo z’ubutambyi.

  4. Reba 2 Abami 19; Yesaya 10:12–13.

  5. Reba 2 Abami 24–25; 2 Ibyo Ku Ngoma 36; Yeremiya 39; 52.

  6. Reba Ezira 17; Nehemiya 2.

  7. Reba 2 Nefi 1:1–5; Omuni 1:15–16.

  8. Reba 2 Abami 25:22–26; Jeremiya 42:13–19; 43:1–7.

  9. Mu mwaka wa 70 Nyuma ya Kristo, Yerusalemu n’ingoro yayo byongeye gusenywa, icyo gihe bwo n’Abaroma, maze Abayahudi basigaye batatanira mu mahanga menshi.

  10. Reba Yeremiya 29:18; Ezekiyeli 22:15; Hoseya 9:17; Amosi 9:9; 1 Nefi 1:13.

  11. Reba 1 Nefi 15:12.

  12. Reba 1 Nefi 1:13, 18–20; 10:12–14.

  13. Reba Yesaya 5:26; 27:12; 54; Yeremiya 16:14–15; 29:14; 31:10; Ezekiyeli 11:17; 34:12; 37:21–28; Zakariya 10:8; 1 Nefi 10:14; 22:25; 3 Nefi 16:1–5; 17:4.

  14. Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), Gospel Library.

  15. Russell M. Nelson, “Hope of Israel.

  16. Reba 2 Nefi 30:2.

  17. Now Let Us Rejoice,” Indirimbo, nimero. 3.