“Nyakanga 20–26. ‘Ni Wowe Duhanze Amaso’: 2 Ibyo Ku Ngoma 14–20; 26; 30,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 20–26 Nyakanga. ‘Ni Wowe Duhanze Amaso,’” Ngwino, Unkurikire: 2026
King Jehoshaphat’s Prayer [Isengesho ry’Umwami Yehoshafati, Yakozwe na Keeley Rae
Kuwa 20–26 Nyakanga: “Ni Wowe Duhanze Amaso”
2 Ibyo Ku Ngoma 14–20; 26; 30
Ubwami bw’Ubuyuda bwari bwagoswe. Ingabo ziturutse mu bihugu bitatu bikomeye by’abanzi zose zari zirimoguterera rimwe, ziteguye urugamba. Muri uyu mwanya bari bihebye, Yehoshafati, Umwami w’Abayuda, yahindukiriye Umwami w’ijuru n’isi. Yehoshafati yateranyirije abantu ku ngoro maze barasenga. Yemeye intege nke zabo maze asenga yinginga ngo batabarwe. Nk’igisubizo, Nyagasani yabasezeranyije uburinzi Bwe: “Mwitinya, kandi mwe kwiheba” (2 Ibyo Ku Ngoma 20:17).
Dushobora kuba tudafite ingabo zaduteye ku miryango yacu zidutera ubwoba bwo kuturimbura, ariko rimwe na rimwe twumva tugoswe n’umwanzi na sekibi. Inzira yacu yo gutabarwa ni imwe nk’iyo Yehoshafati yabonye, kandi n’isengesho ryacu naryo rishobora kumera nk’irye: “Mana yacu, … Nta bushobozi dufite bwo kurwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi nta n’ubwo tuzi icyo twakora: ariko ni wowe duhanze amaso.” (2 Amateka 20:12).
Muri 2 Amateka 14–30, uzasoma ibyerekeye Yehoshafati n’abandi bami mu Buyuda. Nimutekereze uko uguhindurwa kwabo mu kwizera, intsinzi, n’ingorane bishobora kuba byakora ku buzima bwanyu bwite.
Kubw’incamake y’igitabo cya 2 Amateka, reba “Amateka” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
2 Amateka 14–16
Kwizera Imana bizanzanira amahoro.
Igihe Asa yari umwami wa Yudaya, yahuye n’ingorane nyinshi—nk’uko twese duhura nazo uyu munsi. Uko musoma ibijyanye n’ibigeragezo yahuye nabyo, murabona aho yashyize icyizere cye n’uko ibyo byahindutse nyuma y’igihe.
|
Ifatiro |
Ingorane Asa yahuye nazo |
Nihe Asa yashyize icyizere cye |
|---|---|---|
Ifatiro 2 Amateka 14:9–12 | ||
Ifatiro 2 Amateka 15:1–8 | ||
Ifatiro 2 Amateka 16:1–10 |
Mbese ni kuki rimwe na rimwe tureka kugirira icyizere Nyagasani? Mbese ni iki kindi wigira ku buzima bwa Asa?
Reba na none Umukuru D. Todd Christofferson, “Our Relationship with God,” Liyahona, Gicurasi 2022, 78–80.
2 Amateka 18
Nshobora gushyigikira ukuri, ndetse n’ubwo kwaba kudakunzwe.
Umuhanuzi Mikaya ashobora kuba yariyumvisemo igitutu cyo guhanura intsinzi ku bami Yehoshafati na Ahabu mu ntambara zabo bahanganye na Siriya. Reba ikimenyetso cy’icyo gitutu muri 2 Amateka 18:1–12. Mbese ni ikihe kimenyetso musangamo cy’ubutwari n’ubunyangamugayo bwa Mikaya mu imirongo 13–27? (Murabona ko mu murongo wa 14, Mikaya yatanze igisubizo cyo kunnyega; igisubizo cye nyacyo kiri mu murongo wa16.) Mbese ni gute amagambo ya Mikaya yujujwe mu mirongo 28–34?
Mbese ni ibhe bihe bimwe ushobora guhura n’igitutu nk’icyo Mikaya yahuye nacyo? Mbese ni iki kiguha ubutwari bwo guhagarara kuri Nyagasani n’inyigisho Ze?
Mu bihe by’Umwami Yehoshafati, ibihugu bitatu byateye Yerusalemu.
2 Amateka 20:1–25
Mu bihe bigoye, nshobora guhindukirira Imana n’abahanuzi Bayo.
Uko musoma 2 Amatekaa 20:1–12, nimurebe icyo Umwami Yehoshafati yakoze igihe ibihugu byinshi byazaga gutera Yudaya. Mbese ni gute wakoresha ibikorwa bye mu bihe by’ngorane uhura nazo?
Igisubizo cya Nyagasani ku isengesho rya Yehoshafati kiboneka mu mirongo 14–17. Mbese ni iyihe mirongo wabonye ishobora kuguhumuriza cyangwa igahumuriza umuntu uzi mu bihe bigoranye?
Ku munsi wakuirikiyeho, abantu ba Yerusalemu barasohotse bajya guhura n’ingabo bari bahanganye na zo. Uko musoma 2 Amateka 20:20, reba ubutumwa Yehoshafati yahaye abantu b’i Yerusalemu. Mbese ni gute amagambo ye yujujwe? (reba imirongo 22–23). Mbese ni gute Imana yaguhaye imigisha kubw’ukuyizera no gukurikira abahanuzi Bayo?
Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: Ubunararibonye bwanjye ni uko igihe uretse gushyira akabazo ku mvugo z’umuhanuzi ahubwo ugashyiraho agatangaro, kandi ukabikora, imigisha irisukiranya. Ntabwo nigeze nibaza ubwanjye nti: ‘ni ryari umuhanuzi avuga nk’umuhanuzi kandi ni ryari atabikora?’ Icyo nitagaho cyari, ‘ mbese ni gute namera nkawe kurushaho?’” (muri Lane Johnson, “Russell M. Nelson: A Study in Obedience,” Ensign, Kanama. 1982, 24).
Reba na none Inyigisho n’Ibihango 21:4–6; “A Secure Anchor” (videwo), Isomero ry’Inkuru nziza; “Make inspired choices,” Kubw’Imbagara z’Urubyiruko: A Guide for Making Choices (2022), 4–5.
A Secure Anchor
Mumenye imvugo zoroheje z’ukuri. Umukuru Neal A. Maxwell yarigishije ati: “ibyanditswe bitagatifu biduha inyigisho nyinshi zimeze nka diyama. Kandi igihe urumuri rwa Roho rumurikiye ku bice byazo bitandukanye, zirarabagirana mu buryo bw’ijuru kandi zikamurikira inzira tugomba gukurikira” (“According to the Desire of [Our] Hearts,” Ensign, Ugushyingo. 1996, 21). Uko mwiga ibyanditswe bitagatifu, mutekereze gufata umwanya wo kureba, kwandika, no gutekereza byimbitse ku butumwa bugufi nyamara bukomeye. Ingero zimwe na zimwe zishobora kuboneka muri 2 Amateka 14:11; 15:7; 18:13; 20:15; 26:5. Mbese nii izihe “nyigisho zimeze nka diyama” ushobora kubona?
2 Amateka 26:3–21
Ubwibone buganisha ku kurimburwa.
Nk’abandi bami benshi ba Yudaya, ingoma ya Uziya yatangiranye no kugera kuri byinshi ariko irangirana n’amakuba akomeye. Nimurebe ibi muri 2 Amateka 26. Ni iki mwavuga ko cyari igihe cyo guhindukira mu buzima bwa Uziya?
Uko musoma imirongo 16–23, muzirikane ko iki gihe, abatambyi aribo bonyine bari bemerewe kotsa imibavu mu ngoro. Mbese nikuki mutekereza ko Umwami Uziya atumviye Imana? Mbese ni iki wigira muri ubu bunararibonye bw’amakuba akomeye?
Reba na none “Be Thou Humble,” Indirimbo, nimero. 130.
2 Amateka 30
Nshobora kuba umunyamahoro.
Muri 2 Amateka 30, Hezekiya yari umwami w’Ubuyuda. Yatumiye Ubwami bwose bwa Isirayeli guteranira i Yerusalemu ngo bizihize Pasika—ikintu Abisirayeli batari barashoboye gukora mu gihe cy’imyaka myinshi (reba imirongo 1–12). Mbese ni iki kibatangaza kuri ubu butumire n’uko bwakiriwe—Byaba n’abashyitsi b’Abisirayeli n’ababakiriye muri Yudaya?
Kubera ko hari hashize igihe kirekire, bamwe mu basuraga Yerusalemu ntibari bazi neza uko bakwitabira Pasika. Uko musoma 2 Amateka 30: 18–27, mbese ni iki wigira ku gisubizo cya Hezekiya n’ingaruka z’igisubizo cye?
Reba na none Russell M. Nelson, “Abanyamahoro Bakenewe,” Liyahona, Gicurasi 2023, 98–101.
Kubw’ibirenzeho inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
2 Amateka 14–16; 20
Nshobora kugirira Imana icyizere.
-
Kugira ngo muriburire igitekerezo cyo kugirira Nyagasani icyizere, mushobora kwereka abana banyu ikintu mufitiye icyizere ko cyatuma mudatohama igihe imvura iri kugwa, nk’umutaka cyangwa ikoti. Nimureke baganire ku mpamvu dushobora kugirira icyizere ibyo bintu. Noneho mubafashe guhuza ibyo n’icyizere cyacu muri Nyagasani. Mbese ni kuki tumugirira icyizere cyo kuturindira umutekano wa roho.
-
Mushobora gufasha abana banyu kuvumbura uko Umwami Asa n’Umwami Yehoshafati bitwaye ku ngorane bahuye nazo bagirira icyizere Nyagasani (reba 2 Amateka 14:11; 20:3–5, 12). Musangire hagati yanyu ubundi buryo mushobora kwereka Nyagasani ko mumufitiye icyizere.
2 Amateka 20:1–29
Imana izumva kandi izasubiza amasengesho yanjye.
-
Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru ishobora gufasha abana banyu gusobanukirwa inkuru y’isengesho rya Yehoshafati n’igisubizo cya Nyagasani. Mwebwe n’abana banyu mushobora gusangira ibihe Imana yumvise kandi igasubiza amasengesho yanyu. Mutekereze gushyiramo ibihe ibisubizo byaje mu buryo cyangwa mu bihe mutari mwiteze. Indirimbo yerekeranye n’isengesho, nka “I Pray in Faith” (Children’s Songbook, 14), ishobora gufasha mu kubaka ukwizera kw’abana banyu.
2 Amateka 26:3–23
Nshobora kwiyoroshya.
-
Mu kwiga ibyago by’ubwibone, abana banyu bashobora kubaka umunara bakoresheje amatafari cyangwa ibikombe bito. Uko bashyira buri tafari cyangwa igikombe ku munara, mubafashe kumenya bimwe mubyo Uziya yagezeho biri mu 2 Amateka 26:3–15. Nyuma y’uko barangije umunara, muganira n’abana banyu uko Uziya yari kuwukomeza ukaba muremure kandi ugakomera. Mbese ni iki cyashobora kuwutera kugwa? Noneho, uko musoma umurongo 16, mushobora kuganira icyo kuba dufite imitima yacu “yishyize hejuru kugeza turimbutse.” bisobanuye Musangiza abana banyu icyabaye kuri Uziya ku mirongo 16–23. Mubabwire guhirika umunara wabo. Muganire ku cyo dushobora gukora kugirango dukomeze twiyoroshye.
King Hezekiah and the People Thank God [Umwami Hezekiya n’Abantu bashimira Imana], © Lifeway Collection/licensed from goodsalt.com
2 Amateka 30
Nshobora kuba umunyamahoro.
-
Ishusho iri aha hejuru irerekana igihe Hezekiya yatumiraga abaturanyi ba Yudaya bo mu Bwami bwa Isirayeli kugira ngo bizihize Pasika hamwe na bo. Mushobora kurebana iyi shusho n’abana banyu maze mugasoma 2 Amateka 30:18–19, hasobanura ko bamwe mu bashyitsi batari barisukuye bijyanye n’itegeko rya Mose. Mbese Hezekiya yakoze iki? Mbese ibi byatumye abashyitsi biyumvira bate? Mufashe abana banyu gutekereza uko bashobora kumera nka Hezekiya mu buryo bafatamo abandi.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .