Ngwino, Unkurikire
Kuwa 27 Nyakanga–Kuwa 2 Kanama. “Ndakora Umurimo Ukomeye“: Ezira 1; 3–7; Nehemiya 2; 4–6; 8


“Kuwa 27 Nyakanga–Kuwa 2 Kanama. ‘Ndakora Umurimo Ukomeye’: Ezira 1; 3–7; Nehemiya 2; 4–6; 8,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 27 Nyakanga–Kuwa 2 Kanama. ‘Ndakora Umurimo Ukomeye,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Inkike z‘i Yerusalemu zongera kubakwa

I Have a Great Work to Do [Mfite Umurimo Ukomeye wo Gukora], igihangano cyahanzwe na Tyson Snow

Kuwa 27 Nyakanga–Kuwa 2 kanama: “Ndakora Umurimo Ukomeye“

Ezira 1; 3–7; Nehemiya 2; 4–68

Abantu b’Abayuda bari barabaye abacakara muri Babuloni mu gihe cyenda kungana n’imyaka 70 Bari barabuze Yerusalemu n’ingoro, kandi benshi bari baribagiwe isezerano ryabo ku itegeko ry’Imana. Nyamara Imana ntiyari yarabibagiwe. Mu by’ukuri, Yari yaratangaje binyuze mu muhanuzi Wayo iti: “Nzabagenderera, maze mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza, rituma mugaruka ino” (Yeremiya 29:10). Yubahiriza ubu buhanuzi, Nyagasani yaciriye inzira abantu Be kugira ngo bagaruke—haba i Yerusalemu ndetse, by’ingenzi kurushaho, ku bihango byabo. Kandi Yahagurukije abagaragu bakoze “umurimo ukomeye” (Nehemiya 6:3): Umutegetsi witwaga Zerubabeli yahagarikiye ukongera kubakwa kw’inzu ya Nyagasani. Ezira, umutambyi n’umwanditsi, yafashije abantu guhindukiriza imitima yabo ku itegeko rya Nyagasani. Kandi Nehemiya yayoboye ukongera kubakwa kw’inkinke z’uburinzi zizengurutse Yerusalemu. Bahuye n’inzitizi, ariko kandi babonye inkunga zitunguranye. Ubunararibonye bwabo bushobora kumenyesha no kubwiriza ubwacu kubera ko na twe dukora umurimo ukomeye. Kandi nk’uwabo, umurimo wacu ahanini werekeranye n’inzu ya Nyagasani, itegeko rya Nyagasani, n’uburinzi bwa roho tubona muri We.

Kubw’incamake y’ibitabo bya Ezira na Nehemiya, reba “Ezira” na “Nehemiya” muri Guide to the Scriptures.

agashuhsonganga k’imyigire.

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Ezira 1

Nyagasani abwiriza abantu gutunganya intego Zayo.

Ubuperesi bumaze kwigarurira Babuloni, Nyagasani yabwirije umwami w’Ubuperesi, Kuro, kohereza itsinda ry’Abayuda i Yerusalemu kongera kubaka ingoro. Nk’uko mubisoma muri Ezira 1, murabona ibyo Kuro yakoze kugira ngo atere inkunga Abayuda muri uyu murimo w’ingenzi. Ni mu buhe buryo mubona Nyasagani akorera mu bagabo n’abagore iruhande rwanyu, ndetse harimo n’abantu batari abanyamuryango w’Itorero Rye. Mbese ibi birabaha ikihe gitekerezo kuri Nyagasani n’umurimo We.

(Reba kandi Yesaya 44:24–28.)

Ezira 3:8–13; 6:16–22

Inzu ya Nyagasani ni ahantu h’umunezero.

Ubwo Abanyababuloni bateraga Yerusalemu, basahuye ingoro kandi barayitwika irakongoka (reba 2 Abami 25:1–10; 2 Ngoma 36:17–19). Mbese utekereza ko wari kugira icyiyumviro kimeze gute iyo uba wari umwe mu Bayuda babonye ibi? (reba Zaburi 137). Nimurebe uko Abayuda biyumviriye, nyuma y’imyaka mirongo, ubwo bemererwaga kugaruka no kubaka ingoro (reba Ezira 3:8–13; 6:16–22). Ibyo bishobora kubatera koroshya ibyiyumviro byanyu bwite kuri Nyagasani n’Inzu Yayo. Mbse ni kuki ukubakwa kw’ingoro ari impamvu yo guhimbaza?

abatambyi hanze y’ingoro ya Zerubabeli

Ingoro ya Zerubabeli; igishushanyo cyashushanyijwe na Sam Lawlor

Ezira 4–7; Nehemiya 2; 4;6

ishusho y’iseminari
Imana imfitiye umurimo w’ingenzi wo gukora.

Umurimo wa Nyagasani ni gakeya utabangamirwa. Iyi yari imihate nyakuri iyobowe na Zerubabeli na Nehemiya. Iyi ni inzira yoroshye ishobora kubafasha kwigira kuri izi nkuru no gutekereza uko mushobora gukora umurimo wa Nyagasani hatitaweho inzitizi.

Umurimo w’Imana kubwa Zerubabeli (Ezira 4:3):

Umurimo w’Imana kubwa Nehemiya (Nehemiya 2:17–18):

Umurimo w’Imana ku bwanjye:

Inzitizi Zerubabeli yahuye na zo (Ezira 4:4–24):

Inzitizi Nehemiya yahuye na zo (Nehemiya 2:19; 4:1–3, 7–8; 6:1–13):

Inzitizi mpura na zo:

Uko Zerubabeli yasubije (Ezira 5:1–2):

Uko Nehemiya yasubije (Nehemiya 2:20; 4:6, 9; 6:3–15):

Uko nshobora gusubiza:

Kubw’inkunga mugereranya ibyabaye kuri Nehemiya n’ubuzima bwanyu, mushbora kwiga ubutumwa bw’Umuyobozi Dieter F. Uchtdorf “We Are Doing a Great Work and Cannot Come Down” (Liyahona, Gicurasi 2009, 59–62), by’umwihariko ibice bibiri bya nyuma. Uko mutekereza ibyerekeranye n’umurimo Imana yabahaye, mushobora kwiga “Young Women Theme” cyangwa “Aaronic Priesthood Quorum Theme” (Isomero ry’Inkuru Nziza) Cyangwa mushobora kureba mu ndirimbo “As Sisters in Zion” (Indirimbo, no. 309) or “Ye Elders of Israel” (Indirimbo, no. 319).

Mbese utekereza ko “umwete wo gukora“ bivuga iki mu murimo w’Umukiza? Nehemiya 4:6. Mbese “ukuboko kwiza kw’Imana kukuriho“ byaba bisobanura iki mu gihe mukora umurimo Wayo? (Nehemiya 2:8; reba kandi Nehemiya 2:18; Ezira 7:6, 9, 27–28). Mbese ni gute mwabonye Ukuboko Kwayo mu mihate yanyu yo kuyikorera?

Nehemiya 8

Nakira umugisha mu gihe niga ibyanditswe bitagatifu.

Mu gihe cy’ibisekuruza mu bucakara, Abayuda ntibashoboraga kubona “igitabo cy’Itegeko rya Mose” (Nehemiah 8:1). Muri Nehemiya 8, Ezira yasomeye abantu itegeko. Mbese ni iki musanga muri iki giece kibereka uko Ezira n’abantu be yiyumvishaga Imana n’ijambo Ryayo? imirongo 1–12). Ni iki mu buzima bwanyu cyerekana uko myiyumvisha Imana n’Ijambo Ryayo?

Reba kandi Teachings of Presidents of the Church: Ezra Taft Benson (2014), 115–24.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Ezira 3:8–13; 6:16–22

Inzu ya Nyagasani ni ahantu h’umunezero.

  • Kwigisha abana banyu iby’umunezero Abayuda biyumviriye ubwo ingoro yabo yongeraga kubakwa, mushobora kubereka ishusho isa n’iyo hasi. Muganire ku mpamvu aba bantu bashobora kwishimira kuba mu nzu ya Nyagasani. Mushobora kandi kubwira abana banyu kubwanyu impamvu ingoro ari ahantu h’umunezero Mbese ni gute ingoro yabafashije kumva muri hafi ya Data wo mu Ijuru n’Umukiza?

  • Uko musomera hamwe Ezira 3:10–13 n’abana banyu, mubafashe kubona amagambo yerekana uko Abayuda biyumviraga ubwo ingoro yari irimo kongera kubakwa? Ubwo muba mugeze ku mpera y’ umurongo wa 13, mushobora kuvugiriza hamwe impundu z’ibyishimo. Mufashe abana gutekereza ku mpamvu zo kunezerwa ko Nyagasani yaduhaye ingoro. Mbese ni gute dushobora kwerekana uwo munezero?

  • Mutekereze kuririmbana n’abana banyu indirimbo yerekeye ku ngoro, nk’igitero cya kabiri cya “Welcome Home“ (Isomero ry’Inkuru Nziza). Nyuma ya buri murongo, mushobora guhagaraga maze mugasaba umwana gusangiza ikintu akunda ku ngoro. Mushobora kandi kureba ku mashusho y’ingoro mu gihe muririmba.

umuryango umwenyura hafi y’ingoro.

Nehemiya 2:17–20; 6:1–9

Nyagasani azamfasha gukora “umurimo We ukomeye“

  • Musangire n’abana banyu inkuru ya Nehemiya (reba Nehemiya 2:17–20; 6:1–9; cyangwa “Nehemiya” mu nkuru z’Isezerano Rishya, 173–74). Uko musoma Nehemiya 2:20, mwebwe n’abana banyu mushobora “guhaguruka“ maze mukigira nk’aho murimo gufasha kubaka inkike za Yerusalemu. Cyangwa abana banyu bashobora kunezezwa no kubakisha inkike amatafari cyangwa ibindi bintu. Uko mubikora, mushobora kubafasha gutekereza ku bintu by’ingenzi Data wo mu Ijuru ashaka ko dukora.

    1:38

    Nehemiah

  • Uko musoma Nehemiya 6:9, musabe abana banyu kuzamura ibiganza byabo ubwo baza kumva muvuze muti “komeza amaboko yanjye.” Mubwire abana ibyerekeye n’igihe mumvise Imana ikomeza amabok yanyu ngo mukore umurimo Wayo.

Nehemiya 8:1–12

Ibyanditswe bitagatifu ni umugisha.

  • Musome muranguruye interuro zimwe muri Nehemiya 8 :2–3, 5–6, 8–9, 12 zisobanura icyo abantu bakoze ubwo bumvaga Ezira asoma ibyanditswe bitagatifu. Uko musoma, abana banyu bashobora kwigana iby’izi nteruro. Noneho mushobora gusangira na buri mwana uko mwiyumvira igihe musoma cyangwa mwumva ibyanditswe.

  • Uko musomera hamwe Nehemiya 8:8, mushobora kubaza abana banyu ikibafasha gusobanukirwa ibyanditswe. Mubereke uko bakoresha ibifasha kwiga ibyanditswe bitgatifu, nka Guide to the Scriptures na Topics and Questions (Isomero ry’Inkuru Nziza). Musabe abana gusangiza ikintu bamenye ku Mukiza mu byanditswe bitagatifu.

Mushakishe ukuri guhoraho mu byanditswe bitagatifu. “Ibyanditswe bitagatifu … byuzuyemo amahame y’inkuru nziza, ariko rimwe na rimwe bisaba umuhate w’umutima wo kuyashaka. Uko mwigira hamwe ibyanditswe bitagatifu, muruhuke maze mubaze abo mwigisha amahame y’inkuru nziza babonye. Mubafashe kubona uko aya mahame afitanye isano n’umugambi w’Agakiza wa data wo mu Ijuru. Rime na rimwe amahame ahoraho avugwa mu byabinditswe bitagatifu, kandi rimwe na rimwe bishushanywa mu nkuru n’ubuzima bw’abantu dusomamo. Bishobora kandi kubafasha gushakishiriza hamwe impitakare y’amateka y’imirongo murimo gusoma, kimwe n’igisobanuro cy’iyo mirongo n’uko bitureba muri iyi minsi“ (Teaching in the Savior’s Way22).

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Ezira asoma umuzingo

Ezira ku Irembo ry’Amazi©Providence Collection/licenced from goodsalt.com

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Ibyanditswe bitagatifu ni umugisha.