”Kuwa 17–23 Kanama. ‘Nyagasani Ni We Mwungeri Wanjye’: Zaburi 1–2; 8; 19–33; 40; 46 Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
”Kuwa 17–23 Kanama. ‘Nyagasani Ni We Mwungeri Wanjye,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
The Lord is My Shepherd [Nyagasani Ni We Mwungeri Wanjye], igihangano cyahanzwe na Yongsung Kim. Image courtesy of havenlight.com
Kuwa 17–23 Kanama: .”Nyagasani ni Umwungeri wanjye”
Zaburi 1–2; 8; 19–33; 40; 46
Ntabwo tuzi neza uwanditse Zaburi. Zimwe zitirirwa Umwami Dawidi, ariko kuri nyinshi muri zo, abanditsi bagumye kuba batazwi, Nyamara nyuma yo gusoma Zaburi, twumva tumeze nk’aho tuzi imitima y’abanditsi ba Zaburi, ndetse niyo tutamenya amazina yabo. Ntituzi ko Zaburi ari igice cy’ingenzi cyo kuramya mu Bayisirayeli, kandi tuzi ko Umukiza yasubiyemo amagambo yazo kenshi. Muri Zaburi, twinjira byimbitse muri roho y’abantu ba kera b’Imana. Tubona uko biyumviraga Imana, ibyo bahangayikiye, n’uko babonye amahoro. Nk’abemera muri iyi minsi, ku isi yose, turacyakoresha aya magambo mu kuramya Imana kwacu. Byenda kumera nk’aho abanditsi ba Zaburi bari barinjiye muri roho zacu kubera ko bavuze uko twiyumvira Imana, ibiduhangayikishije, n’uko tubona amahoro.
Kubw’incamake y’igitabo cya Zaburi, reba ”Zaburi” muri Guide to the Scriptures.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Zaburi 1; 23; 26–28; 46
“Niringiye … Nyagasani.”
Uko musoma Zaburi, mushobora kubona uko abanditsi akenshi bagaragaza ubwoba, intimba, cyangwa igishyika. Ibyiyumviro nk’ibyo birasanzwe, ndetse no ku bantu b’ukwizera. Ariko igituma Zaburi ziduha ibitekerezo ni uko zitanga ibisubizo bifasha gutekereza, harimo icyizere cyuzuye muri Nyagasani. Uko musoma Zaburi 1; 23; 26–28; 46, nimwandike:
-
Ubutumire bwo kugirira icyizere Nyagasani.
-
Amagambo amusobanura.
-
Amagambo asobanura amahoro, imbaraga, n’indi migisha Atanga.
-
Amagambo asobanura abantu bamugiriye icyizere.
Kandi kandi mwitegereze amashusho agaragara neza n’ibimenyetso ko Zaburi zikunda kwigisha ibyerekeye Umukiza. Nk’urugero, muri Zaburi 23, ni iki interuro nk’izi “kuryama mu cyanya cy’ubwatsi bubisi” cyangwa “amazi adasuma” (umurongo 2) bituma mutekereza? Mbese .”inkoni.” n’.”inshyimbo.” bihumuriza (umurongo wa 4) bishushanya iki? Mbese byaba bisobanura iki ”igikombe.” cyacuumurongo wa 5gusesekara?
Zaburi 2; 22
Yesu Kristo ni Mesiya Wasezeranyijwe.
Inyinshi muri zaburi zerekeza ku buzima bo ku isi bwa Yesu Kristo. Abakristo bo mu bihe by’Isezerano Rishya nabo babonye aya masano. Mutekereze gusoma icyanditswe cy’ifatiro gikurikira. Nimushake amasano ari hagati y’amagambo ari muri izi zaburi n’ubuzima bw’Umukiza.
-
Zaburi2:1–3 na Acts 4:24–28
-
Matayo 2 n’ Ibyakozwe n’intumwa 1:30 saa moya z.n. –33
-
Zaburi 22:1 na Matayo 27:45–46
-
Zaburi 22:7–8 na Matayo27:39–43
-
Zaburi 22:16 na Luka 23:32–33
-
Zaburi 22:18 na Matayo 27:35
-
Psalm 31:5 and Luke 23:46
Mbese mumenye iki mwiga aya masano? Mbese ni ubuhe buhanuzi n’amasezerano bitari byasohora? Mbese ni iki musanga muri aya masezerano kibaha ibyiringiro kubw’ahazaza?
Zaburi 8; 19; 33
“Isi yuzuye ubwiza bwa Nyagasani.”
Gusoma Zaburi 8; 19; 33 bishobora kuba igitekerezo cyo kumenya ibiremwa byinshi bitangaje by’Imana. Mwitondere ibyiyumviro byanyu uko mubikora. Mushobora kandi kuririmba cyangwa gutega amatwi indirimbo yerekeranye n’Umukiza, nka “Nejejwe n’Urukundo rw’Umukiza” (Indirimbo, no. 86). Mbese ni gute ibiremwa bya Nyagasani “[bitangaza ikuzo] ry’Imana”? (Zaburi 19:1).
Hano hari izindi ndirimbo zahawe inganzo na Zaburi:
-
Zaburi 23: ”The Lord Is My Shepherd” (Indirimbo, no. 108)
-
Zaburi 23:6; 150: “Praise to the Lord, the Almighty” (Indirimbo, no. 72)
-
Zaburi 26:8: “We Love Thy House, O God” (Indirimbo, no. 247)
-
Zaburi 27:1: “The Lord Is My Light” (Indirimbo, no. 89)
-
Zaburi 33:1–6; 95:1–6: “For the Beauty of the Earth” (Indirimbo, no. 92)
-
Zaburi 37:3–9: “Be Still, My Soul” (Indirimbo, no. 124)
-
Zaburi 148: “All Creatures of Our God and King” (Indirimbo, no. 62)
Koresha umuziki. Umuyobozi Dallin H. Oaks yaravuze ati: “Kuririmba indirimbo ni imwe mu nzira nziza yo kwishyira mu njyana imwe na Roho w’Imana. … Umuziki utagatifujwe ufite ubushobozi bwihariye bwo gusabanya ibyiyumviro byacu na Nyagasani. Ubu bwoko bw’ubusabane ni inkunga itangaje mu kuramya. Indirimbo zacu zikubiyemo amabwiriza y’inyigisho atagereranywa, asumbwa gusa n’ibyanditswe bitagatifu mu kuri kwabyo n’ingaruka y’ubusizi.” (“Worship through Music,” Ensign, Ugushyingo 1994, 10, 11). Mbese ni izihe ndirimbo zifitanye isano na Zaburi mushobora kumva cyangwa kuririmba ngo munoze ukuramya kwanyu iki cyumweru?
Zaburi 19:7–11; 29
Ijambo rya Nyagasani rifite ububasha, “rinezeza umutima.”
Muri Zaburi, amagambo nk’ ubuhamya, amategeko ngenga, itegeko, n’ imanza ashobora kuba yerekeza kuri Nyagasani. Mubyibuke uko musoma Zaburi 19:7–11. Mbese iyi mirongo irabagira inama yihe ku byerekeye ijambo ry’Imana? Mbese ni iki Zaburi 29 ibigisha cyerekeranye n’ijwi Rye? Mu bunararibonye bwanyu, ni gute ijambo cyangwa ijwi rya Nyagasani bigereranywa n’ibi bisobanuro?
Zaburi 24; 26–27
Umukiza ashobora kumfasha kuba nsukuye kugira ngo nshobora kmu ikuzo rya Nyagasani.
Kubera ko ingoro i Yerusalemu yubatswe ku musozi, interuro “umusozi wa Nyagasani” (Zaburi 24:3) ishobora kuba yerekeza ku ngoro cyangwa ku ikuzo ry’Imana. Mbese ibi byaba byongereye iki ku myumvire yanyu Zaburi 24? Mbese bisobanuye iki “kugira amaboko atanduye, n’umutima uboneye”? (umurongo wa 4). Mbese uko musoma Zaburi 26–27, ni iki kindi mumenye ku nzu ya Nyagasani.
Hari igihe, dushobora gucibwa intege no kumva ko dukeneye kuba dusukuye kugira ngo twinjire imbere ya Nyagasani. Ibyo aribyo byose, ni urugamba kuri twese, kandi muri twese nta n’umwe utunganye. Mbese ni bihe byiringiro musanga mu butumwa bw’Umukuru David A. Bednar “Clean Hands and a Pure Heart”? (Liyahona, Ugushyingo 2007, 80–83). Mbese mwashobora mute gukoresha ubu butumwa ngo bufashe umuntu wumva yarashenguwe no kwifuza kuba intungane? Mutekereze uko mushobora kwakira inkunga y’Umukiza mu mihate yanyu yo kugira “amaboko atanduye, n’umutima uboneye.”
Reba kandi Bradley R. Wilcox, “Worthiness Is Not Flawlessness,” Liyahona, Ugushyingo 2021, 61–67.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Zaburi 23; 27–28; 32; 46
Nyagasani ampa amahoro, imbaraga, n’inama.
-
Mutekereze kwandika Nyagasani arimo … Guhamagarira abana banyu gushakisha inzira zo kuzuza iyo nteruro bakoresheje ibyanditswe bitagatifu nk’izi Zaburi 23:1; 27:1; 28:1; 28:7; 32:7; 46:1. Mbese iyi mirongo irabigisha ki k’uko Nyagasani ashobora kudufasha?
-
Mushobora kuganira n’abana banyu icyo intama ikeneye ngo igire umutekano n’ubuzima. Noneho, uko musomera hamwe Zaburi 23, mufashe abana banyu kugereranya icyo umwungeri akorera intama n’ibyo Yesu adukorera. Mbese ni iki dukeneye ngo tugire umutekena wa roho n’ubuzima? Muririmbire hamwe indirimbo ishobora kubaha ibitekerezo, nka “I feel my Savior’s Love” (Children’s Songbook, 74–75).
Ingoro ya Conception Shili
Zaburi 24:3–4
Kugira ngo winjire mu ngoro, dukeneye .”amaboko atanduye, n’umutima uboneye.”
-
Uko musomera hamwe Zaburi 24:3 , abana banyu bashobora gushakamo amagambo abibutsa ingoro. Bashobora kandi gushaka ishusho ry’ingoro. Hanyuma bashobora gusomera hamwe umurongo wa 4 ngo bameneye ushobora kwinjira mu ngoro. Mushobora kuganira ku byerekeranye n’Fuko amaboko yandura, n’uko tuyasukura. How do we get spiritually dirty? Mbese ni gute Umukiza adufasha gusukura roho
Zaburi 30:5
Yesu Kristo ashobora guhindura umubabaro wacu mo umunezero.
-
Niba mufite abana batoya, mushobora kubasaba kwigira nk’aho barira mu gihe musoma Zaburi 30:5, “Ahari kurira hararira umuntu nijoro.” Noneho mubasabe kuvuga umunezero bafite uko musoma, , .”Ariko mu gitondo impundu zikavuga.” Musubiremo iyi nteruro nkeya
-
Mwerekane ishusho y’Umukiza, maze mubwire abana banyu icyo Yabakoreye kibazanira umunezero. Mushobora kandi guha buri mwana umwanya wo gufata ishusho no gusangiza icyo Yesu yakoze kibazanira umunezero.
Zaburi 46:10
“Nimworoshye, mumenye ko ari njye Mana.“
-
Mufashe abana banyu gufata mu mutwe umurongo wa mbere wa Zaburi 46:10: .”Nimworoshye, mumenye ko ari njye Mana.” None se ”nimworoshye” byaba bivuga iki? Wenda mwafata igihe cyo kwimenyereza kworoshya. Mushobora kandi gusangira hagati yanyu ibindi bihe ubwo ”kworoshya.” byaba byarakomeje umubano wanyu n’Imana. Mufashe abana banyu gutekereza ku bihe by’umunsi bashobora”k wiyoroshya.” ngo bumbe bari hafi ya Data wo mu Ijuru.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .