”Kuwa 24–30 Kanama. ‘Ndavua Ibyo Yakoreye Ubugingo Bwanjye’: Zaburi 49–51; 61–66; 69–72; 77–78; 85–86,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
”Kuwa 24–30 Kanama. ’Ndavuga Ibyo Yakoreye Ubugingo Bwanjye,” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Saving That Which Was Lost [Gukiza Icyari Cyazimiye], igihangano cyahanzwe na Michael Malm
Kuwa 24–30 Kanama: “Ndavuga Ibyo Yakoreye Ubugingo Bwanjye”
Zaburi 49–51; 61–66; 69–72; 77–78; 85–86
Abanditsi ya Zaburi yasangije byimbitse ibyiyumviro bwite mu buzizi bwabo. Banditse ibyerekeranye n’uko bumvaga bacitse intege, bafite ubwoba, kandi bafite inkomanaga ku mitima. Hari ibihe, ndetse bumvaga baratereranywe n’Imana, kandi zimwe muri zaburi zihetse ibyiyumviro by’ipfunwe cyangwa ukwiheba. Niba waba warigeze kwiyumvira utyo, gusoma Zaburi bishobora kugufasha kumenya ko atari wowe wenyine. Ariko kandi muzabona zaburi zishobora kubagarurira ubuyanja mu gihe mufite ibyiyumviro nk’ibyo, kubera ko abanditse zaburi nabo basingiza Nyagasani kubw’ubwiza Bwe, batangazwa n’ubbasha Bwe, kandi banezerewe mu mpuhwe Zayo. Bari bazi ko turemerewe ba sekibi n’icyaha ariko ko [Nyagasani] ari “mwiza, kandi yitguye kubabarira” (Zaburi 86:5). Basobanukiye ko kugira ukwizera muri Nyagasani bitavuga ko mutarwana na rimwe n’igishyika, icyaha, cyangwa ubwoba. Bivuga ko muzi uwo mwakwitabaza mu gihe mubikeneye.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Zaburi 49; 62:5–12
Ugucungurwa kuza kunyuze gusa muri Yesu Kristo.
Zaburi 49 ifite ubutumwa kubw “ aboroheje n’abakomeye, abatunzi n’abakene” (umurongo wa 2). Mbese mwavuga ko ubu butumwa ari ubuhe? Mbese murumva Zaburi 62:5–12 yongera iki kuri ubu butumwa?
Gusoma izi zaburi bishobora gutuma kubatera gutekereza byimbitse ku nzira zidushuka kugirira icyizere ikintu kindi kitari Imana kubw’ubucunguzi (reba Zaburi 49:6–7). Mbese ni gute ubuzima bwanyu bugirwaho ingaruka n’ubuhamya ko “Imana izacungura ubugingo [bwanyu], ibukure mu kuboko kw’ikuzimu”? Zaburi 49:15.
Zaburi 51; 85–86
Because of the Savior’s mercy, I can be forgiven.
Umwami Dawidi yanditse Zaburi 51 nyuma y’uko yari amaze kwemera ko akeneye bidasubirwaho imbabazi—ikintu twese dukeneye. Mbese ni iyihe mirongo isobanura ibyiyumviro twagize? Mbese ni iki dusanga muri zaburi kiduha ibyiringiro by’imbabazi
Mushobora kandi gushakisha muri Zaburi 51 ibyerekezo ku cyo keihana bisobanura. Mukore urutonde rw’ibyo mubonye. Murebe niba hari icyo mushobora kongera ku rutonde mushakisha mu butumwa bw’Umuyobozi Russell M. Nelson “We Can Do Better and Be Better” (Liyahona, Gicurasi 2019, 67–69).
Mbese mwasobanura gute uko mwumva mumeze muhawe imbabazi binyuze muri Kristo? Niba mukeneye inkunga mu gusonanura ibyiyumviro byanu, mushobora kugerageza kureba muri Zaburi 51:1–2, 7–12; 85:2–9. Abantu bamwe bakunda gushushanya cyangwa kuvuga ibyiyumviro byabo; mushobora kugerageza ibyo. YMushobora kandi kuririmba cyangwa gutega amatwi indirimbo yerekeranye n’Umukiza, nka “I Stand All Amazed” (Indirimbo, no. 193).
Kugira ngo twihane, dukeneye ukwizera atari uko gusa Yesu Kristo ashobora kudusukura ahubwo kandi ko azabikora. Mbese ni iki musanga muri Zaburi 86:5, 13, 15 kibafasha kumenya ko Umukiza ashoboye kandi yifuza kubabarira?
Reba kandi Aluma 36; Peter F. Meurs, “He Could Heal Me!,” Liyahona, Gicurasi 2023, 39–41.
Zaburi 51:13–15; 66:5–20; 71:15–24
Ubuhamya bwanjye bwa Yesu Kristo bushobora gufasha abandi kumusanga.
Nimutekereze byimbitse uko mwabonye ubuhamya bwanyu bwa Yesu Kristo n’ububasha bw’Impongano Ye. Noneho, uko mwiga Zaburi 51:13–15; 66:5–20; 71:15–24, mutekereze ku kuntu mushobora gutumirira abandi “ngwino, maze urebe imirimo y’Imana” (Zaburi 66:5). Mbese ubaye nk’“uvuga ibyo [Nyagasani] yakoreye ubugingo [bwanyu]” (Psalm 66:16), ni iki wavuga?
Mbese “kuvuga ubukiranutsi [Bwe] umunsi ukira” bikubwiye iki”? Zaburi 71:24.
Reba kandi Aluma 26.
“Nimuze mwumve, … nanjye ndavuga ibyo [Imana] yakoreye ubugingo bwanjye.” (Zaburi 66:16).
Zaburi 63; 69; 77–78
Nyagasani amfasha mu gihe mbikeneye.
Zaburi zitandukanye zisobanura uko bimera kuba kure y’Imana, no gukenera inkunga Ye bihebuje (see Zaburi 63:1, 8; 69:1–8, 18–21; 77:1–9). Mbese muri Zaburi 63; 69; 77–78, ni iki usangamo cyatumye umunyazaburi yongera kugira icyizere?
Mbese iyo uhangayitse, ni gute bigufasha “kwibuka imirimo ya Nyagasani” n’“ibitangaza bya kera”? (Zaburi 77:11). Bimwe muri ibyo bitangaza bisobanurwa muri Zaburi 78. Uko mubisoma, nimutekereze ikibafasha “gushyira ibyiringiro [byanyu] mu Mana” (umurongo wa 7).
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana.
Kubera ko iki cyumweru ari icyumeru cya gatanu cy’ukwezi, abigisha bo mu Ishuri ry’Ibanze bashishikarizwa gukoresha ibikorwa byo kwiga biri mu “Mugereka B: Gutegurira Abana Inzira y’Igihango cy’Imana Ubuzima Bwose.“
Zaburi 51; 86:5, 13, 15
Iyo nkoze amahitamo mabi, Yesu ashobora kumfasha guhinduka
-
Kugira ngo mufashe abana banyu gutahura ukuri ku kwihana muri Zaburi 51, mushobora gushushanya umutima munini. Hanyuma mushobora gufasha abana banyu kwandika muri uwo mutima ibintu bibi Satani agerageza kudukoresha. Mbese ni gute twavana ibi bintu mu mitima yacu? Musabe abana banyu gushaka ijambo ’umutima” muri Zaburi 51:10, 17. Muvuge ku byo iyi mirongo yigisha ku kwihana. Nimureke abana basiba amagambo ari mu mutima maze bandikemo amagambo mashya asobanura inzira Yesu ashoboramo kuduhindura mu gihe twihannye.
-
Mushobora gushaka gufasha abana banyu kumenya icyo kugira “umutima umenetse kandi ushenjaguwe” bivuga” (Zaburi 51:17). Bashobora kugenda basimburana mu kumena ikintu gifite igikonoshwa, nk’igi cyangwa urubuto rufite gishishwa. Mushobora kubafasha kugereranya igikonoshwa n’ibintu bitubuza kwiyumvira urukundo rwa Data wo mu Ijuru. Mbese ni gute dushobora kumukingurira umutima wacu?
-
Mushobora kandi kurebera hamwe ishusho y’Umukiza maze mubaze abana banyu amagambo bashobora gukoresha bamusobaura. Mubasabe gushaka amagambo amusobanura Zaburi 86:5, 13, 15. Ni kuki kumenya ibi bintu kuri We ari iby’igenzi?
Zaburi 61:2–3
Yesu Kristo niwe rutare rwanjye.
-
Abana banyu bashobora kunezezwa no gushushanya amashusho y’ibimenyetso biri muri Zaburi 61:2–3. Mbese ni gute Yesu Kristo ari nk’”urutare rukomeye cyane” (umurongo wa 2), “ubuhungiro,” n’“igihome kirekire”? (umurongo 3).
“Wambereye ubuhungiro, n’umunara muremure” (Zaburi 61:3).
Zaburi 66:16; 77:11; 78:6–7
“Nzibuka imirimbo ya [Nyagasani].”
-
Mubaze abana banyu gusangiza zimwe mu nkuru zabo z’ibyanditswe bitagatifu bakunda (amashusho yo mu Gospel Art Book ashobora gufasha). Mbese izi nkuru zitwigisha iki kuri Nyagasani? Mushobora gusomera hamwe Zaburi 66:16 maze mukagenda musimburana gusubiza iki kibazo:“Mbese ni iki Nyagasani yakoreye ubugingo bwanjye”?
-
Uko musomera hamwe Zaburi 77:11; 78:6–7 mushobora gusangizanya uko mugerageza “kwibuka imirimo [ya Nyagasani]” (Zaburi 77:11), harimo n’imirmo Ye mu buzima bwanyu. Mbese ni gute isakaramentu ridufasha “guhora twibuka? Moroni 4:3; 5:2.
Zaburi 71:8
Nshobora Kubwira Abandi ibyerekeye Yesu Kristo.
-
Nyuma yo gusoma Zaburi 71:8 hamwe n’abana banyu, mubasabe gushushanya umunwa mugari. Mubasabe kubafasha “kuzuza” umunwa n’amashusho cyangwa amagambo ashushanya ibintu byrekeye Yesu Kristo dushobora kubwira abandi.
-
Mushobora guherekanaya ishusho ya Yesu Kristo. Umuntu ufite ishusho ashobora kuvuga ikintu kimwe bazi kuri We. Mbese ni gute wafasha abandi bantu kumenya ibi bintu?
Abana bagira byinshi byo gusangiza. ”Iyo abantu bamenye ikintu gishya, bashaka ubusanzwe kugisangiza abandi. Nimushyigikire iki cyifuzo muha abana amahirwe yo kwigishanya amahame y’inkuru nziza hagati yabo, mu banyamuryango b’iwabo, n’inshuti zabo. Mubasabe kandi gusangira namwe ibitekerezo byabo, ibyiyumviro, n’ibyababayeho bifitanye isano n’amahame mwigisha. Murasanga ko bafite ibitekerezo byoroheje, bikeye, kandi bifite imbaraga”Teaching in the Savior’ Way,32).
Zaburi 86:7
Data wo mu Ijuru yumva kandi agasubiza amasengesho yanjye.
-
Inyinshi muri zaburi ni nk’amasengesho ku Mana. Uko musoma Zaburi n’abana banyu, mushobora kubereka ibintu dushobora gukoresha n’abantu bari kuri cyane, nka telefone cyangwa ibaruwa. Noneho musome Zaburi 86:7. Mbese ni gute ”twiyambaza” Data wo mu Ijuru? Mbese ni gute Adusubiza?
-
Mushobora kuririmbira hamwe indirimbo yerekeranye n’isengesho, nka’A Child’s Prayer” (Children’s Songbook, 12–13; see also Susan H. Porter, “Senga, Arahari,” Liyahona, Gicurasi 2024, 77–79). Umwe nabwire mugenzi we ku bihe Imana yasubije amasengesho yanyu.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .
Come unto Christ [Musange Kristo], igihangano cyahanzwe na Casey Childs