Ngwino, Unkurikire
Kuwa 10–16 Kanama. “Nyamara Nzamwiringira”: Yobu 1–3; 12–14; 19; 21–24; 38–40; 42


”Kuwa 10–16 Kanama. “Nyamara Nzamwiringira”: Yobu 1–3; 12–14; 19; 21–24; 38–40; 42 Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

”Kuwa 10–16 Kanama. “Nyamara Nzamwiringira”, Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Yobu akikijwe n’abandi bantu

The Judgments of Job [Imanza za Yobu],igihangano cyahanzwe na Joseph Brickey

Kuwa 10–16 Kanama:“Nyamara Nzamwiringira”

Yobu 1–3; 12–14; 19; 21–24; 38–4042

Ni ibisanzwe kwibaza impamvu ibintu bibi biba ku bantu beza—cyangwa, kubw’icyo kibazo, ni kuki ibintu byiza biba ku bantu babi. Mbese ni kuki Imana, Yo y’intabera, yemera ibyo? Igitabo cya Yobu gisesengura ibibanzo nk’ibi. Yobu yabaye umwe mu bantu beza ibintu bibi byinshi byabayeho. Kubera ibigeragezo bya Yobu, inshuti ze zibazaga niba koko mu by’ukuri yari mwiza . Yobu yashimangiye ubukiranutsi bwe bwite kandi yibazaga niba Imana ari intabera koko. Ariko hatitaweho umubabaro we n’ukwibaza kwe, Yobu yahamanye ubunyangamugayo bwe n’ukwizera Yesu Kristo. Mu gitabo cya Yobu, ukwizera kwibajijweho kandi kurageragezwa ariko ntiyigeze azinukwa burundu. Ibyo ntibivuga ko ibibazo byose bisubijwe. Ahubwo igitabo cya Yobu kigisha ko kugeza ubwo bizasubizwa, ibibazo bisbobora kubana n’ukwizera. Kandi ibibaho hagati aho bititaweho, dushobora kuvuga kuri Nyagasani tuti: “Nyamara Nzamwiringira” (Yobu 13:15).

Kubw’incamake y’igitabo cya Yobu, reba “Yobu” muri Guide to the Scriptures (Isomero ry’Inkuru Nziza).

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Yobu 1–3; 12–13

Nshobora kwiringira Imana mu bihe byose.

Ibice bifungura igitabo cya Yobu bishimangira, mu buryo bw’igisigo, uruhare rwa Satani nk’umwanzi wacu cyangwa umushinja; ntibisobanura imikoranire y’icyo gihe hagati y’Imana na Satani. Uko musoma ibyo Satani yavuze kuri Yobu (rebae Yobu 1:9–11; 2:4–5), mushobora kwibaza muti:, “Mbese ni kuki ngumya kwizera Imana?” Mbese ni kuki kumvira Nyagasani gusa kubw’impamvu Satani yatanze byadushyira mu kaga?

Mbese ni iki kibatangaje ku buryo Yobu yitwaye mu bigeragezo bye? (reba Yobu 1:20–22; 2:9–10).

Inshuti za Yobu zatanze igitekerezo ko Imana yarimo kumuhana.(reba Yobu 4–5; 811). Mbese ni izihe ngorane mubona muri iki gitekerezo? Musome igisubizo cya Yobu mu bice 12–13. Mbese ni iki Yobu yamenye ku Mana cyamuteye kugumya kwiringira? Mbese ni iki muzi ku Mana kibafasha guhangana n’ibigeragezo?

Yobu 19

Yesu Kristo ni Umucunguzi wanjye.

Rimwe na rimwe tumenya amahame y’ingenzi cyane mu bihe byacu birushije kutugora. Mutekereze byimbitse ku bigeragezo Yobu asobanura muri Yobu 19:1–22 n’amahame yatangaje mu mirongo 23–27. Mbese ni gute muzi ko Umucunguzi wanyu ariho? Mbese ni iri tandukaniro ubu bumenyi bugira mu buzima bwanyu?

Mutekereze kuririmba cyangwa kumva indirimbo yerekeye Yesu Kristo, nka “I Know That My Redeemer Lives” (Indirimbo, no. 136). Mbese ni ayahe magambo yo muri iyi ndirimbo asobanura ibyiyumviro byanyu kuri We?

Reba Inyigisho n’Ibihango 121:1–12;122.

Yobu 21–24

agashushondanga k’iseminari
“Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.”

Muri Yobu 21–24, murasomamo impaka zabaye hagati ya Yobu n’inshuti ze. Muri izi mpaka harimo ikibazo abantu benshi babajije: Ni kuki abantu b’abakiranutsi rimwe na rimwe bababara?

Nubwo tudafite ibisubizo byose, mu nkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe, dufitemo amahame amwe ashobora kudufasha kwiyumvisha iby’ububisha n’umubabaro. hano hasi hari ibyanditswe bitagatifu bikubiyemo amwe muri aya mahame. Mbese ibi byanditswe bitagatifu bya bibigisha ibya Data wo mu Ijuru n’umugambi We?

Mushobora kandi gusoma inyigisho z’umuyobozi Spencer W. Kimball ku bubisha muri “Tragedy or Destiny?” (Teachings of Presidents of the Church: Spencer W. Kimball [2011]), 11–21).

Dushingiye ku byo twize, ni gute mushobora gusubiza ikibazo nka Kuki Imana yemera ko abantu b’abakiranutsi babara?”

Yesu mu bwato hamwe n’undi mugabo munsi y’ikirere cyuzuyemo inyenyeri.

Calm and Stars [Ituze n’Inyenyeri], igihangano cyahanzwe na Yongsung Kim. Image courtesy of havenlight.com

Yobu 38–40; 42

icyerekezo cy’Imana ni cyiza kurusha icyacu.

Aciwe intege n’ibirego by’inshuti ze (reba Yobu 16:1–5; 19:1–3), Yobu yabajije Imana ududahwema impamvu yagombye kubabara cyane gutyo Yobu 19:6–7; 23:1–931). Nyagasani ntiyatanze impamvu isobanutse mu gitabo cya Yobu. Ahubwo Yigishije ubutumwa bw’ingenzi mu bice 38–40. Mbese ni gute mwakora incamake y’ubu butumwa? Nk’urugero, mbese ni iki mwigiye ku bibazo bwa Nyagasani muri Yobu 38:1–7, 18–24?

Murabona ko Nyagasani yabwiye Yobu ibyerekeye bimwe mu biremwa Bye n’indi mirimo ikomeye (reba Yobu 38–39). Mushobora kureba kuri bimwe muri biyo biremwa (cyangwa amashusho yabyo). Mbese ni gute ibi bintu bibafasha gutekereza Imana mu buryo butandukanye? Ku byerekeye ibigeragezo byanyu? Mbese ni gute byahinduye icyerekezo cya Yobu? (reba Job 42:1–6; reba kandi Mose 1:8–10).

Dore ubutumwa bubiri bw’ibiterane rusange bushobora gufasha guhindura icyerekezo cyacu: Tamara W. Runia, “Kurebera Umuryango w’Imana mu mboni Yirengeye” (Liyahona, Ugushyingo 2023, 62–69); Russell M. Nelson, “Dutekereze mu buryo bwa Selesitiyeli!Liyahona, Ugushyingo 2023, 117–20). Buri buri butumwa, murebemo ikintu muzifuza kwibuka ubutaha ubwo ibigeragezo byanyu bizasa n’ibibashegeshe. Mbese ni gute muziyibutsa ibya mwiza?

Mwihangire Kwiga ntibigizwe gusa no gusoma, gutekereza, no kuvuga. Rimwe na rimwe isomo ryibukwa kurushaho rituruka mu buryo buriho bufatika. Nk’urugero, mu gihe musomye iby’uko Nyagasani yahinduye imyumvire ya Yobu muri Yobu 38–40, mushobora gutembera maze mukirebera bimwe mu biremwa bya Nyagasani, ibinini n’ibitoya. Cyangwa mushobora kwitegereza ikintu muturutse mu byerekezo bitandukanye—uturutse hejuru, hasi, ucyegereye, uri kure yacyo, n’ibindi.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Yobu 1–2; 1219

Ukwizera Yesu Kristo bishobora kumfasha mu bihe bigoranye.

  • Mushishikarize abana banyu kubabwira icyo bazi kuri Yobu. Niba bakeneye inkunga yanyu, mushobora kubaganisha kuri Yobu 1:1, 13–22; 2:7–10 cyangwa kuri “Yobu” (mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 145–47). Mbese ni gute Yobu yitwaye ku bibazo? (reba Yobu 1:21; 2:10).

    1:55

    Job

  • Yobu yabaye umukiranutsi mu bibazo bye kubera ibyo yari azi ku Mana. Byashoboka ko mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ku mashusho ya Yesu Kristo arimo gusabana n’abandi (nk’iri hano hasi cyangwa mu Gospel Art Book). Muganire ku byo muzi mumuziho n’uko Asa. Dore imirongo imwe yerekana ibyo Yobu yari azi kuri Nyagasani: Yobu 12:10, 13, 16; 19:25–27. Mbese ni ikuki ari iby’agaciro kumenya ibi bintu byerekeye Nyagasani?

Yesu ajya gukiza umugabo

He Healed Them All [Yarabakijije Bose], igihangano cyahanzwe na Michael Malm

Yobu14:14

Kubera Yesu Kristo, nzongera kubaho nyuma y’urupfu rwanjye.

  • Yobu yabajije ikibazo cy’ingenzi muri Yobu 14:14. Byashoboka ko mwebwe n’abana banyu mushobora gusimburana mu gusangizanya uko mwasubiza Yobu. Mushobora gushakisha ibitekerezo muri Aluma 11:42–44, muri videwo “In a Coming Day” (Isomero ry’Inkuru Nziza), cyangwa mu ndirimbo yerekeranye n’Ibambwa, nka “Did Jesus Really Live Again?” (Children’s Songbook, 64).

1:11

#BECAUSEofHIM: An Easter Message of Hope and Triumph

Yobu 16:1–5; 22:5

Inshuti nziza zirahumurizanya kandi zigashyigikirana.

  • Ubwo Yobu yari afite agahinda, inshuti ze zavuze ko Imana irimo kumuhana kubera ko yari yarakoze ibyaha (reba Yobu 22:5). Mbese iyo tuba inshuti za Yobu, ni gute tuba twaragerageje kumufasha? Mbese ni gute amagambo ashobora gufasha abandi mu gihe bafite agahinda? (reba Yobu 16:5). Mutekereze kwerekana ishusho imwe cyangwa nyinshi z’iyi ncamake uko muganira kuri ibi bibazo.

  • Mutekereze gusaba abana banyu gukora urutonde rw’ingeso nziza z’inshuti nziza kandi bavuge izina ry’inshuti ifite izi ngeso. Hanyuma mushobora kureba ku ishusho ya Yesu Kristo. Mbese ni mu buhe buryo Yesu ari inshuti nziza kuri buri wese muri twe? Mushobora gutekereza ku muntu uri mu bihe bigoranye. Muteganye uko muzababera inshuti isa na Yesu.

Yobu 19:23–27

Yesu Kristo ni Umucunguzi wanjye.

  • Nyuma yo gusoma Yobu 19:23–27, mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira k’uko muzi ko Umucunguzi wacu ariho. Mushobora gukorera hamwe mushyira ubuhamya bwanyu (cyangwa ibishushanyo by’Umukiza) mu gitabo (reba umurongo wa 23).

  • Mushobora kandi kuririmba indirimbo itanga ubuhamya bw’Umukiza, nka “I Know That My Redeemer Lives” (Indirimbo, no. 136). Musangire interuro z’iyo ndirimbo zikomeza ukwizera kwanyu muri We. Mbese ni kuki ari ingenzi kumenya ko Yesu Kristo ariho?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Yobu akikijwe n’abandi bantu

Job and His Friends [Yobu n’Inshuti Ze], igihangano cyahanzwe na Ilya Repin

Paji y’Igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Yesu Kristo ni Umucunguzi wanjye.