“Kuwa 13–19Nyakanga. ‘Yiringiraga Nyagasani Imana ya Isirayeli’: 2 Abami 16–25,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 13–19Nyakanga. ‘Yiringiraga Nyagasani Imana ya Isirayeli,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
The Flight of the Prisoners [Uguhunga kw’Imfungwa], yakozwe na James Jacques Joseph Tissot n’abandi
Kuwa 13–19Nyakanga: “Yiringiraga Nyagasani Imana ya Isirayeli”
2 Abami 16–25
Nubwo habayeho iyogezabutumwa rikomeye ry’umuhanuzi Elisa, abantu bo mu Bwami bw’Amajyaruguru bwa Isirayeli ntibihannye. Amaherezo, Ubwami bwa Ashuri bwigaruriye kandi bwatatanyije imiryango icumi ya Isirayeli. Hagati aho, Ubwami bw’Amajyepfo bwa Yudaya ntibwari bumeze neza kurushaho: : gusenga ibigirwamana naho byari byarahakwirajwe .
Muri uku nononekara kwa roho, , ibyanditswe bitagatifu bikomoza ku bami babiri ba Yudaya, igihe cyageze, bakagarura abantu babo kuri Nyagasani. Umwe yari Hezekiya. Mu gihe cy’ingoma ye, Abashuri bigaruriye igice kinini ca Yudaya. Ariko Hezekiya n’abantu be berekanye ukwizera muri Nyagasani, watabaye Yerusalemu mu buryo butangaje. Nyuma, hashizeikindi gihe cy’ubuyobe, Yosiya yabaye umwami. Atewe umuhate mu gice kimwe n’ukongera kuvumburwa kw’igitabo cy’amategeko ya Mose, Yosiya yatangiye kuvugurura ibintu byatumye abantu be bongera kuyoboka Imana.
Kimwe na Isirayeli na Yudaya, twese dukora amahitamo meza n’amabi. Mu gihe twumva ko hari ibyo dukeneye guhindura mu mibereho yacu, dushobora guterwa umuhate n’ibyo bihe bibiri byiza byabayeho mu myaka y’umwijima mu mateka ya Yudaya. Ahari ingero za Hezekiya na Yosiya zishobora kudutera umuhate wo “Kwiringira Nyagasani Imana yacu” (2 Abami 18:22).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
2 Abami 18–19
Nshobora gukomeza kwiringirai Nyagasani mu gihe ukwizera kwanjye kugeragezwa.
Abenshi muri twe duhura n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu. Kuri Hezekiya n’abantu be, kimwe muri ibyo bigeragezo cyaje igihe ingabo z’Abashuri zegeraga Yerusalemu. Uko musoma 2 Abami 18–19, mutekerezem nk’aho wari mutuye muri Yerusalemu muri iki gihe. Mbese muba mwariyumviriye mute,, nk’urugero, kumva agashinyaguro k’Abashuri 2 Abami 18:28–37; 19:10–13? Mbese ni iki mwari kuba mwarakoze? Mugereranye impamvu Abashuri batumye Abisirayeli batizera Nyagasani n’impamvu Satani atuma dushidikanya k’ukwizera kwacu muri iki gihe. Mwashobora nanone kugereranya impamvu Abashuri bavugaga n’impamvu zanyu bwite zituma mwizera Nyagasani.
Mbese ni iki mwigira ku bikorwa bya Hezekiya muri ibi bihe? (reba 2 Abami 19:1–7, 14–19). Mbese Nyagasani yamusubije ate? (reba 2 Abami 19:35–37). Mbese ni kuki mutekereza ko yagumye kuba indahemuka? (reba 2 Abami 18:5–7). Mutekereze byimbitse uko Nyagasani yagushyigikiye mu bihe bigoye. Ni iki wumva utewe umuhate wo gukora ngo wongere ikizere cyawe muri We?
Ubutumwa bw’Umuyobozi Jeffrey R. Holland “Fear Not: Believe Only!” (Liyahona, Gicurasi 2022, 34–36) bufite inama zagufasha mu bihe by’ubwoba no gushidikanya. Indirimbo nka “Let Us All Press On” (Indirimbo, nimero. 243) ishobora nayo kugira ubutumwa bwagutera umuhate. Ni iki ubona muri izi mfashanyigisho cyagufasha?
Reba na none 2 Amateka 31–32; 3 Nefi 3–4; Jörg Klebingat, “Valiant Discipleship in the Latter Days,” Liyahona, Gicurasi 2022, 107–10.
Nimukoreshe ubufasha bwo kwiga ibyanditswe bitagatifu. Itorero ritanga imfashanyigisho nyinshi zigufasha gusobanukirwa ibyanditswe bitagatifu. Nk’urugero, mu Isomero ry’Inkuru Nziza ushobora kubonamo Guide to the Scriptures, Topics and Questions, na Church magazines. Byongeye kandi, mu gihe musoma Isezerano rya Kera, mushobora kubonamo imirongo n’ibitekerezo byabafasha muri “Thoughts to Keep in Mind” inyandiko ziri muri Ngwino, Unkurikire. Inyandiko ifite umutwe ugira uti “Jesus Will Say to All Israel, ‘Come Home’” ishobora gufasha inyigo yanyu kw’ 2 Abami 16–25.
2 Abami 19:20–37
Ibintu byose biri mu maboko ya Nyagasani.
Senakeribu, umwami wa Ashuri, yari afite impamvu zumvikana zo kwizera ko ingabo ze zari kuzigarurira Yerusalemu (reba 2 Abami 17; 18:33–34; 19:11–13). Ariko Nyagasani yari afite ubutumwa bureba Senakeribu, bwatanzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya. Bwanditswe mu 2 Abami 19:20–34. Mbese ni ukuhe kuri ubona mu butumwa bwa Nyagasani kugufasha kugira ukwizera muri We no mu mugambi We?
2 Abami 21–23
Ibyanditswe bitagatifu bishobora kugarurira Nyagasani umutima wanjye.i.
Mbese waba warigeze kumva hari ikintu ubura kubwa roho? Ahari waba warumvise ko umubano wawe n’Imana washobora kurushaho gukomera. Ni iki cyagufashije kumugarukira? Mutekereze byimbitse kuri ibi bibazo uko musoma 2 Abami 21–23, hasobanura uko ubwami bwa Yudaya bwagiye kure ya Nyagasani buyobowe n’Umwami Manase (reba 2 Abami 21) n’uko Umwami Yosiya yafashije abantu kumugarukira (reba 2 Abami 22–23). Mbese ni gute kandi ni iyihe mpamvu Yosiya n’abantu be bahindutse? (reba 2 Abami 22:8–11; 23:1–6, 21, 24).
Umuyobozi Pencer W. Kimball yise inkuru y’Umwami Yosiya “imwe mu nkuru nziza mu zindi zose ziri mu byanditswe bitagatifu” (Teachings of Presidents of the Church: Spencer W. Kimball [2006], 62). Musome amagambo y’Umuyobozi Kimball ku Mwami Yosiya kuri (paji 62–64). Ahari mushobora gutekereza uko byagenze gihe umurongo wo mu byanditswe bitagatifu wakugizemo imbaraga. Mbese ni iki mushobora gukora kugirango mwakire ubunararibonye bwinshi nk’ubwo?
Reba na none Aluma 31:5; “Josiah and the Book of the Law” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.
Josiah and the Book of the Law
2 Abami 23:1–25
Igihango ni isezerano ryimbitse mu mutima hagati yanjye na Nyagasani.
Ni iki kibatangaza ku gihango Yosiya yakoze mu 2 Abami 23:3? Uko mukomeza gusoma igice 23, murebe icyo Yosiya yakoze ngo yerekane isezerano rye kuri Nyagasani (reba na none ishusho iri ku mpera w’iyi ncamake). Ni gute mushobora kwerekana isezerano ryanyu kuri We?
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
2 Abami 18:3–6; 19:14–19
Nshobora kugirira icyizere Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.
-
Mu 2 Abami 18:3, 5–6, mufashe abana banyu kuvumbura icyatumye Hezekiya aba umwami mwiza. Noneho uko musomera hamwe 2 Abami 19:14–19, bashobora kuvumbura uko yerekanye ko yari aitiye icyizere Nyagasani. Mushobora kureba ishusho ya Yesu maze mukaganira uko dushobora kumwizera. Mbese ni gute dushobora kwerekana ko dufitiye Nyagasani icyizere?
2 Abami 22:1–7
Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bashobora kungirira icyizere.
-
Mu 2 Abami 22:1, mufasha abana banyu kuvumbura imyaka y’amavuko Yosiya yari afite ubwo yabaga umwami. Ni iki twigira kuri Yosiya mu murongo wa 2? Mutekereze igikorwa gishobora gushsushanya gukurikira Nyagasani nta guhindukira “iruhande yaba iburyo cyangwa ibumoso.”
-
Abakozi basobanurwa muri 2 Abami 22:3–7 bahawe fezayo kongera kubaka ingoro “kubera ko babikorana ubudahemuka” (umurongo wa 7). Nyuma yo gusoma iyi mirongo, mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira ku bintu mwagiriwemo icyizere . Mbese ni gute dushobora kwiringirwa nk’abakozi bo muri iyi mirongo?
Umwanditsi azanira umuzingo w’ibyanditswe bitagatifu Umwami Yosiya, Igishushanyo cyakozwe na Robert T. Barrett
2 Abami 22:8–11; 23:2–3
Ibyanditswe bitagatifu binyigisha gukurikira Yesu Kristo.
-
Kugira ngo muriburire inkuru y’Umwami Yosiya iri mu 2 Abami 22–23, mushobora guhisha kopi y’ibyanditswe bitagatifu ahantu runaka mu cyumba. Musabe abana banyu kuyishaka. Noneho mushobora kubasangiza icyabaye igihe umwe mu batambyi ba Yosiya yabonaga ibyanditswe bitagatifu mu ngoro (reba 2 Abami 22:8–11; reba na none “King Josiah” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 148–49). Mbese ni iki cyari kutubaho iyo tutagira ibyanditswe bitagatifu? Musangire hagati yanyu impamvu mwishimira ko dufite ibyanditswe bitagatifu uyu munsi.
1:36King Josiah
-
Nyuma yo gusoma 2 Abami 23:2–3, mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira ku byanditswe bitagatifu byaguteye umuhate wo “gukurikira Nyagasani” (umurongo 3). Mushobora na none kuririmba indirimbo ivuga ku byanditswe bitagatifu, nka “Search, Ponder, and Pray” (Igitabo cy’Indirimbo z’Abana, 109).
2 Abami 23:1–3
Nzubahiriza ibihango byanjye nagiranye n’Imana.
-
Igihe Yosiya n’abantu be bigaga amategeko y’Imana, bakoze igihango cyo kuyakurikiza. Musome ibi hamwe n’abana banyu mu 2 Abami 23:1–3, maze mubafashe gushaka amagambo cyangwa imirongo yerekana uko abantu biyumvise kubijyanye n’amategeko ya Nyagasani. Ahari abana banyu bashobora guhaguruka maze bakaganira ku byerekeranye n’cyo bisobanuye “guhagarara ku bihango.” Noneho bashobora gutambuka bakavuga icyo bisobanuye “gukurikira Nyagasani.” Igikurikiyeho, bashobora gushyira ibiganza byabo ku mutima maze bagatanga ibitekerezo by’uko twakubahiriza ibihango byacu “n’umutima [wacu] wose”
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .