“Kuwa 15-21 Kamena. Igihe cyos‘Intambara ni iya Nyagasani’: 1 Samweli 17–18; 24–26; 2 Samweli 5–7,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 15-21 Kamena. ‘Intambara ni iya Nyagasani,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
David and Goliath [Dawidi na Goliyati], cyahanzwe na Steve Nethercott
Kuwa 15-21 Kamena: “Intambara ni iya Nyagasani”
1 Samweli 17–18; 24–26; 2 Samweli 5–7
Igihe cyose uhereye ubwo imiryango ya Isirayeli yari imaze guture mu gihugu cy’isezerano, Abafilisitiya baari komeje kubangamira umutekano wabo. Mu bihe byashize Nyagasani yari yaragiye abagobotora inshuro nyinshi, ariko noneho abakuru b’Abisirayeli barasabye bati, “Turashaka umwami … ajye atujya imbere, aturengere mu ntambara zacu” (1 Samweli 8:19–20). Nuko Sawuli yimikwa nk’umwami. Nyamara kandi igihe igihangange Goliyati cyahigiraga ingabo za Isirayeli, Sawuli—kimwe n’abasigaye mu ngabo ze—yagize “ubwoba bwinshi” (1 Samweli 17:11). Kuri uwo munsi, ntabwo ari Umwami Sawuli wakijije Isirayeli ahubwo yari umuhungu woroheje w’umushumba witwaga Dawidi, utari wambaye intwaro ahubwo yambaye ukwizera kutajegajega muri Nyagasani. Iyi ntambara yagaragarije Isirayeli, n’undi wese ufite intambara zo muri roho zo kurwana, ko “Nyagasani adatabarisha inkota cyangwa icumu” kandi ko “intambara ari iya Nyagasani” (1 Samweli 17:47).
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
1 Samweli 17
Mbifashijwemo na Nyagasani, nshobora gutsinda ibigeragezo byose.
Inkuru ya Dawidi na Goliyati ni imwe mu nkuru zizwi mu byanditswe bitagatifu. Birumvikana ko, buri gihe twibanda kuri Dawidi. Ariko iki gihe, uko mwiga 1 Samweli 17, mutekereze byimbitse na none amagambo y’abandi bantu muri iki gice (reba urutonde ruri aha hasi). Mbese ni iki mubigiraho n’impamvu zabo? Mbese ni iki mwize kuri Dawidi? Mbese ni gute atandukanye n’abandi?
-
Goliyati: imirongo 8–10, 43–44
-
Eliyabu: umurongo 28
-
Sawuli: umurongo 33
-
Dawidi: imirongo 26, 32, 34–37, 39, 45–47
N’ubwo inkuru yawe, itazwi cyane nk’iya Dawidi, nta gushidikanya ko ikubiyemo ingorane zifite ingano nk’iya Goliyati tugomba kunesha n’amahirwe yo gukoresha ukwizera muri Nyagasani. Mbese ni iki urugero rwa Dawidi rubiigisha ku byerekeye guhangana n’ibikurwanya mu nkuru yawe? Mushobora na none gusoma ubutumwa bw’Umuyobozi Camille N. Johnson “Invite Christ to Author Your Story” (Liyahona, Ugushyingo. 2021, 80–82) mutekereza kuri zimwe mu ngorane zawe. Mushake ibisubizo by’ibibazo nk’ibi: ni gute Nyagasani ashaka ko mbona ingorane zanjye? Mbese ni gute yamfashije mu bihe byahise? Mbese ni gute nshobora kumwereka ko mwizera nandika inkuru yanjye?
Mushobora kuba musanzwe muzi ko hariho ibice bibabaje inyuma mu nkuru ya Dawidi (reba, nk’urugero, 2 Samweli 11). Niba mwari mufite amahirwe yo kugira inama Dawidi nyuma y’umurwanowe na Goliyati, ni iki mwamubwira? Mbese ni gute iyi nama ishobora gushyirwa mu bikorwa mu buzima bwanyu?
Reba na none “The Lord Will Deliver Me” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.
The Lord Will Deliver Me
1 Samweli 17:26–50
Umuntu umwe ufite ukwizera muri Kristo ashobora gukora impinduka.
Uretse ingorane buri muntu ahura na zo, duhangana n’ibibazo binini, bikomeye bigira ingaruka ku isi uko yakabaye. Iyo ingabo za sekibi“zateranyirijwe hamwe … kurwanya” ingabo z’ikiza (1 Samweli 17:1), dushobora kwibaza uko umuhate wacu ushobora gukora itandukaniro. Mbese iki mubona mu nkuru ya Dawidi kiguha ibyiringiro?
Reba na none “Let Us All Press On,” Indirimbo, nimero. 243.
True Friendship and Self-Respect [Ubushuti bw’Ukuri no Kwiyubaha], igihangano cyahanzwe na Wilson Ong (igice)
1 Samweli 18
“Yonatani yakundaga [Dawidi] nk’ubugingo bwe.”
Uko musoma 1 Samweli 18, mutekereza ku itandukaniro riri hagati ya Sawuli n’umuhungu we Yonatani (we, iyo bitaba kubwa Dawidi, ntiyashoboraga gutekereza ko yari kuzaba umwami ukurikiraho). Mbese ni gute Sawuli na Yonatani bitwaye ku ntsinzi ya Dawidi? Mbese ni iki mushobora kwigira kuri ubu bunararibonye?
Mbese ni iki mubona mu myitwarire n’ibikorwa bya Yonatani bibibutsa Yesu Kristo?
“Musanishe ibyanditswe bitagatifu” (1 Nefi 19:23). Ibyanditswe bitagatifu bitanga amahirwe akomeye yo kwigira ku mihate n’ibikorwa by’abantu nka Dawidi, Yonatani, na Sawuli. Muzasanga nta muntu n’umwe mu byanditswe bitagatifu udafite inenge. Bityo uko musoma, nk’urugero, ibyerekeye amahitamo ya Dawidi y’ubudahemuka, yo kwigira ku makosa ye. Gukora ibyo bishobora kudufasha kubona intege nke zihariye ziturimo twebwe ubwacu no “kwiga gushishoza kurusha uko [abandi] babigenje.” (Morumoni 9:31).
1 Samweli 24–26
Imbabazi ni inzira yizewe y’amahoro no gukira.
Muri 1 Samweli 24–26, nimurebemo amasomo ajyanye n’ubwibone, imbabazi, no kwifata. Mushobora na none gutekereza gusoma ubutumwa bw’Umukuru Mark A. Bragg “Umutuzo nk’uwa Kristo” nk’igice cy’isomo ryanyu (Liyahona, Gicurasi 2023, 60–63). Ni gute Dawidi, Abigayili, n’abandi bagaragaje—cyangwa bananiwe kugaragaza—umutuzo nk’uwa Kristo muri ibi bice? Ni ayahe mahirwe mufite yo kwerekana umutuzo nk’uwa Kristo?
Ubutumwa bwa Mushiki wacu Kristen Yee “Beauty for Ashes: The Healing Path of Forgiveness” (Liyahona, Ugushyingo. 2022, 36–39) bushobora kubafasha kwiga 1 Samweli 25. Ni gute Abigayili ameze nka Yesu Kristo?
2 Samweli 5:17–25
Nyagasani ashobora kumpa cyerekezo.
Ndetse na nyuma y’aho Dawidi aneshereje Goliyati, ibibazo yari afitanye n’Abafilisitiya ntibyarangiriye aho. Uko musoma 2 Samweli 5:17–25, mutekereze uko urugero rwa Dawidi rushobora kubafasha mu ngorane muhura nazo (reba na none 1 Samweli 23:2, 10–11; 30:8; 2 Samweli 2:1). Ni gute murimo guhabwa umugisha uko mukora ku ishurirwa muhabwa?
2 Samuweli 7
Mbese ni iyihe “nzu” Nyagasani yasezeranije Dawidi?
Igihe Dawidi yiyemezaga kubaka inzu, bisobanuye ingoro ntagatifu, ya Nyagasani (reba 2 Samweli 7:1–3), Nyagasani yamusubije ko umuhungu wa Dawidi ariwe uzayubaka (reba imirongo 12–15; reba na none 1 Amateka 17:1–15). Nyagasani yavuze ko na We azubakira Dawidi “inzu,” ni ukuvuga urubyaro, kandi ko intebe ye y’ubwami izahoraho iteka ryose (reba 2 Samweli 7:11, 16, 25–29; Zaburi 89:3–4, 35–37). Iri sezerano ryujurijwe muri Yesu Kristo, Umwami wacu Uhoraho, ukomoka kuri Dawidi (reba Matayo 1:1; Luka 1:32–33; Yohana 18:33–37).
Kubw’ibirenzehoinyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
1 Samweli 17:20–54
Ukwizera Yesu Kristo gushobora kumfasha kugira ubutwari.
-
Mushobora gukenera gukoresha “Dawidi na Goliyati” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 112–16, kugira ngo mufashe abana banyu kumenya ibyabaye muri 1 Samweli 17:20–54. Hanyuma mushobora kubareka bakongera kuvuga inkuru bakoresheje amashusho cyangwa gushushanya imirongo muri iyi ncamake. Mubabaze icyo batekereza ko Nyagasani ashaka ko bigira kuri iyi nkuru.
2:36David and Goliath
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora na none gukora urutonde rw’ingorane zikomeye bashobora guhura na zo mu buzima. Noneho mubafashe gushaka ibintu Dawidi yavuze bishobora kubafasha muri izi ngorane (reba 1 Samweli 17:26, 32, 34–37, 45–47). Musangire uko Yesu Kristo yabafashije muri mu ngorane.
-
Abana banyu bashobora kugenda nk’aho bari Dawidi ugiye kurwana na Goliyati baririmba indirimbo ijyanye no kugira ubutwari, nka “I Will Be Valiant” (Igitabo cy’Indirimbo z’Abana, 162).
1 Samweli 18:1–4
Inshuti nziza zishobora kuba umugisha uturutse ku Imana.
-
Ni gute mushobora gufasha abana banyu kwigira ku bucuti bwa Yonatani na Dawidi? Uburyo bumwe ni uguha abana banyu udupapuro tubiri tw’imitima, umwe uhagarariye Dawidi n’undi uhagarariye Yonatani. Noneho musomere hamwe imirongo mike iri muri 1 Samweli 18:1–4 ishimangira urukundo izo nshuti ebyiri zari zifitanye. Abana banyu bashobora noneho kwandika cyangwa gushushanya ku dupapuro twabo tw’imitima uko bashobora kwereka urukundo inshuti.
2 Samweli 5:19, 23
Iyo nkeneye inama, nshobora kuyisaba Data wo mu Ijuru.
-
Muri ibi bice, Dawidi yabaye umwami wa Isirayeli. Bishobora kuba byashimisha abana banyu gukina bigira nk’aho ari umwami cyangwa umwamikazi. Mbese ni ayahe mategeko bashyiraho? Mbese ni he bajya gushaka ubufasha? Mufashe abana banyu kuvumbura ko igihe Dawidi yari akeneye inkunga, “yasabye,” cyangwa yasengeye, ibisubizo. Nk’urugero, uko musoma 2 Samweli 5:19, 23, musabe abana banyu gutega amatwi ijambo “yasabye” noneho bagahina amaboko nibaryumva Kubera iki Dawidi yari akeneye inkunga ya Nyagasani mu nshingano ze nshya?
-
Muvugane hagati yanyu igihe mwasenze musaba inkunga bwa Data wo mu Ijuru. Mbese niirihe tandukaniro byateye Agufashije?
2 Samweli 7:16–17
Yesu Kristo ni Umwami wanjye Uhoraho.
-
Abami dusoma mu Isezerano rya Kera bose bari bafite inenge, kandi ubwami bwabo bwararangiye. Ariko Yesu Kristo ni Umwami mwiza kandi azaba ku ngoma ubuziraherezo. Mushobora gufasha abana banyu kuvumbura ibi basomera hamwe ibyo umuhanuzi Natani yabwiye Umwami Dawidi muri 2 Samweli 7:16–17. Mbese ni gute ubwami bwa Dawidi butashoboraga kugira iherezo? Mufashe abana banyu kubona no gusoma imirongo yo mu byanditswe bitagatifu yigisha ko Yesu Kristo, ukomoka kuri Dawidi, ari umwami wacu, nka Luka 1:32–33; Yohani 18:33–37; na Ibyahishuwe 19:16. Mbese ni gute Yesu atandukanye n’abami bo mu isi? Mbese ni gute twubaha Yesu Kristo nk’Umwami wacu Uhoraho?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .