2020–2024
Tumira Kristo kuba Umwanditsi w’Inkuru Yawe
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Tumira Kristo kuba Umwanditsi w’Inkuru Yawe

Reka inkora yawe ibe imwe y’ukwizera, ukurikira Intangarugero yawe, Umukiza Yesu Kristo.

Ntangiye mbaza ibibazo byinshi, bigambiriye kwitekerezaho.

  • Ni ubuhe bwoko bw’inkora y’umuntu ku giti cye urimo kwandika ku bw’ubuzima bwawe?

  • Ese inzira urondora mu nkuru yawe iragororotse?

  • Ese inkuru yawe irangirira aho yatangiriye, mu rugo rwo mu ijuru rwawe?

  • Ese hari urugero mu nkuru yawe—kandi se yaba ari Umukiza Yesu Kristo?

Ndahamya ko Umukiza ari “umwanditsi n’usohoza ukwizera kwacu.”1 Uzamutumira kuba umwanditsi n’usohoza inkuru yawe?

Azi itangiriro ahereye ku iherezo. Yari Umuremyi w’ijuru n’isi. Ashaka ko dusubira mu rugo kuri We na Data wo mu Ijuru. Atwitaho byimbitse mu bintu byose kandi ashaka ko dutsinda.

Ni iki mukeka ko kitubuza gutanga inkuru zacu kuri We?

Wenda iki kigereranyo kizafasha ukwisuzuma kwawe.

Umunyamategeko w’urubanza uboneye azi ko mu ibaza rinyomoza, ukwiye kubaza gake umutangabuhamya ikibazo udafitiye igisubizo. Kubaza ikibazo nk’icyo ni ugutumira umutangabuhamya kukubwira—n’umucamanza n’inamamfatirabyemezo—ikintu utari usanzwe uzi. Wabona igisubizo cyagutungura kandi cyibusanye n’inkora wakusanyirije dosiye yawe.

Nubwo muri rusange kubaza umutangabuhamya ikibazo udafitiye igisubizo nta bushishozi burimo ku munyamategeko w’urubanza, imbusane ni ukuri kuri twebwe. Dushobora kubaza ibibazo Data wo mu Ijuru udukunda, mu izina ry’Umukiza wacu wuzuye impuhwe, maze n’umutangabuhamya usubiza ibibazo byacu ni Roho Mutagatifu, uhamya ukuri igihe cyose.2 Kubera ko Roho Mutagatifu akora mu bumwe butunganye hamwe na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, tuzi ko ukwigaragaza kwa Roho Mutagatifu kwa kwizerwa. Kubera iki, ubwo, rimwe na rimwe tuba twikandagira mu gusaba ubu bwoko bw’ubufasha bw’ijuru, ukuri tugaragarijwe na Roho Mutagatifu? Kubera iki tureka kubaza ikibazo tudafitiye igisubizo iyo umutangabuhamya adasabana gusa ahubwo azahora avuga ukuri?

Wenda ni ukubera ko tudafite ukwizera ko kugira ngo twemere igisubizo twaba twakwakira. Wenda ni ukubera ko umugabo cyangwa umugore kamere yikandagira mu guharira ibintu mu buryo bwuzuye Nyagasani no kumwizera mu buryo bwimazeyo. Wenda ni yo mpamvu duhitamo kugumana inkora twamaze kwiyandikira, imbonera itunogeye y’inkuru yacu itarahinduwe na Mwigisha w’Umwanditsi. Ntabwo dushaka kubaza ikibazo no kubona igisubizo kidahwanye neza n’inkuru turimo kwiyandikira.

Mu by’ukuri, bake muri twe bashobora wenda kwandika mu nkuru zacu ibigeragezo bitunonosora. Ariko ntidukunda indunduro y’agahebuzo y’inkuru dusoma iyo umukinnyi w’icyamamare anesheje urugamba? Ibigeragezo ni ibigize agakuru gatuma inkuru zacu dukunda cyane zishamaza, zitazitiwe n’igihe, zishyira imbere ukwizera, kandi zikwiye kubarwa. Intambara nziza zanditse mu nkuru zacu ni zo zirushaho kutwegereza ku Mukiza kandi zikatunonosora, zirushaho kutugira nka We.

Kugira ngo Dawidi aneshe Goliyati, umuhungu yagombye guhangara igisore. Inkora inogeye Dawidi yari kuba yarabaye kwisubirira kuragira intama. Ahubwo mu mwanya wabyo yatekereje ku bunararibonye bwe mu gukiza intama intare n’idubu. Maze yubakiye kuri ibyo bikorwa by’ubutwari, yasuganyije ukwizera n’ubutwari mu kureka Imana ikandika inkuru ye, atangaza, “Nyagasani wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.”3 Hamwe n’icyifuzo cyo kureka Imana ikaganza, n’ugutwi ateze Roho Mutagatifu ndetse n’ubushake bwo kureka Umukiza akaba umwanditsi n’usohoza inkuru ye, umuhungu Dawidi yanesheje Goliyati maze akiza abantu be.

Ihame ry’akataraboneka ry’amahitamo rituma, birumvikana, twandika inkuru zacu bwite —Dawidi yashoboraga kuba yasubira i muhira, mu kwiragirira intama. Ariko Yesu Kristo ahagaze yiteguye kudukoresha nk’ibikoresho biva ku Mana, amakaramu y’ibiti acongewe mu kiganza Cye, kugira ngo twandike igihangano gihambaye! Ashaka mu mpuhwe nyinshi kunkoresha, ikaramu y’igiti inanutse, nk’igikoresho mu biganza Bye, niba mfite ukwizera ko kumwemerera, niba mwemereye akandika inkuru yanjye.

Esiteri ni urundi rugero rwiza rwo kureka Imana ikaganza. Aho kwihambira ku nkora yo kwigengesera no kwitwararika, yakoresheje ukwizera, yishyira mu biganza bya Nyagasani mu buryo bwuzuye. Hamani yarimo arema umugambi mubisha w’irimbuka ry’Abayahudi bose mu Buperesi. Moridekayi, mwene wabo wa Esiteri, yamenye umugambi mubisha maze aramwandikira, amukangurira kuvugana n’umwami mu cyimbo cy’abantu be. Arongera amubwira ko umuntu wegera umwami adahamagawe agomba gupfa. Ariko mu gikorwa cy’ukwizera cy’agatangaza, yabajije Moridekayi gukoranya Abayahudi maze bakiyiriza ku bwe. “Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo,” yaravuze ati, “Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.”4

Esiteri yari afite ubushake bwo kureka Umukiza akandika inkuru ye habe nubwo, mu maso y’isi, iherezo ryari kuba agahomamunwa. Mu buryo bw’umugisha, umwami yakiriye Esiteri, maze Abayahudi mu Buperesi bararokorwa.

Birumvikana, urugero rw’ubutwari rwa Esiteri turusabwa gake. Ariko kureka Imana ikaganza, ukayireka ikaba umwanditsi n’usohoza inkuru zacu, bidusaba kubahiriza amategeko Ye n’ibihango twagize. Ni ukubahiriza itegeko n’igihango bizadufungurira umurongo w’itumanaho kugira ngo twakire icyahishuwe binyuze muri Roho Mutagatifu. Kandi ni mu kunyura m’ukwigaragaza kwa Roho tuziyumvamo ikiganza cya Mwigisha cyandikana natwe inkuru zacu.

Muri Mata 2021, umuhanuzi wacu, Umuyobozi Russell M. Nelson, yadusabye kuzirikana ibyo twabasha gukora niba twari dufite ukwizera kwisumbuyeho muri Yesu Kristo. Hamwe n’ukwizera kwisumbuyeho muri Yesu Kristo, twabasha kubaza ikibazo tudafitiye igisubizo—tukabaza Data wacu wo mu Ijuru, mu izina rya Yesu Kristo, kutwohereza igisubizo binyuze muri Roho Mutagatifu, uhamya ukuri. Niba twagiraga ukwizera kwisumbuyeho, twabaza ikibazo nuko maze tukaba dushaka kwemera igisubizo twakira, habe nubwo kitanogeye inkora yacu iboneye. Kandi n’umugisha wasezeranijwe uzaza uturutse mu gukora m’ukwizera muri Yesu Kristo ni ubwiyongere m’ukwizera muri We nk’umwanditsi n’usohoza. Umuyobozi Nelson yatangaje ko twebwe “twakira ukwizera kwisumbuyeho dukora ikintu gisaba ukwizera kwisumbuyeho.”5

Bityo, abashakanye babuze urubyaro babajwe n’ubugumba babaza m’ukwizera niba bakwiye kurera umwana utari uwabo kandi bakaba bafite ubushake bwo kwakira igisubizo, habe nubwo inkora bari baramaze kwiyandikira yari ikubiyemo n’ivuka ry’igitangaza.

Abashakanye bakuru babaza niba ari igihe cyabo cyo gufasha mu butumwa kandi bafite ubushake bwo kugenda, habe nubwo inkora bari bamaze kwiyandikira yari ikubiyemo kumara igihe kiruseho ku isoko ry’umurimo. Cyangwa wenda igisubizo kizaba “ntacyo na n’ubu,” maze bazige mu bice bizaza nyuma by’inkuru yabo impamvu bari bakenewe imuhira igihe kirekire ho gato.

umuhungu ubyiruka w’ingimbi cyangwa umukobwa ubyiruka w’umwangavu yabaza mu kwizera niba gukurikirana imikino cyangwa umuziki bifite agaciro kurusha ibindi kandi akaba afite ubushake bwo gukurikiza inamabyifuzo z’umuhamya w’intungane, Roho Mutagatifu.

Kubera iki dushaka ko Umukiza aba umwanditsi n’usohoza inkuru zacu? Kubera ko azi ubushobozi bwacu mu buryo butunganye, azatujyana ahantu tutigeze dutekereza ubwacu. Yatugira umu Dawidi cyangwa umu Esiteri. Azadukuza kandi atunonosore kugira ngo turusheho kuba nka We. Ibintu tuzageraho uko turushaho gukorana ukwizera bizatwongerera ukwizera kwacu muri Yesu Kristo.

Basaza banjye n’abavandimwe, umwaka ushize gusa umuhanuzi wacu dukunda yarabajije ati: “Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe? … Ese ufite ubushake bwo kureka icyo agukeneyeho cyose ko ukora gifata iyabukuru ku kindi cyifuzo cyose?6 Niyoroheje nongeye kuri ibyo bisabwa by’abahanuzi: “Uzareka Imana ibe umwanditsi n’usohoza inkuru yawe?”

Mu Byahishuwe twiga ko tuzahagarara imbere y’Imana maze ducirwe urubanza hagendewe ku bitabo by’ubuzima, bishingiye ku bikorwa byacu.7

Tuzacirwa urubanza n’igitabo cy’ubuzima bwacu. Dushobora guhitamo kwandika inkora itunogeye. Cyangwa dushobora kwemerera Mwigisha w’Umwanditsi n’Usohoza kwandika inkuru hamwe natwe, tureka uruhare akeneye ko tugira rugafata iyabukuru ku bindi byifuzo byose.

Reka Kristo abe umwanditsi n’usohoza inkuru yawe!

Reka Roho Mutagatifu abe umuhamya wawe!

Andika inkuru muri yo inzira uriho ari igororotse, mu murongo ukugarura mu rugo rwawe rwo mu ijuru kuba mu maso h’Imana.

Reka amakuba n’amagorwa aba agize buri nkuru nziza abe uburyo ushobora kurushaho kwegera, no kurushaho guhinduka nka, Yesu Kristo.

Bara inkuru iyo umenyeramo ko amajuru afunguye. Ubaze ibibazo udafitiye igisubizo, uzi ko Imana ifite ubushake bwo kumenyekanisha ugushaka Kwayo kuri wowe binyuze muri Roho Mutagatifu.

Reka inkora yawe ibe imwe y’ukwizera, ukurikira Urugero rwawe, Umukiza Yesu Kristo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.