Ngwino, Unkurikire
Kuwa 23–29 Ugushyingo. “Nimushakishe Nyagasani, maze Muzabeho”: Amosi; Obadiya; Yona


”Kuwa 23–29 Ugushyingo. ‘Nimushakishe [Nyagasani], maze Muzabeho‘: Amosi; Obadiya; Yona,“ Ngwino, Unkurikire—Kubw’urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

”Kuwa 23–29 Ugushyingo. “Nimushakishe Nyagasani, maze Muzabeho” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Yona yuhagirirwa ku nkombe y’inyanja

Jonah on the Beach at Nineveh [Yona ku Mucanga w’inkombe i Nineve], igihangano cyahanzwe na Daniel Lewis

Kuwa 23–29 Ugushyingo: “Nimushakishe Nyagasani, maze Muzabeho”

Amosi; Obadiya; Yona

Yona yari mu bwato yerekeza i Tarushishi. Nta kintu gifutamye cyari mu kugenda mu bwato ajya i Tarushishi, uretse ko hari kure cyane ya Nineve, aho Yona yagombaga kujya gutanga ubutumwa bw’Imana. Mu gihe ubwato bwahuraga n’umuhengeri, Yona yari azi ko ari ukubera ukutumvira kwe. Kubera ko Yona yari yatsembye, abasare bagenzi be bamujugunye mu ndiba y’inyanja kugira ngo bacubye umuhengeri. Byagaragaraga nk’impera ya Yona n’umurimo we. Ariko Nyagasani ntiyari yararetse Yona—mbese nk’uko Atari yaretse abantu b’i Nineve, inzu ya Isirayeli, cyangwa uwo ari we wese mutri twe.

Bityo Akomeza kohereza abahanuzi—nka Yona, Amosi, Obadiya, n’abahanuzi bacu muri iki gihe—n’ubutumwa ko niteihana, tutazajugumywa iteka ryose. Mu “mabanga ”yose Imana ihishura (reba Amosi 3:7), iri riri mu y’agaciro gakomeye cyane : ko kubera Yesu Kristo, ntibirarengerana ngo duhinduke. Aracyashaka kudufasha kubahiriza ibihango byacu twagiranye na We, kandi Yiteguye kuduha andi mahirwe.

Kubw’ibirenzeho byerekeranye n’ibi bitabo, reba “Amosi,” “Obadiya,” na “Yona” muri Guide to the Scriptures.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Amosi 3:1–8; 7:10–15

seminary icon
Nyagasani ahishura ukuri binyuze mu bahanuzi Be.

Muri Amosi 3:3–6, umuhanuzi Amosi yerekanye ingero z’imyanzuro dushobora kuvana mu bimenyetso twumva cyangwa tubona: iyo intare itontoma, ni uko iba yafashe umuhigo; iyo inyoni yafatiwe mu mutego, ni uko haba bari umutego. Mu mirongo 7–8, Amosi yakoresheje iyi myumvire ku bahanuzi. Mbese ni iyihe myanzuro dushobora kugira mu gihe umuhanuzi ahanura? Mbese ni kindi mwize ku bahanuzi muri Amos 7:10–15?

Mbese ni iki Nyagasani yabahishuriye binyuze mu bahanuzi Bayo?

Umukuru Ulisses Soares yavuze ko “kugira abahanuzi ari ikimenyestso cy’urukundo rw’Imana” (“Prophets Speak by the Power of the Holy Spirit,” Liyahona, Gicurasi 2018, 99). Mutekereze uko mwakuzuza iyi nteruro: “Nzi ko Imana inkunda, kubera ko Yohereza abahanuzi …” Hano hari ibyanditswe bimwe bishobora gufasha: Gutegeka kwa kabiri 18:18; Ezekiyeli 3:16–17; Abefeso 4:11–14; 1 Nefi 22:2; Inyigisho n’Ibihango 21:4–6; 84:36–38; 107:91–92.

Mbese ni iki mwabwira umuntu wiyumvira ko abahanuzi badakenewe muri iyi minsi?

Reba Topics and Questions, “Foreordination,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

Amosi 4–5

“Nimushakishe Nyagasani, maze Muzabeho.”

Bijyanye na Amosi 4:6–13, ni iki Nyagasani yari yariringiye ko kizabaho Abayisirayeli bamaze guhura n’ibigeragezo? (reba kandi Helamani 12:3). Mu gihe ibigeragezo byanyu bishobora kuba bitaroherejwe n’Imana, ni gute byaba byarabahaye umwanya wo kuyigarukira?

Uko musoma Amosi 5:4, 14–15, nimutekereze byimbitse uko Nyagasani yabagiriye ubuntu. Mbese ni gute Kuyishakisha byabazaniye ubuzima?

Amosi 8:11–12

Ijambo rya Nyagasani rishobora guhaza inzara n’inyota bya roho.

Uko musoma Amosi 8:11–12, nimutekereze ku mpamvu inzara ari ikigereranyo cyiza kubwo kubaho nta jambo ry’Imana (reba kandi Yohana 6:26–35; 2 Nefi 9:50–51; 32:3; Enosi 1:4–8). Mbese ni gute wamenya ubwo waba ufite inzara ya roho?

Iyi mirongo ishobora kandi kujyanaishwa ku Buyobe Bukomeye (reba Topics and Questions, “Apostasy,” Isomero ry’Inkuru Nziza). Mbese ni gute iyo “nzara” ya roho yagize ingaruka ku bana b’Imana? Mbese ni gute Ukugarurwa kwahagije inzara ya roho yawe?

Reba kandi “The Great Apostasy” (videwo), Isomero ry’Inkuru Nziza.

16:36

The Great Apostasy

Obadiya 1:21

Mbese “abarokozi … ku musozi wa Siyoni” ni ba nde?

Turebeye kuri Obadiya 1:21, Umuyobozi Gordon B. Hinckley yasobanuye ko duhinduka abarokozi ku musozi wa Siyoni imu gihe twakiriye imigenzo kubw’abapfuye mu ngoro (reba “Closing Remarks,” Liyahona, Ugushyingo 2004, 105). Mbese ni gute gukora uwo murimo bisa—nibura gusa gatoya—n’ibyo Umukiza yadukoreye? Mbese ni gute kuba harakozwe uyu murimo byadufashije kumva turushijeho kwegera Umukiza?

Reba kandi “Holy Temples on Mount Zion,” Indirimbo, no. 289.

itsinda ry’urubyiruko haze y’ingoroe

Yona 1–4

Nyagasani ni umunyempuhwe ku bamugarukira.

Nineve yari umwanzi wa Isirayeli uzwi kubw’urugomo n’ubugome. Kuri Yona, byagaragaraga nk’aho bitashoboka ko baba bari biteguye kwihana. Byaba biteye amatsiko kugereranya imyitwarire ya Yona (reba Yona 1; 3–4) n’ibyiyumviro bya Aluma n’abahungu ba Mosaya (reba Mosaya 28:1–5; Aluma 17:23–25). Mbese ni iki mwize muri Yona 3 cyabahaye igitekerezo cyo gusangira inkuru nziza ndetse n’abantu bashobora kuba basa nk’abiteguye guhinduka?

Uko musoma Yona, nimushakishe ingero z’impuhwe za Nyagasani. Ni kuki mwumva Yona yari “atishimye” kandi “arakaye cyane” (Yona 4:1) ubwo Nyagasani yagiriraga impuhwe abantu b’i Nineve? Mbese ni iki wiyumvamo ko Nyagasani yageragezaga kumwigisha mu gice cya 4? Mutekereze byimbitse ku kuntu mwiyumvisemo impuhwe ze mu buzima bwanyu. Mbese ni iki mwakwigira kuri Yona gishobora kubafasha kurushaho kugira impuhwe?

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Kubera ko iki cyumweru ari icyumweru cya gatanu cy’ukwezi, abigisha bo mu Ishuri ry’ibanze bashishikarizwa gukoresha ibikorwa byigisha muri “Umugereka B: Gitegurira Abana Inzira y’Igihango cy’Imana Ubuzima Bwose.”

Amosi 3:7

Abahanuzi ni intumwa za Yesu Krsito.

  • Kugira ngo mufashe abana banyu gusobanukirwa Amosi 3:7, mushobora kongorera umwe muri bo ubutumwa bworoshye maze mukabasaba gusangiza ubwo butumwa abandi bana. Mbese ni gute intumwa muri iki gikorwa isa n’umuhanuzi? Mbese ni kuki Nyagasani aduha abahanuzi?

  • Kugira ngo tumenye kurushaho ibyo abahanuzi bakora, mwebwe n’abana banyu mushobora gusibiramo ubutumwa bwa vuba bw’Umuyobozi uriho w’Itorero. Mushobora kandi kuririmba indirimbo nka “Follow the Prophet” (Children’s Songbook, 110–11). Musangire hagati yanyu kuki muhisemo gukurikira umuhanuzi w’Imana.

Mufashe abana gufata mu mutwe ibyanditswe bitagatifu. Umukuru Richard G. Scott yasangije ati: “Gufata mu mutwe icyanditswe gitagatifu ni ugucura ubucuti bushya. Ni nko kuvumbura umuntu mushya ushobora gufasha mu gihe cya ngombwa, utanga inama n’ihumure, kandi akaba isoko igushishikaza kubw’uguhinduka gukenewe.” (“The Power of Scripture,” Ibendera, Ugushyingo 2011, 6). Kugira ngo mufashe abana banyu gufata mu mutwe Amosi 3:7, yose cyagwa igice cyayo, mushobora kuyandika kandi mukayisubiramo hamwe. Hanyuma mushobora gusiba cyangwa mugatwikira amagambo makeya igihe gito kugeza ubwo abana banyu bashoboye gusubiramo umurongo wose mu mutwe.

Amosi 8:11–12

Ukugarurwa kw’inkuru nziza kwarangije inzara y’ubuyobe.

  • Musabe abana banyu kwigira nk’aho bashonje uko musoma Amosi 8:11–12. Mbese mwumva mumeze mute mu gihe musonzeye ijambo ry’Imana? Birashoboka ko abana banyu bakwigira nk’aho barya uko musangira hagati yanyu ibindi ibyanditswe bitagatifu bimwe mukunda.

  • Mushobora gukoresha Guide to the Scriptures, “Apostasy” (Isomero ry’Inkuru Nziza), cyangwa“After the New Testament” (muri New Testament Stories, 167–70) kugira ngo mufashe abana banyu gusobanukirwa “inzara” yaturutse ku Buyobe Bukomeye n’uko yarangijwe n’Ukugarurwa. Musangire hagati yanyu impamvu mwishimira ko Nyagasani yagaruye inkuru nziza Ye mu minsi yacu.

    2:52

    After the New Testament

Yona 1–3

Nyagasani azamfasha kumwumvira, ndetse n’ubwo byaba bikomeye.

  • Kugira ngo mufashe abana banyu kumenya inkuru ya Yona, mushobora gusubiramo ”Yona Umuhanuzi” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera; (reba kandi iyi pajiy’igikorwa cy’icyumweru). Mushobora noneho kubaza:

    • Mbese habaye iki ubwo Yona atumviraga Nyagasani? (reba Yona 1:4–17).

    • Mbese ni iki Yona yakoze ngo yihane? (see Yona 1:10–12; 2:1–4, 9; 3:1–4).

    • Mbese habaye iki ubwo Yona yumviraga? (reba Yona 3:5).

    2:30

    Jonah the Prophet

  • Abana banyu bashobora kunezezwa no kongera kuvuga inkuru ya Yona cyangwa kuyikina. Musangire hagati yanyu ibyababayeho ubwo Nyagasani yifuje ko wakora ikintu cyari kigukomereye. Mbese ni gute Yagufashije kumwumvira?

Yona 1–4

Nyagasani ni umunyempuhwe ku bamugarukira.

  • Birashoboka ko abana banyu bashobora kwigira nk’aho barimo kuganira na Yona ku byamubayeho. Mbese ni ibihe bibazo bamubaza? Mubashishikarize kubaza ibibazo byo gushaka icyo Yona yamenye kuri Nyagasani. Mbese ni iki Yona yashobora kuvuga, nk’urugero, ibyerekeye impuhwe za Nyagasani? (reba, nk’urugero, Yona 2:7–10; 3:10; 4:2).

Yesu agera ku muntu urimo kumanurwa mu gisenge

Christ and the Palsied Man [Kristo n’Umuntu ufite Ubumuga], igihangano cyahanzwe na J. Kirk Richards

  • Mufashe abana banyu gutekereza ku ngero ubwo Umukiza yagaragarije impuhwe abandi, nka Mariko 2:3–12; Luka 23:33–34; and Yohana 8:1–11. Mwebwe n’abana banyu mushobora gushakisha amashusho y’izi ngero. Mbese ni ayahe mahirwe dufite yo kubera abandi umunyempuhwe?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Kubera ko Yona yavanywe mu bwato akajugunywa mu nyanja, aho igicucu cy’ifi nini yasaga n’igaragara

Jonah and the Whale [Yona n’Urufi runini], igihangano cyahanzwe na Kevin Carden

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’Ibanze: Nyagasani azamfasha kumwumvira, ndetse n’igihe bigoye