Ngwino, Unkurikire
Kuwa 2–8 Ugushyingo “Nzabashyiramo [Roho] Nshya”: Ezekiyeli 1–3; 33–34; 36–37; 47


”Kuwa 2–8 Ugushyingo “Nzabashyiramo [Roho] Nshya”: Ezekiyeli 1–3; 33–34; 36–37; 47” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

”Kuwa 2–8 Ugushyingo “Nzabashyiramo [Roho] Nshya” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

umurinzi ku munara

Kuwa 2–8 Ugushyingo: “Nzabashyiramo [Roho] Nshya”

Ezekiyeli 1–3; 33–34; 36–37;47

Ezekiyeli yari umuhanuzi mu buhungiro. Hamwe n’abandi Bisirayeli, yari yarafashwemaze ajyanwa i Babuloni. Muri Yerusalemu, Ezekiyeli yari kuba yarabaye umutambyi ukora umurimo wo mu ngoro. Muri Babuloni, yari mu” bari mu bucakara” kandi “yicaye aho bari batuye” (Ezekiyeli 3:15), mu magana y’ibilometero uturutse ku nzu ikunzwe y’Imana kandi yari afite ibyiringiro bikeya byo guhindukira. Noneho umunsi umwe Ezekiyeli yagize ibonekerwa. Yabonye “ikuzo rya Nyagasani” (Ezekiyeli 1:28)—atari aho yavuye mu ngoro y’i Yerusalemu ahubwo aho i Babuloni hagati y’abahunze. Ubugome muri Yerusalemu, yamenye, bwari bwarakaze cyane ku buryo ikuzo ry’Imana ritari rikiri aho (reba Ezekiyeli 8–11; 33:21).

Kandi nyamara, hari ikintu k’ibyiringiro ku butumwa bwa Ezekiyeli. Nubwo abantu b’igihango bari baraguye kure, Iana ntiyari yarabatereranye. Iyo baba “barumvise ijambo ry’Imana” (Ezekiyeli 37:4), ryari ryarigeze gupfa ryari kongera kubaho. “umutima w’ibuye” washoboye gusimburwa n’” umutima mushya” (Ezekiel 36:26). kandi ahazaza, Nyagasani azashyiraho ingor nshya na Yerusalemu nshya, “kandi izina ry’umurwa uhereye uwo munsi rizaba, Nyagasani arahari” (Ezekiyeli 48:35).

Kubw’incamake y’igitabo cya Ezekiyeli, reba, reba “Ezekiyeli” muri Guide to the Scriptures.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Ezekiel 334

ahora ampamagarira kumugarukira.

Muri Ezekiyeli 3 na 34, Nyagasani avuga abayobozi b’abantu Be nk’abarinzi n’abungeri. Uko musoma ibi bice, mutekereze ibyo iyi mitwe itangaho igitekerezo ku byerekeranye n’icyo bisobanuye kuba umuyobozi.

Mbese “intama ” Nyagasani ashaka kuragira ni ba nde? Mbese ni iki mubona muri Ezekiyeli 34 cyashobora gufasha umuntu kwitegura kujya mu ivugabutumwa, kurera abana, cyangwa kuzuza inshingano yo kwitanaho? Mbese ni gute mushobora gukurikiza urugero rw’Umukiza nk’Umwungeri wacu? (reba verses 11–31).

Mushobora kandi gutekereza byimbitse k’ugukoreshwa kw’ibimenyetso musanga muri iki gice. Mbese ni iki ” urwuri rwiza“ n’” ikiraro cyiza” birashushanya iki umurongo wa 14? Mbese ni irihe tandukaniro rir hagati y’intama ” zazimiye” n’” izirukanywe” ? (umurongo wa 16). Mbese ni ibihe bimenyetso bindi musanzemo?

Reba kandi Yohana 21:15–17; Gerrit W. Gong, “Ministering,” Liyahona, Gicurasi 2023, 16–19.

Ezekiyeli 33:10–19

Nyagasani ashaka kumbabarira.

“Niba … ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ari twebwe biriho,” Abisirayeli baribajije bati: ” None se twabasha dute kubaho?” (Ezekiyeli 33:10). Mu gisubizo cye, Nyagasani yabigishije iby’ukwihana n’imbabazi. Ibi bibazo bishobora kubafasha gutekereza byimbitse ibyo yigishije:

  • Mbese ni iki mutekereza ko “kwiringira ubukiranutsi [bwanyu] bwite bisobanura iki? (reba Ezekiyeli 33:12–13).

  • Mbese ni iki mwabwira umuntu wiyumvira ko abantu bavuzwe muri Ezekiyeli 33:12–19 batarimo gufatwa mu buryo bukwiriye? (reba kandi Matayo 21:28–31; Luka 18:9–14).

  • Mbese ni iki musanga muri iyi mirongo kibafasha gusobanukirwa icyo kwihana bisobanura? Mbese ni ibihe bitekerezo by’inyongera musanga muri Ezekiyeli 36:26–27 na Aluma 7:14–16?

Ezekiyeli 37

agashushondanga k’iseminari
Nyagasani araimo gukoranya abantu be no kubaha ubuzima bushya.

Ikoranywa rya Isirayeli rishushanywa muri Ezekiyeli 37 binyujijwe mu bimenyetso bibiri. Uko musoma icya mbere—amagufa y’abapfuye agarurwa mu buzima (reba imirongo 1–14)—nimutekereze byimbitse icyo kibabwira ku gukoranya Isirayeli ku mpande ebyiri n’umwenda ukingiriza (reba kandi Ezekiyeli 36:24–30). Mutekereze ibibazo nk’ibi:

  • Mbese ni iki Nyagasani arimo kugerageza gusohoza binyuze mu gukoranywa kwa Isirayeli.?

  • None se ni gute arimo kubisohoza?

Mushobora kwibaza ubwanyu ibi bibazo uko musoma ikimenyetso cya kabiri, mu mirongo 15–28. Iki kimenyetso gikoresha inkoni ebyiri, abanyeshuri benshi basobanura nk’ibibaho byo kwandikaho by’ibiti bihujwe n’ipata. Inkoni ya Yuda ishobora gushushanya Bibiliya (kuva igice kinini cya Bibiliya cyaranditswe n’abakomoka ku Bayuda), naho inkoni ya Yozefu ishobora gushushanya Igitabo cya Morumoni (kuva umuryango wa Lehi wari ugizwe n’abakomoka kuri Yozefu wo muri Egiputa). Mufite ibyo mu gitekerezo, mbese ni iki iyi mirongo ibigisha byerekeranye n’uruhare rw’ibyanditswe bitagatifu mu gukoranywa kwa Isirayeli?

Mutekereze uko Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni byakoranye mu buzima bwawe—by’umwihariko, kugufasha kwegera Kristo. Mbese ni iyihe mirongo yagize cyo ibasobanurira bidasanzwe?

reba kandi 2 Nefi 3:11–13; 29:14; “Israel, Israel, God Is Calling,” Indirimbo, no. 7; Topics and Questions, “Bibiliya,” “Igitabo cya Morumoni,” Isomero ry’Inkuru Nziza; “The Book of Mormon Gathers Scattered Israel” (videwo), Isomero ry’Inkuru Nziza.

1:31

The Book of Mormon Gathers Scattered Israel

Inyanja y’Umunyu ikikijwe n’ubutayu

Mu ibonekerwa, Ezekiyeli yabonye umugezi utemba uturuka mu ngoro maze ukiza Inyanja y’Umunyu.

Ezekiyeli 47:1–12

Nshobora kubonera ugukizwa kwa roho mu Nzu ya Nyagasani.

Uko musoma Ezekiyeli 47:1–12, birashoboka kumenya ko Inyanja y’Umunyu irimo umunyu mwinshi cyane ku buryo ifi n’ibimera bidashobora kuyibamo. Mbese ni iki kibatangaje kuri ayo mazi yavuzwe mu mirongo 1–12? (reba kandi Ibyahishuwe 22:1). Mbese ayo mazi yaba ashushanya iki? Mbese ni iki ibiti byavuzwe mu murongo wa 2 bishushanya?

Mbese ni iki ubutumwa bw’Umukuru Dale G. Renlund “Family History and Temple Work: Sealing and Healing” bwongera ku myumvire yanyu? (reba Liyahona, Gicurasi 2018, 47–48). Mutekereze byimbitse uko mwabonye ubuzima bwa roho n’ugukizwa kubera ingoro.

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Ezekiyeli 3:17; 33:1–5

Abahanuzi ni nk’abarinzi batuburira iby’akaga.

  • Abana batoya bashobora kunezezwa no gukora ibikorwa bijyanye na Ezekiyeli 3:17. Nk’urugero bashobora gutunga urutoki ku maso yabo, amatwi, n’umunwa mu gihe musomye amagambo ”umurinzi,” ”kumva,” n’”umunwa.” Bashobora kandi kwigira nk’aho burira imisozi—hanze cyangwa gusa aho mu cyumba. Uko bagendagenda, mubaburire ku bintu biri mu nira, nk’imigezi yo gusimbuka, amashami baca munsi yayo, cyangwa inyamaswa zo kwirinda (by’ukuri cg bahimba). Ibi bishobora kuganisha ku kiganiro cyerekeranye n’uko umuhanuzi wa Nyagasani atuburira akaga tudashobora kubona.

  • Hano hari ubundi buryo bushushanya Ezekiyeli 3:17; 33:1–5. Umwe mu bana banyu ashobora kwigira nk’aho ari ” umurinzi” urebera hanze mu idirishya maze akabwiraburi muntu wese wundi ibirimo kubera hanze. Mushobora kandi kureba videwo “Watchman on the Tower” (ChurchofJesusChrist.org). Mbese ni gute umuhanuzi wacu uriho ameze nk’aho ari umurinzi wacu?

    4:17

    Watchman on the Tower

Ezekiyeli afashe imizingo ibiri.

The Prophet Ezekiel [Umuhanuzi Ezekiyeli], igihangano cyahanzwe na Lyle Beddes

Ezekiyeli 37:15–23

Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni bidufasha kwikoranyiriza kuri Yesu Kristo.

  • Nyuma yo gusomera hamwe Ezekiyeli 37:15–23 , mwebwe n’abana banyu mushobora kureba inkoni ebyiri maze mukandika kuri imwe ngo Iya Yuda (Bibiliya)) naho ku yindi mukandikaho ngo Iya Yozefu (Igitabo cya Morumoni). Mushobra noneho gusangira inkuru cyangwa ibyanditswe bitagatifu byo muri Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni zibafasha kumva murushijeho kuba hafi y’Umukiza kandi mwahindutse abantu [Be]“ (umurongo wa 23). Mbese ni kuki ari byiza ko mugira ibi bitabo byombi by’ibanditswe bitagatifu?

Ntimugerageze kuvuga cyangwa se kumenya buri kintu. Mwebwe n’abana banyu mushobora kutagira ubushobozi gutatura buri kuri muri Ezekiyeli. kubw’isengesho nimutekereze icyo bakeneye gusobanukirwa, maze musabe kuyoborwa na roho kugira ngo mugene icyo mwibandaho. (Reba Teaching in the Savior’s Way17.)

Ezekiyeli 47:1–12

Imitima yacu n’imiryango yacu bishobora gukiriria mu nzu ya Nyagasani.

  • Ezekiyeli 47 isobanura ibonekerwa rya Ezekiyeli ry’amazi atemba aturuka mu ngoro maze agakiza Inyanjya y’Umunyu—inyanja irimo umunyu mwinshi cyane ku buryo ifi n’ibimera bidashobora kubamo. Wenda abana banyu bashobora buri wese gushushanya ikintu kimwe cyangwa bibiri byo muri iryo yerekwa, nk’ingoro, umugezi, ubutayu, Inyanja y’Umunyu, agahumbagiza k’amafi, cyangwa igiti cy’imbuto. Noneho, uko musomera hamwe imirongo 1–12 , bashobora gusangira igishushanyo cyabo igihe icyo kintu kivuzwe. Mbese ni iyihe migisha yaturutse mu mugezi mu ibonekerwa? Mufashe abana kubona uko iyi migisha ari nk’imigisha Umukiza aha abakomera ku bihango by’ingoro. Videwo ” And the River Will Grow” (Isomero ry’Inkuru Nziza) ishobora gufasha.

    3:43

    And the River Will Grow

  • Mushobora kandi kuririmbira hamwe indirimbo isobanura imigisha y’ingoro, nka “Families Can Be Together Forever” (Children’s Songbook, 188). Mbese ni iki iyi ndirimbo yigisha k’uburyo Nyagasani aduhera imigisha mu nzu Ye ntagatifu?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

umugezi utemba uturuka mu ngoro ya Yerusalemu

“Nuko mbona, amazi atemba ava munsi y’irebe ry’inzu … Kandi ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho” (Ezekiyeli 47:1, 9). Image licensed by goodsalt.com

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Igitabo cya Morumoni na Bibiliya ”bidukoranyiriza” kuri Yesu Kristo.