Ngwino, Unkurikire
Kuwa 9–15 Ugushyingo. “Nta Yindi Mana Ishobora Gukiza Aka Kageni”: Daniyeli 1–7


”Kuwa 9–15 Ugushyingo. “Nta Yindi Mana Ishobora Gukiza Aka Kageni”: Daniyeli 1–7” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

”Kuwa 9–15 Ugushyingo. “Nta yindi Mana Ishobora Gukiza Aka Kageni”: ” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Nebukadinezari ateze amatwi Daniyeli yitonze

Daniel Interprets Nebuchadnezzar’s Dream [Daniyeli Asobanura Inzozi za Nebukadinezari], igihangano cyahanzwe na Grant Romney Clawson

Kuwa 9–15 Ugushyingo: “Nta Yindi Mana Ishobora Gukiza Aka Kageni”

Daniyeli 1–7

Birashoboka cyane ko nta muntu uzagukangisha ku kujugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana cyangwa mu rwobo rw’intare kubera ukwizera kwawe mri Yesu Kristo. Ariko nta n’umwe muri twe unyura muri ubu buzima nta kigeragezo cy’ukwizera ahuye na cyo. Bityo dushobora twese kugirirwa akamaro n’ingero z’abantu nka Daniyeli, Saduraka, Meshaki, na Abedenego, bajyanywe bunyago ari abasore n’ubwami bukomeye bwa babuloni. (reba 2 Abami 24:10–16). Mu gihe bari bagotewe mu muco batamenyereye w’indangagaciro zitandukanye, bahanganye n’ibigeragezo bikomeye ngo bajugunye ukwemera kwabo gakondo zabo z’ubukiranutsi. Nyamara, bahamanye ukuri ku bihango byabo. Mbese babigenje bate? Bakora bya bintu bitoya kandi byoroshye Imana isaba twese—gusenga, kwiyiriza ubusa, guhitamo inshuti nziza, kumugirira icyizere, no kubera abandi urumuri. Nka Yozefu muri Egiputa na Esiteri mu Buperesi, Daniyeli n’inshuti ze muri Babuloni bakomeje ukwizera kwabo mu Mana, kandi Imana yakoze ibitangaza bigumye kumurikira abemera kugeza uyu munsi.

Kubw’incamake y’igitabo cya Daniyeli, reba, “Daniyeli” muri Guide to the Scriptures.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Daniyeli 1; 36

agashushondanga k’iseminari
Nshobora kugirira icyizere Nyagasani mu gihe ukwizera kwanjye kugeragejwe.

Mu buryo bumwe, twebwe twese turi muri Babuloni. Akenshi duhangana n’ibigeragezo bigamburuza amahame yacu maze tugatera umugongo ukwizera kwacu muri Kristo. Uko musoma Daniyeli 1, 3, na 6, murabona neza uburyo Daniyeli, Saduraka, Meshaki, na Abedenego bahatiwe gukora ibintu bari bazi ko kitari byiza. Mbese bifashe bate muri ibi bihe? (reba Daniyeli 1:10–13; 3:15–18; 6:10). Mbese ibisubizo by’ukwizera kwabo byabaye ibihe? Mbese ni iki mwigiye kuri ibi byabaye cyashobora kubafasha kwiringira Nyagasani mu gihe muhanganye n’ibibarwanya? Nimutekereze ku bibazo bikurikira:

  • Mbese ni ryari waba warumvise uhatirwa gukora ikintu wari uzi ko gifutamye? Mbese ni gute Nyagasani yaba yaraguhaye umugisha kubw’ukuhahiriza amategeko Ye?

  • None se bibaye ko ukwizera kwanyu kutaberekeza ku bitangaza mwifuza? (nk’urugero, reba Aluma 14:8–13). Hashingiywe ku byo musoma muri Daniyeli 3:13–18, mbese mutekereza ko Saduraka, Meshaki, na Abedenego bari gusubiza gute iki kibazo? Mbese ni gute urugero rwabo rugira ingaruka ku buryo mwitwara mu bigeragezo?

  • Mbese ni gute amahitamo akiranutse yanyu ashobora kuyobora abandi ku ukwizera myri Nyagasani? (reba Daniyeli; 3:28–29). Mutekereze byimbitse ku ngaruka amahitamo ashobora kugira ku bandi.

Reba kandi Dieter F. Uchtdorf, “Be Not Afraid, Only Believe,” Liyahona, Ugushyingo 2015, 76–79.

Mugerageze gushyiramo uruhare rwa buri wese. Umukiza ”ahamagarira bose kumusanga no gufata ku bwiza bwe(2 Nefi 26:33). Niba murimo kwigisha umuryango wanyu cyangwa ishuri , nimutekereze byimbitse ku bryo mushobora guha buri wese umwanya wo kuyibigiramo uruhare. Mushobora guha buri muntu umurgongo w’icyanditswe gitagatifu, igice cy’ubutumwa bwo mu giterane, cyangwa igitero cy’indirimbo kugira ngo agitekerezaho byimbitse kandi agitangeho inyunganizi. Ntimugire uwo ari we wese muhatira kwitabira, ariko mubahe imyanya.

Saduraka, Meshaki, na Abedenego n’ishusho y’umuntu wa kane mu itanura

Shadrach, Meshach, and Abednego in the Fiery Furnace [Saduraka, Meshaki, na Abedenego mu Itanura Rigurumana], igihangano cyahanzwe na William Maughan

Daniyeli 2

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni ubwami bw’Imana ku isi.

Binyuze mu ihishurirwa, Daniyeli yabonye ko inzozi za Nebukadinazari zavuze mbere iby’ubwami bw’isi bw’ahazaza, kimwe n’ubwami bw’Imana bw’ahazaza, “butazigera busenywa” (Daniyeli 2:44). “Itorero ni ubwo bwami bwahanuwe,” Umukuru D. Todd Christofferson yarigishije ati:, “ntiryaremwe n’umuntu ahubwo ryashyizweho n’Imana yo mu ijuru kandi ryihirika nk’ibuye ‘ryarimbuwe ku musozi nta biganza’ byo kuzuza isi” (“Why the Church,” Liyahona, Ugushyingo 2015, 111). Nimutekereze ku bwami bw’Imana bw’iminsi ya nyuma uko musoma ibisobanuro by’iryo buye muri Daniyeli 2:34–35, 44–45. Mbese ni uruhe ruhare rwawe mu gufasha ubu buhanuzi gusohora?

Reba kandi “Hark, All Ye Nations!,” Indirimbo, no. 264; “God Gave Them Knowledge” (videwo), ChurchofJesusChrist.org.

13:49

God Gave Them Knowledge

Daniyeli 2: 1–30

Kugira ihishurirwa bisaba umwiteguro wa roho.

Uko musubiramo Daniyeli 2:1–15, nimutekereze uko mwari kwiyumvira iyo mwari kwisanga ubwanyu mu mwanya wa Daniyeli. Mbese ni iki Daniyeli yakoze (reba Daniyeli 2:16–18). Mbese ni iki mwigira kuri Daniyeli 1:17 cyerekeranye n’uko Imana yateguye Daniyeli? Mbese ni iki mushobora kwigira ku magambo n’ibikorwa bya Daniyeli nyuma amaze gufashwa na Nyagasani (reba Daniyeli 2:19–30).

Daniyeli 7:13–14

Yesu Kristo ni Umwana w’Imana wa Data Uhoraho.

Mu gihe Umukiza yakoraga umurimo ku isi, Abayuda benshi bakoresheje izina ”Umwana w’Umuntu” ryo muri Daniyeli 7:13 bashaka kuvuga Mesiya uzaza. Mbese ni iki mumenye kuri Mesiya muri Daniyeli 7:13–14? (reba kandi Mose 6:57).

Umukiza kenshi iyo yivugaga yiyitaga ”Umwana w’Umuntu.” Mutekereze gusubiramo ingero zimwe: Matayo 25:31; Mariko 9:31; 10:45. Mbese yaba Arimo kwiyigishaho muri iyi mirongo? Muri Mariko 14:61–64, Yesu yakoresheje iri zina ku munsi wa nyuma w’ubuzima Bwe ku isi. Murebe neza uko abantu bumvise ibyo Yatangaje bitwaye? Mbese ni gute ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekeye ku Mwana w’Umuntu bugira ingaruka ku byiyumviro byanyu ku byamubayeho Mariko 15?

Mbese nk’uko Yesu yanzwe kubw’ugutangaza ko Yari ” Umwana w’Umuntu,” mushobora namwe guhura n’itotezwa kubw’ugutanga ukuri. Mugereranye ubuhanuzi bwo muri Daniyeli7:13–14 n’amasezerano yo mu Inyigisho n’Ibihango 121:29, 46.

Reba kandi Inyigisho n’Ibihango 49:6; Guide to the Scriptures, “Umwana w’Umuntu,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Daniyeli 1; 36

Yesu azamfasha gukora ibikwiriye nubwo byaba bigoye.

  • Kugira ngo mufashe abana banyu kwigira ku nkuru zigisha zo mu gitabo cya Daniyeli, mushobora gushaka amashusho y’ibyabaye muri Daniyeli 1, 3, na 6 (reba Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru cyangwa Gospel Art Book, no. 23, 2526). Noneho mushobora kurambika ayo mashusho yubamye maze mugasaba umwana kuburura imwe maze akavuga ku nkuru ishushanya. (Kubw’inkunga, reba “Daniyeli n’Inshuti Ze,” “Saduraka, Mshaki, na Abedenego,” na “Daniyeli n’Urwobo rw’Intare” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 154–56, 160–62, 163–65.)

    1:39

    Daniel and His Friends

    1:39

    Shadrach, Meshach, and Abed-nego

    1:45

    Daniel and the Lions’ Den

  • Mufashe abana banyu gutekereza ku bihe bashobora kuba barahatiwemo gufata ihitamo rifutamye, nka Daniyeli n’inshuti ze muri Daniyeli 1, 3, na 6. Musangire hagati yanyu uko mwahawe umugisha kubwo gufata ihitamo rikwiriye nubwo byari bigoranye. Mushobora kandi kuririmbira hamwe indirimbo ifitanye isano n’iyo ngingo, nka “Choose the Right” (Indirimbo, no. 239).

abasore banga kurya inyama

Kwiringira Ubushishozi bw’Ijambo

Daniyeli 1: 1–17

Data wo mu Ijuru ashaka mfata neza umubiri wanjye.

  • Gusoma inkuru ya Daniyeli n’inshuti ze zanga kurya inyama z’umwami na vino biradutera kugirana ikiganiro cyerekeranye n’itegeko ry’ubuzima Data wo mu Ijuru yaduhaye muri ibi bihe (reba Inyigisho n’Ibihango 89). Bishobotse mwashaka imigisha ya Daniyeli n’inshuti ze bahawe maze mukayigereranya n’imigisha isezeranywa mu Ijambo ry’Ubwenge (reba Daniyeli 1:15–17 na Inyigisho n’Ibihango 89:18–21).

Daniyeli 2

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni ubwami bw’Imana ku isi.

  • Uko musoma Daniyeli 2:31–35, 44–45 hamwe n’abana banyu, mushobora kubasaba gushushanya ishusho y’inzozi za Nebukadinazari. Mubafashe gusobanukirwa ko ibuye mu nzozi rishushanya Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Mbese ni iki tumenye ku Itorero muri izi nzozi? Abana banyu bashobora kuvuga ibintu bimwe Data wo mu Ijuru yakoze ngo atangize Itorero Rye mu minsi ya nyuma. Nibakenera inkunga, mushobora kwerekana amashusho y’ibyabaye biturutse nu Kugarurwa bw’Itorero (reba Gospel Art Book, nomero 90–95).

Daniyeli 6

Data wo mu Ijuru ashaka ko nsenga kenshi.

  • Ni kuki gusenga Data wo mu Ijuru byabaye iby’ingenzi kuri Daniyeli? Wenda mwebwe n’abana banyu mushobora kuganira kuri icyo kibazo uko musomera hamwe Daniyeli 6 . Noneho mushobora kubwirana hagati yanyu impamvu gusenga ari ingenzi kuri mwebwe. Abana banyu bashobora kunezezwa no gushushanya amashusho yabo bwite basenga mu bihe bitandukanye. Bashobora gukoresha ibishushanyo byabo ngo bigishanye hagati yabo ko dushobora gusenga Data wo mu Ijuru tutitaye ahantu r=turi cyangwa ibyo dukeneye.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Daniyeli shagaze imbere y’agatsiko k’intare.

Daniel in the Lions’ Den [Daniyeli mu Rwobo rw’Intare], igihangano cyahanzwe na Briton Rivière

Paji y’Igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Imana izampa umugisha uko mpisemo gukurikira Yesu Kristo.