Ngwino, Unkurikire
Kuwa 16–22 Ugushyingo. “Nzabakunda Urukundo Rutagabanyije”: Hoseya 1–6; 10–14; Yoweli


”Kuwa 16–22 Ugushyingo. ‘Nzabakunda Urukundo Rutagabanyije”: Hoseya 1–6; 10–14; Yoweli” Ngwino, Unkurikire—Kubw’urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

”Kuwa 16–22 Ugushyingo. “Nzabakunda Urukundo Rutagabanyije,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

ababiri bashyingiranywe vuba hanze y’ingoro.

Kuwa 16–22 Ugushyingo:“Nzabakunda Urukundo Rutagabanyije”

Hoseya 1–6; 10–14; Yoweli

igihango cya Isirayeli na [Nyagasani] cyagombaga kuba cyimbitse cyane kandi gifite icyo gisobanuye rwose ku buryo [Nyagasani] yakigereranyije n’ishyingirwa. Igihango, nk’ishyingirwa, cyabagamo ukwiyemeza guhoraho, ibihe bisangiwe, kubakira hamwe ubuzima, ubudahemuka bwihariye, kandi, ikiruta byose, umutima wuzuye urukundo. Ikibabaje, Abayisirayeli ntibabaye indahemuka ku gihango cyabo. Kandi nyamara ubutumwa bwa [Nyagasani] kuri bo ntibwari “Nzabakana iteka ryose.” Ahubwo bwari “Ndabatumirira kugaruka” (reba Hoseya 2:14–15). Yatangaje abinyujije mu muhanuzi Hoseya ati: “Nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka,” (Hoseya 2:19). “Nzabakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanyije (Hoseya 14:4) Ubu ni ubwo butumwa Aduha muri iki gihe uko dushakisha kubahiriza ibihango byacu n’urukundo n’ubwitange.

Yoweli yasangije ubutumwa busa n’ubwo: “Nimuhindukirire [Nyagasani] Imana yanyu kuko igira impuhwe, yuzuye imbabazi, ntiyihutira kurakara , kandi ikagira ibambe ryinshi” (Yoweli 2:13). Gusoma amagambo y’aba bahanuzi bishobora kubatera kwibaza byimbitse ku mibanire yanyu na Nyagasani—gutekereza k’uko ubudahemuka Bwe bubatera kumubera indahemuka.

Kubw’incamake y’ibitabo bya Hoseya na Yoweli, reba, reba “Hoseya, cyangwa Hosheya” na “Yoweli” mu Nkusanyamangambo ya Bibiliya.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Hoseya 1–314

Nyagasani ahora ampamagarira kumugarukira.

Umugore wa Hoseya, Gomeri, ntiyamubereye indahemuka, nuko Imana yibasira iki gikorwa kibabaje kugira ngo yigishe Abayisirayeli uko Yiyumvira kuri bo n’ibihango byabo na Yo. Uko musoma Hoseya 1–3, mwibaze byimbitse uko [Nyagasani] abona imibanire Ye n’abantu b’igihango Be. Mbese ni gute kugirana igihango na [Nyagasani] bisa n’ishyingirwa? Mbesse ni gute kunanirwa kubahiriza icyo gihango bisa no kubera umuhemu uwo mwashakanye? (reba Hoseya 2:5–7, 13). Mbese ni iki Hoseya 2:14–23 abigisha ku rukundo n’impuhwe bya Nyagasani? Ni gute mumwereka urukundo rwanyu n’ubudahemuka?

Muri Hoseya 14, nimushakemo amasezerano menshi meza [Nyagasani] agirira abamugarukiye. Mbese interuro “nzabakunda urukundo rutagabanyije” birababwira iki? (umurongo wa 4). Mbese imvugo ngereranyo ku kimera mu mirongo 5–8 irabigisha iki ku migisha ya Nyagasani, harimo n’imigisha y’ukwihana? Nk’igice cy’imyigire yanyu, nimutekereze kuririmba cyangwa mutege amatwi indirimbo yerekeye impuhwe z’Umukiza, nka “Come unto Jesus” (Indirimbo, no. 117).

umugore wihebye

Gomeri, ushushanya inzu ya Isirayeli n’ibihango byabo byatatiriwe, yacunguwe na Nyagasani. igishushanyo cyashushanyijwe na Deb Minnard, abiherewe uruhushya na goodsalt.com

Hoseya 6:4–7; Yoweli 2:12–13

Ukwiyegurira Imana tugomba kubyiyumvira imbere muri twe, atari ukugaragaza hanze.

Abantu bo mu gihe cya Hoseya batamba ibitambo by’inyamaswa, ariko babaga barushaho kwica amategeko y’ingenzi. Mbese ni iki mutekereza ko bivuga ko Nyagasani ”ashaka impuhwe, atari igitambo; kandi ubumenyi bw’Imana kuruta ibitambyo bitwitse”? (Hoseya 6:6). Mbese mutekereza ko ubukiranutsi busa n’igicu cyangwa n’ikime? (see Hoseya 6:4). Mbese ubukiranutsi bwacu bugomba kuba bumeze bute? (reba Yesaya 48:18; 1 Nefi 2:9–10).

Mushobora kandi gusoma Matayo 9:10–13; 12:1–8 kugira ngo mubone uko Umukiza yakoresheje Hoseya 6:6 mu gihe cy’umurimo We. Ni gute iyi mirongo ibafasha gusobanukirwa amagambo ya Hoseya?

Mu gihe musoma Yoweli 2:12–13, ishobora gufasha kumenya ko gutanyura cyangwa guca umwenda w’umuntu byari ikimenyetso kigaragara cy’umuborogo cyangwa ukwicuza. Mbese ni gute gutabura imitima yacu bitandukanye no gutanyura imyambaro yacu?

Yoweli 2

agashushondanga k’iseminari
“Nzasuka [roho] yanjye ku bantu bose.”

Mbese ni ayahe masano mubona hagati y’igihe cyacu n’igihe cya Yoweli yari yarabonye mbere? (reba by’umwihariko Yoweli 2:1–2, 11, 18–32). Mbese ni iki kibatanagaje ku migisha Nyagasani asezeranya murii imirongo 18–32? Mbese ni kuki iyi migisha ishobora kuba ifite agaciro kihariye muri iki gihe?

Bishobora kuba bishimishije gusoma ibyo Moroni yavuze kuri Yoweli 2 ubwo yagenderaga Joseph Smith muri 1823 (reba Joseph Smith—Amateka 1:41). Mwiyumvisha mute ko ubuhanuzi muri Yoweli 2:28–32 burimo gusohozwa muri iki gihe? (reba kandi Ibyakozwe n’Intumwa 2:1–21). Mbese mutekereza ko bivuga iki ko Nyagasani ”azasuka roho Wayo ku bantu bose”? (Yoweli 2:28).

Mushobora gutekereza byimbitse aya magambo y’Umuyobozi Russell M. Nelson: ”Mu minsi izaza, ntibizashoboka kurokora roho nta kuyoborwa, kubwirizwa, guhumurizwa, n’imbaraga zihoraho za Roho Mutagatifu” (“Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liyahona, Gicurasi 2018, 96). Kuki se ihishurirwa ari ingenzi mu kurokoka kwa roho yanyu?

Mbese ni iki mwakora niba mwiyumvira ko mutakira iryo sukwaho? Hano hari ibibazo bimwe bishobora kumfasha. Mbese ni iki abantu muri ibi byanditswe bakora kugira ngo bakire iryo sukwaho rya Roho wa Nyagasani?

Uko musoma aya magambo y’Umukuru David A.Bednar, nimutekereze byimbitse icyo bibabwiye kwiyumvira ugusukwaho Roho Mutagatifu mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

”Akenshi dutekereza ko guhabwa ishishurirwa bwite bikomeye kuri twe. Kubw’ibyo ndashaka kuvuga ko isezerano ry’igihangoriba rityo uko twubahiriza ibihango byacu, dushobora guhora dufite Roho Mutagatifu ngo atubere umusangirangendo udahinduka. Ariko tuyivugaho kandi tuyifata nk’aho kumva ijwi rya Nyagasani binyuze muri Roho ari igikorwa cy’imbonekarimwe. … [Roho} akwiriye kubana natwe buri gihe. Si kanya, ariko iyo umuntu akora uko ashoboye—ntimugomba kuba mutunganye—ahubwo iyo mwebwe na njye dukora uko dushoboye kandi ntitube dukora igicumuro gikomeye, ubwo dushobora kugirira icyizere Roho Mutagatifu Utuyobora. …

“… Tugaragara nk’abemera ko Roho Mutagatifu iteye ubwoba, ikomeye kandi itungurana, mu gihe ifite ijwi ritoya kandi rituje kandi yiyongera nyuma y’igihe” (“Elder David A. Bednar Discussion” [evening with a General Authority, Gashyantare 7, 2020], broadcasts.ChurchofJesusChrist.org).

Reba kandi Gary E. Stevenson, “Promptings of the Spirit,” Liyahona, Ugushyingo 2023, 42–45; “Enemy Territory” (videwo), Isomero ry’Inkuru Nziza.

3:38

Enemy Territory

Kurema umwuka wa roho. “Mbese ni iki mwitegereje cyagize uruhare mu kurema umwuka wa roho kubw’uimyigire y’inkuru nziza? Mbese ni iki cyagabanutse? … Nimutekereze umuteguro w’aho akenshi mwigishiriza [ cyangwa mwigira]. Mbese mwiyumvira mute iyo muri aho? Mbese mushobora gute gutumira mu buryo bufatika Roho ngo abe aho?” (Teaching in the Savior’s Way7).

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Hoseya 2:19–20

Nshobora kubahiriza n’ubudahemuka ibihango byanjye.

  • Mu gitabo cya Hoseya, Nyagasani yagereranyije ibihango Bye n’abantu be n’ishyingirwa. Mwigiye kuri iki kigereranyo, mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ku ishusho y’abageni (umugabo n’umugore) maze mukaganira ku byerekeye uko Data wo mu Ijuru ashaka umugabo n’umugore kwitanaho hagati yabo. Mufashe abana banyu kubona amagambo muri Hoseya 2:19–20 asobanura uko Nyagasani atwiyumvamo. Mbese ni gute twakwereka Nyagasani ko tumukunda kandi tuzamubera indahemuka?

Hoseya 10:12

”Ni ighe cyo gushaka [Nyagasani].“

  • Hoseya 10:12 avuga ku gutera, gusarura, igihe n’imvura adutumirira gushaka Nyagasani. Uko musoma uyu murongo, ni ibihe bitekerezo bihanga biza mu bwenge bishobora guha abana igitekerezo cyo kumushaka. Nk’urugero, wenda abana banyu bashobora gushushanya isaha maze bakandika uburyo bashobora gushakamo Nyagasani mu bihe bitandukanya umunsi wose. Indirimbo nk’ ”Igihe icyo aricyo cyose, Ahantu aho ariho hose” (Isomero ry’Inkuru Nziza) ishobora kubafasha kwigisha ko iteka ari igihe cyiza cyo gushaka Nyagasani.

  • Cyangwa abana banyu bashobora gukora ibikorwa byoroshye bijyanye n’uwo murongo, bigira nk’abatera imbuto, basoroma imboga, cyangwa bahagaze mu mvura. Mufashe abana banyu kugereranya gutera urubuto maze ugasarura ikiribwa cyiza ku kubaho mu bukiranutsi maze ugahabwa imigisha ya Nyagasani. Noneho mushobora kubwirana hagati yanyu ku migisha Nyagasani yabamishagiyeho uko mwageragezaga kumushaka.

Hoseya 13:4, 14

Yesu Kristo ni Umukiza n’Umucunguzi wanjye.

  • Kugira ngo dutsindagire ukuri muri Hoseya 13:4 ko nta Mukiza uriho uretse Yesu Kristo, mushobora kwereka abana banyu amashusho y’abantu batandukanye, harimo na Yesu. Abana banyu bashobora kugenda basimburana berekana umuntu ufite ububasha bwo kudukiza icyaha n’urupfu. Musangize ubuhaya bwanyu bwa Yesu Kristo n’Impongano Ye.

  • Abana banyu bashobora gushaka amagambo ari muri Hoseya 13:4, 14 asobanura ibya Yesu Kristo. Mbese aya magambo atwigisha iki kuri We? Mutekereze gufasha abana banyu gukoresha Guide to the Scriptures kugira ngo babone ibindi byanditswe bitagatifu byigisha ko Yesu ari Umukiza n’Umucunguzi wacu. Musangire hagati yanyu uko ibyiyumviro byanyu kuri Yesu Kristo bimeze.

umuhungu usenga

Yoweli 2:28–29

Roho Mutagatifu ashobora kunyobora.

  • Wenda byashoboka ko mufasha abana banyu gusobanukirwa Yoweli 2:28–29 mubareka bagasuka igisukika maze noneho bakagitandukanya n’igitonyanga cyangwa inkonda. Mbese byaba bivuga iki kuri Roho “gusukwa ” kuri twe?

  • Uko musomera hamwe Yoweli 2:28–29 , mushobora gusaba aban banyu guseseka izina rya buri wese ahantu mu nteruro “abahungu banyu” n’“abakobwa banyu.” Noneho mubafashe gushakisha mu byanditswe nka Yohana 14:16; Moroni 10:5; Inyigisho n’Ibihango 42:17 kugira ngo mushakemo uko Roho ashobora kubafasha.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Yesu aremburiza mu muryango

Savior [Umukiza], igihangano cyahanzwe na Kelly Pugh

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’Ibanze: Roho Mutagatifu ashobora kunyobora.