“Kuwa 26 Ukwakira–Kuwa 1 Ugushyingo. ‘Umuborogo Wabo Nzawuhindura Umunezero’: Yeremiya 31–33; 36–39; Amaganya 1; 3” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 26 Ukwakira–Kuwa 1 Ugushyingo. “Umuborogo Wabo Nzawuhindura Umunezero”: Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Yeremiya Aganya kubw’Ukurimburwa kwa Yerusalemu, byanditswe na Rembrandt van Rijn
Kuwa 26 Ukwakira–Kuwa 1 Ugushyingo: “Umuborogo Wabo Nzawuhindura Umunezero”
Yeremiya 31–33; 36–39; Amaganya 1; 3
Ubwo ubwa mbere Nyagasani yahamagariraga Yeremiya kuba umuhanuzi, Yamubwiye ko ubutumwa bwe buzaba “kurandura, no gusenya” (Yeremiya 1:10)—kandi muri Yerusalemu, hari ubugome bwinshi bwo kurandura no gusenya. Ariko ibi byari byonyine igice cy’ubutumwa bwa Yeremiya—yahamagari we kandi “kubaka, no gutera imbuto” (Yeremiya 1:10). Ni iki cyashoboraga kubakwa cyangwa guterwa mu matongo yasizwe n’ubwigomeke bw’abantu b’igihango? Bibajijwe mu bundi buryo, mu gihe icyaha cyangwa icyago cyasize ubuzima bwacu mu matongo, ni gute dushobora kongera kubaka no kongera gutera imbuto? Igisubizo kiri mu “Ishami ry’Ubukiranutsi” (Yeremiya 33:15), Mesiya wasezeranyijwe. Azanye “igihango gishya” (Yeremiya 31:31)—aricyo gisaba ibirenze ibigaragara hanze y’ubwitange. Itegeko rye rigomba kuba “mu ngingo [zacu] z’imbere,” ryanditse mu mitima [yacu].” Icyo nicyo bivuga kuri Nyagasani “kuba Imana [yacu]” kandi natwe “kuba abantu [Be}” (Yeremiya 31:33). Ni inzira y’ubuzima bwose, kandi tuzagumya gukora amakosa kandi tugire impamvu yo kuboroga rimwe na rimwe. Ariko iyo tubikoze, Nyagasani adusezeranya ati: “Umuborogo wabo nzawuhindura umunezero” (Yeremiya 31:13).
Kubw’incamake y’Amaganya, nimurebe “Amaganya, Igitabo cya” in the Guide to the Scriptures.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Yeremiya 31; 33
Nyagasani azavana abantu Be b’igihango mu bucakara.
Muri Yeremiya 31; 33 Nyagasani yamenyekanishije “umuborogo no kurira gushavuye” (Yeremiya 31:15) Abayisirayeli bazahura n’ubucakara. Nyamara, yababwiye amagambo y’ihumure n’ibyiringiro. Nimuyashake mu gihe murimo gusoma ibi bice. Mbese ni ayahe masezerano musanga abareba mwebwe?
Yeremiya 31:31–34; 32:37–42
“Bazahinduka abantu banjye, kandi nzaba Imana yabo.”
Nubwo Abayisirayeli bari baratatiriye ibihango byabo, Yeremiya yahanuye ko Nyagasani azongera gushyiraho “igihango gishya” kandi “gihorahot” na bo (Yeremiya 31:31; 32:40). Icyo gihango ni ikihe? Mutekereze kureba ibitekerezo muri Guide to the Scriptures, “Igihango Gishya kandi Gihoraho,” Isomero ry’Inkuru Nziza.
Uko musoma Yeremiya 31: 34– 32; 37: 42– 20,: nimutekereze byimbitse.
-
Mbese kuba mu bantu b’igihango cy’Imana bibabwira iki?
-
Mbese kugira itegeko Rye ryanditse mu mutima wawe bisobanura iki?
-
Mbese Imana isezeranya iki mu gihe mugirana ibihango na We.
-
Mbese imibanire yawe n’Imana mu gihango iguhindura mu buhe buryo.
Mbese ni ayahe masezerano wagiriye Imana ubwo witabiraga imigenzo mitagatifu? Mbese yuzuza gute aamasezerano Yakugiriye?
Reba kandi David A. Bednar, “Abide in Me, and I in You; Therefore Walk with Me,” Liahona, Gicurasi 2023, 123–26.
Yeremiya 36
Ibyanditswe bitagatifu bifite ububasha bwo gutuma ntera umugongo sekibi.
Bijyanye na Yeremiya 36:2–3, ni kuki Nyagasani yategetse Yeremiya kwandika ubuhanuzi bwe? Uko musoma Yeremiya 36, nimurebe ibyiyumviro abantu bakurikira bagize byerekeye ubu buhanuzi.
-
Nyagasani( reba imirongo 1– 3–27– 31
-
Yeremiya (reba imirongo 4–7, 32)
-
Baruki (reba imirongo 4, 8–10, 14–18
-
Yehudi n’Umwami Yehoyiyakimu ( reba imirongo 20–26)
-
Elunatani, Delayam na Gemariya (reba umurongo 25)
Nimutekereze byimbitse ku byiyumviro mufite ku byanditswe bitagatifu. Mbese ni gute byabafashije gutera umugongo sekibi?
Yeremiya 37–39
Nimushikame mu gukurikira abahanuzi b’Imana.
Muri Yeremiya 37:1–3, 15–21; 38:1–6, 14–28, Zedekiya yemeye ko Yeremiya yari umuhanuzi w’Imana? Ni ikihe kimenyetso mubona ko Sedekiya atemeye? Mbese ni iki mwigiye kuri iri gereranya? Uko musoma Yeremiya 39, nimutekereze byimbitse ku itandukaniro ryari kubaho iyo Sedekiya n’abantu be baba barayobotse umuhanuzi kandi bakubahiriza amategeko ya Nyagasani. (Nimugereranye ibyabaye kuri Sedekiya n’ibyabaye ku muryango wa Lehi muri 1 Nefi 1–2.)
Yeremiya 38:6–13; 39:15–18
Nshobora gushira amanga mu gushyigikira ikiri ukuri.
Abayobozi b’Umwami biyumviriye ko ubuhanuzi bwa Yeremiya bwatumaga ingabo zabo bacika intege zo kurwana, bityo bajugunye Yeremiya mu nzu y’imbohe y’umwanda mwinshi. Yeremiya 38:1–4). Muri Yeremiya 38:6–13, Ni iki kigutangaza ku gisubizo cya Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya? Murabona kandi umugisha Nyagasani yahaye Ebedimeleki muri Yeremiya 39:15–18.
Mbese ni gute mushobora gukurikiza urugero rwa Ebedimeleki?
Umuborogo wa Yeremiya
Amaganya 1; 3
Nyagasani ashobora kumpembura mu ishavu mfite kubera icyaha.
Igitabo cy’Amaganya ni urwunge rw’ibisigo byanditswe nyuma y’ugusenywa kwa Yerusalemu n’ingoro yayo. Mbese ni kuki kuba bararinzwe ari iby’ingenzi? Mwitegereze uko imvugo ngereranyo Amaganya 1 na 3 zibafasha gusobanukirwa ibyerekeye ishavu rikomeye Isirayeli ifite. Mbese ni ubuhe butumwa bw’ibyiringiro muri Kristo musangamo? (reba by’umwihariko Amaganya 3:20–33; reba kandi Matayo 5:4; Yakobo 4:8–10; Aluma 36:17–20).
Umuyobozi M. Russell Ballard yavuze ibihe byinshi bishobora gutera bamwe gutakaza ibyiringiro, kandi yatanze inama ku byerekeye kubona ibyiringiro.
“Bamwe muri twebwe dushobora gusanga ubuzima bwacu buremerewe n’ipfunwe, n’ugutenguhwa, n’ishavu. Abenshi bumva nta bushobozi bwo guhangana n’akavuyo kagaragara ko kaganje mu isi. Abandi baba bafite igishyika ku banyamuryango babo bashushubikanywa byihuse, bagowe no gushegeshwa no guhakanirwa imico. Abenshi ndetse binubiraga kwemera ububi n’ubugome by’isi byayogozaga. Bahebye ibyiringiro. …
“… Bamwe muri twebwe dushobora kuba twarakaje ibyiringiro byose kubera icyaha n’igicumuro. Umuntu ashobora kuba yarijanditse byimbitse mu nzira z’isi ku buryo atabona uko abyikuramo maze agatakaza ibyiringiro byose. Ndingingira abo bose baguye mu mutego w’umwanzi kutazigera biheba. Hatitaweho uko ibintu bituma twiheba bishobora kumera cyangwa uko bishobora kandi guhinduka, nyamuneka ni ukuri, mushobora iteka kugira ibyiringiro. Iteka ” (“The Joy of Hope Fulfilled,” Ibendera, Ugushyingo 1992, 31–32).
Reba kandi “Come, Ye Disconsolate,” Indirimbo, no. 115.
Mufashe abandi gufata inshingano z’ukwiga kwabo bwite. Rimwe na rimwe bigaragara nk’aho inzira yoroshye cyane yo kwigisha ari ukubwira gusa abigishwa ibyo dutekereza ko bagomba kumenya. Nyamara, inzira yoroshye cyane siyo ihora ariyo nzira iruta izindi. Umukuru David A. Bednar yarigishije ati:: “Icyifuzo ntigikwiriye kuba ‘Nbababwira se iki?’ Ahubwo, ibibazo tugomba kwibaza ubwacu ni ‘Ese ni iki nshobora kubatumirira gukora? Ni ibihe bibazo niyumviriye nshobora kubaza kugira ngo, niba bashaka gusubiza, bazatangira gutumira Roho Mutagatifu mu buzima bwabo?’” (evening with a General Authority, Feb. 7, 2020, broadcasts.ChurchofJesusChrist.org; nimurebe kandi Teaching in the Savior’s Way, 25). Hariho uburyo bwinshi bwo gufasha abigishwa gufata inshingano kubw’ukwiga kwabo. Nk’urugero, muri iri garagazwa abigishwa basabwa gushakisha, gutekereza byimbitse, gukora intonde, kureba ku mashusho, kwitabira imfashanyigisho zifatika, gushushanya, no gusangiza kandi bagakoresha ibyo biga.
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Yeremiya 31:3
Data wo mu Ijuru na Yesu bankunda “urukundo rudashira.”
-
Uko musoma Yeremiya 31:3 n’abana banyu, bazashobora kubafasha kubona ibintu (cyangwa amashusho y’ibintu) biramba igihe kirekire, nk’igiceri cy’umuringa, na bimwe bitaramba, nk’igice cy’urubto. Mushobora kuvuga ku cyo “ruhoraho” bivuga kandi mugasangira hagati yanyu uko mwiyumviriye “urukundo rusashira” rwa Data wo mu Ijuru. Mushobora kandi kuririmbira hamwe indirimbo nka “God Is Watching Over All” (Children’s Songbook, 229).
Yeremiya 31:31–34; 32:38–41
Imana izamfasha kubahiriza ibihango byanjye.
-
Abana banyu bashobora kunezerezwa no gushushanya umutima ku rupapuro maze noneho bakandika mu mutima ibintu bigiye muri Yeremiya 31:31–34 byerekeranye no kugirana igihango n’Imana. Mushobora gusubiramo igihango bakoze ku mubatizo (see Mosaya 18:10, 13) kandi muganire icyo kugira aya masezerano yanditse mu mitima yabo bisobanuye.
Yeremiya 36:1–4
Ibyanditswe bitagatifu ni ijambo ry’Imana.
-
Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru rushoborq gufasha abana banyu kwiga ibyerekeye Yeremiya, Baruki, n’umwami (reba Yeremiya 36). bashobora kandi gukora ibikorwa bijyanirana n’amagambo ari muri Yeremiya 36:4–10, nko kwandika mu gitabo (reba umurongo wa 4) no gusomera abantu ibyanditswe bitagatifu ( reba imirongo 8, 10).
-
Mwebwe n’abana banyu mushobora kureba mu gitabo cy’abana na kopi y’ibyanditswe bitagatifu maze mukavuga ibyerekeye uko ibi bitabo bitandukanye. Mbese ni iki gituma ibyanditswe bitagatifu ari umwihariko? Bishobora kuduha igitekerezo cyo gusangira hagati yacu imirongo mwe y’ibyanditswe bitagatifu bidasanzwe kuri wowe.
Yeremiya 38:6–13
Nshobora kurengera ikiri ukuri.
-
Mushobora gukoresha ishusho ku iherezo ry’iyerekana kugira ngo mufashe kwishushanyiriza inkuru ya Ebedimeleki muri Yeremiya 38:6–13. Wenda mushobora kubafasha kubona umurongo w’aho Ened–melech yakoze ikintu cy’ubutwari cyo gufasha umuhanuzi wa Nyagasani. Mbese ni iki dushobora gukora ngo twerekane ko tuzi ko umuhanuzi wacu muri iki gihe yahamagawe n’Imana?
Amaganya 1:1–2, 16; 3:22–26
Umukiza yatume bishoboka ko mbabarirwa ibyaha banye.
-
Kugira ngo muriburire Amaganya, mushobora gushaka gusobanurira abana banyu ko kubera ko Abayisirayeli batari barihannye, Yerusalemu n’ingoro byarasenywe. Mushobora gusangira hagati yanyu uko mushobora kuba mwariyumviriye iyo muba mutuye hariya muri icyo gihe (see Amaganya 1:1–2, 16). Mbese ni gute ubutumwa bwo mu Amaganya 3:22–26 bwaba bwabahaye ibyiringiro?
-
Mushobora kandi kubwirana hagati yanyu iby’ibihe mwumvise mufite intimba kubw’amahitamo mabi mwakoze. Mbese ni iki dusanga mu Amaganya 3:22–26 kidufasha gusobanukirwa imbabazi Yesu Kristo yaduhaye.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .