“Kuwa 30 Ukuboza–Kuwa 6 Mutarama. ‘Yishimira Kugira [Impuhwe]‘: Mika; Nahumu; Habakuki; Zefaniya,” Ngwino, Unkurikire—Kubw‘Urugo n‘Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 30 Ukuboza–Kuwa 6 Mutarama. ‘Yishimira Kugira [Impuhwe],’”, Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
In the Beginning Was the Word [Mu Ntangiriro Yari Jambo], igihangano cyahanzwe na Eva Timothy
Kuwa 30 Ukuboza–Kuwa 6 Mutarama: ”Yishimira Kugira [Impuhwe]”
Mika; Nahumu; Habakuki; Zefaniya
Gusoma Isezerano rya Kera akenshi bivuga gusoma ubuhanuzi bw‘ukurimbuka. Nyagasani akenshi yahamagariye abahanuzi kuburira abagome ibyerekeye imanza Ze. Imirimo ya Mika, Nahumu, Habakuki, na Zefaniya ni ingero nziza. Mu buryo burambuye buteye ubwoba, aba bahanuzi bavuze mbere ukugwa kw‘imirwa ko, hari igihe, kuzakomera kandi kukagira ububasha: Nineve, Babuloni, na Yerusalemu. Ariko ibyo byari mu myaka ibihumbi mbere. Mbese ni kuki ari iby’agaciro kumenya ibi bintu byerekeye Nyagasani?
Ndetse nubwo iyo mirwa y‘abagome, y‘ababibone, yasenywe, ubugome bw‘ubwibone byahamyeho. Dushobora ndetse gutahura ibimenyetso byabwo mu mitima yacu bwite. Abahanuzi b‘Isezerano rya Kera bahishura uko dushobora gutera umugongo ibi bibi. Birashoboka ko iyo ariyo mpamvu imwe tugisoma amagambo yabo muri ibi bihe. Bari abahanuzi mbese b‘ibyago—bari abahanuzi b‘ugutabarwa. Ibisobanuro by‘ukurimburwa byoroshywaga n‘ubutumire bwo kuza kuri Kristo no guhabwa Imbabazi Ze. Uko Mika abivuga, Nyagasani ntiyishimira kuducira urubanza, ahubwo “yishimira kugira [impuhwe]” (Mika 7:18). Iyi niyo yari imigenzereze ya Nyagasani mu bihe bya kera, kandi niyo migenzereze Ye muri iyi minsi. “Imigenzereze Ye ihoraho iteka ryose ” (Habakuki 3:6).
Kubw‘incamake z‘ibi bitabo, reba “Mika,” “Nahumu,” “Habakuki,” na “Zefaniya” muri Guide to the Scriptures.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Mika 6:1–8
Mbese ni iki Nyagasani agushakaho?
Mika aduhamagarira gutekereza uko “kuza imbere ya Nyagasani, no gupfukama imbere y‘Imana Isumba byose” byaba bisa (Mika 6:6). Mbese imirongo 6–8 irabaha ikihe gitekerezo ku cyaba ari ingenzi kuri Nyagasani uko Asuzuma ubuzima bwanyu?
Reba kandi Dale G. Renlund, “Kora ibyo Gukiranuka, Kunda Impuhwe, no Kugendana n’Imana Wicisha Bugufi,” Liyahona, Ugushyingo 2020, 109–12.
“[Nyagasani] mwiza, igihome ku munsi w‘amakuba” (Nahumu 1:7).
Nahumu 1
Nyagasani ni Umunyabubasha n‘umunyepuhwe.
Ubutumwa bwa Nahumu bwari ukuvuga mbere ukurimburwa kwa Nineve—umurwa mukuru w‘ubwami bw‘urugomo bwa Ashuru, bwari bwaratatanyije Isirayeli kandi bwarahutaje Yudaya. Nahum yatangiye asobanura umujinya w‘Imana n‘ububasha butagereranywa, ariko kandi yavuze iby‘impuhwe n‘impuhwe bya Nyagasani. Mushakishe imirongo mu gice cya 1 ibafasha gusobanukirwa buri umwe muri iyi miterere—n‘indi miterere yindi y‘Imana musangamo. Ni kuki mutekereza ko ari ingenzi kumenya buri kimwe muri ibi bintu ku Mana?
Habakuki
Nshobora kwiringira ugushaka kwa Nyagasani n‘Igihe Cye.
Ndetse n‘abahanuzi rimwe na rimwe bagira ibibazo ku migenzereze ya Nyagasani. Habakuki, wabayeho mu gihe cy‘ubukome bwari bwarakwirakwiye muri Yudaya, yatangiye inyandiko abaza ibibazo [Nyagasani] (reba Habakuki 1:1–4). Mbese ni gute mwakora incamake y’impungenge za Habakuki? Mbese ni ibihe bibazo nk‘ibi abantu babaza ku Mana muri iki gihe? Mbese mwaba mwarigeze kugira ibyiyumviro bisa n‘ibi? Mushobora kandi kugereranya ibibazo bye n‘ibindi mu byanditswe, bisa nk‘ibiboneka muri Mariko 4:37–38 na Inyigisho n‘Ibihango 121:1–6.
Nyagasani yasubije ibibazo bya Habakuki avuga ko Azohereza Abakaludaya (Abanyababuloni) guhana Yudaya (reba Habakuki 1:5–11). Ariko Habakuki yakomeje kugira impungenge muri we, kuko byabonekaga ko bidakwiriye kuri Nyagasani ko yarebera ”mu gihe abagome [Babuloni] aconcomera umuntu ubarusha kuba umukiranutsi [Yudaya] (reba imirongo 12–17). Mbese ni iki mubona muri Habakuki 2:1–4 kibatera kwirinira Nyagasani mu gihe mufite ibibazo bitasubijwe? (reba kandi Mariko 4:39–40; Inyigisho n‘Ibihango 121:7–8; “God Will Lift Us Up” [videwo], Isomero ry‘Inkuru Nziza).
God Will Lift Us Up
Igice cya 3 ni ryo sengesho ry‘igisingizo n‘ukwizera rya Habakuki. Mbese ijwi rya Habakuki mu gice cya 3 ritandukanye rite n‘iryo mu gice cya 1? Hano hari igitekerezo kibafasha gutekereza byimbitse imirongo 17–19: Nimukore urutonde rw‘imigisha y‘isi n‘imigisha ya roho Imana yaguhaye. Noneho mutekereze ko mwatakaje imigisha y‘isi. Mbese ni gute ibyo byaba byaratumye wiyumvira indi migisha? Mbese ni gute byaba bigoranye “kwishimana [Nyagasani]” (umurongo wa 18) mu gihe cy‘ibigoranye nk‘ibyasobanuwe mu murongo wa 17? Mutekereze uko mushobora kurushaho kwagura ukwizera Imana, ndetse mu gihe ubuzima busa nk‘aho budakwiriye.
Reba kandi Gerrit W. Gong, “All Things for Our Good,” Liyahona, Gicurasi 2024, 41–44; “Lead, Kindly Light,” Indirimbo, no. 97; Topics and Questions, “Seeking Answers to Questions,” Isomero ry‘Inkuru Nziza.
Ihangane. Rimwe na rimwe dushaka ibisubizo by‘ibibazo byacu ako kanya, ariko ibitekerezo bya roho bifata igihe kandi ntibishobora guhatirizwa. Nk‘uko Nyagasani yabwiye Habakuki, ”Ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera”(Habakuki 2:3).
Zefaniya
“Mushake[Nyagasani], mwa bagwaneza mwese bo mu isi.”
Uko musoma ubuhanuzi bwa Zefaniya, murebe neza imiterere n‘imyitwarire bagejeje ku kurimburwa—reba by‘umwihariko Zefaniya1:4–6, 12; 2:8, 10, 15; 3:1–4. Noneho mushakishe ibiranga abantu Imana izarengera—reba Zefaniya 2:1–3; 3:12–13, 18–19). Mbese ni ubuhe butumwa wiyumvira ko [Nyagasani] agufitiye muri iyi mirongo?
Zefaniya 3:14–20
[Nyagasani] azanezerwa hamwe n‘abantu Be muri Siyoni.
Nyuma yo gusoma Zefaniya 3:14–20, nimushake umubare w‘uburyo mushobora kuzuza iyi nteruro: “Nezerwa kandi wishimane n‘umutima wawe wose” kubera … Mbese ni kuki kumenya iby‘izi mpamvu zo kunezerwa ari iby‘ingenzi kuri mwe? Mushobora kugereranya iyi mirongo n‘ibyabayeho bisobanurwa muri 3 Nefi 17 kandi mutekereze byimbitse uko Yesu Kristo yiyumvira ku bantu Be—harimo na mwe.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Mika 5:2
Yesu Kristo yavukiye i Betelehemu.
-
Abana banyu bashobora kumenya ko bwari ubuhanuzi bwa Mika bwafashije Abanyabwenge kubona uruhinja Yesu muri Betelehemu. Gukoresha Mika 5:2 na Matayo 2:1–6, ahari abana banyu bashobora gusubiramo ibyababayeho. Noneho mushobora kuganira ku mpamvu ivuka rya Yesu ryari ingenzi cyane ku buryo abahanuzi babimenye imyaka myinshi mbere y‘uko Avuka.
The Holy Child Is Born [Umwana Mutagatifu Yavutse], igihangano cyahanzwe na Dana Wood
Nahumu 1:7
“Nyagasani ni mwiza, igihome gikomeye ku munsi w‘amakuba.”
-
Nyuma yo gusoma Nahumu 1:7, abana banyu bashobora kubaka cyangwa gushushanya “igihome gikomeye” cyoroheje (hari ishusho ya kimwe muri iyi ncamake). Mbese ni izihe mpamvu abantu bashobora gukenera igihome? Mbese ni iki gituma umunsi wacu uba ”umunsi w‘amakuba”? Mbese ni gute Yesu Kristo asa nk‘utubereye igihome?
Habakuki 2:3
Imana izahora yuzuza amasezerano Yayo.
-
Kuriburira Habakuki 2:3, mwebwe n‘abana banyu mushobora kuganira ku bintu biba byiza ariko gusa nyuma y‘uko dutegereza—nk‘urubuto rukeneye guhisha cyangwa igipondo gikeneye kwotswa. Mbese ni iki cyabaho iyo twaba tugerageje kurya urubuto cyangwa igipondo mbere y‘uko biba biteguye? Noneho mushobora kuvuga ku muhanuzi Habakuki, washakaga kumenya igihe Nyagasani azahagarikira ubugome mu isi. Musome igisubizo cya Nyagasani muri Habakuki 2:3. Mushobora gufahsa abana banyu gutekereza ku bintu Imana yasezeranyije. Hamwe na buri rugero, mushobora kuvugira hamwe muti: Mubitegereze, kuko bizaza ntibizahera.”
Habakuki 2:14
Nshobora gufasha kuzuza isi n‘ubumenyi bwa Yesu Kristo.
-
Gushushanya Habakuki 2:14, mwebwe n‘abana banyu mushobora kuzuza urwabya cyangwa ikindi gikoresho n‘amashusho cyangwa amagambo ashushanya ibintu Yesu yakoze cyangwa yigishije. Mbese ni gute dufasha kuzuza isi ubumenyi bwa Nyagasani?
-
mushobora kandi kwereka abana banyu ikarita y‘isi (reba Amakarita y‘Amateka y‘Itorero, No.7 ”Map of the World”). Mubafashe gushaka ahantu baba n‘ahantu abavugabutumwa bazi bakoreye umurimo. Mushobora kuririmbira hamwe indirimbo yerekeye gusangia inkuru nziza, nka “We’ll Bring the World His Truth” (Children’s Songbook, 172–73). Mbese ni iki tubwira abandi kuri Yesu Kristo?
Zefaniya 3:14–20
Yesu Kristo anezererwa n‘abamukurikira.
-
Muri Zefaniya 3:14–20, abana banyu bashobora gushaka ikintu gituma bashaka ”kuririmba, … kunezerwa no kwishimana n‘umutima wabo wose.” Wenda mwashobora kuririmbira hamwe indirimbo zimwe zineneza maze mukavuga ku munezero musanga mu nkuru nziza ya Yesu Kristo.
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .