“Kuwa 7–13 Ukuboza. ’Ubutagatifu kubwa Nyagasani”: Hagayi 1–2; Zekariya 1–4; 7– 14 Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)
“Kuwa 7–13 Ukuboza. ’Ubutagatifu kubwa Nyagasani,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Ingoro ya Laie Hawaii
Ukuboza 7–13:“Ubutagatifu kubwa Nyagasani”.
Hagayi1–2; Zekariya 1–4; 7–14
Nyuma y’imyaka mirongo y’ubucakara, itsinda ry’Abisirayeli, rishobora kuba ryarimo abahanuzi Hagayi na Zekariya, bemerewe gusubira i Yerusalemu. Bamwe muri iri tsinda bibukaga uko ingoro yasaga mbere y’uko isenywa. Ku bibazaga niba yazongera na rimwe gusa n’“inzu ya Nyagasani mu bwiza bwayo yahoranye mbere” (Hagayi 2:3), Hagayi yavuze amagambo ya Nyagasani abatera ubutwari: “ nimukomere, mwebwe mwese bantu bo mu gihugu, niko Nyagasani avuga, kandi mukore: kuko Ndi kumwe namwe, … mwitinya.“ “Iyo nzu nzayuzuzamo ubwiza, … kandi aha hantu nzahatangira amahoro” (Hagayi 2:4–5, 7, 9).
Ariko si ingoro ntagatifu yari ikeneye gusa kongera kubakwa. Mu buryo bwinshi, abantu b’Imana bari mu matongo kubwa roho. Kandi kongera kubaka abantu batagatifu bisaba ibiruta kumena amabuye no kuyashyigikiranya ngo hubakwe inzu ntagatifu. Ni ukuvuga ko inyandiko “Ubutagatifu kubwa Nyagasani“ igomba guharagatwa atari gusa ku rukuta rw’ingoro, cyangwa ndetse no “nzogera z’amafarashi“ na “buri rwabya muri Yerusalemu“ (Zekariya 14:20–21). Bigomba guharagatwa kuri buri mutima.
Kubw’incamake y’ibitabo bya Hagayi na Zekariya, reba “Hagayi” na “Zekariya” muri Guide to the Scriptures.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Hagayi 1; 2: 1–9
“Muzirikane inzira zanyu.”
Hariho ibintu byinshi by’ingenzi byo gukora kugira ngo bongere kubaka Yerusalemu. Ariko nyuma y’uko hafi imyaka 15 yari imaze guhita uhereye ku igaruka ry’Abisirayeli, Nyagasani yababajwe n’uko konger kubakwa kw’ingoro kutari kwaragizwe ikihutirwa gisumba ibindi (reba Hagayi 1:2–5; reba kandi Ezira 4:24). Uko musoma Hagayi 1; 2:1–9, mutekereze ibibazo nka:
-
Mbese ni izihe ngaruka Abisirayeli bahuye na zo kubera ko batari bararangije ingoro?
-
Mbese ni iyihe migisha Nyagasani yabasezeranyije iyo barangiza kubaka inzu Ye.
-
Mbese ni ubuhe butumwa Nyagasani abaha muri Hagayi 1:5–7? Mbese ni gute mwajyanisha ibyihutirwa byanyu n’ibya Nyagasani? Mbese nir ryari mwahawe umugisha kuko mwahsyize Imana imbere mu buzima bwanyu?
Abera b’Iminsi ya Nyuma ba mbere bahanganye n’igihe gisa n’icyo Abisirayeli mu gihe cya Hagayi (reba Inyigisho n’Ibihango 95). Mbese ni iki twigira kuri izi ngero ebyiri byerekeranye n’ibyiyumviro bya Nyagasani ku ngoro?
Reba kandi Dale G. Renlund, “Jesus Christ Is the Treasure,” Liyahona, Ugushyingo 2023, 96–99; Terence M. Vinson, “True Disciples of the Savior,” Liyahona, Ugushyingo 2019, 9–11; “We Love Thy House, O God,” Indirimbo, no. 247; “Provo City Center Temple Completed” (videwo), ChurchofJesusChrist.org.
Provo City Center Temple Completed
Zekariya1–3; 7–8; 14
Nyagasani ashobora kungira umutagatifu.
Mu gitekerezo cyanyu, ni akahe gaciro ko guharagata “ubutagatifu kubwa Nyagasani“ ku bintu bya buri munsi nk’ibyavuzwe muri Zekariya 14:20? (reba kandi Kuva 28:36–38). Mbese ni akahe gaciro ko kubiharagata ku ngoro muri ibi bihe? Mbese iyi mvugo isobanuye iki kuri mwe? Ese ni gute mushobora kugira ubutagatifu igice cy’ubuzima bwanyu bwa buri munsi? Mutekereze byimbitse kuri ibi bibazo uko musoma ubutumire bya Nyagasani ku Bantu ngo bahinduke abatagatifu kurushaho muri Zekariya 1:1–6; 3:1–7; 7:8–10; 8:16–17.
Mushobora kandi gusoma Zekariya 2:10–11; 8:1–8; 14:9–11, 20–21 kugira ngo mumenye uko ubuzima buzaba bumeze mu minsi izaza ubwo twebwe twese tuzabana na Nyagasani mu miterere y’ubutagatifu. Mbese ni iki gitangaje kcyerekeranye n’iyerekwa rya Zekariya ry’ahaza ya Yerusalemu? Mbese musanze hano mwifuzaga ko mwabona mu bantu mubana? Mbese ni gute mushobora gutegura kuba mu mibereho Zekariya asobanura?
“Dore, umwami wawe aje aho uri: ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo” (Zekariya 9:9). Triumphal Entry [Yinjirana Intsinzi], igihangano cyahanzwe na Harry Anderson
Zekariya 9:9–11; 11:12–13; 12:10; 13:6–7; 14:1–9
Yesu Kristo ni Mesiya wasezeranyijwe.
Inyandiko zitandukanye za Zekariya zerekeza haba ku murimo wo mu isi wa Yesu Kristo no ku Kuza kwa Kabiri gushoboka. Hano hasi hari bumwe mu buhanuzi bwa Zekariya, hamwe n’ibyanditswe byerekeye ukuzuzwa kwabwo. Uko mwiga iyi mirongo, nimwibaze muti: Mbese ni iki ibi binyigisha ku Mukiza?
-
Zekariya9:9–11 (reba Matayo 21:1–11; 1 Petero 3:18–19)
-
Zekariya 11:12–13 (reba Matayo 26:14–16; 27:1–7)
-
Zekariya 12:10 (reba Yohana 19:37; Ibyahishuwe 1:7)
-
Zekariya 13:6–7; 14:1–9 (reba Matayo 26:31; Inyigisho n’Ibihango 45:47–53)
Mbese muratekereza ko mwari kumva mumeze mute iyo mujya kuba mu bantu bakiraga Yesu muri Yerusalemu nk’uko bisobanurwa muri Zekariya 9:9–11? Mbese ni gute mushobora kumwakira mu buzima bwanyu, ingo zanyu, n’umuryango wanyu?
Reba kandi Guide to the Scriptures, “Mesiya,” Isomero ry’Inkuru nziza; “The Lord’s Triumphal Entry into Jerusalem” (videwo), Isomero ry’Inkuru Nziza; Ronald A. Rasband, “Hozana ku Mana Isumbabyose,” Liyahona, Gicurasi 2023, 108–12.
The Lord's Triumphal Entry into Jerusalem
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo byo Kwigisha Abana
Hagayi1:2–8
“Muzirikane inzira zanyu.”
-
Uko musoma ibice bya Hagayi 1:2–5 n’abana banyu, mubafashe kumenya impamvu Nyagasani atashimishijwe n’abantu. Byashoboka ko abana banyu bahitamo interuro mu murongo wa 6 maze bagashushanya ishusho yabyo. Bashobora kuyerekana hagati yabo maze bagafindura interuro buri shusho igaragaza. igihe duharira umwanya ibintu bitandukanye n’ibyo Nyagasani ashaka, mbese ntibisa no kurya ariko ntuhage? Mushobora kuganira hagati yanyu ibyerekeye uko mushobora guha umwanya ibintu by’ingenzi kuri Nyagasani.
-
Mushobora kandi gusomera abana banyu umurongo wa 8 maze mukabasaba kwigira nk’aho “bagiye hejuru ku musozi“, “kuzana ibiti,“ maze “bubake inzu [ya Nyagasani]. Abana banyu bashobora gukora urutonde rw’ibintu bakora ku munsi usanzwe, harimo n’ibintuNyagasani yabasabye gukora. Musabe abana banyu “kuzirikana inzira [zabo] bagotesha umurongo ibyo Nyagasani ashobora kuvuga ko aribyo by’ingenzi kuruta ibindi ku rutonde rwabo.
Inyigisho ishingiye mu rugo. Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko urugo rugomba kuba “izingiro ry’imyigire y’inkuru nziza” (“Becoming Exemplary Latter–day Saints,” Liyahona, Ugushyingo 2018, 113). Uko umuryango wanyu wigisha inama ya Hagayi yo ’Kuzirikana inzira zanyu“, mushobora kuganira ibyerekeye gushyira Imana imbere mu buzima bw’umuryango wanyu.
Zekariya 3:1–7
Kugira ibihango no kubyubahiriza bishobora kumfasha kurushaho kuba nka Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.
-
Mu ibonekerwa, Zekariya yabonye umutambyi mukuru wari “wambaye imyenda y’ibizinga“ (Zekariya 3:3). Umumarayika yamuhaye umwambaro usukuye. Mushobora gufasha abana banyu kuvumbura amahame y’ingenzi basomera hamwe Zekariya 3:1–7 kandi bakavuga iby’icyo umwambaro wanduye ushobora gushushanya. Mbese ni gute dusukurwa ibyaha byacu, na nyuma y’uko tubatijwe? Ni gute igihango cyacu cy’umubatizo kidufasha “kugendera mu nzira za [Nyagasani}?
-
mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ku ishusho y’umubatizo, nk’imwe iri muri iyi ncamake. Mbese ni kuki twambara umweru mu mubatizo wacu? Mushobora kandi kuririmba indirimbo yerekeye umubatizo, nka “When I Am Baptized” (Children’s Songbook, 103); mbese ni iki iyi ndirimbo yigisha ku mpamvu Nyagasani ashaka ko tubatizwa?
Zekariya 9:9–11; 11:12; 13:6–7
Yesu Kristo ni Mesiya wasezeranyijwe.
-
Abana banyu bashobora kwifuza kureba uwo muhango wavuzwe mbere muri Zekariya 9:9, Ubwo Yesu yazaga i Yerusalemu mu cyumweru cya nyuma cy’ubuzima Bwe bwo mu isi. Kugira ngo mubafashe, nimubereke ishusho y’umuhango, nk’iyo muri iyi ncamake. Mushobora kandi gusangira na bo “The Savior Goes to Jerusalem” (muri New Testament Stories, 110–12). Abana banyu bashobora gutunga uutoki ku bantu bari mu mashusho barimo “kunezerwa bikomeye“ Umwami ni nde muri Zekariya 9:9? Mbese ni kuki tumushimira?
1:35Chapter 44: The Savior Goes to Jerusalem
-
Mutekereze gufasha abana banyu kugereranya ubuhanuzi bwa Zekariya mu mirongo y’Isezerano Rishya isobanura ukuzuzwa kabwo. Hano hari ingero zimwe: Zekariya 9:9 na Matayo 21:5–9; Zekariya 9:11 na 1 Petero 3:18–19; Zekariya 11:12 na Matayo 26:14–16; Zekariya 13:7 na Matayo 26:31. Mbese ni iki twiga ku Mukiza muri iyi mirongo?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .