Ngwino, Unkurikire
Kuwa 14–20 Ukuboza. Malaki: “Narabakunze, Ni ko [Nyagasani] Avuga“


“Kuwa 14–20 Ukuboza. ’Narabakunze, Niko [Nyagasani] Avuga’: Malaki,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 14–20 Ukuboza. ‘Narabakunze, Ni ko [Nyagasani] Avuga,‘“ Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

igihangano cya Yesu imbere y’ijuru ryuzuyemo inyenyeri

Kuwa 14–20 Ukuboza: “Narabakunze, Niko [Nyagasani] Avuga“

Malaki

Nyagasani yabwiye abantu Be abinyujije mu muhanuzi Malaki ati: “Narabakunze.” Ariko Abisirayeli, bari barababaye umubabaro w’ibisekuruza n’ubucakara, barabajije bati: “ Wadukunze ute?“ (Malaki 1:2). Nyuma y’ibyo Isirayeli yanyuze, bashobora kuba baribajije niba amateka yabo ari mu by’ukuri inkuru y’urukundo rw’Imana ku bantu b’igihango Cyayo. Mu buryo bumwe, biroroshye kurushaho kubibona n’inkuru y’intege nkeya z’umuntu n’ukwigomeka. Nyamara binyuze muri ibyo byose, Imana ntiyigeze ireka kutugeraho n’urukundo. Igihe abahungu ba Yakobo bagaraguzaga agati umuvandimwe wabo Yozefu, Nyagasani nyamara yabakijije inzara (reba Itangiriro 45:4–8). Ubwo Isirayeli yitotomberaga mu gasi, Yabagaburiye mana (reba Kuva 16:1–4). Ndetse ubwo Isirayeli yahindukiriraga izindi mana kandi bagatatana, Imana yari yarasezeranye ko nibihana, Izabakoranya kandi ikabacungura “n’imbabazi nyinshi” (reba Yesaya 54:7). Mu by’ukuri, Isezerano rya Kera ni inkuru y’urukundo rutegereza, rwihangana. Kandi iyi nkuru irakomeza muri iyi minsi. Yesu Kristo, “Izuba ry’ubukiranutsi” nk’uko Malaki yamwise, yaje “gukiza mu bababa ye” (Malaki 4:2). Niwe kimenyesto gikomeye cyane cy’urukundo rw’Imana kubwa Isirayeli no kubwacu twese.

Kubw’amakuru arenzeho ku gitabo cya Malaki, reba “Malaki” muri Guide to the Scriptures.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Malaki 1–4

“Mungarukire, nanjye nzabagarukira.”

Mu gihe cya Malaki, Abisirayeli bari baramaze kubaka ingoro i Yerusalemu, ariko nk’abantu bari bagikeneye kongera kubaka umubano wabo n’Imana. Uko mwiga Malaki, nimushake ibibazo Nyagasani yabajije Abisirayeli cyangwa bamubajije. Mutekereze kwibaza ubwanyu ibibazo nk’ibyo (ingero zimwe zatanzwe hano hasi ) kugira ngo zibafashe gupima imibanire yanyu na Nyagasani no kumwegera.

  • Mbese ni gute niyumvira urukundo rwa Nyagasani amfitiye? (reba Malaki 1:2).

  • Mbese amaturo mpa Nyagasani mu by’ukuri amuhesha icyubahiro? (reba Malaki 1:6–11)

  • Mbese ni gute nkeneye kugarukira Nyagasani (reba Malaki 3:7).

  • Mbese naba nima Imana ibyayo mu buryo ubwo aribwo bwose? (reba Malaki 3:8–11).

  • Mbese ni gute imyitwarire yanjye igaragaza ibyiyumviro byanjye kuri Nyagasani mu gihe cy’ibihe bigoranye? (reba Malaki 3:13–15; reba kandi 2:17).

Malaki 1:6–14

Nyagasani asaba “ituro ritunganye.“

Uko musoma ibyerekeye amaturo yasobanuwe muri Malaki 1, mbese ni iki mubona cyerekeye ibitambo abatambyi batangaga? Mbese ni iki ibi bitambo bitangaho igitekerezo ku byiyumviro by’umutambyi kuri Nyagasani? (reba Malaki 1:13). Mutekereze gukora urutonde rw’amaturo, cyangwa ibitambo, muha Nyagasani. Kuri buri kintu kiri kuri urwo rutonde, mutekereze byimbitse ku gishobora gutuma igitambo kiba “gihumanye“ cyangwa igitambo “kitagira inenge“ (Malaki 1:7, 11).

Malaki 3:8–12.

agashushondanga k’iseminari
Nyagasani afungura amarembo y’ijuru uko nerekanye ukwizera kwanjye ntanga icya cumi.

Mutekereze ko mufite inshuti ikimara kumenya ko mutanga icyacumi. Inshuti yanyu ikababaza iti: “None se ni kuki mukora ibi?” Mutekereze ibi mu gihe musoma Malaki 3:8–12. Mbese muhasanze iki cyabafasha gusubiza ikibazo cy’inshuti yanyu? Mbese ni iki kindi mwakwifuza ko inshuti yanyu isobanukirwa ku cyacumi? Kubw’inkunga isumbyeho, mushobora gutatura ubutumwa bw’Umukuru Neil L. Andersen “Tithing: Opening the Windows of Heaven” (Liyahona, Ugushyingo 2023, 32–35), mushakisha ibisubizo nk’ibi:

  • Mbese ni kuki Nyagasani ashaka ko dutanga icyacumi?

  • Mbese ni kuki Nyagasani ashaka ko dutanga icyacumi?

  • Mbese ni gute gutanga icyacumi gukomeza ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo?

Mushoboka kandi gusangira n’inshuti yanyu uko Nyagasani yabahaye umugisha. Mushobora gusanga ibitekerezo mu gice cyiswe “Lesson Number 1—Significant but Subtle Blessings” mu butumwa bw’Umukuru David A. Bednar “The Windows of Heaven” (Liyahona, Ugushyingo 2013, 17–18). Mbese duhinduka abantu bameze bate mu gihe dutanga icyacumi?

Mbese mutekereza ko nteruro ”ufungurirwa amadirishya y’ijuru” (umurongo wa 10) isobanura iki? Wenda mushobora kurebera hanze mu idirishaya maze mugatekereza ku mpamvu z’amadirishya. Mbese ni kuki “amadirishya y’ijuru ari uburyo bwiza bwo gusobanura uko Nyagasani aduha umugisha igihe dutanga icyacumi?

Yesu abonekera Joseph Smith mu Ngoro ya Kirtland.

Vision in the Kirtland Temple [Ibonekerwa mu Ngoro ya Kirtland], igihangano cyahanzwe na Gary Smith

Malaki 4:5–6

“Nzaboherereza umuhanuzi Eliya.”

Ubwo Moroni yasubiriragamo Joseph Smith Malaki 4:5–6 , yabigenje atyo “ahinduyeho gatoya uburyo bisomwa“ muri Bibiliya (reba Joseph Smith—Amateka 1:36–39). Mbese ni iki impinduka ya Moroni yongera ku myumvire y’ubu buhanuzi? By’umwihariko, nimutekereze byimbitse ku bibazo nk’ibi:

  • “Ba se ”ni bande? (reba Gutegeka kwa kabiri 29:13). Mbese ni ayahe masezerano yabagiriye? (reba Aburahamu 2:9–11). Mbese ni gute mufasha gusohoza aya masezerano?

  • Mbese ni ibihe bihe bwabafashije guhindukirira abakurambere banyu? Mbese ni kuki ibi ari ingenzi ku mugambi wa Data wo mu Ijuru?

Kugira ngo tumenye ibiruseho ku kuza kwa Eliya n’uko ubu buhanuzi burimo gusohozwa muri iyi minsi, reba Inyigisho n’Ibihango 110:13–16 na D. Todd Christofferson, “The Sealing Power” (Liyahona, Ugushyingo 2023, 19–22). Mbese ni kuki mwishimira ko Eliya yaje?

Reba kandi Gerrit W. Gong, “We Each Have a Story,” Liyahona, Gicurasi 2022, 43–46; “Turn Your Hearts,” Indirimbo, no. 291; “The Sealing Power” (videwo), ChurchofJesusChrist.org.

3:38

The Sealing Power

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Malaki 1:2

Nyagasani arankunda.

  • Mbese ni gute mwebwe n’abana banyu basubiza ikibazo kiri muri Malaki 1:2—“[Nyagasani] Yadukunze ate?” Musangire hagati yanyu izindi mpamvu muzi ko adukunda. Wenda abana banyu bashobora gushushanya amashusho abibutsa urukundo Rwe.

Kwinjiza abanamu biganiro by’inkuru nziza. Niba murimo kwigisha abana batoya kurushaho, mushobora gukenera gutekereza guhanga inzira zo kubashyira mu biganiro by’inkuru nziza. Nk’urugero, abana banyu bashobra guhererekanya umupira; mu gihe bacigatiye umupira, bashobora gusangira impamvu imwe y’uko bazi ko Yesu abakunda.

ababyeyi n’umuhungu mutoya barebera hanze mu idirishya.

Malaki 3:8–12.

Nyagasani azampa umugisha uko ntanze icyacumi.

  • Mbese ni gute muzafasha abana banyu kumenya ibyerekeye icyacumi? Mushobora kubasaba kubara ibintu bitoya 10, nk’ibiceri kuri uru rupapuro rw’igikorwa cy’icyumweru. Noneho bashobora kuvana ikintu kimwe mu bindi bintu bisigaye— icyo nicyo duha Nyagasani nk’icyacumi. Bijyanye na Malaki 3:8–12, ni kuki Nyagasani ashaka ko dutanga icyacumi (reba kandi “Malachi the Prophet” mu Old Testament Stories, 171–72; “First Things First!” [videwo], Isomero ry’Inkuru Nziza).

    0:58

    Malachi the Prophet

    1:18

    First Things First!

  • Uko musomera hamwe Malaki 3:10 , mushobora guhamagarira abana banyu guhagarara hafi y’idirishya mu gihe musoma iyi interuro “imigomero y’ijuru.” Cyangwa mushobora gusuka amazi mu gikombe kugeza akirenze akameneka kugira ngo mushushanye interuro “mukabura aho muwukwiza.“ Mubwire abana ibyerekeranye n’imigisha Imana yabahaye uko mutanga icyacumi. Abana banyu bashobora gushushanya amashusho ashushanya iyi migisha maze muyamanike ku idirishya cyangwa hafi yaryo mu nzu yanyu.

Malaki 4:5–6

Eliya yaje kuduhindukiriza imituma tuyerekeza ku miryango yacu.

  • Muri Malaki 4:5–6, abana banyu bashobora gushakisha ibisubizo ku bibazo bikurikira byerekeranye n’ubuhanuzi bwa Malaki: Ni nde Nyagasani yasezeranye ko azohereza? Ni ryari yavuze ko uyu muntu azazira? Ni iki Nyagasani yavuze ko uyu muntu azakora? Ni kuki uyu muntu akeneye kuza? Ni hehe ubu buhamya bwasohoreye? (Reba Inyigisho n’Ibihango 110:13–16).

  • Kugira ngo mumenye uko isezerano ryo muri Malaki 4:5 ryasohoye, mushobora kandi gusubiramo “Joseph na Oliver bahabwa Imfunguzo z’Ubutambyi” mu Nkuru z’Inyigisho n’Ibihango, 26–30. Indirimbo nka “The Hearts of the Children” (Children’s Songbook, 92) gishobora gufasha abana banyu kumenya impavu byari ingenzi ko Eliya aza. Mushobora kandi gusura FamilySearch.org/discovery, FamilySearch Tree app, cyangwa My Family booklet kubw’ibikorwa bishobora kubafasha mwebwe n’abana banyu guhindukiza imitima yanyu ikerekera ku bakurambere banyu.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

umugore azunguza umushwara w’umweru.

Mourning’s Hosanna [Hoziyana Iranguruwe], igihangano cyahanzwe na Rose Datoc Dall. Umugore witwa Mourning ahagaze mu isi ya roho, akikijwe n’abakurambere be. Yizihiza ugutabarwa kwabo mu bucaka bwa roho.

Paji y’Igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Nyagasani ampa umugisha uko ntanze icyacumi.