Ngwino, Unkurikire
Kuwa 21–27 Ukuboza. “Iyi Ni yo Mana Yacu Twategereje, Ni yo Izadukiza”: Noheli


“Kuwa 21–27 Ukuboza. ’Iyi Ni yo Mana Yacu Twategereje, Ni yo Izadukiza’: Noheli,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero : Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 21–27 Ukuboza. “Iyi Ni yo Mana Yacu Twategereje, Ni yo Izadukiza,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

uruhinja Yesu rusinziriye

For unto Us a Child Is Born [Umwana Yatuvukiye], igihangano cyahanzwe na Simon Dewey

Kuwa 21–27 Ukwakira: “Iyi Ni yo Mana Yacu Twategereje, Ni yo Izadukiza”

Noheli

Isezerano rya Kera rihetse roho y’umwiteguro ushishikaye. Muri ubwo buryo, rijya gusa gatoya nk’igihe cya Noheli. Uhereye kuri Adamu na Eva, abaPatiriyariki b’Isezerano rya Kera, abahanuzi, abasizi, n’abantu bategerezaga ibihe byiza, buzuye ibyiringiro ry’ivugururwa n’ugutabarwa na Mesiya. kandi Abayisirayeli akenshi bakeneraga ibyo byiringiro—haba bari mu bucakara muri Egiputa cyangwa Babuloni cyangwa barafatiriwe n’ubucakara bw’icyaha cyabo cyangwa ubwigomeke. Muri ibi byose, abahanuzi babibutsaga ko Mesiya, Umutabazi, azaza “kumenyesha imbohe ko zibohowe” (Yesaya 61:1).

Ibyo byiringiro byatangiye kuboneka ubwo Yesu Kristo yavukiraga i Betelehemu. Umutabazi w’igihangange wa Isirayeli yavukiye mu kiraro maze aryamishwa mu muvure w’inka( reba Luka 2:7). Ariko ntiyari gusa Umutabazi w’Abayisirayelli ba kera. Yaje kugutabara—Kwishyiraho intimba yawe, kwikorera imibabaro yawe, gushenjagurwa kubw’ugukiranirwa kwacu, kugira ngo kubw’imibyimba Ye mushobore gukizwa (reba Yesaya 53:4–5). Niyo mpamvu Noheli iba yuzuye umwitegura w’umunezero ndetse no muri ibi bihe. Mesiya yaje mu myaka irenga 200 ishize, kandi Akomeza kuza mu buzima bwacu igihe cyose tumushakishije.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

agashushondanga k’iseminari
Nezererwa mu Mucunguzi wanjye.

Noheli izwi nk’igihe cy’umunezero kubera umunezero Yesu Kristo azana mu isi. Imyaka amagana mbere y’uko Umukiza avuka, abahanuzi b’Isezerano rya Kera nabo bumvaga bafite umunezero ubwo babaga bavuga iby’Ukuza kwa Mesiya. Musome imwe mu mirongo ikurikira, maze mutekereze ku mpamvu yaba yarabaye iy’agaciro gakomeye ku bantu bari bategereje ubutumwa bw’Umukiza: Zaburi 35:9; Yesaya 25:8–9; 44:21–24; 51:11; Zefaniya 3:14–20; Mose 5:5–11. Mbese ni kuki iyi mirongo ari iy’agaciro kuri mwebwe? Mbese ni izihe mpamvu ibi byanditswe biguha zo kunezerwa?

Reba kandi Dallin H. Oaks, “Good Tidings of Great Joy” (First Presidency Christmas devotional, Dec. 4, 2022), Isomero ry’Inkuru Nziza; “Joy to the World,” Indirimbo, no 201.

inyenyeri ishashagirana mu kirere nijoro

Ibimenyetso bishobora kumfasha kwibuka Yesu Kristo.

Myinshi mu mihango irebana na Noheli ishobora kugira ibisobanuro by’ibimenyetso bituganisha kuri Kristo. Ubwo mwigaga Isezerano rya Kera uyu mwaka, mushobora kuba mwarabonye ibimenyetso byinshi by’Umukiza. Bikeya byashyizwe ku rutonde rukurikira. Mwiteho gusoma ibi kandi mwandike ibyo bibigisha kuri We.

  • inyenyeri (Kubara 24:17; Matayo 2:2; Ibyahishuwe 22:16).

  • Umwungeri (Zaburi 23; Luka 15:4–7; Yohana 10:11)

  • Intama (Itangiriro 22:8; Kuva 12:5; 1 Petero 1:18–20).

  • Amazi (Kuva17:1–6; Yeremiya 2:13; Ezekiyeli 47:1–12; Yohana 4:7–14).

  • Urutare (1 Samweli 2:2; 2 Samweli 22:2–3; Zaburi 118:22–23; Yesaya 28:16; Abefeso 2:20).

  • Ishami (Yesaya 11:1–2; Yeremiya 23:5; 33:15).

  • Urumuri (Zaburi 27:1; Yesaya 9:2; 60:19; Mika 7:8; Yohana 8:12).

Ni ibihe bimenyetso, imirongo, n’inkuru mwasanze mu byanditse bitagatifu bihamya Yesu Kristo?

Reba kandi 2 Nefii 11:4; Mosaya 3:14–15; Mose 6:63; “Types or Symbols of Christ” na “Yesu Kristo,” byombi muri Guide to the Scriptures (Isomero ry’Inkuru Nziza).

“Azitwa Igitangaza.”

Yesu Kristo avugwaho amazina menshi n’inyito nyinshi zitandukanye, Nimushake inyito mu mirongo ikurikira: Zaburi 23:1; 83:18; Yesaya7:14; 9:6; 12:2; 63:16; Amosi 4:13; Zekariya 14:16; Mose 7:53. Mbese ni ibihe byitiriro bindi mushobora gutekerezaho? Mushobora ndetse no kunezererwa no gukora urutonde rw’ibyitiriro bya Yesu Kristo musanga mu ndirimbo za Noheli. Mbese ni gute buri cyitiriro kigira uruhare mu buryo mumutekereza?

Mutekereze guhitamo icyitiriro cyangwa uruhare rw’Umukiza ruzabafasha kumwibuka mu mwaka utaha wose.

Reba Quentin L. Cook, “Personal Peace in Challenging Times,” Liyahona, Ugushyingo 2021, 89–92; “Hark! The Herald Angels Sing,” Indirimbo, no. 209.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Isezerano rya Kera rinyigisha ibyerekeye Yesu.

  • Mwebwe n’abana banyu mushobora kuba mufite imitako ya Noheli mushobora gukoresha kugira ngo mutangire ikiganiro cyerekeye Yesu Kristo Wenda mushobora gukoresha ikiganiro cyerekeranye n’uko inyenyeri ya Noheli, amatara, cyangwa impano itwibutsa Umukiza. Noneho mushobora gushaka muri byanditswe bitagatifu bimwe cyangwa biruseho ikintu gishobora kuba ikimenyetso cya Yesu Kristo: Itangiriro22:8; Kubara 24:17; Zaburi 23:1; 27:1. Wenda abana banyu bashobora gufata ishusho cyangwa umutako ujyana na buri murongo uko bawusoma. Mbese ni gute Yesu ari nk’intama, inyenyeri, umwungeri, cyangwa urumuri”? Mutekereze kuririmbira hamwe indirimmbo ya Noheli, nka “Stars Were Gleaming” (Children’s Songbook, 37).

  • Abana banyu bashobora kureba ku ishusho iri ku mpera y’iki gishushanyo uko mubasomera Yesaya 9:6 . Musabe abana banyu kwerekana uruhinja Yesu Kristo igihe bumvise interuro “umwana yatuvukiye.” Musangize ubuhamya bwanyu ko abahanuzi b’Isezerano rya Kera bari bazi ko Yesu azavuka.

  • Uko mwitegura kwiga ubuzima bwa Yesu Kristo mu Isezerano Rishya umwaka utaha, mutekereze k’ugusubiramo hamwe n’abana banyu icyo bize kuri We uyu mwaka mu Isezerano rya Kera. Mushobora gusubiramo imirongo migari y’iri somo n’indi nyigo bwite iyo ariyo yose kugira ngo bibafashe kwibuka ibyo mwize. Abana batoya kurushaho bashobora gufashwa no kunyura muri Old Testament Stories cyangwa amashusho muri Ngwino, Unkurikire. Mbese ni ubuhe buhanuzi cyangwa inkuru zagaragayemo? Mbese ni iki twize ku Mukiza?

Imihango ya Noheli ishobora kuganisha kuri Yesu Kristo

  • Abayisirayeli bari bafite imihango ya gakondo, nka Pasika n’indi minsi mikuru, yagombaga kuganisha imitima yabo n’ibitekerezo byabo kuri Nyagasani (reba Kuva 12). Ni iyi mihango ya gakondo mwebwe n’abana banyu mugira mu gihe cya Noheli ibafasha kwibanda kuri Yesu Kristo? Mbese ni iyihe mihango gakondo muzi ku mateka y’umuryango wanyu? Mushobora gutekereza kuganira n’abana banyu ku mihango imwe ya gakondo mushaka gutangira. Ibitekerezo bimwe bishobora kubamo gufasha umuntu ubikeneye, guhitamo ikintu uzaha Umukiza nk’”impano”, gutumirira inshuti kurebana inyigisho ya Noheli y’Ubuyobozi bwa Mbere (broadcasts.ChurchofJesusChrist.org), kwandika indirimbo yawe bwite ya Noheli, cyangwa gushaka uburyo bw’ubuhanzi kugira ngo usangize ubutumwa bw’ivuka rya Kristo.

Mu rugo, kwiga no kubaho ntibitandukana. “Inkuru Nziza ishingira ku bitureba bitwegereye mu rugo. Hariya abantu mwigana inkuru nziza aba ari abantu mufatanya kuyikurikiza—buri munsi. Mu by’ukuri, igihe kinini, gukurikiza inkuru nziza ni uko twiga inkuru nziza. Bityo uko mwiga kandi mwigisha inkuru nziza mu rugo, mujye mushaka inzira zo guhuza ibyo mwiga n’ibyo mukora. Mu rugo rwanyu, mujye mureka inkuru nziza ibe ikintu muharanira gukurikiza, atari ikintu muvuga gusa” (Teaching in the Savior’s Way31).

uko Ivuka rya Yesu ryagenze

Igishushanyo cy’Ivuka rya Yesu, cyashushanyijwe na Ethan Brown

Data wo mu Ijuru yampaye impano y’Umwana We ngo ambere Umukiza.

  • Mbese ni gute mushobora gufasha abana banyu kwiyumvira icyubahiro n’umunezero w’ivuka rya Kristo? Mushobora kureba videwo “The Christ Child” (Isomero ry’Inkuru Nziza) cyangwa mugasomera hamwe Matayo1:18–25; 2:1–12; Luka 1:26–38; 2:1–20. Buri mwana ashobora guhitamo umuntu muri videwo cyangwa mu nkuru y’icyanditswe gitagatifu maze agasangiza uko uwo muntu yiyumvira Umukiza. Hanyuma mushobora gusangira hagati yanyu ibyiyumviro byanyu bwite kuri We.

    17:57

    The Christ Child

  • Byashoboka ko mwebwe n’aban banyu mushobora kuvuga ibyerekeye impano mwatanze cyangwa mahawe mu myaka ishize zabazaniye umunezero. Noneho mushobora gusomera hamwe Yesaya 25:9 maze mukavuga uko mwanezerewe n’uko Data wo mu Ijuru yatwoherereje Umukiza. Kugira ngo mufashe abana banyu kurushaho gusobanukirwa uruhare rwa Yesu Kristo nk’Umukiza wacu, mubasabe gusoma Yesaya 25:8–9; 53:3–5; and Hoseya 13:14. Mbese ibi byanditswe bitagatifu biratwigisha iki cyerekeranye n’uko Nyagasani adukiza?

  • Mushobora kandi kuririmbira hamwe indirimbo ya Noheli, nka “Away in a Manger” (Children’s Songbook, 42–43) or “O Little Town of Bethlehem” (Indirimbo, no. 208). Mufashe abana banyu gushaka interuro mu ndirimbo zibafasha kumenya ko Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo babakunda.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

uko Ivuka rya Yesu ryagenze

The Nativity [Ivuka rya Yesu], igihangano cyahanzwe na N. C. Wyeth

Paji y’Igikorwa cy’Ishuri ry’Ibanze: Isezerano rya Kera rinyigisha ibyerekeye Yesu