Ngwino, Unkurikire
Kuwa 21–27 Nzeri. “Umurimo Utangaje Kandi w’Urujijo”: Yesaya 13–14; 22; 24–30; 35


“Kuwa 21–27 Nzeri. ‘Umurimo Utangaje kandi w’Urujijo: Yesaya 13–14; 22; 24–30; 35,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 21–27 Nzeri. ‘Umurimo Utangaje kandi w’Urujijo’” Ngwino, Unkurikire: 2026

Imana na Yesu Kristo babonekera Joseph Smith akiri mutoya.

Sacred Grove [Agashyamba Gatagatifujwe], igihangano cyahanzwe na Brent Borup

Kuwa 21–27 Nzeri; “Umurimo Utangaje Kandi w’Urujijo“

Yesaya 13–14; 22; 24–3035

Ikintu kimwe Imana isaba abahanuzi gukora ni ukuburira abantu ibyerekeye ingaruka z’icyaha. Ku bahanuzi b’Isezerano rya Kera, ibi akenshi byasobanuraga kubwira abategetsi b’ubwami bukomeye ko bari bakeneye kwihana. Wari umurimo washyira umuntu mu kaga, ariko Yesaya ntiyagize ubwoba, kandi imiburo ye ku bwami bw’icyo gihe cye—hakubiyemo na Isirayeli, Yuda, n’amoko abakikije—bashize amanga (reba Yesaya 13–23).

Nyamara, Yesaya yari afite ubutumwa bw’ibyiringiro. Nubwo ndetse ugusenywa kwahanuwe kwageze kuri ubu bwami, Yesaya yabonye ihirwe ry’ukugarurwa n’ukuvugururwa. Nyagasani azahamagarira abantu Be kumugarukira. Azatuma “umusenyi wotsa … uhinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasoko” (Yesaya 35:7). Azakora “umurimo utangaje kandi w’urujijo“ (Yesaya 29:14), agarurire Isirayeli imigisha Yari yarabasezeranyije. Nta n’umwe haba Yesaya cyangwa uwo ari we wese wariho muri icyo gihe wabayeho ngo abone umurimo utangaje. Ariko turabibona muri iyi minsi. Mu by’ukuri, tubifitemo uruhare.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Yesaya 13:1–11, 19–22; 14:1–20

Ubwibone n’iby’isi bizatsindwa.

Mu minsi ya Yesaya, Babuloni yari ubwami bukomeye bufite umutegetsi ufite ububasha. Ubu Babuloni ni amateka ya kera. Bityo ni kuki ubutumwa bwa Yesaya kuri Babuloni, muri Yesaya 13–14, ari ubw’ingenzi muri iyi minsi Kubera ko Babuloni ishushanya ubwibone, ubusambo, n’icyaha, ibintu bikidukikije muri iyi minsi. Mutekereze iby’iryo shushanywa uko musoma Yesaya 13:1–11, 19–22; 14:1–20. Mushobora gutekereza ku bibazo nk’ibi:

  • Mbese ni ayahe masano mubona hagati yubwibone bw’umwami wa Babuloni n’ubwibone bwa Satani? (reba Yesaya 14:4–20; Mose 4:1–4). Mbese ni iyi miburo mwibonera ku bwanyu muri iyi mirongo?

  • Mbese ni gute Umukiza “abaruhura umubabaro wanyu, n’ubwoba bwanyu“? (Yesaya 14:3).

Yesu wazutse abonekera Mariya hafi y’imva Ye

“Azamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose” (Yesaya 25:8).

Yesaya 22:22–23; 24:21–23; 25:6–8; 26:19; 28:16

Yesu Kristo ni we Mesiya wasezeranyijwe.

Inyigisho za Yesaya akenshi ziganisha ku butumwa bw’Umukiza, harimo igitambo cy’impongano Ye, Umuzuko, n’Ukuza kwa Kabiri. Mbese ni ubuhe bwoko bw’ubutumwa Bwe mwibuka uko musoma iyi mirongo: Yesaya 22:22–23; 24:21–23; 25:6–8; 26:19; 28:16? Mbese ni iyihe mirongo yindi mubona ibibutsa Umukiza?

Muhe abigishwa imyanya yo gutanga ubuhamya bwa Yesu Kristo. “Kuba umwigisha w’inkuru nziza ya Yesu Kristo bivuga gufasha abandi gusobanukirwa no kwishingikiriza ku nyigisho Ze, ububasha bucungura, n’urukundo rutagira amakemwa.” (Teaching in the Savior’s Way8). Inzira imwe yoroshye yo gukora ibyo buri gihe mwigisha ni ukubaza ikibazo nka “Mbese ni iki mwabonye mu byanditswe bitagatifu muri iki cyumweru cyabigishije ikintu cyerekeye Umukiza?“ Hanyuma abigisha basangire ibyababayeho kandi bakomeze ukwizera kwa buri wese.

Yesaya 24:1–12; 28:1–8; 29:7–13; 30:8–14

Kujya kure ya Nyagasani bizana akaga ka roho.

Mu mpuhwe Ze, Nyagasani yohereje Yesaya kuburira abantu b’igihango ko barimo kujya kure Ye. Reba niba mushobora kubona ibimenyetso bibura bya roho kuri ibi muri Yesaya 24:5; 29:13; 30:8–12. Ni kuki iyi myitwarire n’ibikorwa ari iy’akaga ka roho?

Gutanga imbuzi ku ngaruka z’ukujya kure ya Nyagasani, Yesaya yakoresheje ibigereranyo byibukwa. Uko mubyiga, nimwibaze uko kujya kure ya Nyagasani ameze:

  • Isi y’agahinda, y’umwirare (: Yesaya 24:1–12).

  • Ubusinzi (Yesaya 28:7–8).

  • Inzara n’inyota (Yesaya 29:7–10).

  • Inkike yasenyutse cyangwa igikoresho (Yesaya 30:13–14).

Mbese ni kuki guhama hafi ya Nyagasani ari ingenzi kuri mwebwe?

Yesaya 29; 30:18–2635

agashushondanga k’iseminari
Nyagasani ashobora kugarura ibyatakaye cyangwa byasenyutse.

Mbese mwaba mwarigeze mutakaza ikintu mwatekerezaga ko mutazigera na rimwe kongera kukibona? Cyangwa wenda hari ikintu cyasenyutse, kandi mwahangayikishijwe n’uko kidashobora na rimwe gusanwa. Mu gihe tugiye kure ya Nyagasani, Satani ashaka ko dutekereza ko tudashobora na rimwe kugaruka cyangwa gukizwa. Nyamara, Yesaya yasobanuye bimwe mu bintu bitangaje Nyagasani azakora ngo adufashe kumugarukira. Mbese ni iki mwigiye muri Yesaya 29:13–24; 30:18–2635 kuri Nyagasani, urukundo Rwe, n’Ububasha Bwe? Wenda mushobora kubona interuro muri iyi mirongo ibaha ibyiringiro mu gihe mukeneye gukira. Mushobora kandi kureba mu butumwa bw’Umuvandimwe Amy A. Wright “Christ Heals That Which Is Broken” (Liyahona, Gicurasi 2022, 81–84).

Uburyo Nyagasani agaragazamo ububasha Bwe n’impuhwe binyuzwa mu Ukugarurwa kw’Inkuru nziza Ye. Yesaya 29 irimo imirongo itandukanye iteganye n’ibikorwa by’Ukugarurwa.contains several passages that have parallels with events of the Restoration. Nk’urugero:

Mu gitekerezo cyanyu, ni kuki imirimo myiza “itangaje“ kandi “y’urujijo“ (Yesaya 29:14) ariyo isobanura Nyagasani ugarura inkuru nziza Ye? Mbese ni gute mushobora gufasha gusohoza ubuhanuzi ku Ukugarurwa? Kubw’ibitekerezo, murebe Gerrit W. Gong “All Nations, Kindreds, and Tongues” (Liyahona, Ugushyingo 2020, 38–41).

Reba kandi “Ukugarurwa kw’Ubwuzure bw’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo: Itangazo ku Isi ry’Imyaka Magana Abiri” (Isomero ry’Inkuru Nziza); “The Morning Breaks,” Indirimbo, no 1.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Yesaya 14:3; 25:8–9; 28:16.

Yesu Kristo asbobora kunkiza icyaha n’urupfu.

  • Mbese ni gute mufasha abana banyu kubona Umukiza mu nyandiko za Yesaya? Mushobora kubafasha kubona interuro zibimubibutsa muri Yesaya 14:3; 25:8; cyangwa 28:16. Bashobora kandi guhuza iyi mirongo ya Yesaya n’indi mirongo yigisha ib’Umukiza, nka Matayo 11:28–30; 1 Abakorinto 15:53–57; Helamani 5:12. Mbese ni ibihe bintu bikomeye Nyagasani yakoze ku bwacu?

  • Nyuma yo gusomera hamwe Yesaya 25:8–9 , mushobora kureba ku mashusho y’Umukiza muri Getsemani, ku musaraba, na nyuma y’Umuzuko We. Abana banyu nibavuge ku birimo kuba mu mashusho n’impamvu bakunda Yesu “bakanezezwa mu gakiza ke“ (umurongo wa 9).

  • Mushobora guhitamo kubwira abana banyu iby’agahinda mwiyumvira mu gihe umuntu mukunda apfuye. Mutange ubuhamya bw’ihumure muhabwa kubera Yesu Kristo. Wenda abana banyu bashobora gushushanya isura irimo kurira maze ubundi mugahanagura amarira uko musomera hamwe Yesaya 25:8 .

Yesu muri Getsemani

Thy Will Be Done [Habeho Ugushaka Kwawe], igihangano cyahanzwe na Ken Spencer.

Yesaya 25:4–6

Yesu “ampungisha umuhengeri.“

  • Mbese mwebwe cyangwa abana banyu mwaba mwarigeze kugira umugisha w’ubwugamo butekanye mu gihe cy’umuhengeri cyangwa igicucu ku munsi ushyushye w’impeshyi? Cyangwa se mwaba se mwaranezejwe n’ifunguro ryiza igihe mwari mushonje? Muganire ibyerekeye n’ibyababayeho uko musoma Yesaya 25:4–6. Mbese ni gute Yesu asa n’ibi bintu?

Yesaya 29:11–18, 24

Ukugarurwa kw’inkuru nziza ni “umurimo utangaje.”

  • Uko mwebwe n’abana banyu musoma Yesaya 29:14, musangire na bo andi magambo asobanura ikintu kimwe nk’”igitangaje“ n’“urujijo.” Nimubareke babafashe kubona ibintu cyangwa amashusho byerekana imwe mu mirimo itangaje ya Nyagasani mu gihe cy’iminsi ya nyuma. Ibi bishobora kubamo kopi y’Igitabo cya Morumoni, ishusho y’ingoro, cyangwa ishusho y’Ibonekerwa rya Mbere (hari imwe mu ntangirio y’iyi ncamake). Noneho abana banyu mushobora guhitamo ikintu maze musangire impamvu gitangaje kuri bo.

  • Indirimbo yerekeye Ukugarurwa kw’inkuru nziza ishobora kugendana neza na Yesaya 29, nka “On a Golden Springtime” (Children’s Songbook, 88). Kandi wenda ubunararibonye bwite bushobora gufasha abana gusobanukirwa icyo ukugarurwa gusobanura. Nk’urugero, mwebwe n’abana banyu bashobora kuganira ku kintu mwatakaje n’uko mwakibonye. Mufashe abana banyu kukigereranya n’Ukugarurwa kw’inkuru nziza. Bijyanye na Yesaya 29:13–15, ni kuki dukeneye Ukugarurwa? Mbese ni iyihe mirimo itangaje Nyagasani arimo kudukorera kugira ngo Inkuru Nziza igarurwe? (reba Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru).

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Yesu ku musaraba

The Crucifixion [Ibambwa], igihangano cyahanzwe na Carl Heinrich Bloch, muri Frederiksborg Museum of National History

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Ukugarurwa kw’inkuru nziza ni “umurimo utangaje“