Kuwa 14–20 Nzeri. ‘Imana ni Agakiza Kanjye’: Yesaya 1–12,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero 2026 (2026)
Kuwa 14–20 Nzeri. ‘Imana ni Agakiza Kanjye,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026
Umuhanuzi Yesaya yahanuye Ivuka rya Kristo, byavuzwe na Harry Anderson
Kuwa 14–20 Nzeri: “Imana ni Agakiza Kanjye”
Yesaya 1–12
Ndetse niyo ubu bwaba aribwo bwa mbere musomye igitabo cya Yesaya, mushobora gusangamo imirongo isa nkaho musamzwe m. ni ukubera ko, mu bahanuzi bose b’Isezerano rya Kera, Yesaya ni umwe akenshi urusha abandi gusubirwamo mu bindi bitabo by’ibyanditswe bitagatifu, harimo n’Umukiza Ubwe. Amagambo ya Yesaya kandi agaragara kenshi mu ndirimbo n’uwundi muziki mutagatifu.
Mbese ni kuki Yesaya asubirwamo kenshi cyane? Mu by’ukuri impamvu imwe ni uko Yesaya yari afite impano yo kuvuga ijambo ry’Imana bwumvikana, ururimi rutibagirana. Ariko birenze ibyo. Yesaya yabwirije abahanuzi mu bisekuruza kubera ko ukuri yigishije kwarenze igisekuruza cye bwite( hagati ya 740 na 701 MK). Yanditse iby’umurimo w’ubucunguzi ukomeye w’Imana, ukaba ari munini cyane kurusha ihanga rimwe cyangwa igihe kimwe. Biturutse kuri Yesaya, Nefi yamenye ko we n’abantu be, nubwo bari baratandukanyijwe n’abandi bo muri Isirayeli, bari bakiri mu bantu b’igihango cy’Imana. Muri Yesaya, abanditsi b’Isezerano Rishya, babonyemo ubuhanuzi bwerekeye Mesiya bwasohoreye imbere y’amaso yabo.0 Kandi muri Yesaya, Joseph Smith yabonyemo imurikirwa ku murimo w’iminsi ya nyuma yo gukoranya Isirayeli n’ukubakwa kwa Siyoni. Nimusoma Yesaya, ni iki muzasangamo?
Kubw’ibirenzeho byerekeye Yesaya n’ibyo yanditse, reba “Yesaya” muri Guide to the Scriptures. Kubw’amakuru yerekeranye n’igihe cy’ubwo Yesaya yabayeho, reba 2 Abami 15–20 and 2 Ngoma 26–32.
Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero
Yesaya 1–l12.
Amagambo ya Yesaya yose azasohora.
Umukiza yarigishije ati: “ibintu byose (Yesaya) yavuze byabayeho kandi bizabaho, ndetse bijyanye n’amagambo yavuze”3 Nefi: 23:3). Uko mwiga igitabo cya Yesaya, nimutekerese gukora imbonerahamwe y’ubuhanuzi bufite imitwe nk’iyi: Umunsi wa Yesaya, Umurimo wo ku isi w’Umukiza, na Iminsi ya Nyuma. Murabona ko ubuhanuzi bwinshi bwa Yesaya bwasohoye mu nzira zirenze imwe (reba Inkoranyamagambo ya Bibiliya, “Yesaya”).
Umuyobozi H.Oaks yarigishije ati: “Igitabo cya Yesaya gikubiyemo ubuhamya bwinshi bugaragara ko buzasohora inshuro nyinshi. Bumwe bugaragara ko bureba umunsi w’abantu ba Yesaya cyangwa ibihe by’igisekuruza kizaza. Ikindi gisobanuro, akenshi kigereranya, gisa nk’ikireba imihango mu gihe cy’ihangu, ubwo Yerusalemu yarimburwaga n’abantu bayo batatanye nyuma y’ukubambwa kw’Umwana w’Imana. kandi ikindi gisobanuro cyangwa ukuzuzwa kw’ubwo buhanuzi gisa n’ikijyanye n’imihango izabaho ku Kuza kwa Kabiri kw’Umukiza. Ukuri ko bwinshi muri ubu buhanuzi bushobora kugira ibisobanuro byinshi gushimangira agaciro ko dusaba Roho Mutagatifu ihishurirwa ngo ridufashe kubusiganura” (“Scripture Reading and Revelation,” Ensign, Jan. 1995, 8).
Gusobanukirwa Yesaya. Umukiza yaravuze ati, “Nimucukumbure ibi bintu n’umwete; kuko amagabo ya Yesaya ari ingenzi” (3 Nefi 23:1; see also imirongo 2–3). Nyamara kuri benshi, Yesaya ashobora kumvikana bigoranye. Ibitekerezo bikurikira bishobora kubafasha:
-
Nimutekereze byimbitse ibimenyetso n’imvugo igereranya Yesaya yakoresheje.
-
Nimwibaze muti: “Mbese ni iki ndimo kwiga kuri Yesu Kristo” (reba 1 Nefi 19:23).
-
Murebe ingingo zumvikana ko zi n’igihfitiye akamaro igihe cyacu.
-
Mukoreshe imfashanyigisho, nk’inkoranyamagambo, uturango tw’imperukangaruka, imitwe y’ibice, na Guide to the Scriptures.
Yesaya 1; 3–5
Abahanuzi batanga imbuzi ku ccyaha kandi bagasezeranya ibyiringiro binyuze mu kwihana.
Kimwe n’abahanuzi mu bihe byose, Yesaya yagumye kuburira abantu ku birebana n’imiterere ya roho. Uko musoma Yesaya 1; 3; 5, mushake interuro zerekana uko abantu bakoreshwaga na roho (reba, nk’urugero, Yesaya 1:2–4, 21–23; 3:9, 16–17; 5:11–12, 20–23). Ese ni izihe ngorane nk’izo mubona mu gihe cyacu? Mushobora kandi gushaka imirongo itanga imbuzi ku ngaruka z’imiterere ya roho y’Abayisirayeli. (nka Yesaya 1:7; 3:17–26; 5:5–7, 13–15).
Byongeye kuri izo mbuzi, Yesaya yatanze ubutumwa bw’ibyiringiro kubw’ubucunguzi binyuze mu Mukiza( reba, nk’urugero, Yesaya 1:16–19, 25–27; 3:10; 4). Mbese ni iki twiga kuri Nyagasani muri ubu butumwa? Mbese ni gute ubutumwa bwa Nyagasani muri iyi mirongo butandukanye n’ibyo Satani ashaka ko twemera?
Kimwe na Yesaya, abahanuzi uyu munsi baratuburira ku cyaha n’ingaruka zacyo, kandi batanga ubutumwa bw’ibyiringiro binyuze muri Yesu Kristo. Mbese ni izihe ngero mushobora gutekerezaho? Mushobora gushaka kongera kureba ubutumwa bwo mu giterane rusange cyashize, mushakisha imbuzi nk’izo n’aasezerano.m.
IYesaya 2; 4; 11–12
Imana izakora umurimo ukomeye mu minsi ya nyua.
Ubwinshi mu buhanuzi bwa Yesaya bufite igisobanuro cyihariye mu minsi yacu. Kugira ngo babubone, nimushakishe inshinga zitondaguwe mu nzagihe ( nka “hazabaho” or “bazagenda”). Nk’urugero, nimushakishe izo nshinga uko musoma Yesaya 2; 4; 11–12. Mushobora ndetse kugerageza kuzisimbuza inshinga z’indagihe (nka ni cyangwa igiye). Mbese ni ubuhe buhanuzi by’umwihariko bukumurikiye. Mbese ni iki mwigira ku buhanuzi bwerekeye Siyoni, kubaka ingoro, n’ugukoranywa kwa Isirayeli?
Yesaya 2:2–3 by’umwihariko ifitiye akamaro Abera b’Iminsi ya Nyuma. Mbese ni gute ubu buhanuzi burimo gusohozwa.? Ni iki mwiga ku ”nzira “ n’utuyira “ twa Nyagasani mu nzu Ye?umurongo 3).
murebe kandi Yesaya 5:26; “Hejuru ku Mpinga y’Umusozi,” Indirimo, no. 5.
Yesaya 6
Abahanuzi bahamagarwa n’Imana.
Muri Yesaya 6, Yesaya yongeye kuvuga umuhamagaro wo kuba umuhanuzi. Uko musoma iki gice, ni iki kibatangaza ku byabaye kuri Yesaya? Ni gute iki gice kigira uruhare ku buryo mutekereza Nyagasani, abahanuzi Be, n’umurimo bahamagari we gukora?
“Kuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu” (Yesaya 9:6).
Yesaya 7–9
Imana yasezeranyije kohereza Yesu Kristo kumbera Umukiza.
Mu gihe cy’umurimo wa Yesaya, Isirayeli yiyunze na Siriya kugira ngo birwaneho kuri Ashuri. Isirayeli na Siriya bashatse guhatira Ahazi, umwami wa Yuda, kwifatanya nabo. Ariko Yesaya yahanuye ko ubwo bumwe bwarananiwe maze agira inama Ahazi kwizera Nyagasani. (Yesaya 7:7–9; 8:12–13).
Mu gihe Yesaya yagiraga inama Ahazi, yakoze ubuhanuzi bwinshi buzwi cyane, nk’ubwo musanga muri Isaiah 7:14; 8:13–14; 9:2, 6–7. Ubu buhanuzi icyo aricyo cyose bwabwiraga Ahazi, bigaragara neza bwerekeye kuri Yesu Kristo (reba kandi Matayo1:21–23; 4:16; 21:44; Luka 1:31–33). Kuki “Imanweli” izina ryiza ry’Umukiza? (reba Matayo 1:23). Mbese ni gute kuri mwe yabaye “Umujyanama” cyangwa “[Igikomangoma cy]’Amahoro”? (Yesaya 9:7). Mbese ni iki kindi mumenye ku Mukiza muri iyi mirongo?
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .
Ibitekerezo ku kwigisha Abana.
Yesaya 1:2– 4, 16–19
Kubera Yesu Kristo, nshobora kwihana no kuba nsukuye.
-
Muri Yesaya 1:2–4, mwebwe n’abana banyu mushobora kubona impamvu Nyagasani atari yishimiye abantu. Nimwerekane ikigereranyo n’inyamaswa mu murongo wa 3—ni nde ”databuja “? Ni gute twerekana ko tumuzi?
-
Kugira ngo mwishushanyirize Yesaya 1:16–18, mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ku kintu kibengerana gitukura n’ikintu cyererana. Cyangwa birashoboka ko mushobora gukorera hamwe mukoza ikintu. Ni gute twaba twanduye kubwa roho? Ni gute Yesu adufasha kuba dusukuye? Mbese ni iki twiga ku Mukiza muri iyi mirongo? Musangire n’abana banyu uko mumwiyumviramo n’icyo Yakoze kubwawe.
Yesaya 2:2–4
Mu ngoro, twiga ibyerekeye Yesu Kristo.
-
Yesaya yabonye mbere igihe ubwo “umusozi w’inzu ya Nyagasani “ uzahururirwa n’abantu baturutse mu “mahanga yose “ (Yesaya 2:2). Mbese ni gute mushobora gufasha abana banyu kumva bashimishijwe no kujya mu nzu ya Nyagasani? Mushobora kubasaba gushushanya ishusho y’urugo rwabo. Noneho musomere hamwe Yesaya 2:2, maze mubasabe gushushanya ishusho y“inzu ya Nyagasani,” ariyo ngoro. Musomere hamwe Yesaya 2:3 . Mubasabe kongera ku mashusho yabo abantu benshi baje ku ngoro, harimo n’imiryango yabo.
-
Mushobora kandi gusomera hamwe Yesaya 2:2–3 maze mukerekana ikintu cyabakoze cyabahaye mwebwe n’abana banyu igitekerezo cyo kujya mu ngoro. Noneho, nyuma yo gusomera hamwe Yesaya 2:4 , mushobora kuganira uko ingoro ibazanira amahoro. Mutekereze kuririmba indirimbo yerekeranye n’ingoro, nka “Nkunda kureba Ingoro” (Children’s Songbook, 95). Mufashe abana banyu kureba amagambo muri iyo ndirimbo yigisha icyo ingoro ari cyo n’icyo dukorerayo.
Ingoro ya Salt Lake
Yesaya 7:14; 9:6–7
Yesu Kristo yaje ku isi kumbera Umukiza.
-
Kugira ngo mutangire ubuhanuzi bwa Yesaya bwa Kristo, mwebwe n’abana banyu mushobora kuvuga iby’amazina y’abantu, nk’umuyobozi, cyangwa umwigisha. Mbese aya mazina atubwira iki kuri aba bantu? Mufashe abana banyu gushaka amazina ya Yesu Kristo muri Yesaya 7:14 na 9:6–7 (reba kandi Paji y’igikorwa cy’icyumweru). Mbese buri ryose muri aya mazina ryigisha iki kuri We? Mbese ni iki kandi twiga kuri Yesu Kristo muri iyi mirongo?
-
Mushobora kandi gusangira n’abana banyu “Yesaya Umuhanuzi” (mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 150–51). Muruhuke mu bihe bimwe kugira ngo mubaze icyo Yesaya yari azi kuri Yesu Kristo imyaka myinshi mbere y’uko Avuka. Mushobora noneho gukoresha Matayo 1:21–23; Luka 1:31–33 kugira ngo muvuge ibyerekeye uko ubuhanuzi bwa Yesaya muri Yesaya 7:14; 9:6–7 bwasohojwe.
1:18Isaiah the Prophet
Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .