Ngwino, Unkurikire
Ibitekerezo byo Kuzirikanwa: Abahanuzi n’Ubuhanuzi


“Ibitekerezo byo Kuzirikanwa: Abahanuzi n’Ubuhanuzi,” Ngwino, Unkurikire— Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya 2026 (2026)

“Abahanuzi n’Ubuhanuzi,” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Agashusho k’ibitekerezo

Ibitekerezo byo Kuzirikanwa

Abahanuzi n’Ubuhanuzi

Mu itsinda ry’ubukristo rya gakondo ry’Isezerano rya Kera, igice cya nyuma, (Yesaya kugeza kuri Malaki) cyitwa Abahanuzi Iki gice, hafi ya kimwe cya kane cy’Isezerano rya Kera, gikubiyemo amagambo y’abagaragu bemewe b’Imana, bavuganye na Nyagasani maze ubundi bavuga Kubwe , basangiza ubutumwa Bwe abantu hagati ya 900 na 500 M.K.

Abahanuzi batangaza Ugushaka kw’Imana.

Abahanuzi n’ubuhanuzi bigira uruhare rukomeye mu Isezerano rya Kera. Aburahamu, Isaka, na Yakobo babonye amayerekwa kandi bavuganye n’intumwa zo mu ijuru. Mose yavugishije Imana amaso ku yandi kandi yatangarije ugushaka Kwe abana ba Isirayeli. Igitabo cya mbere n’icya kabiri cy’Abami bongeye kuvuga imirimo itibagirana n’ubutumwa bw’abahanuzi Eliya na Elisha. Isezerano rya Kera rivuga kandi ku bahanuzikazi nka Miriyamu na Debora, hamwe n’abandi bagore bahawe umugisha na roho y’ubuhanuzi, nka Rebeka na Hana. Kandi ndetse nubwo Zaburi zitanditswe n’abahanuzi basanzwe, nazo zuzuyemo roho w’ubuhanuzi, by’umwihariko kuko ziganisha k’Ukuza kwa Mesiya.

Nta na kimwe nk’iki kiza gitunguranye ku banyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Mu by’ukuri, inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo itwigisha ko abahanuzi atari gusa ibyamamare by’amateka bidasanzwe ahubwo igice cy’ingenzi cy’umugambi w’Imana. Nubwo bamwe bashobora gutekereza abahanuzi nk’abadasanzwe mu bihe by’Isezerano rya Kera, tubabona nk’ikintu dufite muri rusange mu ibihe by’Isezerano rya Kera.

Ariko gusoma igice cyo muri Yesaya cyangwa Ezekiyeli bishobora gutuma wumva bitanfukanye no gusoma ubutumwa bwo mu giterane rusange cy’umuyobozi w’iki gihe w’Itorero. Rimwe na rimwe biragoranye kubona ko abahanuzi ba kera bari bafite ikintu cyo kutubwira. Nyuma ya bose, isi tubamo muri iki gihe itandukanye rwose n’isi babwirijemo kandi bahanuriyemo. Kandi kuba rwose dufite umuhanuzi uriho bishobora gutera iki kibazo: Ni kuki umuhate ari ngombwa—Kandi bisaba umuhate—wo gusoma amagambo y’abahanuzi ba kera?

Inyandiko y’umuhanuzi wa kera

Fulness of Times [Ubwuzure bw’ibihe], igihangano cyahanzwe na Greg Olsen

Abahanuzi ba Kera Bafite Ikintu Batubwira.

Kuko igice kinini, abantu muri iki gihe sibo ba mbere babwirwa n’Abahanuzi b’Isezerano rya Kera Abo bahanuzi bari bafite ibibazo by’ako kanya bavugaga mu gihe cyabo n’aho bari—mbese nk’uko abahanuzi bacu b’iminsi ya nyuma bavuga ibibazo by’aka kanya muri iki gihe.

Muri icyo gihe kimwe, abahanuzi bashobora kandi kubona ibirenze kure ibibabzo by’ako kanya. Bigisha amahame ahoraho, yerekeye ku gihe icyo aricyo cyose n’ahantu aho ariho hose. Kubera ko baba barahawe umugisha w’ihishurirwa, babona icyerekezo kigari cy’umurimo w’Imana. Nk’urugero, Yesaya mu gihe cye yaburiye abantu ku byaha byabo. Yanditse kandi iby’ugutabarwa kw’Abayisirayeli bari kuzabaho mu 200 izaza. Muri icyo gihe kimwe, yigishije iby’ugutabarwa abantu bose b’Imana bashakisha. kandi yanditse ubuhanuzi ko, ndetse no muri ibi bihe, bugitegereje gusohora, nk’amasezerano y’”isi nshya” (Yesaya 65:17) izaba “yuzuye ubumenyi bwa Nyagasani” (Yesaya 11:9), aho imiryango yazimiye ya Isirayeli izakoraniranyirizwa n’aho “amahanga” atazongera ”kwiga kurwana ukundi” (Yesaya 2:4). Igice cy’umunezero n’igitekerezo gituruka mu gusoma amagambo y’abahanuzi b’Isezerano rya Kera nka Yesaya ni ukubona ko Twebwe dufite uruhare ku munsi w’ikuzo babonye.

Bityo iyo musoma ubuhanzi bwa kera, bishobora kubafasha kumenya uburyo bwandikwagamo—ariko mushobora kandi kubona kwibona ubwanyu muri bwo, cyangwa mukabwigereranyaho [ubwanyu]” (1 Nefi 19:24; reba kandi umurongo wa 23). Rimwe na rimwe ibyo bivuga kwemera Babuloni nk’ikimenyetso cy’icyaha n’ubwibone, atari gusa Umurwa za kera. Bishobora kuvuga gusobanukirwa Isirayeli nk’abantu b’Imana mu gihe icyo aricyo cyose n’ahantu aho ariho hose. Cyangwa bishobora kuvuga kureba Siyoni nk’impamvu y’iminsi ya nyuma abantu b’Imana bemera, aho kuyireba nk’ijambo rindi nyakuri kuri Yerusalemu.

Dushobora kugereranya ibyanditswe bitagatifu n’ubuzima bwacu kubera ko dusobanukirwa ko ko ubuhanuzi bushobora gusohora mu buryo bwinshi. Urugero rwiza ni ubuhanuzi buri muri Yesaya 40:3: Ijwi ry’uragururira mu [gasi], ngo Nimutunganyirize amayira [Nyagasani]”. Ku bacakara b’Abayuda, iyi mvugo ishobora kuba yaravugaga kuri Nyagasani atanga inzira yo kujya mu bucakara no kugaruka muri Isirayeli. Kuri Matayo, Mariko na Luka, ubu buhanuzi bwavugaga kuri Yohana Batista, wateguye inzira kubw’umurimo wo mu isi wa Nyagasani. Kandi Joseph Smith yahawe ihishurirwa ko ubu buhanuzi bukirimo gusohora muri iki gihe mu itegura ry’umurimo w’imyaka igihumbi wa Kristo. Mu buryo dukomeje kugenda dusobanukirwa, abahanuzi ba kera bara tuvugishije. Kandi bigishije amahame ahoraho, menshi y’agaciro afite icyo avuze kuri twebwe nk’uko yahoze muri Isirayeli ya kera.

Abahanuzi ba Kera Bahamije Yesu Kristo.

Wenda ndetse ni iby’ingenzi kuruta kwibona ubwawe mu buhanuzi bw’Isezerano rya Kera ni ukureba Yesu Krsito muri bo. Numushaka, uzamubona, kabone nubwo yaba atavuzwe mu izina. Byabafasha Kuzirikanwa ko Imana y’Isezerano rya Kera, Nyagsani Yehova, ari Yesu Kristo. igihe icyo aricyo cyose abahanuzi basobanura ibyo Nyagasani arimo gukora cyangwa icyo azakora, baba bavuga iby’Umukiza.

Yesu wazutse agera ku muntu.

The Lord Appearing unto Abraham [Nyagasani Abonekera Aburahamu], igihangano cyahanzwe na Keith Larson

Muzabona kandi amafatiro ku Uwasizwe, Umucunguzi, n’umwami uzava mu gisekuru cya Dawidi. Ubu ni ubuhanuzi bwose bwerekeye kuri Yesu Krsito. Ahanini muri rusange, muzasoma iby’ugutabarwa, imbabazi, ugucungurwa, n’ukugaruka. Nimuba mufite Umukiza mu bwenge bwanyu n’umutima, murasnga ubu buhanuzi buganisha mu buryo bwa kamere kuri Mwana n’Imana. Ibyo aribyo byose, uburyo bwiza bwo gusobanukirwa ubuhanuzi ni ukugira “roho w’ubuhanuzi,” Yohana atubwira ko ari “ubuhamya bwa Yesu” (Ibyahishuwe 19:10).

Ibigaragara

  1. Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli, na Daniyeli akenshi bavugwa nk’Abahanuzi b’Ingenzi kubera uburebure bw’ibitabo byabo. Abandi bahanuzi (Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zekariya na Malaki) bitwa Abahanuzi Batoya kubera ko ibitabo byabo ari bigufi kurushaho. Igitabo cy’Amaganya gifatwa nk’igice cy’Ibyanditswe, si Abahanuzi.

  2. Ntabwo tuzi uko ibitabo by’ubuhanuzi byakusanywaga. Mu bihe bimwe, umuhanuzi yashoboraga kuba yarahagarikiye urwunge rw’inyandiko n’ubuhanzi bye. Mu bindi bihe, inyigisho zashoboraga kuba zaranditswe kandi zarakusanyijwe nyuma y’urupfu rwe.

  3. Reba Kuva 15:20; Abacamanza 4.

  4. Reba Itangiriro 25:21–23; 1 Samweli 1:20–28; 2:1–10.

  5. “Nimutekereze ibyishimo n’ukwihutirwa k’ugukorana kwa Isirayeli kose: buri muhanuzi uhereye kuri Adamu yabonye iby’iki gihe. Kandi buri muhanuzi yavuze ku gihe cyacu , ubwo Isirayeli izakoranyirizwa hamwe kandi isi izaba yiteguye Ukuza kwa Kabiri k’Umukiza. Bitekerezeho! Mu bantu bose bigeze kuba ku mubumbe w’isi, ni twebwe tugomba kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ugukorana gukomeye cya nyuma. Mbega uko bishimishije!” Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, Kamena 3, 2018),Isomero ry’Inkuru Nziza. Reba kandi Ronald A. Rasband, “Fulfillment of Prophecy,” Liyahona, Gicurasi 2020, 75–78.

  6. Umukiza, avuga kuri Yesaya, yaravuze ati: “Ibintu byose yavuze byabayeho kandi bizabaho, ndetse bijyanye n’amagambo yavuze” (3 Nefi 23:3; abitsindagira).

  7. Reba Matayo 3:1–3; Mariko 1:2–4; Luka 3:2–6; Yohana 20:1–10.

  8. Reba Inyigisho n’Ibihango 33:10; 65:3; 88:66.

  9. Reba Yesaya 9:6–7; 61:1; Hoseya 13:14; Zakariya 9:9