Ngwino, Unkurikire
7–13 Nzeri. “Azajya Akuyobora Inzira Unyuramo”: Imigani 1–4; 15–16; 22; 31; Umubwiriza 1–3; 11–12


“Kuwa 7–13 Nzeri. ‘Azajya Akuyobora Inzira Unyuramo‘: Imigani 1–4; 15–16; 22; 31; Umubwiriza 1–3; 11–12,“ Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 7–13 Nzeri. ‘Azajya Akuyobora Inzira Unyuramo,‘” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Yesu ari hamwe n’abana

Jesus with Children [Yesu ari hamwe n’Abana], igihangano cyahanzwe na Dilleen Marsh

Kuwa 7–13 Nzeri: “Azajya Akuyobora Inzira Unyuramo”

Imigani 1–4; 15–16; 22; 31; Umubwiriza 1–3; 11–12

Mushobora gutekereza iby’igitabo cy’Imigani nk’urwunge rw’inama ishishoje iturutse ku babyeyi badukunda (reba Imigani 1:8). Ubutumwa nyamukuru ni uko nushakisha ubushisbozi—by’umwihariko ubushishozi bw’Imana—ubuzima buzagenda neza. Ariko Imigani ikurikrwa n’igitabo cy’Umubwiriza, bisa nko kuvuga ko ”Ntibyoroshe gutyo gusa.” Umwigisha wasubiwemo mu Mubwiriza yitegereje ko “yatanze umutima [we] kugira ngo agire ubushishozi ” ariko yagumye kubona ari ukwiruka inyuma y’umuyaga“ n’” umubabaro mwinshi” (Umubwiriza 1:17–18). Mu nzira zitandukanye, igitabo kirabaza kiti: ”Mbese hashobora kubaho igisobnauro gifatika mu isi aho buri kintu gisa n’ubusa, cy’gateganyo, kandi kidasobanutse?”

Kandi kandi, mu gihe ibyo bitabo bibiri bireba ubuzima mu byerekezo bitandukanye, byigisha amahame asa. Umubwiriza yaravuze ati: “ Nimureke twumve umwanzuro w’ikibazo uko cyakabaye: Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo: kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubwiriza 12:13). Iri ni ihame rimwe risangwa hose mu gitabo cy’Imigani: “Wiringire [Nyagasani] n’umutima wawe wose” (Imigani 3:5; reba kandi umurongo wa 7). Ubuzima buhora burushaho kuba bwiza—niyo butahora butunganye—igihe twiringiye kandi tugakurikira Nyagasani Yesu Kristo.

Kubw’incamake y’ibi bitabo, reba ”igitabo cy’Imigani” n “Umubwiriza” muri Guide to the Scriptures.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Imigani 1–4; 15–16; Umubwiriza 1–3; 11–12

“Tega amatwi [ubushishozi].”

Ibitabo by’Imigani n’Umubwiriza byuzuyemo ibitekerezo birebana n’ubushishozi. Muzirikane gushyira ikimenyetso ku ijambo ”ubushishozi” n’andi magambo afitanye isano na ryo, nka ”ubumenyi” n’”ukujijuka”, nk’uko muyasanga mu Imigani 1–4; 15–16; Umubwiriza 1–3; 11–12. Mbese ni gute ibi bice bifite ingaruka ku buryo mutekereza ku bushishozi? Mushingiye ku byo musangamo, mwasobanura muti ubushishozi ”Nyagasani atanga”? (Imigani 2:6). Mbese ni iyihe migisha ituruka mu bushishozi bw’Imana?

Reba kandi Matayo 7:24–27; 25:1–13.

Mufashe abigishwa gusangira ibyo biga. “Nimuhe abigishwa imyanya yo gusangira hagati yabo ibyo barimo kwiga ku Mukiza n’Inkuru Nziza Ye. Gukora ibyo bizabafasha kwibikamo amahamwe bigishwa no kubasobanura. Bizabafasha kandi kuronka icyizere mu bushobozi bwabo bwo gusangira amahame mu bundi buryo” (Teaching in the Savior’s Way26). Nk’urugero, mushobora gusaba abigishwa kwandika amafatiro amwe yo mu Migani cyangwa Umubwiriza babonyemo ibitekerezo ku bushishozi bw’Imana. Noneho musabe abigishwa kuganira ku byo bize.

Imigani 1:7; 2:5; 3:7; 15:33; 16:6; 31:30; Umubwiriza 12:13

”Ntiwishime ubwenge bwawe, ujye wubaha [Nyagasani]”.

Indi nsanganyamatsiko iboneka mu Migani n’Umubwiriza ni ”gutinya [Nyagasani]”. Nimushakishe iyi nteruro uko musoma. Mbese mwumvise gutinya Nyagasani bisobanura iki? Mushakishe ibitekerezo mu butumwa bw’Umukuru David A. Bednar “Therefore They Hushed Their Fears” (Liyahona, Gicurasi 2015, 46–49). Mbese ni gute gutinya Nyagsani bitandukanye n’ubundi bwoko?

reba kandi Imigani 8:13.

Imigani 3:5–74

agashushondanga k’iseminari
“Nimwiringire Nyagasani n’umutima wanyu wose.”

Mbese ni gute mwagerageza kwemeza umuntu ko ”kwiringira Nyagasani” ari byiza kuruta ”kwishingikiriza ku buhanga [bwacu] bwite”? (Imigani 3:5). Mbese ni ibihe bigereranyo cyangwa imfashanyigisho zifatika mwakoresha? Uko mutekereza byimbitse ku Migani 3:5–7, mutekereze ku buryo mushobora kuzuza interuro nk’izi: Kwiringira Nyagasani ni nko … Kwishingikiriza ku buhanga bwacu bwite ni nko …

Mbese ni kuki ari ubwenge bukeya kwishingikiriza ku buhanga bwacu bwite? Mbese ni gute mwavumbuye ko Nyagasani ari uwo kwiringirwa?

Nubwo, dushobora kubona ko bigoranye kwiringira Nyagasani rimwe na rimwe. Kuki bimeze bityo? Umukuru Gerrit W. Gong atanga impamvu zimwe, ziherekejwe n’inama ifasha, muri “Trust Again” (Liyahona, Ugushyingo 2021, 97–99). Ni izihe nkuru cyangwa inyigisho musanga muri ubu butumwa zishobora gufasha umuntu kugarurira ibyiringiro Nyagasani?

Yombi Imigani 3:6 n’ Imigani 4 igereranya ubuzima n’ “inzira” cyangwa “uburyo.” Mbese mutekereza ko kureka Nyagasani ”akayobora inzira [zawe] bivuga iki? (Imigani 3:6). Mbese ni iki musanga muri gice cya 4 kibafasha ”gutekereza byimbitse ku nzira y’ibirenge (byawe)”?(umurongo wa 26). Nk’urugero, ni iki imirongo 11–12 na 18–19 yigisha ku byerekeye imigisha yo gukurikira inzira y’ukuri? Mbese imirongo 26–27 isobanuye iki kuri mwe?

reba kandi 2 Nefi 31:18–21; “Lord, I Would Follow Thee,” Indirimbo, no. 220.

Imigani 15; 16:24–32

Gusubizanya ineza guhosha uburakari,

Ibitekerezo bimwe mu Imigani 15–16 bishobora gutuma mutekereza kunoza uburyo musabana n’abandi, by’umwihariko abo mukunda. Nk’urugero, nimutekereze ku bihe bimwe byihariye ubwo “igisubizo cyorohereye” cyafashije “guhosha uburakari” (Imigani 15:1).

Mushobora kandi gutekereza ku bihe Umukiza yatanzeho urugero mu nyigisho mu Imigani 15:1– 4, 18 (reba Mariko12:13–17; Yohana 8:1–11). Mbese ni gute mushobora gukurikiza urugero Rwe mu mibanire yanyu n’abandi?

Mbese ni gute inama yo mu Imigani 15; 16:24–32 ijyana n’iitumanaho ry’ikoranabuhanga ry’iyi minsi? Murebe niba mushobora kubona umurongo muri ibi bice mwashobora kwandika mu bundi buryo nk’inama yerekeranye n’imisabanire yo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu butumwa bwanditse.

Reba kandi Neil L. Andersen, “Following Jesus: Being a Peacemaker,” Liyahona, Gicurasi 2022, 17–20; Ronald A. Rasband, “Words Matter,” Liyahona, Gicurasi 2024, 70–77; For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices (2022), 11–12.

Umugore n’inyoni zo ku mazi

Who Can Find a Virtuous Woman? [Ni Nde Ushobora Kubona Umugore w’Imico Myiza?] II, igihangano cyahanzwe na Louise Parker

Imigani 31:10–31

“Umugore wubaha [Nyagasani] ni we uzashimwa.”

Imigani 31:10–31 isobanura “umugore w’imico myiza,” cyangwa umugore w’imbaraga za roho zikomeye, ubushobozi, n’imbaraga. Mushobora kugerageza gushyira mu ncamake mu magambo yanyu bwite icyo buri umwe muri iyi mirongo uvuga ku mugore w’imico myiza. Mbese ni iyihe muri iyi mico mugaragaza?

Umubwiriza 1–312

Ubuzima bwo ku isi ni ubw’agateganyo.

Mbese kuki kwibuka ibyo byose muri iyi si ari iby’agaciro kuri mwe, nk’uko Umubwiriza 1–2 ashimangira ko ari “ubusa” (cyangwa agateganyo kandi akenshi bitari ingenzi)? Mbese ni iki musanga mu Umubwiriza 12 giha ubuzima agaciro gahoraho?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Imigani 1:7; 2:5; 15:33; 16:6; Umubwiriza 12:13

“Gutinya Imana” bivuga kuyikunda no kuyumvira.

  • Kugira ngo mufashe abana banyu gusobanukirwa imirongo yerekeranye no gutinya Imana, mushobora gusimbuza ijambo “igitinyiro” n’amagambo nka ugushengerera, cyangwa urukundo, cyangwa ukumvira (reba kandi Abaheburayo 12:28). Mbese ni gute ibi bigira ingaruka ku buryo dutekereza kuri iyi mirongo? Mbese ni gute twerekana ko dutinya Nyagasani?

Imigani 3:5–7

Nshobora kwiringira Nyagasani n’umutima wanjye wose.

  • Mwebwe n’abana banyu mushobora gukora ibikorwa byashushanya Imigani 3:5–7, nko gukora umutima n’ibiganza byanyu, kwegamira uruhande rumwe, kugendagenda ahantu hamwe, no kuwutunga ku maso yanyu. Mbese ni gute dushobora kwerekana ko twiringira Yesu Kristo n’imitima yacu yose?

  • Kugira ngo mwerekane icyo ”kutishingikiriza ku buhanga bwawe” bisobanura (Imigani 3:5), mutekereze gusaba abana banyu kwishingikiriza ku kintu gikomeye kandi kitimuka, nk’urukuta (inkike). Noneho bashobora kugerageza kwishingikiriza ku kintu kidakomeye, nk’umweyo. Cyangwa bashobora kugerageza kwegeka agati cyangwa ikaramu ku bintu bikomeye mu buryo butandukanye, nk’igitabo cyangwa urupapuro. Mbese ni kuki “kwiringira Nyagasani” ari iby’ingenzi (umurongo wa 5) atari “imyumvire yacu bwite”?

umugore wiyumvira afite ururabo

Learning to Trust the Lord [Kumenya Kwiringira Nyagasani], igihangano cyahanzwe na Kathleen Peterson

Imigani 15:1, 18

Nshobora gukoresha amagambo yuje ineza.

  • Birashoboka ko mwebwe n’abana banyu mushobora gutekereza ku bihe mwebwe na bo mushobora kumva murakaye. Musomere hamwe Imigani 15:1 , maze mufashe abana banyu kwerekeza uyu murongo ku bihe batekereje. Wenda bashobora kwitoza “ibisubizo byoroshye” bimwe. Indirimbo ivuga ubugwaneza, nka “Love Is Spoken Here” (Children’s Songbook, 190–91), ishobora gushimangira iri hame.

  • Kugira ngo mwige icyo “gutinda kurakara” (Imigani 15:18), mwebwe n’abana banyu mushobora gusangira ibihe mwebwe (cyangwa umuntu muzi) mwumvise murakaye ariko mukaba mwarahisemo kugwa neza. Mufashe abana banyu gutekereza ku bintu dushobora kwihutira niba “dutinda kurakara.” Nk’urugero, dushobora kwihutira gutekereza kuri Yesu, gusaba Data wo mu Ijuru kudufasha, gutekereza ku ndirimbo yo mu ishuri ry’ibanze, cyangwa, bishobotse, kuva aho.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Yesu ayoboye intama ebyiri.

“Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya ayobora inzira unyuramo” (Imigani 3:6). He Leadeth Me [Aranyobora], igihangano cyahanzwe na Yongsung Kim. Image courtesy of havenlight.com

Paji y’Igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Nshobora gukoresha amagambo yuje ineza